‘Ukomeze kugira umwete wo kwigisha’
“MUNYITA ‘umwigisha’ n’‘Umwami,’ kandi muba muvuga ukuri kuko ari ko ndi koko” (Yoh 13:13). Igihe Yesu yabwiraga abigishwa be ayo magambo, yagaragaje neza akamaro afite ko kuba umwigisha. Ku bw’ibyo, mbere gato y’uko Yesu ajya mu ijuru, yategetse abigishwa be ati “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, . . . mubigisha gukurikiza ibintu byose nabategetse” (Mat 28:19, 20). Nyuma yaho, intumwa Pawulo na we yashimangiye akamaro ko kuba abigisha b’Ijambo ry’Imana. Yagiriye inama Timoteyo wari umusaza w’Umukristo agira ati “ukomeze kugira umwete wo gusomera mu ruhame no gutanga inama no kwigisha. . . . Ibyo bintu ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose.”—1 Tim 4:13-15.
Nk’uko byari bimeze, muri iki gihe kwigisha ni ikintu cy’ingenzi mu murimo wo kubwiriza no mu materaniro ya gikristo. Ni gute dushobora gukomeza kugira umwete wo kwigisha, kandi se ni mu buhe buryo ibyo bizadufasha kugira amajyambere turi abigisha b’Ijambo ry’Imana?
Jya wigana Umwigisha Ukomeye
Uburyo Yesu yigishagamo bwashimishaga abantu benshi babaga bamuteze amatwi. Zirikana uko byagendekeye abantu bari baje mu isinagogi i Nazareti igihe Yesu yari amaze kuvuga. Umwanditsi w’Ivanjiri witwa Luka yanditse agira ati “bose batangira kumuvuga neza, batangazwa n’amagambo meza yavaga mu kanwa ke” (Luka 4:22). Abigishwa ba Yesu bakurikije urugero rwa Shebuja igihe babwirizaga. Mu by’ukuri, intumwa Pawulo yateye inkunga bagenzi be b’Abakristo agira ati “mujye munyigana nk’uko nanjye nigana Kristo” (1 Kor 11:1). Kubera ko Pawulo yiganye uburyo Yesu yigishagamo, yagize icyo ageraho mu buryo bugaragara mu murimo wo ‘kwigishiriza mu ruhame no ku nzu n’inzu.’—Ibyak 20:20.
Yigishaga ababaga “bari mu isoko”
Urugero rw’ingenzi rugaragaza ubushobozi bwo kwigishiriza mu ruhame Pawulo yari afite, ruboneka mu gice cya 17 cy’igitabo cy’Ibyakozwe. Muri icyo gice, hari ahavuga ko yasuye abantu bo muri Atene mu Bugiriki. Ahantu hose Pawulo yarebaga muri uwo mugi, haba mu nzira, haba ahateraniye abantu benshi, yahabonaga ibigirwamana. Ntibitangaje ko Pawulo yaba yarababaye cyane! Icyakora, ntibyigeze bimutesha umutwe. Ahubwo, ‘yunguranye ibitekerezo n’Abayahudi mu isinagogi kandi buri munsi akungurana ibitekerezo n’ababaga bari mu isoko’ (Ibyak 17:16, 17). Mbega ukuntu yatubereye urugero rwiza! Iyo dushyikiranye n’abantu bafite imico itandukanye, nta rwikekwe tubafitiye ahubwo tububashye, bishobora gutuma bamwe badutega amatwi, maze bakareka amadini y’ibinyoma.—Ibyak 10:34, 35; Ibyah 18:4.
Abantu benshi Pawulo yabwirizaga mu isoko ntibemeraga ubutumwa bwe. Bamwe mu bamutegaga amatwi harimo abahanga mu bya filozofiya babonaga ibintu mu buryo budahuje n’ukuri yigishaga. Iyo Pawulo bamugishaga impaka, yitaga ku bitekerezo byabo. Bamwe bamwitaga ‘indondogozi,’ (iryo jambo rifashwe uko ryakabaye mu kigiriki risobanura “inyoni itora”). Icyo gihe iryo jambo rikaba ryarakoreshwaga ku bantu bagendaga batara udukuru hirya no hino, maze bakadukwirakwiza batabanje no kudutekerezaho. Abandi bo bati “asa n’ubwiriza iby’imana z’amahanga.”—Ibyak 17:18.
Icyakora, ntiyaciwe intege n’ayo magambo abari bamuteze amatwi bamubwiraga bamugaragariza ko atari afite icyo ababwira. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, igihe basabaga Pawulo gusobanura ibyo yigishaga, yari abonye uburyo bwo gutanga disikuru nziza cyane yagaragaje neza ubuhanga yari afite mu kwigisha (Ibyak 17:19-22; 1 Pet 3:15). Reka dusuzume ibikubiye muri disikuru ye mu buryo burambuye, maze dukuremo amasomo yadufasha kugira ubuhanga bwo kwigisha.
Jya uvuga ibintu mwemeranyaho
Pawulo yagize ati ‘bagabo bo muri Atene, ndabona ko mu bintu byose musa n’aho murusha abandi bose gutinya imana. Urugero, igihe nitegerezaga nitonze ibintu musenga, nabonye n’igicaniro cyanditsweho ngo “Icy’Imana Itazwi.” Nuko rero, iyo musenga mutayizi ni yo mbabwira.’—Ibyak 17:22, 23.
Pawulo yitegerezaga ibintu byabaga bimukikije. Afatiye ku byo yitegerezaga, yamenyaga byinshi ku birebana n’abantu yabwiraga. Natwe hari ibyo dushobora kumenya ku muntu turimo tuganira, turamutse turi abantu bazi kwitegereza. Urugero, ibikinisho biri mu mbuga cyangwa amashusho agaragara ku rugi, bishobora guhishura byinshi. Niba hari ibyo tuzi ku mimerere uwo tuvugana ashobora kuba arimo, dushobora gutoranya twitonze ibyo tuvuga n’uko twabivuga.—Kolo 4:6.
Iyo Pawulo yabwirizaga yarangwaga n’icyizere. Ariko kandi, yabonye ko abantu bo muri Atene ‘bubahaga Imana’ mu buryo butari bwo. Pawulo yagaragaje neza uko bashoboraga gusenga Imana y’ukuri (1 Kor 14:8). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko tuvuga mu buryo bwumvikana, kandi tukarangwa n’icyizere mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami!
Jya ugira amakenga kandi ntukajye urobanura ku butoni
Pawulo yakomeje avuga ati “Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, kuko ari yo Mwami w’ijuru n’isi, ntiba mu nsengero zubatswe n’amaboko, kandi nta n’ubwo ikorerwa n’amaboko y’abantu nk’aho hari icyo ikeneye, kuko ari yo iha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose.”—Ibyak 17:24, 25.
Igihe Pawulo yavugaga ibyo, yerekezaga ibitekerezo by’abantu kuri Yehova we watanze ubuzima. Yabigenje atyo abigiranye amakenga, maze yerekeza kuri Yehova avuga ko ari ‘Umwami w’ijuru n’isi.’ Mbega igikundiro dufite cyo gufasha abantu bafite imitima itaryarya bo mu madini anyuranye, bakuriye mu mico itandukanye kumenya ko Yehova Imana ari we soko y’ubuzima!—Zab 36:10.
Pawulo yakomeje avuga ati “kandi yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe, . . . kandi yashyizeho ibihe byagenwe n’ingabano z’aho abantu batura, kugira ngo bashake Imana, ndetse bakabakabe bayishaka, kandi mu by’ukuri bayibone, kuko ubundi itari kure y’umuntu wese muri twe.”—Ibyak 17:26, 27.
Uburyo twigishamo bushobora kugaragariza abandi Imana dusenga iyo ari yo. Yehova yemerera abantu b’amahanga yose, nta kurobanura, ‘gukabakaba bakamushaka, kandi mu by’ukuri bakamubona.’ Mu buryo nk’ubwo, tubwiriza abantu bose duhuye na bo nta kurobanura. Tugerageza gufasha abemera Umuremyi kurushaho kumwegera, kuko bizabahesha imigisha y’iteka ryose (Yak 4:8). Ariko se dufasha dute abantu bashidikanya ko Imana ibaho? Dukurikiza urugero rwa Pawulo. Zirikana ibyo yakomeje avuga.
Yagize ati ‘ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho, nk’uko bamwe mu basizi banyu babivuze bati “kuko natwe turi urubyaro rwayo.” Ubwo rero turi urubyaro rw’Imana, ntitugomba gutekereza ko Imana imeze nk’izahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye.’—Ibyak 17:28, 29.
Kugira ngo abari bateze Pawulo amatwi bishimire ibyo yababwiraga kandi babyemere, yasubiyemo ibyo umusizi abantu bo muri Atene bari bazi kandi bemeraga yavuze. Natwe dushaka ibintu twemeranyaho n’abaduteze amatwi, ibyo tuba tubona ko abatwumva bashobora kwemera. Urugero, igihe Pawulo yandikiraga Abaheburayo yatanze urugero na n’ubu rucyemeza abantu. Yagize ati ‘inzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana’ (Heb 3:4). Gutuma umuntu tuvugana atekereza kuri urwo rugero rworoheje, bishobora kumufasha kwemera ukuri kw’ibyo tuvuga. Zirikana ikindi kintu gituma kwigisha bigira icyo bigeraho, ari cyo gutuma abantu bashishikara.
Jya ugaragaza ko ibintu byihutirwa
Pawulo yaravuze ati “mu by’ukuri, Imana yirengagije ibyo bihe by’ubujiji, ariko ubu irabwira abantu bose bari ahantu hose ko bagomba kwihana. Kuko yashyizeho umunsi iteganya gucira abari mu isi yose ituwe urubanza rukiranuka, ikoresheje umuntu yashyizeho.”—Ibyak 17:30, 31.
Kuba Imana yararetse ibibi bikabaho mu gihe runaka, byatumye buri wese muri twe abona uburyo nyabwo bwo kuyigaragariza ibiri mu mutima we. Ni iby’ingenzi cyane ko tugaragaza ko ibihe turimo byihutirwa, kandi tukabwira abantu mu buryo bubemeza iby’imigisha Ubwami bw’Imana bwegereje cyane buzazana.—2 Tim 3:1-5.
Duhura n’abantu bitabira ibintu mu buryo butandukanye
“Nuko bumvise ibyo kuzuka kw’abapfuye, bamwe batangira kubiseka, naho abandi baravuga bati ‘n’ikindi gihe tuzagutega amatwi utubwire ibyo bintu.’ Nuko Pawulo ava hagati yabo, ariko abantu bamwe bifatanya na we kandi barizera.”—Ibyak 17:32-34.
Bamwe bashobora guhita bitabira ubutumwa, abandi bishobora kubasaba igihe kirekire kugira ngo bemere ubutumwa tubabwira. Ariko kandi, iyo dutanze ibisobanuro by’ukuri byumvikana neza kandi mu buryo bworoheje bigafasha umuntu kugira ubumenyi nyakuri kuri Yehova, biradushimisha. Dushimira Imana kubera ko idukoresha kugira ngo turehereze abantu ku mwana wayo.—Yoh 6:44.
Icyo ibyo bitwigisha
Iyo dutekereje kuri disikuru Pawulo yatanze, dushobora kwiga ibintu byinshi ku birebana no gusobanurira abandi ukuri kwa Bibiliya. Niba duhawe igikundiro cyo gutanga disikuru mu itorero, dushobora kwihatira kwigana Pawulo, tugakoresha amagambo yafasha umuntu utizera gusobanukirwa ukuri kwa Bibiliya kandi akakwemera, kandi ibyo tukabikora tubigiranye amakenga. Twifuza kubwiriza ubwo butumwa mu buryo bwumvikana, ariko nanone tuzagira amakenga kugira ngo tudapfobya imyizerere y’umuntu utizera kandi ahari. Mu buryo nk’ubwo, mu murimo dukora wo kubwiriza, tuzihatira kubabwira mu buryo bubemeza kandi tugire amakenga. Nitubigenza dutyo, mu by’ukuri tuzaba dukurikiza inama ya Pawulo yo ‘kugira umwete wo kwigisha.’
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Pawulo yigishaga mu buryo bwumvikana neza, bworoheje, kandi akagira amakenga
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Twigana Pawulo twita ku byiyumvo by’abo tubwiriza