-
“Imana ntirobanura”‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
-
-
1-3. Ni irihe yerekwa Petero yabonye, kandi se kuki ari iby’ingenzi ko tumenya icyo risobanura?
HARI mu mwaka wa 36. Izuba ryaravaga, kandi Petero yasengeraga mu cyumba cyo hejuru mu nzu yari mu mugi wa Yopa wari hafi y’inyanja. Yari amaze iminsi acumbitse muri iyo nzu. Kuba yari yaremeye kuguma aho, bigaragaza mu rugero runaka ko atagiraga urwikekwe. Iyo nzu yari iy’umugabo witwaga Simoni watunganyaga impu, kandi si ko buri Muyahudi wese yari kwemera gucumbika ku muntu ukora umwuga nk’uwo.a Icyakora, Petero yari agiye kwiga isomo ry’ingenzi rirebana n’uko Yehova atarobanura.
-
-
“Imana ntirobanura”‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
-
-
a Abayahudi bamwe banenaga abantu batunganyaga impu kubera ko uwo mwuga watumaga akora ku mpu n’intumbi z’inyamaswa kandi n’ibikoresho byakoreshwaga muri uwo mwuga byabonwaga ko biteye iseseme. Abatunganyaga impu babonwaga ko ari abantu bahumanye ku buryo batashoboraga kwinjira mu rusengero, ndetse n’aho bakoreraga hagombaga kuba ari ku ntera ireshya nibura n’imikono 50 cyangwa metero 22 uvuye mu mugi. Ibyo bishobora kuba bisobanura impamvu inzu ya Simoni yari “ku nyanja.”—Ibyak 10:6.
-