-
Bagosorwa n’ibigeragezo biturutse muri boAbahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
-
-
Nyuma yaho, kuva mu mwaka wa 1935 kugeza mu wa 1944, bongeye gusuzuma ikurikiranyabihe rya Bibiliya ryose, babona ko amagambo yo mu Byakozwe 13:19, 20 yahinduwe nabi mu buhinduzi bwa King James Versiong hamwe n’ibindi bintu, byari byaratumye bibeshyaho imyaka isaga ijana.h Ibyo byatumye nyuma yaho batekereza ko ubwo ikinyagihumbi cya karindwi cy’amateka y’abantu cyari gutangira mu mwaka wa 1975, ibintu bifitanye isano n’Ubutegetsi bwa Kristo bw’imyaka igihumbi byari gutangira kuba muri uwo mwaka; rimwe na rimwe bakabivuga bakekeranya, ubundi bakabivuga bashimitse.
-
-
Bagosorwa n’ibigeragezo biturutse muri boAbahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
-
-
g Gereranya n’uko ubuhinduzi bwa Bibiliya yitwa The Emphasised Bible bwahinduwe na J. B. Rotherham bwahahinduye; reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji ku murongo w’Ibyakozwe 13:20 muri Bibiliya ya Les Saintes Écritures —Traduction du monde nouveau — avec notes et références.
h Reba igice cya 11 cy’agatabo “La vérité vous affranchira,” n’igitabo “Le Royaume s’est approché,” ku ipaji ya 171-175; na Nimukanguke! yo ku itariki ya 27 Werurwe 1935, ipaji ya 391 n’iya 412 (mu cyongereza). Iyo usuzumye izo mbonerahamwe zikosoye z’ikurikiranyabihe ryo muri Bibiliya, ubona ko ibyo bintu bibeshyagaho ari byo byari byaratumye mbere yaho babara bakabona umwaka wa 1873 n’uwa 1878, hamwe n’andi matariki afitanye isano n’iyo myaka bagiye babara bashingiye ku bintu byabaye mu kinyejana cya mbere.
-