-
‘Bavuganye ubutwari kubera ko Yehova yari yabahaye imbaraga’‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
-
-
8. Kuki Pawulo na Barinaba bavuye muri Ikoniyo, kandi se urugero rwabo rutwigisha iki?
8 Hashize igihe runaka, abantu bo muri Ikoniyo barwanyaga ubutumwa biyemeje gutera Pawulo na Barinaba amabuye. Abo bamisiyonari babiri babimenye, barimutse bajya kubwiriza ahandi (Ibyak 14:5-7). Muri iki gihe ababwiriza b’Ubwami na bo bagaragaza ubwenge mu byo bakora. Iyo duhuye n’abantu batubwira nabi, tuvugana ubutwari (Fili 1:7; 1 Pet 3:13-15). Ariko iyo bashatse kudukorera ibikorwa by’urugomo, twirinda gukora ikintu cyose cyashyira ubuzima bwacu cyangwa ubwa bagenzi bacu mu kaga bitari ngombwa.—Imig 22:3.
-