-
Ubukristo Bwakwirakwiriye Hirya no HinoTumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ Cyari Giteye
-
-
Bidatinze, nyuma y’aho Yesu avugiye ayo magambo, Umunsi Mukuru wa Pentekote wahuruje Abayahudi n’abandi bantu bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi, baza baturuka hirya no hino mu Bwami bwa Roma, mu turere tugaragara ku ikarita iri ahagana hasi. Disikuru intumwa Petero yabahaye kuri uwo munsi yatumye Ubukristo ukwirakwira hirya no hino vuba vuba.—Ibyk 2:9-11.
-
-
Ubukristo Bwakwirakwiriye Hirya no HinoTumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ Cyari Giteye
-
-
[Agasanduku ko ku ipaji ya 32]
BAJE BATURUKA HE?
Abayahudi n’abandi bantu bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi bumvise ubutumwa bwiza ku munsi wa Pentekote wo mu mwaka wa 33 I.C., bari baturutse i Pariti, mu Bumedi, i Elamu, i Mezopotamiya, i Yudaya, i Kapadokiya, i Ponto, muri Aziya, i Furugiya, i Pamfiliya, muri Egiputa, muri Libiya, i Roma, i Kirete no muri Arabiya. Icyo gihe, abenshi muri bo barabatijwe. Utekereza ko bakoze iki bamaze gusubira iwabo?
-