Mbese buri gihe uba ukeneye itegeko rya Bibiliya?
UKIRI muto, ababyeyi bawe bashobora kuba baraguhaye amategeko menshi. Umaze gukura wasanze ko burya byaterwaga n’uko bari bagukunze bakwifuriza ibyiza. N’ubwo ubu uri mukuru utakigendera ku buyobozi bw’ababyeyi bawe, hashobora kuba hari amahame amwe n’amwe bagutoje ukigenderaho.
Hari amategeko Data wo mu ijuru Yehova yaduhaye dusanga mu Ijambo rye Bibiliya. Urugero, yatubujije gusenga ibigirwamana, gusambana, ubuhehesi no kwiba (Kuva 20:1-17; Ibyakozwe 15:28, 29). Uko tugenda ‘dukura muri byose’ mu buryo bw’umwuka, dusobanukirwa yuko burya Yehova yaduhaye amategeko ye kubera ko atwifuriza ibyiza kandi ko atatubuza ibintu nta mpamvu.—Abefeso 4:15; Yesaya 48:17, 18; 54:13.
Ariko rero, hari ibibazo byinshi utabonera itegeko risobanutse neza. Ibyo rero bituma hari abumva ko mu gihe nta tegeko rya Bibiliya risobanutse neza, ko ubwo bashobora gukora uko babyumva. Ugasanga bavuga ngo iyo Imana iza kubona ari ngombwa iba yaragaragaje ibyo ishaka itanga itegeko risobanutse neza.
Abantu batekereza batyo bakunda gufata imyanzuro idahuje n’ubwenge kandi nyuma bakazicuza cyane. Bananirwa kwiyumvisha ko burya Bibiliya itagizwe n’amategeko gusa, ahubwo ko irimo n’andi mahame agaragaza uko Yehova abona ibintu. Iyo twize Bibiliya kandi tukamenya uko Yehova abona ibintu, tugira umutimanama watojwe na Bibiliya ibyo bigatuma tugira amahitamo ahuje n’ibyo ashaka. Iyo kandi tubigenje dutyo, dushimisha umutima we tukanabona ibyiza byo gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge.—Abefeso 5:1.
Ingero zishishikaje zo muri Bibiliya
Iyo dusuzumye inkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’abagaragu b’Imana bo mu bihe bya kera, tubona ko hari igihe bazirikanaga uko Yehova abona ibintu n’iyo babaga badafite itegeko risobanutse neza. Reka dufate urugero rwa Yozefu. Igihe umugore wa Potifari yari amumereye nabi amusaba ngo baryamane, nta tegeko ry’Imana ryabuzaga ubusambanyi ryariho. Nyamara n’ubwo nta tegeko ritaziguye ryari rihari, Yozefu yiyumvishije ko atari kuba yirengagije gusa umutimanama we wamubwiraga ko ubusambanyi ari icyaha, ko ahubwo yari no kuba ‘acumuye ku Mana’ (Itangiriro 39:9). Uko bigaragara, Yozefu yari azi ko gusambana byari kuba ari ukurenga ku buryo Imana ibona ibintu no ku byo ishaka nk’uko yari yarabivugiye muri Edeni.—Itangiriro 2:24.
Reka turebe urundi rugero. Mu Byakozwe 16:3, dusomamo ko mbere y’uko Pawulo ajyana Timoteyo mu ngendo ze zo kwigisha Ubukristo yabanje kumukeba. Ariko ku murongo wa 4 ho hatubwira ko nyuma y’aho Pawulo na Timoteyo bagiye mu mijyi itandukanye “bagenda babwira ab’aho ibyo intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu bategetse ngo babyitondere.” Muri ibyo hakaba harimo n’umwanzuro bari bafashe ko nta tegeko ryasabaga Abakristo gukebwa (Ibyakozwe 15:5, 6, 28, 29)! Ni iki se cyateye Pawulo kumva ko byari ngombwa ko Timoteyo abanza gukebwa? “Ku bw’Abayuda bari bahari, kuko bose bari bazi yuko se [wa Timoteyo] ari Umugiriki.” Pawulo ntiyashakaga ko hagira uwo bibera ikigusha bitari ngombwa. Yashakaga yuko Abakristo bose bakomeza ‘kubashimisha imitima yabo imbere y’Imana.’—2 Abakorinto 4:2; 1 Abakorinto 9:19-23.
Uko ni ko ari Pawulo ari na Timoteyo babonaga ibintu. Soma mu Baroma 14:15, 20, 21, no mu 1 Abakorinto 8:9-13; 10:23-33, maze urebe ukuntu Pawulo buri gihe yaharaniraga ko abandi bamererwa neza mu buryo bw’umwuka, cyane cyane nk’ababaga bashobora gucibwa intege n’ikintu ubusanzwe kitari gifite icyo gitwaye. Ikindi kandi, Pawulo yanditse avuga kuri Timoteyo agira ati “simfite undi duhuje umutima nka we uzita ku byanyu by’ukuri, kuko bose basigaye bashaka ibyabo badashaka ibya Yesu Kristo. Ariko muzi yuko uwo we yagaragaye ko ari mwiza, ubwo yakoranaga nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza nk’uko umwana akorana na se” (Abafilipi 2:20-22). Mbega ukuntu abo Bakristo badusigiye urugero rwiza! Aho guhitamo gukora ibibanogeye igihe nta tegeko risobanutse neza ryari rihari, biganye urukundo rwa Yehova n’urw’Umwana we batekereza uko imyanzuro bari gufata yari kugira ingaruka ku bandi mu buryo bw’umwuka.
Reka turebe ibya Yesu Kristo, we waduhaye urugero ruhebuje. Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, yasobanuye neza ko umuntu ubasha kwiyumvisha impamvu yatumye Imana itanga amategeko, azayumvira no mu gihe ibyo azaba agiye gukora nta tegeko ryeruye ribimusaba cyangwa ribimubuza (Matayo 5:21, 22, 27, 28). Ari Yesu, Pawulo, Timoteyo ndetse na Yozefu, nta n’umwe wigeze atekereza ko mu gihe nta tegeko ry’Imana risobanutse neza rivuga ku kintu runaka, umuntu aba ashobora kwikorera ibyo yishakiye. Kugira ngo bahuze n’uko Imana ibona ibintu, abo bagabo bose mu mibereho yabo bakurikizaga icyo Yesu yise amategeko abiri ahatse ayandi yose, ari yo gukunda Imana no gukunda mugenzi wawe.—Matayo 22:36-40.
Bite se ku Bakristo muri iki gihe?
Birumvikana ko tutagombye gufata Bibiliya nk’ikindi gitabo cy’amategeko icyo ari cyo cyose, ngo twumve ko buri kintu dusabwa cyagombye kuba cyanditsemo mu buryo busobanutse neza. Dushimisha cyane umutima wa Yehova iyo duhisemo gukora ikintu mu buryo buhuje n’uko Yehova abona ibintu, n’ubwo nta tegeko risobanutse neza tuba twashingiyeho tugikora dutyo. Mu yandi magambo, aho guhora tubwirwa ngo Imana ishaka ko tubigenza gutya na gutya, byaba byiza ahubwo dushatse ‘kumenya icyo Umwami wacu ashaka’ (Abefeso 5:17; Abaroma 12:2). Kubera iki ibyo ari byo bishimisha Yehova? Kubera ko ibyo bigaragaza ko icyo tuba twitayeho cyane atari ibyo twe dukunda n’uburenganzira bwacu bwo gukora ibintu uko tubishaka, ko ahubwo ikiba kiduhangayikishije ari ukumushimisha. Ibyo kandi binagaragaza ko tumushimira cyane ku bw’urukundo yatugaragarije, ku buryo twumva dushaka kumwigana tukareka rukaba ari rwo rudusunikira gukora ibyo dukora byose (Imigani 23:15; 27:11). Ikindi nanone, gukora ibintu bihuje n’icyo Ibyanditswe bivuga bigira uruhare mu gutuma tugira amagara mazima kandi tukaba bazima mu buryo bw’umwuka.
Reka turebe ukuntu iryo hame dushobora kurikurikiza mu myanzuro ireba buri muntu ku giti cye.
Mu guhitamo uburyo twidagaduramo
Reka wenda dufate nk’urugero rw’umusore ukiri muto ushaka kugura kaseti runaka y’umuzika. Injyana y’iyo kaseti ni nziza cyane ariko ahangayikishijwe n’uko ku gifubiko cyayo bigaragara ko amagambo y’indirimbo atari meza kandi ko avuga iby’ubusambanyi bweruye. Ikindi nanone, azi neza ko uwo mucuranzi akunze kugira indirimbo zirimo amagambo yumvikanisha uburakari n’urugomo. Kubera ko uwo musore akunda Yehova, arashaka kumenya icyo Yehova abitekerezaho. Yabwirwa n’iki icyo Imana ishaka kuri icyo kibazo?
Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abagalatiya, yatanzemo urutonde rw’imirimo ya kamere avuga no ku mbuto z’umwuka w’Imana. Ushobora kuba uzi izo mbuto z’umwuka w’Imana, ari zo urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda. Ariko se imirimo ya kamere yo ni iyihe? Pawulo yaranditse ati “dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.”—Abagalatiya 5:19-23.
Zirikana ikintu cya nyuma cyavuzwe muri urwo rutonde ngo ‘n’ibisa bityo.’ Pawulo ntiyatanze urutonde rurerure rw’ibintu byose byagombaga kubonwa ko ari imirimo ya kamere. Nta muntu rero wagombye kuvuga ati ‘Ibyanditswe binyemerera gukora ikintu icyo ari cyo cyose kitari ku rutonde Pawulo yatanze rw’imirimo ya kamere.’ Ahubwo abasoma ayo magambo bagomba gukoresha ubushobozi bwabo bwo gutekereza kugira ngo bamenye ibintu bitari kuri urwo rutonde ariko ‘bisa bityo.’ Abantu bakora bimwe muri ibyo bikorwa bitavugwa muri urwo rutonde ariko ‘bisa bityo’ kandi ntibagaragaze ukwicuza, ntibazabona imigisha izazanwa n’Ubwami bw’Imana.
Ku bw’ibyo rero, dukeneye kumenya cyangwa gutahura ibintu Imana ibona ko bidakwiriye. Byaba se bigoye? Muganga aramutse akubwiye ati ‘ujye urya imbuto n’imboga nyinshi wirinde ibintu by’amasukari nka za bombo n’ibindi nk’ibyo byose,’ ubwo koko byakugora kumenya niba na keke ukwiriye kuyireka? Ongera usuzume za mbuto z’umwuka n’imirimo ya kamere. Ya kaseti y’umuzika twavuze haruguru iri ku ruhe rutonde? Rwose ibivugwamo ntibirangwa n’urukundo, kugira neza, kwirinda cyangwa izindi mbuto zose z’umwuka w’Imana. Si ngombwa rwose ko haba hariho itegeko risobanutse neza kugira ngo umuntu abone ko umuzika nk’uwo udahuje n’uko Yehova abona ibintu. Ayo mahame rero yanakoreshwa mu guhitamo ibyo umuntu asoma, filimi n’ibiganiro bya televiziyo areba, imikino ya videwo akina, imiyoboro yo kuri internet afungura, n’ibindi n’ibindi.
Uburyo bwemewe bwo kwirimbisha
Bibiliya inatanga amahame arebana n’imyambarire n’uburyo bwo kwirimbisha. Ayo mahame atuma buri Mukristo amenya icyo yakora kugira ngo ahore agaragara neza kandi uko bikwiriye. Aho na ho ariko, umuntu ukunda Yehova aboneraho uburyo bwo kudakora ibimunogeye gusa ahubwo agakora ibishimisha Se wo mu ijuru. Nk’uko twigeze kubibona, kuba Yehova ataratanze amategeko asobanutse neza ku birebana n’ikintu runaka ntibiba bigaragaza ko atitaye ku buryo abagize ubwoko bwe bazacyitwaramo. Buri karere kagira imyambarire yako kandi no mu karere kamwe imyambarire ishobora kugenda ihindagurika bitewe n’ibihe. N’ubwo bimeze bityo ariko, Imana yatanze amahame y’ibanze ubwoko bwayo bwagombye gushingiraho igihe icyo ari cyo cyose no mu duce utwo ari two twose.
Urugero nko muri 1 Timoteyo 2:9, 10 haravuga ngo “kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi, ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.” Ku bw’ibyo, Abakristo b’abagore, ndetse n’abagabo, baba bagomba gutekereza bitonze bakibaza ku buryo abantu bo mu karere k’iwabo baba biteze ko ‘abantu bavuga ko bubaha Imana’ birimbishamo. Birakwiriye ko Umukristo atekereza cyane cyane ku cyo imyirimbishirize ye ituma abandi batekereza ku butumwa bwa Bibiliya abwiriza (2 Abakorinto 6:3). Umukristo w’intangarugero ntazita cyane ku byo we akunda n’uburenganzira yitwa ko afite bwo gukora uko ashatse, ahubwo azakora ibishoboka byose kugira ngo abandi batamwibazaho byinshi bitari ngombwa cyangwa ngo ababere ikigusha.—Matayo 18:6; Abafilipi 1:10.
Mu gihe Umukristo abonye ko hari imyambarire cyangwa uburyo yirimbishamo bubuza abandi amahoro cyangwa bukababera ikigusha, ashobora kwigana intumwa Pawulo areka kwizirika ku byo akunda, agaharanira ko abandi bamererwa neza mu buryo bw’umwuka. Pawulo yaravuze ati “mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo” (1 Abakorinto 11:1). Pawulo yaravuze ati ‘Kristo na we ntiyinejeje.’ Aha ngaha icyo Pawulo yashakaga kubwira Abakristo bose kirumvikana: “twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye, ntitwinezeze. Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze.”—Abaroma 15:1-3.
Dutyaze ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu
Twakuza dute ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu ku buryo twashimisha Yehova no mu gihe nta tegeko risobanutse neza rivuga ku kintu runaka? Niba dusoma ijambo ry’Imana buri munsi, tukaryiyigisha buri gihe kandi tugatekereza ku byo dusoma, ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu buzakura. Icyakora ntibushobora gukura ako kanya. Kimwe n’uko umwana muto akura, gukura mu buryo bw’umwuka na byo biza buhoro buhoro kandi ntushobora guhita ubibona. Ni yo mpamvu rero bisaba kwihangana, kandi umuntu ntacike intege niba adahise abona ko hari icyahindutse. Ku rundi ruhande ariko, kumara igihe kirekire si byo ubwabyo bizatuma ubushobozi bwacu bwo gutekereza bwiyongera. Muri icyo gihe tugomba kuba dusuzuma Ijambo ry’Imana buri gihe nk’uko twabibonye haruguru kandi tukabaho mu buryo buhuje na ryo uko byadushobokera kose.—Abaheburayo 5:14.
Dushobora kuvuga ko mu gihe amategeko y’Imana agaragaza niba twumvira, amahame yayo yo agaragaza urugero dukuzemo mu buryo bw’umwuka n’urwo twifuza kuyishimishamo. Uko tuzagenda dukura mu buryo bw’umwuka, ni na ko tuzagenda turushaho kwibanda ku kwigana Yehova n’Umwana we. Tuzashishikazwa cyane no kujya dufata imyanzuro dushingiye ku buryo Yehova abona ibintu nk’uko bigaragara mu Byanditswe. Uko tuzajya dushimisha Data wo mu ijuru mu byo dukora byose, ni ko natwe tuzabona ko turushaho kugira ibyishimo.
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Imyambarire igenda itandukana bitewe n’uturere, ariko twagombye buri gihe kujya duhitamo ibyo twambara dushingiye ku mahame ya Bibiliya