-
Ni nde umuntu washakaho ubutabera nyakuri?Umunara w’Umurinzi—1989 | 1 Nzeri
-
-
5. Ni iki cyatumye Paulo avuga diaikuru imbere y’Abanyatenai? [Gusoma Ibyakozwe 17:16-31.)
5 Iyo disikuru ifite ingufu kandi ikwiriye gusuzumwa yitaweho cyane. Ishobora kutwigisha byinshi, twebwe tubona ukuntu akarengane kadukikije. Tubanze dusome amagambo ari mu Ibyakozwe 17:16-21. Abanyatenai bari bafite agashema ko kuba ahantu ndangamuco n’icyamamare aho Sokarate, Plato na Aristote bari barigishije. Atenai yari umudugudu wibanda ku by’idini cyane. Paulo yashoboye kubona ibishushanyo byabo bisengwa byashushanyaga nka Aresi cyangwa Marisi imana y’intambara; Zeusi; Eskulapo imana y’ubuganga; Poseyido imana y’urugomo y’inyanja; Dionisosi; Atena na Erosi.
-
-
Ni nde umuntu washakaho ubutabera nyakuri?Umunara w’Umurinzi—1989 | 1 Nzeri
-
-
Abamutegaga amatwi bari bateye ubwoba
8. (a) Ni ibiki byarangaga filozofiya y’Abapikureo? (b) Abastoiko batekerezaga iki?
8 Abayuda n’Abagereki bateze amatwi Paulo bashishikaye, ariko se Abapikureo n’Abastoiko hamwe n’abahanga muri filizofiya bari bazwi cyane muri ako gace bari kwakira bate ubutumwa bwe? Nkuko tugiye kubireba hari ingingo nyinshi zituma ibitekerezo byabo bisa n’ibyo duhura na byo muri iki gihe cyacu, ndetse n’ibyo bigisha mu mashuri. Abapikureo bavuga ko ubuzima bwose bugomba kwerekeza ku gushaka ibinezeza byuzuye, cyane cyane ibyo kumva banezerewe mu hwenge. Filozofiya yabo ishingiye kuri ibi: ‘Turye tunywe kuko ejo tuzapfa,’ ikaba kandi yararangwaga no kutagira amahame hamwe n’agaciro. (1 Abakorinto 15:32) Ntabwo bemeraga ko imana zabo zaremye isi, ahubwo bemeraga ko ubuzima mu biriho byose byaje nta hantu buturutse. Ikindi kandi batekerezaga ko imana zitita ku bantu. Abastoiko bo bahaga agaciro cyane ugusesengura ibintu bahereye ku byo babona, bavugaga ko ibintu bifatika hamwe n’imbaraga ari byo bintu by’ibanze ku biriho byose. Ntabwo habonaga ko Imana ifite kamere, ahubwo bumvaga ko ari nk’imbaraga ziri ahongaho gusa. Kuri bo bumvaga ko umuntu fite icyo yagenewe kikaba ari cyo bigena ubuzima bwe.
9. Ni kuki byari agahigo kuba Paulo yarigishirije muri Areopago?
9 Ariko se abahanga muri filozofiya bo bakiriye bate inyigisho ya Paulo? Muri icyo gihe Ahanyatenai bari abantu bafite amatsiko kujya impaka na Paulo, hanyuma bamujyana kuri Areopago, umusozi w’ihibuye wari haruguru y’isoko, ariko uri mu nsi ya Akropole. Areopago bisobanura agasozi ka Aresi, Aresi (ari we Marsi) akaba yari imana y’intambara. Mu bihe bya kera, hateraniraga inama hamwe n’urukiko. Birashoboka ko Paulo yaba yarajyanywe imbere y’urwo rukiko rwateraniraga imbere ya Akropole, yari itamirije amashusho hamwe n’insengero, harimo na Paritenoni y’icyamamare. Bamwe batekereza ko Paulo ashobora kuba yari mu kaga kubera ko itegeko ry’Abaroma ritemeraga ko havugwa imana z’inzaduka. Ariko kandi, kuri Areopago nubwo yaba yaragiyeyo kugira ngo asobanure ibyerekeranye n’imyizerere ye cyangwa kugira ngo yerekane ko azi kwigisha, ntibibuza kuba yarahuye n’abantu bari bateye ubwoba. Mbese yari gushobora guha Abanyatenai ubutumwa bwe bw’ingenzi nta kaga bamushyizemo?
-
-
Ni nde umuntu washakaho ubutabera nyakuri?Umunara w’Umurinzi—1989 | 1 Nzeri
-
-
16 “Ariko Paulo akibarindiririye mw’Atenai, ahagarik’umutima cyane, kukw’abony’ uwo mudugudu wuzuy’ibishushanyo bisengwa. 17 Nukw’agir’impaka mw’isinagogi y’Abayuda n’abubah’Imana, kandi no mw’iguriro iminsi yose ajy’impaka n’abamusangaga. 18 Bamwe mu banyabgenge bitw’Abepikureo, n’abandi bitw’Abastoiko bahura na we. Bamwe muri bo barabazanya bati: Uyu munyamagambo arashaka kuvug’iki? Abandi bati: Ubanz’ar’uwigish’abantu imana z’inzaduka: (babivugiye batyo kuko yavugag’ubutumwa bgiza bga Yesu n’ubgo kuzuka). 19 Baramufata bamujyana mw Areopago, baramubaza bati: Mbese twashobora kumeny’izo nyigisho nshy’uvuga iz’ari zo? 20 K’uzany’amagambo y’inzaduka mu matwi yacu! Nuko rero turashaka kuyameny’ay’ari yo. 21 Kukw’Abanyatenai bose n’abasuhuke baho batagirag’icyo bakora, keretse gushyushya inkuru no kumv’ibyadutse. 22 Nuko Paulo ahagarara hagati y’Areopago, aravug’ ati:
-