-
Yehova azagaragaza imbaraga zo gusubiza ibintu mu buryo ‘agira ibintu byose bishya’Egera Yehova
-
-
3. Ni irihe sezerano rihumuriza ryavuzwe mu Byakozwe 3:21, kandi se Yehova azarisohoza binyuriye ku ki?
3 Duhumurizwa no kumenya ko Yehova afite imbaraga zo gusubiza ibintu mu buryo, cyangwa gutunganya ibintu bikongera kumera neza. Nk’uko tuzabibona, hari ibintu bishimishije Imana ishobora kugarurira abana bayo bo ku isi, kandi koko izabibagarurira. Mu by’ukuri, Bibiliya igaragaza ko Yehova afite umugambi wo ‘gusubiza mu buryo ibintu byose’ (Ibyakozwe 3:21). Kugira ngo Yehova asohoze uwo mugambi, azakoresha Ubwami bwa Mesiya, butegekwa n’Umwana we Yesu Kristo. Ibimenyetso bigaragaza ko ubwo Bwami bwatangiye gutegekera mu ijuru mu mwaka wa 1914 (Matayo 24:3-14).a Ariko se, ni ibihe bintu bizatunganywa? Reka dusuzume ingero za bimwe mu bikorwa bikomeye Yehova yakoze bihereranye no gusubiza ibintu mu buryo. Kimwe muri byo dushobora kuba tukibona muri iki gihe. Ibindi bizabaho mu rugero rwagutse mu gihe kiri imbere.
-
-
Yehova azagaragaza imbaraga zo gusubiza ibintu mu buryo ‘agira ibintu byose bishya’Egera Yehova
-
-
a ‘Gusubiza ibintu byose mu buryo’ byatangiye igihe Ubwami bwa Mesiya bwimikwaga. Ubwo bwami bwahawe umwami ukomoka kuri Dawidi. Yehova yari yarasezeranyije Dawidi ko uwari kuzamukomokaho yari kuzategeka iteka ryose (Zaburi 89:35-37). Ariko nyuma y’aho Babuloni irimburiye Yerusalemu mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, nta muntu wakomokaga kuri Dawidi wongeye guhagararira ubwami bw’Imana ku isi. Yesu wakomokaga mu muryango wa Dawidi, ni we wabaye Umwami wasezeranyijwe kuva kera, igihe yatangiraga gutegekera mu ijuru.
-