Igice cya 24
Ese ni ku bw’imbaraga z’abantu cyangwa ni ku bw’umwuka w’Imana?
INSHINGANO Yesu Kristo yahaye abigishwa be yasaga n’aho idashoboka. Nubwo bari bake, bagombaga gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mu isi yose ituwe (Mat 24:14; Ibyak 1:8). Uwo murimo ubwawo wari ukomeye ariko nanone bagombaga kuwukora bahanganye n’ingorane zikaze, kubera ko Yesu yari yarabwije ukuri abigishwa be ko mu mahanga yose bari kwangwa kandi bagatotezwa.—Mat 24:9; Yoh 15:19, 20.
Nubwo Abahamya ba Yehova barwanyijwe ku isi hose, bitanze babigiranye ishyaka basohoza uwo murimo Yesu yahanuye. Umurimo wo kubwiriza wakozwe mu rugero rwagutse cyane kandi buri wese arabibona. Ariko se ni iki cyatumye bishoboka? Ese byatewe n’imbaraga z’abantu cyangwa ubuhanga bwabo? Cyangwa ahubwo byatewe n’umwuka w’Imana?
Inkuru ya Bibiliya ivuga ukuntu ugusenga k’ukuri kongeye gushyirwaho i Yerusalemu mu kinyejana cya 6 mbere ya Yesu, itwibutsa ko tutagombye na rimwe kwibagirwa ko Imana igira uruhare mu isohozwa ry’ibyo ishaka. Abahanga bo mu isi bashobora gushakisha ukundi basobanura ibirimo biba. Icyakora, igihe Imana yasobanuraga uko umugambi wayo wari kuzasohozwa, yategetse umuhanuzi Zekariya kuvuga ati “‘si ku bw’ingabo cyangwa ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’umwuka wanjye.’ Ni ko Yehova nyir’ingabo avuga” (Zek 4:6). Abahamya ba Yehova ntibatinya kuvuga ko ari uko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami ukorwa muri iki gihe: ntukorwa biturutse ku ngabo cyangwa ku mbaraga z’abantu bakomeye, ahubwo ukorwa binyuze ku mwuka wa Yehova. Ese hari ibimenyetso bigaragaza ko iyo myizerere yabo ifite ishingiro?
‘Si benshi mu bo abantu babona ko ari abanyabwenge’
Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari mu Bugiriki yarababwiye ati “bavandimwe, murebye ukuntu yabahamagaye, mubona ko atari benshi mu bo abantu babona ko ari abanyabwenge bahamagawe, kandi ko atari benshi mu bakomeye cyangwa abavukiye mu miryango y’ibikomerezwa bahamagawe. Ahubwo Imana yatoranyije ibintu byo mu isi bigaragara ko ari ubupfu, kugira ngo ikoze isoni abanyabwenge; nanone Imana yatoranyije ibintu byo mu isi bigaragara ko bifite intege nke, kugira ngo ikoze isoni ibintu bikomeye; Imana yatoranyije ibintu byo mu isi byoroheje n’ibisuzuguritse n’ibitariho, kugira ngo ihindure ubusa ibiriho, bityo he kugira umuntu wirata imbere y’Imana.”—1 Kor 1:26-29.
Intumwa za Yesu na zo zakomokaga muri rubanda rusanzwe. Bane muri bo bari abarobyi. Umwe yari umusoresha, kandi Abayahudi basuzuguraga umuntu wakoraga uwo murimo. Abayobozi b’idini ry’Abayahudi babonaga ko izo ntumwa zari “abantu batize bo muri rubanda rusanzwe,” ibyo bikaba bigaragaza ko zitari zarigiye mu mashuri ya kaminuza (Ibyak 4:13). Ibyo ariko ntibishaka kuvuga ko nta n’umwe mu bantu bari baraminuje mu mashuri y’isi cyangwa ay’idini wabaye Umukristo. Intumwa Pawulo yari yarigiye ku birenge by’intiti Gamaliyeli, wari umwe mu bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi (Ibyak 22:3). Ariko ibyanditswe bivuga ko “atari benshi” bari bameze batyo.
Amateka agaragaza ko umuhanga mu bya filozofiya w’Umuroma wo mu kinyejana cya kabiri witwaga Celsus, yavuze ko biteye isoni kubona “ba nyakabyizi, abadoda inkweto, abahinzi, abantu batize b’abaswa, ari bo babwiriza Ivanjiri” (The History of the Christian Religion and Church, During the Three First Centuries, cyanditswe na Augustus Neander). Ni iki cyakomeje Abakristo b’ukuri bo mu bwami bw’Abaroma bagakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza kandi barasuzugurwaga bakanatotezwa bikabije? Yesu yari yaravuze ko bari kuzahabwa imbaraga n’umwuka wera w’Imana.—Ibyak 1:8.
Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe na bo bagiye bavugwa nabi kuko abenshi ari abantu bo muri rubanda rusanzwe, abantu bafite imibereho idatuma abantu bo mu isi babubaha. Mu bagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bagejeje ubutumwa bw’Ubwami ku bantu bo muri Danimarike bwa mbere, harimo n’umudozi w’inkweto. Mu Busuwisi no mu Bufaransa yari umukozi wo mu busitani. Mu duce twinshi two muri Afurika, ubutumwa bwazanwaga n’abakozi bakoraga akazi k’ibiraka. Muri Burezili, abasare ni bo babigizemo uruhare. Abahamya b’Abanyapolonye batari bake bo mu majyaruguru y’u Bufaransa bacukuraga nyiramugengeri.
Bakozwe ku mutima n’ibyo bamenye mu Ijambo ry’Imana babifashijwemo n’ibitabo by’umuryango wa Watch Tower Society, bifuza kugaragaza urukundo bakunda Yehova bamwumvira, maze bakora umurimo Ijambo ry’Imana rivuga ko Abakristo b’ukuri bagombaga gukora. Kuva icyo gihe, abandi bantu babarirwa muri za miriyoni baturuka mu nzego zose z’imibereho bifatanyije muri uwo murimo. Bose ni ababwirizabutumwa.
Abahamya ba Yehova ni ryo dini ryonyine ku isi rifite abayoboke bose babwiriza abatizera, bakihatira gusubiza ibibazo byabo bakoresheje Bibiliya kandi bakabashishikariza kwizera Ijambo ry’Imana. Andi madini na yo azi ko ibyo ari byo Abakristo bose bagomba gukora. Amwe yagerageje gushishikariza abayoboke bayo gukora uwo murimo. Icyakora Abahamya ba Yehova ni bo bonyine bawukora buri gihe. None se ni nde ubaha ubuyobozi, akabagira inama, akabizeza ko azabashyigikira abigiranye urukundo, kandi amasezerano ye agatuma bakora uwo murimo abandi banze gukora? Nawe uzabibarize. Mu gihugu baba batuyemo cyose, bazagusubiza bati “ni Yehova.” None se ni nde ugomba gushimirwa?
Uruhare rw’abamarayika b’Imana rwari rwarahanuwe
Igihe Yesu yavugaga ibintu byari kuzaba mu minsi y’imperuka y’iyi si, yagaragaje ko abigishwa be bo ku isi atari bo bonyine bari gukora umurimo wo gukorakoranya abakunda gukiranuka. Mu gice cya 13 cya Matayo, igihe Yesu yavugaga iby’ikorakoranywa ry’abantu ba nyuma bari kuzafatanya na we mu Bwami bwo mu ijuru, yaravuze ati “abasaruzi ni abamarayika.” Kandi se umurima bari kuvanamo “abana b’ubwami” wari kuba ungana ute? Yesu yasobanuye ko ‘umurima ari isi.’ Bityo, abari gukusanywa bari kuva mu mpande zose z’isi. Ese koko ni uko byagenze?—Mat 13:24-30, 36-43.
Ni uko byagenze rwose! Nubwo Abigishwa ba Bibiliya babarirwaga gusa mu bihumbi bike igihe isi yinjiraga mu minsi yayo y’imperuka mu mwaka wa 1914, ubutumwa bw’Ubwami babwirizaga bwakwiriye isi yose mu buryo bwihuse cyane. Mu bihugu by’Iburasirazuba, mu Burayi, muri Afurika, muri Amerika no mu birwa, abantu babonye uburyo bwo guteza imbere Ubwami bw’Imana kandi bakoranyirizwa mu muryango wunze ubumwe.
Urugero, mu Burengerazuba bwa Ositaraliya, ubutumwa bw’Ubwami bwageze kuri Bert Horton. Amadini yari asanzwe azi ntiyamushishikazaga; yari muri politiki kandi agakora ibikorwa by’ubucuruzi. Ariko igihe nyina yamuhaga igitabo cyanditswe n’umuryango wa Watch Tower Society cyavugaga iby’umugambi w’Imana (Le Divin Plan des Ages) maze agatangira kugisoma yifashishije Bibiliya, yamenye ko yari abonye ukuri. Yahise atangira kukugeza kuri bagenzi be bakoranaga. Amaze kubona Abigishwa ba Bibiliya, yatangiye kwifatanya na bo abyishimiye, abatizwa mu mwaka wa 1922, atangira umurimo w’igihe cyose, kandi yemera gukorera umurimo mu karere kose umuryango wa Yehova wari kumwoherezamo.
Mu kandi karere k’isi, W. R. Brown wari usanzwe abwiriza mu birwa bya Karayibe, yavuyeyo mu mwaka wa 1923, ajya kubwiriza muri Afurika. Ntiyari umubwiriza wigenga wagiye ku giti cye. Na we yakoranaga n’umuryango w’abagaragu ba Yehova. Yari yaritangiye gukorera aho yari gukenerwa hose, kandi yagiye kubwiriza muri Afurika y’Iburengerazuba abisabwe n’icyicaro gikuru. Abantu yabwirije na bo yabafashije kubona akamaro ko gukorana mu buryo bwa bugufi n’umuryango w’abagaragu ba Yehova.
Umurimo wo gutangaza Ubwami nanone wageze muri Amerika y’Epfo. Hermán Seegelken w’i Mendoza muri Arijantine, yari amaze igihe kinini abona uburyarya bwa Kiliziya Gatolika n’Abaporotesitanti. Ariko mu mwaka wa 1929 na we yumvise ubutumwa bwiza bw’Ubwami ahita abwemera ashishikaye, kandi atangira kubugeza ku bandi yunze ubumwe n’abagaragu ba Yehova ku isi hose. Ibintu nk’ibyo byagiye biba hirya no hino ku isi. “Abantu bo mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’amahanga yose,” nubwo batataniye mu isi yose kandi bakaba bafite imibereho itandukanye, ntibateze amatwi gusa ahubwo nanone bitangiye umurimo w’Imana. Bakorakoranyirijwe mu muryango wunze ubumwe kugira ngo bakore umurimo Yesu yahanuye ko wagombaga gukorwa muri iki gihe (Ibyah 5:9, 10). Ni iki cyatumye ibyo byose bishoboka?
Bibiliya ivuga ko abamarayika b’Imana bari kubigiramo uruhare rukomeye. Ibyo byari gutuma ijwi ryo gutangaza Ubwami ryumvikana ku isi hose rimeze nk’iry’impanda itavugijwe n’umuntu. Koko rero, mu mwaka wa 1935 ubwo butumwa bwari bwarageze mu bihugu 149, mu majyaruguru, mu majyepfo, mu burasirazuba no mu burengerazuba, bwaravuye ku mpera imwe y’isi bugera ku yindi.
Mu mizo ya mbere, abagize ‘umukumbi muto’ ni bo bonyine bishimiraga by’ukuri Ubwami bw’Imana kandi ni bo bari biteguye guharanira inyungu zabwo. Ibyo ni byo Bibiliya yari yarahanuye. Ariko ubu abagize “imbaga y’abantu benshi” babarirwa muri za miriyoni kandi badahwema kwiyongera baturuka mu mahanga yose, bifatanya na bo. Ibyo na byo byari byarahanuwe mu Ijambo ry’Imana (Luka 12:32; Yoh 10:16; Ibyah 7:9, 10). Icyakora abo si abantu bavuga gusa ko bari mu idini rimwe ariko mu by’ukuri bakaba baracitsemo ibice bishingiye ku bitekerezo na za filozofiya zose zitandukanya abantu bo mu isi ibakikije. Abahamya ba Yehova ntibavuga iby’Ubwami bw’Imana ku munwa gusa ariko na ko biringira ubutegetsi bw’abantu. Bakomeza kumvira Imana yo mutegetsi wabo niyo byashyira ubuzima bwabo mu kaga. Bibiliya igaragaza neza ko umurimo wo gukorakoranya abo bantu ‘batinya Imana kandi bakayisingiza’ wari gukorwa uyobowe n’abamarayika (Ibyah 14:6, 7; Mat 25:31-46). Abahamya bemera badashidikanya ko ari uko byagenze.
Incuro zitabarika, iyo babaga bakora umurimo wo kubwiriza, biboneraga gihamya idashidikanywaho ko uwo murimo ukorwa biturutse ku buyobozi bwo mu ijuru. Urugero, mu mugi wa Rio de Janeiro muri Burezili, igihe Abahamya bari barangije kubwiriza ku nzu n’inzu ku cyumweru, umwe yaravuze ati “ndashaka gukomeza kubwiriza. Ndumva nshaka kujya kubwiriza muri ruriya rugo.” Uwari uyoboye iryo tsinda yamubwiye ko bazagaruka undi munsi, ariko uwo mubwiriza yakomeje guhatiriza. Agezeyo yahasanze umugore wamubwiye amarira atemba mu maso ko yarimo asenga asaba ubufasha. Yari yarigeze guhura n’Abahamya ariko ntiyashimishwa n’ubutumwa bwo muri Bibiliya. Ariko igihe umugabo we yapfaga mu buryo butunguranye, byatumye abona ko yari akeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. Yashakishije Inzu y’Ubwami arayibura, nuko atangira gusenga Imana ashyizeho umwete asaba ubufasha, none dore umubwiriza yari ahagaze ku muryango. Bidatinze yarabatijwe. Yemeraga adashidikanya ko Imana yari yumvise isengesho rye kandi igahita ifata ingamba zo kurisubiza.—Zab 65:2.
Umuhamya wa Yehova w’Umudage wabaga muri New York yari afite akamenyero ko gusenga Imana ayisaba kumuyobora mu gihe yabaga agiye kubwiriza. Hari hashize ibyumweru byinshi agenda yitegereza mu muhanda ashakisha umugore wari ushimishijwe bari baraburanye, kubera ko atari azi aho atuye. Umunsi umwe ubwo yari agiye kubwiriza mu mwaka wa 1987, yarasenze ati “Yehova, uzi aho ari. Ndakwinginze mfasha mubone.” Hashize iminota mike, yabonye uwo mugore yicaye muri resitora.
Ese ibyo byapfuye kubaho gusa? Bibiliya ivuga ko Abakristo b’ukuri ari “abakozi bakorana n’Imana” kandi ko abamarayika batumwa “gukorera abazaragwa agakiza” (1 Kor 3:9; Heb 1:14). Uwo Muhamya amaze gusobanurira uwo mugore uko yamubonye, uwo mugore yemeye ko uwo munsi bafata igihe bagasuzuma Bibiliya mu buryo burambuye.
Bageza ubutumwa bwiza mu ‘mafasi agoye’
Abahamya ba Yehova bakomeje gushyiraho imihati bihanganye kugira ngo bageze ubutumwa bw’Ubwami mu bihugu byose. Ariko ibyo byonyine si byo byatumye bagera ku byo bagezeho. Biboneye ukuntu ubutumwa bw’Ubwami bwakwirakwiriye mu turere bari baragerageje kubwirizamo ariko bakirukanwa.
Urugero, mu myaka ya 1920 no mu ya 1930, Abahamya basabye kenshi abayobozi b’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti uburenganzira bwo kohereza muri icyo gihugu ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya cyangwa bakabicapirayo. Icyo gihe abategetsi baranze. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti hariyo Abahamya ba Yehova bake, ariko bari bakeneye inkunga igaragara kugira ngo bakore umurimo wo kubwiriza Ijambo ry’Imana rivuga ko ugomba gukorwa. Ese hari icyashoboraga gukorwa kugira ngo iyo nkunga iboneke?
Igitangaje ni uko nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, Abahamya ba Yehova barenga igihumbi hamwe n’abandi bantu benshi bo mu cyahoze ari Polonye y’iburasirazuba bisanze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Abarusiyakazi babarirwa mu magana bari bafungiye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Ravensbrück, bamenyanye n’Abahamya ba Yehova bari bafunganywe. Bamwe muri bo biyeguriye Yehova, kandi nyuma yaho basubiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti batura mu turere dutandukanye. Nanone hari abandi babarirwa mu magana bisanze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti igihe imipaka y’ibihugu yahindukaga mu ntambara. Ibyo byagize ingaruka abategetsi b’Abasoviyeti batari biteze. Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova si yo yabikoze. Icyakora byatumye ibyo Ijambo ry’Imana ryahumetswe ryari ryarahanuye bisohora. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1946 wagize icyo ubivugaho ugira uti “dushobora kwibonera ukuntu Umwami abishatse ashobora guhagurutsa abahamya mu gihugu icyo ari cyo cyose, bakazamura ibendera ry’ukuri kandi bakamenyekanisha izina rya Yehova.”
Hari ibihugu byinshi byabwiye Abahamya ba Yehova biti ‘ntimushobora kuza muri iki gihugu!’ cyangwa ngo ‘ntimushobora kubwiriza muri iki gihugu.’ Bagiye babwirwa batyo kenshi mu bihugu byinshi byo hirya no hino ku isi, incuro nyinshi bikaba byaraterwaga n’uko abayobozi b’amadini botsaga igitutu abategetsi. Nyuma yaho bimwe muri ibyo bihugu byahaye Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi. Ariko na mbere y’uko ubuzima gatozi butangwa, abantu babarirwa mu bihumbi bo muri ibyo bihugu babaga baramaze kuyoboka gahunda yo gusenga Yehova, Umuremyi w’ijuru n’isi. Ibyo byatewe n’iki?
Bibiliya itanga ibisobanuro byoroheje, igaragaza ko abamarayika b’Imana bafite uruhare rw’ingenzi mu kugeza ku bantu bo muri buri gihugu umuburo wihutirwa ugira uti “mutinye Imana kandi muyisingize kuko igihe cyayo cyo guca urubanza cyageze, kandi muramye iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko y’amazi.”—Ibyah 14:6, 7.
Bageze kuri byinshi nubwo bari bahanganye n’ingorane zikomeye
Ibigeragezo Abahamya ba Yehova bahanganye na byo mu bihugu bimwe na bimwe ntibyari bigamije guhagarika umurimo wabo gusa ahubwo byabaga bigamije kubaca burundu.
Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, abayobozi b’amadini bo muri Amerika no muri Kanada bagerageje guhagarika umurimo w’Abigishwa ba Bibiliya (uko ni ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe). Ibyo nta wutabizi. Nubwo amategeko yavugaga ko umuntu afite umudendezo wo kuvuga icyo atekereza no kujya mu idini ashaka, abayobozi b’amadini bokeje igitutu abategetsi kugira ngo bashyireho amategeko abuzanya ibitabo by’Abigishwa ba Bibiliya. Benshi barafashwe barafungwa, badahawe n’uburenganzira bwo gutanga ingwate; abandi bo barakubiswe cyane. Abayobozi b’umuryango wa Watch Tower Society n’abo bari bafatanyije bakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi kandi nyuma yaho byaje kugaragara ko urwo rubanza rutakurikije amategeko. Ray Abrams yaranditse ati “iyo umuntu asesenguye neza urwo rubanza rwose, agera ku mwanzuro w’uko kuva mu ntangiriro amadini n’abayobozi bayo ari bo batangije gahunda yo kumaraho Abaruseli,” nk’uko abayobozi b’amadini bitaga Abigishwa ba Bibiliya mu buryo bwo kubasuzugura (Preachers Present Arms). Ariko nyuma y’intambara, abo Bigishwa ba Bibiliya bagarukanye imbaraga ziruta iza mbere, batangaza Umwami wimitswe na Yehova ari we Yesu Kristo, batangaza n’Ubwami bwe. None se izo mbaraga bazikuye he? Bibiliya yari yarabihanuye kandi yari yaravuze ko byari gukorwa n’“umwuka w’ubuzima uturuka ku Mana.”—Ibyah 11:7-11.
Abanazi bamaze kugera ku butegetsi mu Budage, ibitotezo byibasiraga Abahamya byarushijeho gukaza umurego mu bihugu byigaruriwe n’Abanazi. Barafatwaga bakagirirwa ibya mfura mbi. Hashyizweho amategeko abuzanya umurimo wabo. Amaherezo mu kwezi k’Ukwakira 1934, amatorero yose y’Abahamya ba Yehova yo mu Budage hose yoherereje leta amabaruwa ashinganye, agaragaza neza ko nta ntego za politiki bari bagamije ahubwo ko bari bariyemeje kumvira Imana yo mutegetsi. Nanone amatorero y’Abahamya bo ku isi hose yohereje ubutumwa agaragaza ko ashyigikiye abavandimwe babo b’Abakristo bo mu Budage.
Kuri uwo munsi ku itariki ya 7 Ukwakira 1934, mu biro bya Dr. Wilhelm Frick i Berlin, Adolf Hitileri yatangaje afunze ibipfunsi ingamba yafatiye Abahamya ba Yehova, agira ati “ako gatsiko kagomba gutsembwa mu Budage!” Kandi iryo ntiryari iterabwoba ridafite aho rishingiye. Bahise batangira kubafata. Inyandiko y’ibanga y’abapolisi ba maneko bo mu ntara ya Prusse yo ku itariki ya 24 Kamena 1936, igaragaza ko hashinzwe “umutwe wihariye w’abapolisi ba maneko” wo kurwanya Abahamya. Abo bapolisi bamaze kwitegura neza, bagabye igitero cyo gufata Abahamya ba Yehova bose n’abandi bose bakekwagaho kuba Abahamya. Muri icyo gitero polisi yose uko yakabaye yarakoreshejwe, ariko abagizi ba nabi bo bakomezaga kwidegembya.
Raporo zigaragaza ko hafashwe Abahamya b’Abadage bagera ku 6.262. Karl Wittig wahoze ari umutegetsi mu Budage na we wafungiwe mu bigo bitandukanye byakoranyirizwagamo imfungwa, nyuma yaho yaranditse ati “nta rindi tsinda ry’imfungwa . . . ryakorewe ibikorwa by’iyicarubozo n’abasirikare b’Abanazi kurusha Abigishwa ba Bibiliya. Bakorewe ibya mfura mbi, bagahora bababazwa urubozo ku mubiri no mu bwenge, ku buryo ku isi nta rurimi na rumwe rwabona amagambo yasobanura ibyo bakorewe.”
Ibyo byagize izihe ngaruka? Mu gitabo Christine King yanditse mu mwaka wa 1982, yatanze umwanzuro agira ati “[mu buryo butandukanye n’andi madini], Abahamya ni bo bonyine bananiye leta.” Hitileri yari yararahiriye kuzabatsembaho, kandi ababarirwa mu magana barishwe. Nyamara Dr. King avuga ko “umurimo [wo kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana] wakomeje kandi muri Gicurasi 1945 Abahamya ba Yehova bari bakiriho, mu gihe ishyaka ry’Abanazi ryo ryari ritakiriho.” Nanone avuga ko “batigeze bateshuka” (The Nazi State and the New Religions: Five Case Studies in Non-Conformity). None se ni iki cyatumye Hitileri ananirwa gusohoza umugambi we wo gutsembaho iryo tsinda ry’abantu bake ugereranyije kandi badafite intwaro, babonwaga n’abantu bo mu isi ko ari abo muri rubanda rusanzwe kandi yari afite ingabo zifite ibikoresho bihambaye, abapolisi bahawe imyitozo ihambaye n’ibigo byinshi byo kubatsemberamo? Kuki ibindi bihugu byananiwe guhagarika umurimo wabo? None se kuki Abahamya ba Yehova bose muri rusange, atari umuntu umwe umwe ku giti cye, bashoboye gushikama mu gihe bari bahanganye n’ibitotezo bikaze?
Igisubizo cy’icyo kibazo kiboneka mu nama irangwa n’ubwenge umwigisha w’Amategeko witwaga Gamaliyeli yagiriye bagenzi be bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, igihe basuzumaga ikibazo nk’icyo cyarebaga intumwa za Yesu Kristo. Yaravuze ati ‘ntimwivange mu by’aba bantu, ahubwo mubareke. (Kuko niba uyu mugambi cyangwa uyu murimo uturuka ku bantu, uzasenywa; ariko niba uturuka ku Mana, ntimuzashobora kuwusenya.) Naho ubundi mushobora kuzasanga mu by’ukuri murwanya Imana.’—Ibyak 5:38, 39.
Bityo, amateka agaragaza ko umurimo wasaga n’udashoboka Yesu yashinze abigishwa be, bakaba bari kuwukora bahanganye n’ingorane zikomeye, ubu ukorwa bidaturutse ku mbaraga z’abantu, ahubwo ukorwa biturutse ku mwuka w’Imana. Ni nk’uko Yesu yabwiye Imana mu isengesho ati “Data, ibintu byose biragushobokera.”—Mar 14:36.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 547]
“‘Ni ku bw’umwuka wanjye.’ Ni ko Yehova nyir’ingabo avuga”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 548]
Ni iki cyabakomeje bagakomeza kubwiriza kandi barasuzugurwaga bakanatotezwa bikabije?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 549]
Gihamya y’uko umurimo uyoborwa n’abamarayika
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 551]
‘Umwami ashobora guhagurutsa abahamya mu gihugu icyo ari cyo cyose’
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 553]
Abantu bunze ubumwe bakomeje gushikama mu kwizera nubwo bari bahanganye n’ingorane zikomeye