Kwishyira mu mwanya w’abandi—Urufunguzo rwo kugira ineza n’impuhwe
UWITWA Helen Keller yaranditse ati “igihe cyose uba ushobora koroshya umubabaro w’undi; burya ubuzima ntibuba ari ubusa.” Nta gushidikanya ko Keller yari asobanukiwe neza imibabaro yo mu buryo bw’ibyiyumvo. Igihe yari afite amezi 19, hari uburwayi bwamusize ari impumyi n’igipfamatwi mu buryo bwuzuye. Ariko kandi, hari umwarimukazi urangwa n’impuhwe wigishije Helen gusoma no kwandika inyandiko igenewe impumyi, maze nyuma y’aho amwigisha no kuvuga.
Umwarimu wa Keller, ari we Ann Sullivan, yari azi neza cyane ukuntu guhangana n’ubumuga bwo mu mubiri bishobora gutuma umuntu amanjirwa. Na we ubwe yari hafi guhuma. Ariko kandi, Ann yahimbye uburyo bwo gushyikirana na Helen abigiranye ukwihangana, binyuriye mu “kwandika inyuguti” mu kiganza cya Helen. Helen yasunitswe n’umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi yagaragarijwe na mwarimu we, yiyemeza kwegurira ubuzima bwe gufasha impumyi n’ibipfamatwi. Kubera ko guhangana n’ikibazo cy’ubumuga bwe byamusabye imihati ikomeye, yashoboraga kwiyumvisha uko abari bari mu mimerere nk’iye bari bamerewe. Yifuzaga kubafasha.
Nawe ushobora kuba wariboneye ko muri iyi si irangwa n’ubwikunde, byoroshye ‘gukingira imbabazi’ abandi no kwirengagiza ibyo bakeneye (1 Yohana 3:17). Nyamara kandi, Abakristo bategekwa gukunda bagenzi babo, kandi bagakundana urukundo rwinshi (Matayo 22:39; 1 Petero 4:8). Icyakora, ushobora kuba uzi neza uku kuri: nubwo mu buryo bwuzuye twaba duteganya gukundana, incuro nyinshi twirengagiza uburyo tubona bwo koroshya imibabaro y’abandi. Ibyo bishobora guterwa gusa n’uko tuba tutazi neza ibyo bakeneye. Kwishyira mu mwanya w’abandi ni urufunguzo rushobora gufungura urugi ruyobora ku kugira ineza n’impuhwe.
Kwishyira mu Mwanya w’Abandi Bisobanura Iki?
Inkoranyamagambo imwe ivuga ko kwishyira mu mwanya w’abandi ari “ugusa n’aho uri mu mimerere y’undi, ukumva ufite ibyiyumvo n’intego nk’ibye, kandi ukamwumva.” Nanone kandi, byasobanuwe ko ari ubushobozi bwo kwishyira mu mimerere ya mugenzi wawe. Ku bw’ibyo rero, kwishyira mu mwanya w’abandi bisaba ko mbere na mbere dusobanukirwa imimerere y’undi muntu, kandi binasaba ko twifatanya mu byiyumvo aterwa n’iyo mimerere. Ni koko, kwishyira mu mwanya w’abandi bikubiyemo kuba twiyumvisha mu mutima wacu imibabaro undi muntu afite.
Ijambo rihindurwamo “kwishyira mu mwanya w’abandi” ntiriboneka muri Bibiliya, ariko kandi, Ibyanditswe byerekeza rwose kuri uwo muco mu buryo buziguye. Intumwa Petero yagiriye Abakristo inama yo kugaragaza umuco wo ‘kubabarana, kandi bagakundana nk’abavandimwe, bakagirirana imbabazi’ (1 Petero 3:8). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kubabarana’ rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “kugaragaza ibyiyumvo nk’ibya mugenzi wawe” cyangwa “kugira impuhwe.” Intumwa Pawulo yasabye ko habaho ibyiyumvo nk’ibyo igihe yateraga Abakristo bagenzi bayo inkunga yo ‘kwishimana n’abishima, bakarirana n’abarira.’ Yongeyeho iti “muhuze imitima” (Abaroma 12:15, 16). None se, ntiwemera ko byasa n’aho bidashoboka rwose gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda niba tutishyira mu mwanya we?
Hafi buri wese muri kamere ye afite umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi mu rugero runaka. Ni nde utarasunikiwe kugira icyo akora igihe yabonaga amashusho ashengura umutima y’abana bazahajwe n’inzara cyagwa y’impunzi zabuze iyo zerekera? Ni nde mubyeyi wuje urukundo ushobora kwirengagiza amarira y’umwana we? Ariko kandi, imibabaro yose si ko igaragara mu buryo bworoshye. Mbega ukuntu bigoye gusobanukirwa ibyiyumvo by’umuntu wihebye, ufite ubumuga bwo mu buryo bw’umubiri butagaragara cyagwa ndetse akaba afite ibibazo by’imirire—niba twe ubwacu tutarigeze tugira bene ibyo bibazo! Icyakora kandi, Ibyanditswe bitugaragariza ko dushobora kandi twagombye kwihingamo kugaragaza ibyiyumvo nk’iby’abari mu mimerere tutari twahura na yo.
Ingero zo mu Byanditswe ku Bihereranye no Kwishyira mu Mwanya w’Abandi
Yehova ni we waduhaye urugero ruhebuje mu birebana no kwishyira mu mwanya w’abandi. Nubwo atunganye, ntatwitegaho ubutungane, “kuko azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:14; Abaroma 5:12). Byongeye kandi, ‘ntakunda ko tugeragezwa ibiruta ibyo dushobora kwihanganira,’ kubera ko azi neza aho ubushobozi bwacu bugarukira (1 Abakorinto 10:13). Adufasha kubona umuti w’ibibazo byacu binyuriye ku bagaragu be n’umwuka we.—Yeremiya 25:4, 5; Ibyakozwe 5:32.
Yehova ubwe ababazwa n’imibabaro igera ku bwoko bwe. Yabwiye Abayahudi bari bavuye i Babuloni ati ‘ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye.’ (Zekariya 2:12, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Kubera ko umwanditsi wa Bibiliya Dawidi yari azi neza umuco w’Imana wo kwishyira mu mwanya w’abandi, yarayibwiye ati “ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe; mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?” (Zaburi 56:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Mbega ukuntu bihumuriza kumenya ko Yehova yibuka amarira abagaragu be bizerwa basuka igihe barwanira gukomeza ugushikama kwabo—nk’aho yakanditswe mu gitabo!
Kimwe na Se wo mu ijuru, Yesu Kristo yita ku byiyumvo by’abandi. Igihe yakizaga umuntu wari igipfamatwi, yamujyanye iruhande, bikaba bishoboka ko kwari ukugira ngo gukizwa kwe ko mu buryo bw’igitangaza bitamutera ipfunwe cyangwa ubwoba bitari ngombwa (Mariko 7:32-35). Ikindi gihe, Yesu yabonye umupfakazi wari ugiye guhamba umwana we w’ikinege. Yahise yumva umubabaro uwo mupfakazi yari afite; yegera abari bagiye guhamba, nuko azura uwo muhungu.—Luka 7:11-16.
Nyuma yo kuzuka kwa Yesu, igihe yabonekeraga Sawuli mu nzira ijya i Damasiko, yatumye Sawuli amenya uko gutoteza abigishwa be mu buryo burangwa n’ubugome byamugizeho ingaruka. Yaramubwiye ati “ndi Yesu, uwo urenganya” (Ibyakozwe 9:3-5). Yesu ubwe yababazwaga n’umubabaro wageraga ku bigishwa be, kimwe n’umugore ubabazwa n’umwana we urwaye. Mu buryo nk’ubwo, kubera ko Yesu ari we Mutambyi Mukuru wacu wo mu ijuru, ‘ababarana natwe mu ntege nke zacu.’—Abaheburayo 4:15.
Intumwa Pawulo yitoje kwita ku mibabaro y’abandi no ku byiyumvo byabo. Yarabajije iti “ni nde udakomeye, ngo nanjye mbe udakomeye? Ni nde ugushwa, ngo nanjye ndeke kugurumana?” (2 Abakorinto 11:29). Igihe marayika yabohoraga Pawulo na Sila mu buryo bw’igitangaza mu minyururu barimo mu nzu y’imbohe i Filipi, igitekerezo cya mbere Pawulo yagize cyari icyo kubwira umurinzi w’imbohe ko nta n’umwe wari wacitse. Abigiranye impuhwe, Pawulo yiyumvishije ko uwo murinzi yashoboraga kwiyahura. Pawulo akurikije uko byari bimenyerewe n’Abaroma, yari azi ko umurinzi yahanwaga mu buryo bukomeye iyo imbohe yacikaga—cyane cyane iyo yabaga yahawe amabwiriza yo kuyirinda bikomeye (Ibyakozwe 16:24-28). Igikorwa cya Pawulo cy’ineza cyo kurokora ubuzima cyakoze uwo murinzi w’inzu y’imbohe ku mutima, maze we hamwe n’ab’inzu ye batera intambwe zo kuba Abakristo.—Ibyakozwe 16:30-34.
Uko Twakwihingamo Umuco wo Kwishyira mu Mwanya w’Abandi
Incuro nyinshi, Ibyanditswe bidutera inkunga yo kwigana Data wo mu ijuru n’Umwana we, ari we Yesu Kristo; ku bw’ibyo rero, kwishyira mu mwanya w’abandi ni umuco dukeneye kwihingamo. Ni gute twakwihingamo uwo muco? Hari uburyo butatu bw’ingenzi dushobora gukoresha kugira ngo turusheho kwita ku byo abandi bakeneye no ku byiyumvo byabo: binyuriye mu kubatega amatwi, mu kubitegereza no mu kubatekerezaho.
Jya utega amatwi. Mu gihe dutega amatwi tubigiranye ubwitonzi, tumenya ibibazo abandi bahanganye na byo. Kandi uko turushaho kubatega amatwi, ni na ko bashobora kurushaho kutwugururira imitima yabo kandi bakanaduhishurira ibyiyumvo byabo. Uwitwa Miriam asobanura agira ati “nshobora kuganira n’umusaza iyo numva mfite icyizere ko azantega amatwi. Nifuza kumenya ko mu by’ukuri asobanukiwe ikibazo cyanjye. Ndushaho kumugirira icyizere iyo ambajije ibibazo binkurugutura bigaragaza ko yateze amatwi ibyo namubwiye abigiranye ubwitonzi.”
Jya witegereza. Si ko abantu bose bazatubwira mu buryo bweruye uko biyumva cyangwa ingorane bahanganye na zo. Nyamara kandi, umuntu ukunda kwitegereza abishishikariye azamenya igihe Umukristo mugenzi we aba ameze nk’uwihebye, igihe umuntu w’ingimbi cyangwa umwangavu aba atagishaka gushyikirana, cyangwa igihe umukozi w’umunyamwete aba atangiye gucogora. Ubwo bushobozi bwo gutahura ikibazo mu maguru mashya, ni ingenzi ku babyeyi. Uwitwa Marie yagize ati “mu buryo runaka, mama amenya ibyiyumvo byanjye mbere y’uko mbimubwira, bityo rero, kumubwira nta buryarya ibihereranye n’ibibazo byanjye biranyorohera.”
Jya ukoresha ubushobozi bwawe bwo gutekereza. Uburyo bukomeye kurusha ubundi butuma umuntu ashishikarira kwishyira mu mwanya w’abandi, ni ukwibaza uti ‘iyo nza kuba ndi muri iyi mimerere, nari kumva meze nte? Ni gute nari kubyifatamo? Ni iki nari gukenera?’ Abahumuriza batatu b’ibinyoma ba Yobu bagaragaje ko badashoboye kwishyira mu mwanya we. Ku bw’ibyo, bamuciriyeho iteka bakurikije ibyaha by’ibihimbano, ibyo bibwiraga ko agomba kuba yari yarakoze.
Incuro nyinshi, abantu badatunganye babangukirwa no kunenga amakosa y’abandi kuruta uko basobanukirwa ibyiyumvo byabo. Nyamara kandi, iyo twihatiye kwiyumvisha akababaro k’umuntu, bidufasha kwishyira mu mwanya we aho kugira ngo tumucireho iteka. Uwitwa Juan, akaba ari umusaza w’inararibonye, yagize ati “ntanga inama nziza cyane igihe nateze amatwi mbigiranye ubwitonzi kandi nkagerageza gusobanukirwa imimerere yose mbere y’uko ntangira gutanga inama.”
Ibitabo bitangwa n’Abahamya ba Yehova byafashije abantu benshi mu bihereranye n’ibyo. Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! yagiye asuzuma ibibazo bikomeye nk’ibihereranye no kwiheba n’ibikorwa byo konona abana. Izo ngingo zihuje n’igihe, zifasha abasomyi kurushaho kwita ku by’ibyiyumvo by’abababaye muri ubwo buryo. Mu buryo nk’ubwo, igitabo Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques, cyafashije ababyeyi benshi kwifatanya mu bibazo by’abana babo.
Kwishyira mu Mwanya w’Abandi Birafasha mu Murimo wa Gikristo
Bake muri twe ni bo bakwirengagiza imimerere ibabaje y’umwana wishwe n’inzara, turamutse dufite ibyokurya byo gusangira na we. Niba twishyira mu mwanya w’abandi, nanone tuzatahura imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’undi muntu. Bibiliya yerekeza kuri Yesu igira iti “abonye abantu uko ari benshi, arabababarira kuko bari barushye cyane, basandaye nk’intama zitagira umwungeri” (Matayo 9:36). Hari abantu babarirwa muri za miriyoni muri iki gihe bari mu mimerere nk’iyo yo mu buryo bw’umwuka kandi bakeneye ubufasha.
Nk’uko byari bimeze mu gihe cya Yesu, dushobora kuba tugomba kurenga urwikekwe cyangwa imigenzo yashinze imizi kugira ngo tugere ku mitima y’abantu bamwe na bamwe. Umubwiriza wishyira mu mwanya w’abandi yihatira kubona ibintu ahuriyeho n’abandi cyangwa akavuga ku bihereranye n’ibintu bisanzwe mu bwenge bw’abantu kugira ngo atume ubutumwa bwe burushaho kubashishikaza (Ibyakozwe 17:22, 23; 1 Abakorinto 9:20-23). Ibikorwa by’ubugwaneza bisunitswe no kwishyira mu mwanya w’abandi, na byo bishobora gutuma abaduteze amatwi barushaho kwitabira neza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, nk’uko byagenze ku murinzi w’imbohe wo muri Filipi.
Kwishyira mu mwanya w’abandi ni ingirakamaro mu kudufasha kwirengagiza amakosa y’abandi mu itorero. Nitwihatira gusobanukirwa ibyiyumvo by’umuvandimwe waduhemukiye, nta gushidikanya ko tuzumva bitworoheye cyane kumubabarira. Birashoboka ko natwe tuba twaritwaye nka we iyo tuza kuba mu mimerere nk’iye kandi tukaba twarakuriye mu mimerere nk’iyo yakuriyemo. Kuba Yehova yishyira mu mwanya w’abandi bimusunikira ‘kwibuka ko turi umukungugu’; bityo se, umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi ntiwagombye kudusunikira kuzirikana ukudatungana kwabo, maze ‘tukabababarira?’—Zaburi 103:14; Abakolosayi 3:13.
Niba tugomba gutanga inama, tuzashobora kuyitanga mu buryo burangwa n’ineza kurushaho, niba dusobanukiwe ibyiyumvo by’uwakoze ikosa kandi tukaniyumvisha imimerere ye. Umusaza w’Umukristo urangwa no kwishyira mu mwanya w’abandi, yiyibutsa agira ati ‘nanjye mba narakoze iryo kosa. Nashoboraga kugera mu mimerere nk’iye.’ Ku bw’ibyo rero, Pawulo atanga inama agira ati “mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza: ariko umuntu wese yirinde, kugira ngo na we adashukwa.”—Abagalatiya 6:1.
Nanone kandi, kwishyira mu mwanya w’abandi bishobora kudusunikira gutanga ubufasha bufatika niba ubushobozi bwacu butwemerera kubigenza dutyo, kabone nubwo Umukristo mugenzi wacu ashobora kuba ashidikanya kwaka ubwo bufasha. Intumwa Yohana yanditse igira iti “ufite ibintu byo mu isi, akareba ko mwene Se akennye, akamukingira imbabazi ze, urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute? . . . Twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri.”—1 Yohana 3:17, 18.
Kugira ngo dukundane “mu byo dukora no mu by’ukuri,” dukeneye mbere na mbere kubona ibyo umuvandimwe wacu akeneye mu buryo bwihariye. Mbese, tureba tubigiranye ubwitonzi ibyo abandi bakeneye tugamije kubafasha? Ibyo ni byo kwishyira mu mwanya w’abandi bisobanura.
Twihingemo Umuco wo Kwishyira mu Mwanya w’Abandi
Dushobora kuba koko tutazi kwishyira mu mwanya w’abandi muri kamere yacu, ariko kandi, dushobora kwihingamo uwo muco wo kugaragaza ibyiyumvo nk’iby’abandi. Nidutega amatwi tubigiranye ubwitonzi cyane, tukarushaho kwitegereza cyane kandi tugatekereza kenshi igihe twe ubwacu twaba tugeze mu mimerere nk’iyabo, tuzarushaho kugaragaza uwo muco wo kwishyira mu mwanya w’abandi. Ingaruka z’ibyo, ni uko tuzumva dusunikiwe cyane kugaragariza abana bacu, abandi Bakristo n’abaturanyi bacu urukundo, ineza n’impuhwe.
Ntukareke ngo ubwikunde bupfukirane uko ugaragaza umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi. Pawulo yaranditse ati “umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi” (Abafilipi 2:4). Imibereho yacu y’igihe kizaza ishingiye ku muco wo kwishyira mu mwanya w’abandi uranga Yehova n’Umutambyi we Mukuru, ari we Yesu Kristo. Bityo rero, dufite inshingano yo mu rwego rw’umuco yo kwihingamo uwo muco. Kwishyira mu mwanya w’abandi kwacu bizaduha imbaraga kugira ngo turusheho kuba ababwiriza beza n’ababyeyi beza. Ikirenze ibyo byose, uwo muco wo kwishyira mu mwanya w’abandi uzadufasha gutahura ko “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Kwishyira mu mwanya w’abandi bikubiyemo kwitegereza ubigiranye ubwitonzi ibyo abandi bakeneye ugamije kubafasha
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Nimucyo twitoze kwishyira mu mwanya w’abandi nk’uko umubyeyi wuje urukundo abigaragariza mu byiyumvo kamere agirira umwana we