Ubuyobozi bwa Gitewokarasi mu Gihe cy’Ubukristo
‘[Ni] ku bw’ineza y’ubushake bwayo, kugira ngo iteranirize ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.’—ABEFESO 1:9, 10.
1, 2. (a) Ni gute ikorakoranya ry’ibintu ‘biri mu ijuru’ ryakozwe kuva mu mwaka wa 33 I.C.? (b) Ni gute Abakristo basizwe bagaragaje umwuka wa Mose na Eliya, kuva mu mwaka wa 1914?
IRYO korakoranya ry’ “ibiri mu ijuru,” ryatangiye mu mwaka wa 33 I.C., igihe “[A]bisirayeli b’Imana” bavukaga (Abagalatiya 6:16; Yesaya 43:10; 1 Petero 2:9, 10). Nyuma y’ikinyejana cya mbere I.C., umurimo wo gukorakoranya wagabanije umurego, igihe Abakristo nyakuri (abo Yesu yise “ingano,” NW) barengerwaga n’abahakanyi b’ “urukungu” rwabibwe na Satani. Ariko kandi, ubwo “igihe cy’imperuka” cyari cyegereje, Abisirayeli nyakuri b’Imana bongeye kugaragara, maze mu wa 1919, begurirwa umutungo wa Yesu wose.a—Matayo 13:24-30, 36-43; 24:45-47; Daniyeli 12:4.
2 Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, Abakristo basizwe bakoze imirimo ikomeye, nk’iyo Mose na Eliya bakoze (Ibyahishuwe 11:5, 6).b Kuva mu mwaka wa 1919, babwirije ubutumwa bwiza mu isi ibarwanya, babigenza batyo bafite ubutwari nk’ubwa Eliya (Matayo 24:9-14). Kandi kuva mu wa 1922, batangaje imanza Yehova yaciriye abantu, kimwe n’uko Mose yateje Egiputa ya kera ibyago biturutse ku Mana (Ibyahishuwe 15:1; 16:2-17). Abasigaye bo muri abo Bakristo basizwe, ni bo muri iki gihe bagize urufatiro rw’umuryango w’isi nshya w’Abahamya ba Yehova.
Inteko Nyobozi Ikora Imirimo
3. Ni ibihe bintu byabaye bigaragaza ko itorero rya Gikristo ryo mu gihe cya mbere ryakoraga mu buryo bw’umuteguro rifite gahunda nziza?
3 Kuva itorero rya Gikristo ryatangira, abigishwa ba Yesu basizwe bakoraga mu buryo bw’umuteguro. Uko umubare w’abigishwa wagendaga wiyongera, ni na ko amatorero yagendaga ashingwa, kandi hagashyirwaho abasaza (Tito 1:5). Nyuma y’umwaka wa 33 I.C., intumwa 12 zakoze umurimo zigize inteko nyobozi yari ifite ububasha bwo gutanga ubuyobozi no kugenzura ibikorwa byose. Ni yo mpamvu zafashe iya mbere mu murimo wo gutanga ubuhamya, nta gutinya (Ibyakozwe 4:33, 35, 37; 5:18, 29). Bashyize kuri gahunda igikorwa cyo kugabura ibyo kurya ku bari babikeneye, kandi bohereza Petero na Yohana i Samariya, kugira ngo bakurikiranire hafi ibya raporo ihereranye no gushimishwa kwari guhari (Ibyakozwe 6:1-6; 8:6-8, 14-17). Barinaba yafashe Pawulo amushyira intumwa, kugira ngo noneho zibonere ko uwo wahoze ari umuntu utoteza, yari yahindutse umwigishwa wa Yesu (Ibyakozwe 9:27; Abagalatiya 1:18, 19). Byongeye kandi, igihe Petero yari amaze kubwiriza Koruneliyo n’abo mu rugo rwe, yasubiye i Yerusalemu, maze asobanurira intumwa n’abandi bavandimwe b’i Yudaya, ukuntu umwuka wera wari wagaragaje ugushaka kw’Imana kuri icyo kibazo.—Ibyakozwe 11:1-18.
4. Ni iki cyakozwe mu kugerageza kwica Petero, kandi se, ni gute ubuzima bwe bwarokowe?
4 Hanyuma, inteko nyobozi yaje kurwanywa mu buryo bukaze. Petero yarafunzwe, maze ubuzima bwe buza kurokorwa, ari uko gusa agobotswe n’umumarayika (Ibyakozwe 12:3-11). Icyo gihe ni bwo noneho ku ncuro ya mbere, hagaragaraga undi muntu wari ufite umwanya ukomeye i Yerusalemu, utari umwe mu bagize intumwa 12. Igihe Petero yavanwaga mu nzu y’imbohe, yabwiye itsinda ryari riteraniye mu nzu ya nyina wa Yohana Mariko ati “mubitekerereze Yakobo [mwene nyina wa Yesu] na bene Data bandi.”—Ibyakozwe 12:17.
5. Ni gute haje kubaho ihinduka mu bihereranye n’abari bagize inteko nyobozi, nyuma y’aho Yakobo yiciwe azira ukwizera kwe?
5 Mbere y’aho, igihe Yuda Isikaryota, intumwa y’umugambanyi, yari imaze kwiyahura, babonye ari ngombwa ko “ubusonga bwe” bwo kuba intumwa, bwahabwa undi muntu wabanye na Yesu mu gihe cy’umurimo we, kandi wiboneye n’amaso ye iby’urupfu rwe n’izuka rye. Ariko kandi, igihe Yakobo, umuvandimwe wa Yohana yicwaga, nta wundi wamusimbuye ngo abe umwe mu bagize intumwa 12 (Ibyakozwe 1:20-26; 12:1, 2). Icyakora, imirongo y’Ibyanditswe ikurikiraho yerekeza ku nteko nyobozi, igaragaza ko yari yaraguwe. Igihe havukaga impaka zo kumenya niba Abanyamahanga bakurikiye Yesu baragombaga kubahiriza Amategeko ya Mose, ikibazo cyashyikirijwe “intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu,” kugira ngo bagifatire umwanzuro (Ibyakozwe 15:2, 6, 20, 22, 23; 16:4). Kuki noneho uko bigaragara, mu nteko nyobozi harimo “abakuru”? Nta bwo Bibiliya ivuga impamvu, ariko kandi, biragaragara ko ibyo byari ingirakamaro. Urupfu rwa Yakobo n’ifungwa rya Petero, byari byagaragaje ko hari igihe intumwa zashoboraga gufungwa cyangwa zikicwa. Muri iyo mimerere yashoboraga kubaho mu gihe kitazwi, kugira abandi basaza babishoboye, bamenyereye imikorere y’inteko nyobozi, byari gutuma imirimo y’ubugenzuzi ikomeza gukorwa kuri gahunda.
6. Ni gute inteko nyobozi yakomeje gukorera i Yerusalemu, n’igihe aba mbere bari bayigize batari bakiri muri uwo murwa?
6 Igihe Pawulo yazaga i Yerusalemu, ahagana mu mwaka wa 56 I.C., yagejeje raporo kuri Yakobo, kandi Bibiliya ivuga ko “abakuru bose bari bahari” (Ibyakozwe 21:18). Kuki intumwa zitavuzweho ko zari muri iryo teraniro? Aha nanone, nta cyo Bibiliya ibivugaho. Icyakora, nyuma y’aho intiti mu by’amateka yitwa Eusebius, yavuze ko igihe runaka mbere y’umwaka wa 66 I.C., “kubera ko intumwa zahoraga zugarijwe n’akaga gaturutse ku kagambane ko gushaka kuzica, zajyanywe i Yudaya. Ariko kandi, kugira ngo zigishe ubutumwa bwazo, zagendaga muri buri karere, zifite ububasha bwa Kristo” (Eusebius, Igitabo cya III, V, v. 2). Ni iby’ukuri ko amagambo ya Eusebius atari mu nkuru zahumetswe, ariko ahuza n’ibyo izo nkuru zivuga. Urugero, mu mwaka wa 62 I.C., Petero yari i Babuloni—kure ya Yerusalemu (1 Petero 5:13). Nyamara kandi, mu wa 56 I.C., wenda no gukomeza kugera mu wa 66 I.C., biragaragara ko inteko nyobozi yakoreraga i Yerusalemu.
Ubuyobozi Muri Iki Gihe
7. Ni irihe tandukaniro rigaragara mu bihereranye n’abagize Inteko Nyobozi muri iki gihe, ugereranyije n’inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere?
7 Uko bigaragara, kuva mu mwaka wa 33 I.C., kugeza ku mubabaro mwinshi wageze kuri Yerusalemu, inteko nyobozi yari igizwe n’Abakristo b’Abayahudi. Pawulo yamenye ko Abakristo benshi b’Abayahudi bari i Yerusalemu, n’ubwo ‘bizeraga Umwami wacu Yesu Kristo,’ bari bagifite “ishyaka ry’amategeko [ya Mose],” igihe yabasuraga mu wa 56 I.C. (Yakobo 2:1; Ibyakozwe 21:20-25).c Abo Bayahudi, bashobora kuba baragize ingorane zo kwiyumvisha ukuntu Umunyamahanga yari kuba mu nteko nyobozi. Muri iki gihe ariko, hagiye habaho irindi hinduka mu bihereranye n’abagize iyo nteko. Ubu, igizwe mu buryo bwuzuye n’Abakristo b’Abanyamahanga basizwe, kandi Yehova yahaye imigisha myinshi umurimo wabo w’ubuyobozi.—Abefeso 2:11-15.
8, 9. Ni ayahe majyambere yagiye agerwaho mu Nteko Nyobozi muri iki gihe?
8 Kuva igihe Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania yabonaga ubuzima gatozi mu wa 1884, kugeza mu wa 1972, perezida wa Sosayiti yari afite ububasha bukomeye mu muteguro wa Yehova, naho Inteko Nyobozi yo ikifatanya cyane n’akanama k’ubuyobozi bwa Sosayiti. Imigisha bagize muri iyo myaka, igaragaza ko Yehova yemeye iyo gahunda. Hagati y’umwaka wa 1972 na 1975, Inteko Nyobozi yaraguwe, igera ku bantu 18. Ibintu byarushijeho gukurikiza mu buryo bwa bugufi cyane gahunda yariho mu kinyejana cya mbere, igihe ububasha bukomeye kurushaho bwegurirwaga abari bagize iyo nteko yaguwe, bamwe muri bo bakaba bari abayobozi ba Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania.
9 Kuva mu mwaka wa 1975, benshi muri abo 18, barangije urugendo rwabo rwo ku isi. Banesheje isi, maze ‘bicarana [na Yesu] ku ntebe ye y’ubwami [yo mu ijuru]’ (Ibyahishuwe 3:21). Ku bw’ibyo no ku bw’izindi mpamvu, ubu Inteko Nyobozi igizwe n’abantu icumi, hakubiyemo umwe wiyongereyeho mu mwaka wa 1994. Abenshi muri bo barashaje cyane. Ariko kandi, abo bavandimwe basizwe, barunganirwa mu buryo bukwiriye, mu gihe basohoza imirimo yabo ikomeye. Iyo nkunga iva he? Guterera ijisho ku byo ubwoko bw’Imana bwagiye bugeraho muri iki gihe, bisubiza icyo kibazo.
Inkunga Yahawe Abagize Isirayeli y’Imana
10. Ni ba nde bifatanyije n’abasizwe mu murimo wa Yehova muri iyi minsi y’imperuka, kandi ni gute ibyo byari byarahanuwe?
10 Mu mwaka wa 1884, abifatanyaga n’Abisirayeli b’Imana, hafi ya bose bari Abakristo basizwe. Ariko kandi, buhoro buhoro hatangiye kuboneka irindi tsinda, maze mu mwaka wa 1935, biza kumenyekana ko iryo tsinda ari “[imbaga y’]abantu benshi” ivugwa mu Byahishuwe igice cya 7. Abo, bagereranya “ibiri mu isi” Yehova agambirira guteraniriza hamwe muri Kristo, kuko bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi (Abefeso 1:10). Bagereranya abagize “izindi ntama” bavugwa mu mugani wa Yesu uhereranye n’ingo z’intama (Yohana 10:16). Kuva mu wa 1935, abagize izindi ntama bagiye bisukiranya mu muteguro wa Yehova. Baje ‘baguruka nk’igicu, bameze nk’inuma zisubira mu madirishya yazo’ (Yesaya 60:8). Kubera ko umubare w’abagize imbaga y’abantu benshi ugenda wiyongera, kandi itsinda ry’abasizwe rikagenda rigabanuka, mu gihe benshi muri bo barangiriza urugendo rwabo rwo ku isi mu rupfu, abagize izindi ntama bakwiriye, bagiye barushaho kugira uruhare mu mirimo ya Gikristo. Mu buhe buryo?
11. Ni izihe nshingano, mbere zari zigenewe Abakristo basizwe gusa, zaje guhabwa abagize izindi ntama?
11 Kwamamaza ishimwe rya Yehova ahantu hose, ni byo byagiye biba inshingano yihariye y’ “ishyanga ryera” ry’Imana igihe cyose. Ku bihereranye n’ibyo, Pawulo yavuze ko ari ugutamba igitambo mu rusengero, kandi Yesu yahaye abari kuzaba “abatambyi b’ubwami,” inshingano yo kubwiriza no kwigisha (Kuva 19:5, 6; 1 Petero 2:4, 9; Matayo 24:14; 28:19, 20; Abaheburayo 13:15, 16). Ariko kandi, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1932 (mu Cyongereza), wateraga inkunga mu buryo bwa bwite abagereranywaga na Yonadabu, kugira ngo bifatanye muri uwo murimo. Ni koko, benshi muri abo bagize izindi ntama, bari baratangiye kubikora. Muri iki gihe, umurimo wo kubwiriza hafi ya wose, ukorwa n’abagize izindi ntama, ukaba ari igice cy’ingenzi cy’umurimo ‘bakorera [Imana] mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro’ (Ibyahishuwe 7:15). Mu buryo nk’ubwo, mu gice cya mbere cy’amateka yo muri iki gihe y’ubwoko bwa Yehova, abasaza b’amatorero bari Abakristo basizwe, ari bo ‘nyenyeri’ ziri mu kuboko kw’iburyo kwa Yesu Kristo (Ibyahishuwe 1:16, 20). Ariko, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1937 (mu Cyongereza), watangaje ko abagize izindi ntama bujuje ibisabwa, bashoboraga kuba abakozi b’itsinda ry’abagaragu (abagenzuzi bahagarariye amatorero). Ndetse n’igihe abasizwe bari kuba bahari, abagize izindi ntama bashoboraga gukoreshwa mu gihe abasizwe bari kuba badashoboye kwita kuri iyo nshingano. Muri iki gihe, abasaza b’amatorero hafi ya bose, ni abo mu bagize izindi ntama.
12. Ni izihe ngero z’ibyabaye zishingiye ku Byanditswe, zerekana ko abagize izindi ntama babishoboye, bahabwa inshingano zikomeye mu muteguro?
12 Mbese, guha abagize izindi ntama inshingano nk’izo ziremereye, byaba ari ugukosa? Oya, kuko bikurikiza urugero rw’ibyabaye mu mateka. Abanyamahanga bamwe bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi (abasuhuke), bari bafite imyanya ikomeye muri Isirayeli ya kera (2 Samweli 23:37, 39; Yeremiya 38:7-9). Nyuma yo kuva mu bunyage i Babuloni, Abanetinimu babikwiriye (abakozi bo mu rusengero batari Abisirayeli), bahawe inshingano zo gukora imirimo mu rusengero, mbere hose, iyo mirimo ikaba yarakorwaga n’Abalewi bonyine (Ezira 8:15-20; Nehemiya 7:60). Nanone kandi, Mose, wagaragaye ari kumwe na Yesu mu gihe cyo guhindura isura kwe, yemeye inama nziza yagiriwe na Yetiro w’Umumidiyani. Nyuma y’aho, yasabye Hobabu, umuhungu wa Yetiro, ko yabayobora igihe cy’urugendo rwabo mu butayu.—Kuva 18:5, 17-24; Kubara 10:29.
13. Ni urugero rwiza rwa nde abasizwe bigannye, mu gihe baha inshingano abagize izindi ntama babishoboye, babigiranye ukwicisha bugufi?
13 Ahagana ku iherezo ry’imyaka 40 bamaze mu butayu, Mose, wari uzi ko atari kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, yasenze Yehova amusaba ko yashyiraho umusimbura (Kubara 27:15-17). Yehova yamusabye gushyiraho Yosuwa, kugira ngo ajye imbere y’abantu bose, maze Mose abigenza atyo, n’ubwo yari agifite imbaraga kandi akaba atarahise areka gukorera Abisirayeli (Gutegeka 3:28; 34:5-7, 9). Abasizwe bagiye bongerera inshingano abagabo bakwiriye bo mu bagize izindi ntama, babigiranye umutima nk’uwo wo kwicisha bugufi.
14. Ni ubuhe buhanuzi bugaragaza uruhare rugenda rurushaho kwiyongera, urwo abagize izindi ntama bagira mu muteguro?
14 Ibyo guha abagize izindi ntama inshingano nyinshi kurushaho mu muteguro, byanavuzwe mu buhanuzi. Zekariya yahanuye ko Umufilisitiya utari Umwisirayeli yari kuba “nk’umutware [“sheik,” NW ] w’u Buyuda” (Zekariya 9:6, 7). Ba Sheikh bari abatware b’imiryango, bityo Zekariya akaba yaravugaga ko uwahoze ari umwanzi w’Abisirayeli, yari guhindukirira ugusenga k’ukuri maze akaba nk’umutware w’umuryango mu Gihugu cy’Isezerano. Ikindi kandi, igihe Yehova yari arimo abwira abagize Isirayeli y’Imana, yagize ati “abanyamahanga ni bo bazabaragirira imikumbi, kandi abashyitsi ni bo bazajya babahingira, bakicira inzabibu zanyu. Ariko mwebweho muzitwa abatambyi b’Uwiteka, abantu bazabita abagaragu b’Imana yacu” (Yesaya 61:5, 6). “Abanyamahanga” n’ “abashyitsi,” ni abagize izindi ntama. Abo, bagiye bahabwa inshingano kugira ngo bagende barushaho gukora imirimo myinshi kurushaho, mu gihe abasigaye basizwe bageze mu za bukuru bagenda barangiza urugendo rwabo rwo ku isi, maze bakajya gukora imirimo mu buryo bwuzuye ari “abatambyi b’Uwiteka” mu ijuru, bakikije intebe y’ubwami y’icyubahiro ya Yehova, ari “abagaragu b’Imana yacu.”—1 Abakorinto 15:50-57; Ibyahishuwe 4:4, 9-11; 5:9, 10.
‘Ab’Igihe Kizaza’
15. Muri iki gihe cy’imperuka, ni irihe tsinda ry’Abakristo ryamaze kugera mu ‘busaza,’ kandi ni irihe tsinda rigereranya ‘ab’igihe kizaza’?
15 Abasigaye basizwe, bagiye bashishikarira gutoza abo mu bagize izindi ntama, kugira ngo bongererwe inshingano. Muri Zaburi 71:18 hagira hati “Mana, ntundeke, kugeza igihe mera imvi z’ubusaza; ntarabwira abo igihe kizaza ibyo amaboko yawe, ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.” Mu bisobanuro Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1948 (mu Cyongereza) watanze kuri uwo murongo, wagaragaje ko itorero ry’Abakristo basizwe rigeze mu za bukuru rwose. Wakomeje uvuga ko abasizwe “bareba imbere bifashishije urumuri rw’ubuhanuzi bwa Bibiliya, maze bakabona ab’igihe gishya babigiranye ibyishimo.” Ibyo byerekezwa kuri ba nde cyane cyane? Umunara w’Umurinzi wagize uti “Yesu yabavuzeho ko ari abagize ‘izindi ntama’ ze.” ‘Ab’igihe kizaza,’ berekeza ku bantu bazaba mu buyobozi bw’isi nshya, izategekwa n’Ubwami bwo mu ijuru.
16. Ni iyihe migisha ‘ab’igihe kizaza’ bategerezanyije amatsiko menshi?
16 Nta bwo Bibiliya ivuga mu buryo bweruye igihe Abakristo bose basizwe bazasiga abavandimwe babo b’icyo ‘gihe kizaza,’ maze bakajya guhanwa ikuzo na Yesu Kristo. Ariko kandi, abo basizwe, bizera badashidikanya ko igihe ibyo bizabera cyegereje. Ibintu byahanuwe mu buhanuzi bukomeye bwa Yesu buhereranye n’ “igihe cy’imperuka,” byagiye bisohora kuva mu mwaka wa 1914, bikaba bigaragaza ko irimbuka ry’iyi si ryegereje (Daniyeli 12:4; Matayo 24:3-14; Mariko 13:4-20; Luka 21:7-24). Vuba aha, Yehova azatangiza isi nshya, iyo ‘ab’igihe kizaza’ ‘bazaragwamo ubwami [ni ukuvuga ubuturo bwo ku isi] bwabatunganirijwe, uhereye ku kuremwa ku isi’ (Matayo 25:34). Bategerezanyije amatsiko kuzabona Paradizo yongera gushyirwaho, no kuzuka kw’abantu bapfuye babarirwa muri za miriyoni bava muri Hadesi (Ibyahishuwe 20:13). Mbese, abasizwe bazaba bahari kugira ngo bakire abo bazaba bazutse? Mu mwaka wa 1925, igazeti ya Watch Tower yo ku itariki ya 1 Gicurasi (mu Cyongereza) yagize iti “ntitwagombye gupfa kuvuga icyo Imana izakora cyangwa icyo itazakora duhuje n’uko tubyumva. . . . [Icyakora], twerekezwa ku mwanzuro w’uko abagize Itorero [ni ukuvuga Abakristo basizwe] bazahabwa ikuzo mbere y’uko abanyacyubahiro ba kera [ni ukuvuga abahamya bizerwa babayeho mbere y’igihe cy’Ubukristo], bazurwa.” Mu buryo nk’ubwo, igihe Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1989 (mu Gifaransa), watangaga ibisobanuro ku bihereranye n’ikibazo cyo kwibaza niba abasizwe bamwe bazaba bahari kugira ngo bakire abazutse, wagize uti “nta bwo ibyo byaba ari ngombwa.”d
17. Ni izihe nshingano zihebuje abagize itsinda ry’abasizwe muri rusange, bazifatanyamo n’Umwami wimitswe, ari we Yesu Kristo?
17 Ni iby’ukuri ko tutazi uko bizagenda ku birebana na buri Mukristo wasizwe. Ariko kandi, kuba Mose na Eliya bari hamwe na Yesu mu iyerekwa ry’igihe yahinduraga isura, bigaragaza ko Abakristo basizwe bazutse, bitezweho kuzaba bari hamwe na Yesu, igihe azaza afite ikuzo, kugira ngo ‘yiture umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze,’ igihe azaca imanza ze akanazisohoza. Byongeye kandi, twibuka isezerano rya Yesu rivuga ko Abakristo basizwe ‘banesha,’ bazafatanya na we mu ‘kuragiza [amahanga] inkoni y’icyuma’ kuri Harimagedoni. Igihe Yesu azaza afite ikuzo, bazicarana na we ‘bacire imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli imanza.’ ‘Bazamenagurira Satani munsi y’ibirenge byabo’ bari hamwe na Yesu.—Matayo 16:27–17:9; 19:28; Ibyahishuwe 2:26, 27; 16:14, 16; Abaroma 16:20; Itangiriro 3:15; Zaburi 2:9; 2 Abatesalonike 1:9, 10.
18. (a) Ibintu bimeze bite ku birebana no ‘guteraniriza muri Kristo, ibiri mu ijuru’? (b) Twavuga iki ku bihereranye no ‘guteraniriza muri Kristo, ibiri mu isi’?
18 Mu gukomeza kuyobora ibintu buhoro buhoro, Yehova aracyakomeza kujya mbere mu gikorwa cyo ‘guteraniriza ibintu byose muri Kristo.’ Naho ku bihereranye n’ibintu ‘biri mu ijuru,’ umugambi we uri hafi gusohora. Igikorwa cyo guhuriza hamwe Yesu n’abagize 144.000 bose bari mu ijuru, ku bw’ “ubukwe bw’Umwana w’Intama,” kiregereje. Ku bw’ibyo, abavandimwe benshi kurushaho bagize izindi ntama, bamaze igihe mu muteguro kandi bakuze mu buryo bw’umwuka, bakaba bagereranywa n’ibintu ‘biri mu isi,’ bagiye bahabwa inshingano zikomeye kurushaho, kugira ngo bunganire abavandimwe babo basizwe. Mbega igihe gishimishije turimo! Mbega ukuntu bishishikaje kubona ko umugambi wa Yehova ugenda ugana ku isohozwa ryawo (Abefeso 1:9, 10; 3:10-12; Ibyahishuwe 14:1; 19:7, 9)! Kandi mbega ukuntu abagize izindi ntama bishimira kunganira abavandimwe babo basizwe, igihe ayo matsinda yombi akorera hamwe agize “umukumbi umwe” uyoborwa n’ “umwungeri umwe,” agandukira Umwami, ari we Yesu Kristo, akanahesha ikuzo Umutegetsi w’Ikirenga w’isi n’ijuru, ari we Yehova Imana!—Yohana 10:16; Abafilipi 2:9-11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1981, ku ipaji ya 16-26.—Mu Cyongereza.
b Urugero, kuva mu wa 1914, “Photo-Drame de la création”—inkuru yerekanwa mu byiciro bine, igaragaza amashusho ikanumvikanisha amajwi—yeretswe abantu bari buzuye mu mazu y’imikino, mu gice cy’Iburengerazuba bw’isi hose.
c Ku bihereranye n’impamvu zishobora kuba zaratumye Abakristo b’Abayahudi bagira ishyaka mu birebana n’Amategeko, reba igitabo Insight on the Scriptures, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 1163-4.
d Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1990, ku ipaji ya 30-31; uwo ku itariki ya 15 Ukuboza 1990, ku ipaji ya 30.—Mu Gifaransa.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Ni gute umuteguro w’Imana wagiye ujya mbere mu kinyejana cya mbere?
◻ Ni gute Inteko Nyobozi yagize amajyambere mu mateka yo muri iki gihe y’Abahamya ba Yehova?
◻ Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe, yemerera abagize izindi ntama guhabwa ubutware mu muteguro wa Yehova?
◻ Ni gute “ibiri mu ijuru” n’ “ibiri mu isi” byateranyirijwe hamwe muri Kristo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Inteko nyobozi yakomeje gukorera i Yerusalemu, n’igihe aba mbere bari bayigize batari bagihari
[Amafoto yo ku ipaji ya 16]
Abakristo basizwe bakuze mu buryo bw’umwuka, babereye umugisha ubwoko bwa Yehova
C. T. Russell 1884-1916
J. F. Rutherford 1916-42
N. H. Knorr 1942-77
F. W. Franz 1977-92
M. G. Henschel 1992-