IGICE CYA 13
Ababwiriza b’Ubwami bageza ikibazo cyabo mu nkiko
1, 2. (a) Ni iki abayobozi b’amadini bashoboye gukora ku birebana n’umurimo wo kubwiriza, kandi se intumwa zabyitwayemo zite? (b) Kuki intumwa zanze kumvira itegeko ryazibuzaga kubwiriza?
HARI nyuma gato ya Pentekote yo mu mwaka wa 33. Itorero rya gikristo ry’i Yerusalemu ryari rimaze ibyumweru bike gusa rivutse. Uko bigaragara, Satani yabonaga ko cyari igihe gikwiriye cyo kurigabaho igitero. Yifuzaga kuririmbura ritarakomera. Satani yahise yoshya abayobozi b’amadini babuzanya umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Icyakora, intumwa zakomeje kubwiriza zibigiranye ubutwari, kandi abagabo n’abagore benshi ‘bizeraga Umwami.’—Ibyak 4:18, 33; 5:14.
2 Abo bayobozi b’amadini bararakaye bongera kugaba igitero, bafunga intumwa zose. Ariko mu ijoro, umumarayika wa Yehova akingura inzugi z’inzu y’imbohe, kandi mu museke intumwa zari zagarutse kubwiriza! Intumwa zarongeye zirafatwa zijyanwa imbere y’abategetsi bazishinja ko zishe itegeko ribuzanya umurimo wo kubwiriza. Izo ntumwa zabashubije zibigiranye ubushizi bw’amanga ziti “tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.” Abategetsi bararakaye cyane bashaka “kwica” izo ntumwa. Ariko muri icyo gihe kigoranye, Gamaliyeli wari umwigishamategeko wubahwaga cyane, yafashe ijambo aburira abategetsi ati ‘mwitonde. Ndabasaba kutivanga mu by’aba bantu, ahubwo mubareke.’ Biratangaje kuba abo bategetsi barumviye iyo nama, bakareka intumwa zikagenda. None se izo ntumwa zizerwa zakoze iki? Ntizacitse intege, ahubwo ‘zakomeje kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo Yesu.’—Ibyak 5:17-21, 27-42; Imig 21:1, 30.
3, 4. (a) Ni ubuhe buryo Satani yakoresheje igihe kirekire arwanya abagize ubwoko bw’Imana? (b) Ni ki tuzasuzuma muri iki gice no mu bindi bice bibiri bikurikiraho?
3 Urwo rubanza rwaburanishijwe mu mwaka wa 33, ni rwo rwa mbere rwaciwe n’abategetsi barwanyaga itorero rya gikristo, ariko ntirwari urwa nyuma (Ibyak 4:5-8; 16:20; 17:6, 7). No muri iki gihe Satani akoresha abarwanya ugusenga k’ukuri bakoshya abategetsi kugira ngo bashyireho amategeko abuzanya umurimo wacu wo kubwiriza. Abarwanya ugusenga k’ukuri bagiye barega abagaragu ba Yehova ibirego byinshi bitandukanye. Kimwe muri ibyo birego ni uko ngo duhungabanya umutekano w’abaturage. Ikindi ni uko ngo tugandisha abaturage; ubundi ngo turi abacuruzi babunza ibicuruzwa. Mu gihe gikwiriye, abavandimwe bacu bagiye bajya mu nkiko kugira ngo bagaragaze ko ibyo birego ari ibinyoma. Izo manza zageze ku ki? Imanza zaciwe mu myaka mirongo ishize zikumariye iki muri iki gihe? Nimucyo dusuzume imanza nke kugira ngo turebe ukuntu zagize uruhare mu “gutuma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko.”—Fili 1:7.
4 Muri iki gice turibanda ku kuntu twaharaniye uburenganzira bwacu bwo kubwiriza mu mudendezo. Mu bice bibiri bikurikira tuzasuzuma zimwe mu ntambara z’amategeko twarwanye kugira ngo dukomeze kutaba ab’isi kandi tubeho duhuje n’amahame y’Ubwami.
Ese duhungabanya umutekano cyangwa dushyigikira Ubwami bw’Imana mu budahemuka?
5. Mu mpera z’imyaka ya 1930, ni iki cyatumye ababwiriza b’Ubwami bafatwa, kandi se abari bayoboye umuteguro bakoze iki?
5 Mu mpera z’imyaka ya 1930, imigi na leta zo muri Amerika zagerageje guhatira Abahamya ba Yehova kujya bashaka uburenganzira bwemewe n’amategeko kugira ngo bashobore gukora umurimo wabo wo kubwiriza. Ariko abavandimwe bacu banze gusaba ubwo burenganzira. Uburenganzira bushobora guseswa, kandi batekerezaga ko leta itari ifite ububasha bwo kubangamira itegeko Yesu yahaye Abakristo ryo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami (Mar 13:10). Ibyo byatumye ababwiriza b’Ubwami babarirwa mu magana bafatwa. Abari bayoboye umuteguro na bo bafashe umwanzuro wo kugeza icyo kibazo mu rukiko. Bari biringiye ko bari kugaragaza ko leta yashyizeho amabwiriza anyuranyije n’amategeko avogera uburenganzira Abahamya bafite bwo kuyoboka idini ryabo mu mudendezo. Hanyuma mu mwaka wa 1938 habaye ikintu cyatumye habaho urubanza rutazibagirana. Byagenze bite?
6, 7. Byagendekeye bite umuryango wa Cantwell?
6 Kuwa kabiri mu gitondo ku itariki ya 26 Mata 1938, Newton Cantwell wari ufite imyaka 60, umugore we Esther n’abahungu babo Henry, Russell na Jesse, bose uko ari batanu bakaba bari abapayiniya ba bwite, bagiye kubwiriza mu mugi wa New Haven muri leta ya Connecticut. Ariko mu by’ukuri bari biteguye kumara igihe kirenze umunsi batari imuhira. Kubera iki? Bari barafashwe incuro nyinshi, bityo batekerezaga ko bashoboraga kongera gufatwa. Icyakora ibyo ntibyatumye abagize umuryango wa Cantwell badohoka ku cyifuzo bari bafite cyo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Bageze mu mugi wa New Haven bari mu modoka ebyiri. Newton yari atwaye imodoka yari ipakiye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya na za fonogarafe, naho Henry wari ufite imyaka 22 yari atwaye imodoka iriho indangururamajwi. Koko rero nk’uko bari babyiteze, nyuma y’amasaha make abapolisi barabafashe.
7 Babanje gufata Russell wari ufite imyaka 18, hanyuma bafata Newton na Esther. Jesse wari ufite imyaka 16, yitegerezaga ari hirya, abona uko abapolisi bashorera ababyeyi be na mukuru we. Jesse yasigaye wenyine kuko Henry yari yagiye kubwiriza mu kandi gace k’umugi. Icyakora yahise afata fonogarafe akomeza kubwiriza. Abagabo babiri b’Abagatolika bemereye Jesse kubumvisha disikuru y’umuvandimwe Rutherford yari ifite umutwe uvuga ngo “Abanzi.” Ariko bamaze kumva iyo disikuru bararakaye cyane bashaka kumukubita. Jesse yakomeje gutuza arigendera, ariko hashize umwanya muto, umupolisi yaramufashe. Nguko uko Jesse na we yisanze muri gereza. Nta cyo abapolisi bashinje mushiki wacu Cantwell, ariko bashinje umuvandimwe Cantwell n’abahungu be. Icyakora barekuwe uwo munsi batanze ingwate.
8. Kuki urukiko rwahamije Jesse Cantwell icyaha cyo guhungabanya umutekano?
8 Hashize amezi make, muri Nzeri 1938, abagize umuryango wa Cantwell bagejejwe imbere y’urukiko rw’umugi wa New Haven. Newton, Russell na Jesse bahamijwe icyaha cyo kujya gusabiriza impano nta ruhushya bafite. Nubwo bajuririye mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Connecticut, Jesse yahamijwe icyaha cyo guhungabanya amahoro, ashinjwa ko yahungabanyije umutekano. Kubera iki? Byatewe n’uko ba bagabo babiri bumvise disikuru, batanze ubuhamya mu rukiko bakavuga ko iyo disikuru yatukaga idini ryabo bikabarakaza. Abavandimwe bari bafite inshingano mu muteguro wacu bajuririye mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari na rwo rukiko rusumba izindi muri icyo gihugu.
9, 10. (a) Ni uwuhe mwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwafashe mu rubanza rw’umuryango wa Cantwell? (b) Ni mu buhe buryo uwo mwanzuro ukidufitiye akamaro?
9 Guhera ku itariki ya 29 Werurwe 1940, Umucamanza mukuru witwa Charles E. Hughes hamwe n’abandi bacamanza umunani bari bamwungirije, bumvise ingingo zatanzwe n’umuvandimwe Hayden Covington waburaniraga Abahamya ba Yehova.a Igihe umushinjacyaha wa leta ya Connecticut yageragezaga kugaragaza ko Abahamya bahungabanya umutekano, umucamanza umwe yaramubajije ati “harya ubutumwa Yesu Kristo yatangazaga bwari bukunzwe n’abantu benshi bo mu gihe cye?” Uwo mushinjacyaha yaramushubije ati “ntibwari bukunzwe, kandi niba nibuka neza, Bibiliya yanjye inavuga ibyabaye kuri Yesu igihe yatangazaga ubwo butumwa.” Ayo magambo yasobanuraga byinshi. Nubwo uwo mushinjacyaha atari abizi, yashyize Abahamya mu itsinda rimwe na Yesu kandi ashyira leta mu itsinda rimwe n’abaciriye Yesu urubanza. Ku itariki ya 20 Gicurasi 1940, abagize Urukiko bose hamwe bahurije ku mwanzuro warenganuraga Abahamya.
10 None se uwo mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga wasobanuraga iki? Washimangiraga uburenganzira bwo kuyoboka idini mu mudendezo, ku buryo nta bategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa aba leta iyo ari yo yose cyangwa ab’akarere, bashobora mu buryo bwemewe n’amategeko gushyiraho imipaka y’umudendezo mu by’idini. Nanone Urukiko rwasanze imyifatire ya Jesse “idahungabanya amahoro y’abaturage n’umutekano.” Bityo, Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje neza ko Abahamya ba Yehova badahungabanya umutekano w’abaturage. Mbega ukuntu abagaragu b’Imana bari batsinze mu buryo budasubirwaho mu rwego rw’amategeko! Uko gutsinda kudufitiye akahe kamaro? Umwavoka w’Umuhamya agira ati “uburenganzira bwo kuyoboka idini ryacu mu mudendezo tudatinya amategeko adashyize mu gaciro, butuma twe Abahamya bo muri iki gihe dushobora kugeza ku baturanyi bacu ubutumwa bw’ibyiringiro.”
Ese tugandisha abaturage cyangwa tubwiriza ukuri?
11. Ni iyihe nyandiko abavandimwe bacu bo muri Kanada batanze, kandi ku ki?
11 Mu myaka ya 1940, Abahamya ba Yehova bo muri Kanada barwanyijwe mu buryo bwa kinyamaswa. Ni yo mpamvu mu mwaka wa 1946, abavandimwe baho bamaze iminsi 16 batanga inyandiko yagaragazaga urwango rukomeye leta yangaga Imana na Kristo, kugira ngo abantu bose bamenye ko leta yavogeraga uburenganzira bwo kuyoboka Imana mu mudendezo. Iyo nyandiko y’amapaji ane yasobanuraga mu buryo burambuye ukuntu abavandimwe bacu bo mu ntara ya Quebec bibasiwe n’imvururu zabaga zatejwe n’abayobozi b’amadini, bakagabwaho ibitero n’abantu biremye udutsiko kandi bagahohoterwa n’abapolisi. Iyo nyandiko yagiraga iti “Abahamya ba Yehova bakomeje gufatwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Hari ibirego bigera kuri 800 abahamya ba Yehova baregwamo muri Montreal.”
12. (a) Abaturwanya bakiriye bate inyandiko yatanzwe? (b) Abavandimwe bacu bashinjwaga ikihe cyaha? (Reba nanone ibisobanuro.)
12 Minisitiri w’intebe wa Quebecs Maurice Duplessis, afatanyije na Villeneuve wari Karidinali muri Kiliziya Gatolika y’i Roma, barakajwe n’iyo nyandiko batangaza ko bagiye kurwana n’Abahamya “intambara itagira imbabazi.” Umubare w’imanza Abahamya ba Yehova baregwagamo wahise wikuba kabiri uva kuri 800 ugera ku 1.600. Hari mushiki wacu w’umupayiniya wavuze ati “abapolisi badufashe incuro nyinshi ku buryo tudashobora kuzibara. Abahamya bafatwaga batanga iyo nyandiko, bashinjwaga icyaha cyo gukwirakwiza “inyandiko zisebanya zigandisha abaturage.”b
13. Ni ba nde baburanishijwe bwa mbere bashinjwa kugandisha abaturage, kandi se urukiko rwafashe uwuhe mwanzuro?
13 Mu mwaka wa 1947, umuvandimwe Aimé Boucher n’abakobwa be Gisèle wari ufite imyaka 18 na Lucille wari ufite imyaka 11, ni bo ba mbere baburanishijwe mu rukiko bashinjwa kugandisha abaturage. Bari baratanze iyo nyandiko hafi y’isambu yabo no mu misozi yo mu majyepfo y’umugi wa Quebec, ariko byari bigoye kwiyumvisha ukuntu babitaga ibigande bihungabanya umutekano. Umuvandimwe Boucher yari umugabo woroheje kandi wicisha bugufi witaga ku isambu ye nto, rimwe na rimwe akajya mu mugi ari ku igare ryakururwaga n’ifarashi. Nyamara umuryango we wari waribasiwe na bimwe mu bikorwa byose by’urugomo byavugwaga muri iyo nyandiko. Umucamanza w’urwo rukiko wangaga Abahamya, yanze ibimenyetso byagaragazaga ko abagize umuryango wa Boucher ari abere. Ahubwo, yemeye ibyavugwaga n’umushinjacyaha wavugaga ko iyo nyandiko yabibaga inzangano, bityo abagize umuryango wa Boucher bakaba baragombaga guhamywa icyaha. Ni nk’aho uwo mucamanza yagiraga ati “kuvuga ukuri ni icyaha!” Aimé na Gisèle bahamijwe icyaha cyo kugandisha abaturage, ndetse na Lucille wari ukiri muto yamaze iminsi ibiri muri gereza. Abavandimwe bajuririye mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kanada, rukaba rwari urukiko rusumba izindi muri icyo gihugu, kandi rwemeye kumva urwo rubanza.
14. Abavandimwe bo muri Quebec bitwaye bate mu gihe cy’ibitotezo?
14 Hagati aho, abavandimwe na bashiki bacu barangwaga n’ubutwari bo muri Quebec bakomeje kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami n’ubwo bakomezaga kugirirwa urugomo, kandi incuro nyinshi bageraga ku bintu bitangaje. Mu myaka ine gusa uhereye igihe batangiriye gutanga iyo nyandiko mu mwaka wa 1946, umubare w’Abahamya muri Quebec wariyongereye bava kuri 300 bagera ku 1.000!c
15, 16. (a) Ni uwuhe mwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwa Kanada rwafashe mu rubanza rw’umuryango wa Boucher? (b) Uko gutsinda kwamariye iki abavandimwe bacu ndetse n’abandi bantu?
15 Muri Kamena 1950, inteko yose y’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kanada yari igizwe n’abacamanza icyenda, yumvise ikibazo cya Aimé Boucher. Hashize amezi atandatu, ku itariki ya 18 Ukuboza 1950, Urukiko rwafashe umwanzuro uturenganura. Kubera iki? Umuvandimwe Glen How waburaniraga Abahamya, yasobanuye ko Urukiko rwemeye ingingo zatanzwe n’abunganira uregwa bavugaga ko umuntu ahamwa n’icyaha cyo “kugandisha abaturage” iyo yabashishikarije gukora ibikorwa by’urugomo no kwivumbura ku butegetsi. Nyamara, iyo nyandiko “ntiyarimo amagambo ashishikariza abaturage gukora ibikorwa nk’ibyo, bityo ikaba ari uburyo bwemewe n’amategeko bwo kugaragaza icyo umuntu atekereza.” Umuvandimwe How yongeyeho ati “niboneye uko Yehova yatumye dutsinda.”d
16 Koko rero, uwo mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga wari intsinzi ikomeye y’Ubwami bw’Imana. Uwo mwanzuro wagaragaje ko n’izindi manza zose 122 Abahamya b’i Quebec baregwagamo kugandisha abaturage, zitari zifite ishingiro. Nanone kandi, uwo mwanzuro wasobanuraga ko abaturage ba Kanada n’ibindi bihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha icyongereza bari bafite umudendezo wo kuvuga ibibahangayikishije mu birebana n’imikorere ya leta. Byongeye kandi, uwo mwanzuro washegeshe abayobozi ba Kiliziya n’abategetsi b’i Quebec bavogeraga umudendezo w’Abahamya ba Yehova.e
Ese turi abacuruzi cyangwa turi ababwiriza b’Ubwami bw’Imana barangwa n’ishyaka?
17. Ni mu buhe buryo leta zimwe na zimwe zigerageza kubangamira umurimo wacu wo kubwiriza?
17 Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, abagaragu ba Yehova muri iki gihe na bo ‘ntibacuruza ijambo ry’Imana.’ (Soma mu 2 Abakorinto 2:17.) Nubwo bimeze bityo ariko, hari leta zimwe na zimwe zigerageza kubangamira umurimo wacu wo kubwiriza zikoresheje amategeko y’ubucuruzi. Nimucyo dusuzume ebyiri mu manza zafatiwemo umwanzuro ku kibazo cyo kumenya niba Abahamya ba Yehova ari abacuruzi cyangwa niba ari ababwiriza b’ubutumwa bwiza.
18, 19. Ni mu buhe buryo abategetsi bo muri Danimarike bagerageje guhagarika umurimo wo kubwiriza?
18 Danimarike. Ku itariki ya 1 Ukwakira 1932, hatowe itegeko ryavugaga ko kugurisha ibitabo udafite uruhushya rw’ubucuruzi ari icyaha gihanwa n’amategeko. Icyakora abavandimwe bacu ntibigeze basaba uruhushya urwo ari rwo rwose. Bukeye bwaho, abavandimwe batanu bagiye kubwiriza mu mugi wa Roskilde wari ku birometero 30 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Copenhagen. Ku mugoroba, babuze umubwiriza umwe witwaga August Lehmann. Yari yafashwe ashinjwa kugurisha ibicuruzwa nta ruhushya.
19 Ku itariki ya 19 Ukubuza 1932, August Lehmann yagejejwe imbere y’urukiko. Yavuze ko yasuye abantu abashyiriye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ariko ahakana ko atacuruzaga. Urukiko rwemeranyijwe na we. Rwaravuze ruti “uregwa . . . ashoboye kwitunga, kandi nta nyungu z’amafaranga yakuyemo ndetse nta n’izo yifuzaga, ahubwo ibyo yakoze byamusabye gukoresha amafaranga ye.” Urukiko rwashyigikiye Abahamya maze rwemeza ko ibyo Lehmann yakoze bitagombye kubonwa nk’“ibikorwa by’ubucuruzi.” Icyakora abarwanya ubwoko bw’Imana bari bariyemeje gutuma umurimo wo kubwiriza uhagarara mu gihugu hose (Zab 94:20). Umushinjacyaha yarajuriye arinda agera mu Rukiko rw’Ikirenga rw’igihugu. Abavandimwe bacu bakoze iki?
20. Urukiko rw’Ikirenga rwa Danimarike rwafashe uwuhe mwanzuro, kandi se abavandimwe bacu bakoze iki?
20 Mu cyumweru Urukiko rw’Ikirenga rwari kuburanishamo urwo rubanza, Abahamya bo muri Danimarike bongereye imbaraga mu murimo wabo wo kubwiriza. Kuwa kabiri tariki ya 3 Ukwakira 1933, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje umwanzuro warwo. Urwo rukiko rwemeranyije n’imyanzuro urukiko rwa mbere rwari rwafashe ko August Lehmann atari yarenze ku itegeko. Uwo mwanzuro wasobanuraga ko Abahamya bari gukomeza kubwiriza mu mudendezo. Abavandimwe na bashiki bacu barushijeho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza kugira ngo bashimire Yehova ko yabafashije gutsinda mu rwego rw’amategeko. Kuva uwo mwanzuro wafatwa, abavandimwe bacu bo muri Danimarike basohoza umurimo wabo leta itababangamiye.
21, 22. Ni uwuhe mwanzuro Urukiko rw’ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwafashe mu rubanza rw’umuvandimwe Murdock?
21 Amerika. Ku cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 1940, umupayiniya witwa Robert Murdock Jr. n’abandi Bahamya barindwi bafashwe barimo babwiriza mu mugi wa Jeannette uri hafi ya Pittsburgh muri leta ya Pennsylvania. Bahamijwe icyaha cyo gutanga ibitabo bataguze uruhushya rwo gucuruza. Bajuririye Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwemera kumva urwo rubanza.
22 Ku itariki ya 3 Gicurasi 1943, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje umwanzuro warwo warenganuraga Abahamya. Urukiko rwamaganye igitekerezo cyo kubasaba kugura uruhushya kubera ko cyabasabaga “kugura uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga.” Urukiko rwatesheje agaciro amategeko y’umugi, ruvuga ko “abangamira umudendezo wo kuvuga icyo umuntu atekereza kandi akabuza abantu kuyoboka idini ryabo mu bwisanzure.” Igihe umucamanza William O. Douglas yatangazaga igitekerezo cya benshi mu bacamanza b’Urukiko, yavuze ko umurimo w’Abahamya ba Yehova “atari ukubwiriza gusa no gutanga ibitabo by’idini. Ubikomatanya byombi.” Yongeyeho ati “uwo murimo wabo wo mu rwego rw’idini ni uwo ku rwego rwo hejuru kimwe n’amasengesho yo mu nsengero n’ibibwiriza bitangirwa kuri alitari.”
23. Kuki imanza twatsinze mu mwaka wa 1943 zidufitiye akamaro muri iki gihe?
23 Uwo mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga wari ugutsinda gukomeye k’ubwoko bw’Imana mu by’amategeko. Washimangiye ko rwose turi ababwiriza b’ubutumwa bwiza b’Abakristo, ko tutari abacuruzi. Kuri uwo munsi utazibagirana mu mwaka wa 1943, Abahamya ba Yehova batsinze imanza 12 muri 13 baburanye mu Rukiko rw’Ikirenga, hakubiyemo n’urubanza rwa Murdock. Iyo myanzuro y’urukiko yakomeje kuduha icyizere gikomeye mu manza nyinshi duherutse kujyana mu nkiko, aho abaturwanya bari bongeye kwibasira uburenganzira dufite bwo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami mu ruhame no ku nzu n’inzu.
“Tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu”
24. Tubyifatamo dute iyo leta ibuzanyije umurimo wacu wo kubwiriza?
24 Twebwe abagaragu ba Yehova turishima cyane iyo ubutegetsi buduhaye uburenganzira twemererwa n’amategeko bwo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami mu bwisanzure. Icyakora iyo ubutegetsi bubuzanyije umurimo wacu wo kubwiriza, duhindura uburyo twakoreshaga tugakomeza umurimo wacu mu buryo bushoboka bwose. Kimwe n’intumwa “tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.” (Ibyak 5:29; Mat 28:19, 20). Ariko nanone, twitabaza inkiko kugira ngo zikureho ayo mategeko abuzanya umurimo wacu. Reka turebe ingero ebyiri.
25, 26. Ni ikihe kibazo cyabaye muri Nikaragwa kikagera mu Rukiko rw’Ikirenga, kandi se byatanze iki?
25 Nikaragwa. Ku itariki ya 19 Ugushyingo 1952, Donovan Munsterman wari umumisiyonari akaba n’umukozi w’ibiro by’ishami, yagiye mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka biri mu murwa mukuru Managua. Yari yategetswe kwitaba Kapiteni Arnoldo García wayoboraga ibyo biro. Kapiteni yabwiye Donovan ko Abahamya ba Yehova bose bo muri Nikaragwa bari “babujijwe gukomeza kubwiriza inyigisho zabo no guteza imbere ibikorwa by’idini ryabo.” Yamubajije impamvu, maze Kapiteni García amusobanurira ko Abahamya batari bafite uruhushya rutangwa na minisitiri rubemerera kubwiriza, kandi ko bashinjwaga ko bari Abakomunisiti. Ni ba nde badushinjanga? Ni Abayobozi ba Kiliziya Gatolika y’i Roma.
26 Umuvandimwe Munsterman yahise ajuririra minisiteri ishinzwe iby’amadini, kandi ageza icyo kibazo kuri perezida Anastasio Somoza García, ariko ntibyagira icyo bitanga. Bityo, abavandimwe bahinduye uburyo bakoreshaga babwiriza. Bafunze Amazu y’Ubwami bakajya bateranira mu matsinda mato mato, bareka no kubwiriza mu muhanda, ariko bakomeje kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Hagati aho, bagejeje icyo kibazo mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Nikaragwa, basaba ko rwatesha agaciro iryo tegeko ribuzanya umurimo wacu. Ibinyamakuru byavuze cyane iby’iryo tegeko ryabuzanyaga umurimo wacu n’ibyo abavandimwe bari basabye Urukiko rw’Ikirenga, kandi rwemeye kumva icyo kibazo. Byatanze iki? Ku itariki ya 19 Kamena 1953, abagize Urukiko rw’Ikirenga bose hamwe bahurije ku mwanzuro urenganura Abahamya. Urukiko rwasanze iryo tegeko ryabuzanyaga umurimo wacu ryaravogeraga uburenganzira butangwa n’itegeko nshinga bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, gukurikiza umutimanama no kugaragaza imyizerere ye. Nanone rwategetse ko imishyikirano hagati ya leta ya Nikaragwa n’Abahamya yakongera kuba myiza nk’uko yahoze.
27. Kuki abaturage bo muri Nikaragwa batangajwe cyane n’umwanzuro w’urukiko, kandi se abavandimwe babonaga bate uko gutsinda?
27 Abanyanikaragwa batangajwe n’uko Urukiko rw’Ikirenga rwarenganuye Abahamya. Kugeza icyo gihe, abayobozi ba kiliziya bari bafite ingufu cyane, kandi urwo rukiko rwirindaga kugirana na bo ibibazo. Nanone kandi, abategetsi ba leta bari bafite ububasha bwinshi ku buryo bitari bikunze kubaho ko Urukiko ruvuguruza imyanzuro yabo. Abavandimwe bacu bemeraga badashidikanya ko batsinze bitewe n’uko Umwami wabo yabarinze maze bakomeza kubwiriza.—Ibyak 1:8.
28, 29. Mu myaka ya 1980, ni iki cyahindutse muri Zayire?
28 Zayire. Mu myaka ya 1980, muri Zayire ubu yitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hari Abahamya bagera ku 35.000. Icyo gihe ibiro by’ishami byarimo byubaka amazu mashya kugira ngo bishobore kwita ku bikorwa by’Ubwami byakomezaga kwiyongera. Mu kwezi k’Ukuboza 1985, ikoraniro mpuzamahanga ryabereye muri sitade yo mu murwa mukuru Kinshasa, ryajemo abantu 32.000 baturutse mu bihugu byinshi. Ariko nyuma yaho, uko abagaragu ba Yehova bari bafashwe byatangiye guhinduka. Byagenze bite?
29 Icyo gihe umuvandimwe w’umumisiyonari witwaga Marcel Filteau ukomoka mu ntara ya Quebec muri Kanada, wari waratotejwe n’ubutegetsi bwa Duplessis, yakoreraga umurimo muri Zayire. Avuga uko byagenze agira ati “ku itariki ya 12 Werurwe 1986, abavandimwe bari bafite inshingano bahawe ibaruwa yabamenyeshaga ko umuryango w’Abahamya ba Yehova muri Zayire utemewe n’amategeko.” Iryo teka ryabuzanyaga umurimo wacu ryari ryashyizweho umukono na Perezida Mobutu Sese Seko.
30. Ni uwuhe mwanzuro ukomeye Komite y’ibiro by’Ishami yagombaga gufata, kandi se biyemeje gukora iki?
30 Bukeye bwaho, radiyo y’igihugu yaratangaje iti “ntituzongera kumva Abahamya ba Yehova ukundi muri Zayire.” Hahise hakurikiraho ibitotezo. Amazu y’Ubwami yarashenywe, abavandimwe bacu barasahurwa, barafatwa barafungwa kandi barakubitwa. Ndetse n’Abahamya b’abana barafunzwe. Ku itariki ya 12 Ukwakira 1988, leta yafatiriye imitungo y’umuteguro, maze abasirikare bajya kuba mu mazu y’ibiro by’ishami. Abavandimwe bari bafite inshingano batakambiye Perezida Mobutu, ariko nta gisubizo babonye. Icyo gihe abagize komite y’ibiro by’ishami bagombaga gufata umwanzuro ukomeye: baribazaga bati ese “tujyane ikibazo mu Rukiko rw’Ikirenga cyangwa dutegereze?” Timothy Holmes wari umumisiyonari, icyo gihe akaba yari umuhuzabikorwa wa Komite y’ibiro by’ishami, agira ati “twiyambaje Yehova kugira ngo aduhe ubwenge n’ubuyobozi.” Abavandimwe bari bagize komite bamaze kubiganiraho bakabishyira no mu isengesho, bumvise ko igihe cyo kugeza icyo kibazo mu rukiko cyari kitaragera. Ahubwo, bibanze ku bikorwa byo kwita ku bavandimwe no gushaka uburyo bwo gukomeza umurimo wo kubwiriza.
“Mu gihe cyose icyo kibazo cyari kitarakemuka, twiboneye ukuntu Yehova ashobora guhindura ibintu”
31, 32. Ni uwuhe mwanzuro ukomeye Urukiko rw’Ikirenga rwa Zayire rwafashe, kandi se wamariye iki abavandimwe bacu?
31 Nyuma y’igihe ibikorwa byo kwibasira Abahamya mu gihugu byaragabanutse n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu burushaho kubahirizwa. Komite y’Ibiro by’Ishami yabonye ko igihe cyari kigeze cyo kugeza icyo kibazo mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Ubutabera rwa Zayire bamagana itegeko ryabuzanyaga umurimo wacu. Igishishikaje ni uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeye kumva icyo kibazo. Hanyuma, ku itariki ya 8 Mutarama 1993, hashize hafi imyaka irindwi perezida aciye iteka ribuzanya umurimo wacu, urukiko rwafashe umwanzuro w’uko ibyo ubutegetsi bwakoreye Abahamya byari binyuranyije n’amategeko, maze iryo tegeko rikurwaho. Tekereza icyo ibyo byasobanuraga! Abo bacamanza bashyize ubuzima bwabo mu kaga bavuguruza icyemezo cya perezida! Umuvandimwe Holmes agira ati “mu gihe cyose icyo kibazo cyari kitarakemuka, twiboneye ukuntu Yehova ashobora guhindura ibintu” (Dan 2:21). Uko gutsinda kwakomeje ukwizera kw’abavandimwe bacu. Bumvaga ko Umwami Yesu yayoboye ubwoko bwe bukamenya ibyo bukwiriye gukora n’igihe cyo kubikorera.
32 Itegeko ribuzanya umurimo wacu rimaze gukurwaho, ibiro by’ishami byemerewe kuzana abamisiyonari, kubaka amazu mashya no gutumiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.f Abagaragu b’Imana bo hirya no hino ku isi bashimishwa cyane no kubona ukuntu Yehova arinda abagize ubwoko bwe icyabahungabanya mu buryo bw’umwuka.—Yes 52:10.
“Yehova ni we umfasha”
33. Izi manza nke twasuzumye muri make zitwigisha iki?
33 Gusuzuma zimwe mu manza twagiye dutsinda, bitugaragariza ko Yesu yagiye asohoza isezerano rye rigira riti “nzabaha akanwa n’ubwenge ababarwanya bose hamwe badashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza.” (Soma muri Luka 21:12-15.) Hari igihe Yehova yahagurutsaga abantu bameze nka Gamaliyeli kugira ngo arinde ubwoko bwe muri iki gihe, cyangwa agatuma abacamanza n’abavoka barangwa n’ubutwari baharanira ubutabera. Yehova yagimbishije intwaro z’abaturwanya. (Soma muri Yesaya 54:17.) Abarwanya umurimo w’Imana ntibashobora kuwuhagarika.
34. Kuki bitangaje kuba twaratsinze imanza, kandi se bigaragaza iki? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Imanza twatsindiye mu nkiko zikomeye zigateza imbere umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami.”)
34 Kuki kuba twaratsinze izo manza bitangaje cyane? Zirikana ibi: Abahamya ba Yehova si abantu bakomeye cyangwa bafite ububasha. Ntidutora, ntidushyigikira gahunda zo mu rwego rwa politiki cyangwa ngo tugerageze kwibonekeza ku banyapolitiki. Byongeye kandi, abo muri twe bagiye bajyanwa mu nkiko bari “abantu batize bo muri rubanda rusanzwe” (Ibyak 4:13). Bityo rero, dukurikije uko abantu babibonaga, nta mpamvu inkiko zari zifite zo kwiteranya n’abanzi bacu b’abanyapolitiki n’abanyedini bakomeye kugira ngo ziturengere. Nyamara kandi, inkiko zagiye ziturengera incuro nyinshi! Imanza twagiye dutsinda zigaragaza ko ‘turi imbere y’Imana kandi ko turi kumwe na Kristo’ (2 Kor 2:17). Ku bw’ibyo rero, kimwe n’intumwa Pawulo dushobora kuvuga tuti “Yehova ni we umfasha, sinzatinya.”—Heb 13:6.
a Uru rubanza Cantwell yaburanaga na leta ya Connecticut, ni urwa mbere mu manza 43 zaburanishijwe mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umuvandimwe Hayden Covington ni we waburaniraga abavandimwe. Yapfuye mu mwaka wa 1978. Umugore we witwa Dorothy yakomeje kuba indahemuka kugeza apfuye mu mwaka wa 2015, afite imyaka 92.
b Icyo kirego cyari gishingiye ku itegeko ryatowe mu mwaka wa 1606. Iryo tegeko ryemereraga abacamanza kuvuga ko umuntu ahamwa n’icyaha mu gihe bumvaga ko ibyo yavuze byakongezaga urwango, kabone niyo yabaga yavuze ukuri.
c Mu mwaka wa 1950, abakozi b’igihe cyose bakoreraga muri Quebec bari 164, hakubiyemo n’abize Ishuri rya Gileyadi 63 bemeye kuza kuhakorera nubwo ibitotezo bikaze byari bibategereje.
d Kuva mu mwaka wa 1943 kugera mu wa 2003, umuvandimwe W. Glen How wari umwavoka w’umuhanga udatinya, yaburaniye Abahamya ba Yehova bo muri Kanada no mu bindi bihugu imanza zibarirwa mu magana.
e Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’urwo rubanza, reba ingingo yasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Mata 2000 (mu gifaransa), yari ifite umutwe uvuga ngo “Urugamba si urwanyu ahubwo ni urw’Imana,” ku ipaji ya 18-24.
f Amaherezo abasirikare baje kuva mu mazu y’ibiro by’ishami; ariko ibiro by’ishami byari byarubatse andi mazu mu kindi kibanza.