-
Itorero “rigira amahoro”‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
-
-
12 Ananiya yarumviye yemera inshingano, maze ahabwa imigisha. Mbese wumvira itegeko ryo kubwiriza mu buryo bunonosoye, nubwo waba wumva iyo nshingano ikugora? Kuri bamwe, kubwiriza ku nzu n’inzu bagahura n’abantu bataziranye birabahangayikisha. Abandi bo, kubwiriza abantu babasanze aho bakorera, mu muhanda, kuri telefoni cyangwa bakoresheje amabaruwa, birabagora. Ananiya yanesheje ubwoba yari afite bituma ashobora gufasha Sawuli ahabwa umwuka wera.b Ananiya yagize icyo ageraho kubera ko yiringiye Yesu kandi akabona Sawuli nk’umuvandimwe we. Kimwe na Ananiya, natwe nitwiringira ko Yesu ayobora umurimo wo kubwiriza, tukagirira abantu impuhwe, kandi tukabona ko n’abantu bateye ubwoba kurusha abandi bashobora guhinduka abavandimwe bacu, dushobora kuzanesha ubwoba.—Mat 9:36.
-
-
Itorero “rigira amahoro”‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
-
-
b Muri rusange, impano z’umwuka wera zatangwaga binyuze ku ntumwa. Ariko icyo gihe bwo, biragaragara ko Yesu yahaye Ananiya ububasha bwo guha Sawuli impano z’umwuka wera. Sawuli amaze guhinduka, yamaze igihe kinini atabonana n’intumwa 12. Icyakora birashoboka ko icyo gihe cyose yari ahugiye mu murimo. Bityo rero, uko bigaragara Yesu yahaye Sawuli imbaraga yari akeneye kugira ngo asohoze inshingano ye yo kubwiriza.
-