Ese wari ubizi?
Ikaramu na wino byakoreshwaga mu bihe bya Bibiliya byari bimeze bite?
Intumwa Yohana yashoje urwandiko rwe rwa nyuma mu nzandiko eshatu yanditse ziri muri Bibiliya, agira ati “nari mfite byinshi byo kukwandikira, ariko sinshaka gukomeza kubikwandikira nkoresheje ikaramu na wino.” Amagambo y’ikigiriki Yohana yakoresheje afashwe uko yakabaye, asobanura ko atashakaga gukomeza kwandika akoresheje “[wino] y’umukara n’umugano.”—3 Yohana 13, The Kingdom Interlinear Translation of the Greek Scriptures.
Ikaramu y’umwanditsi yabaga ari agace k’umugano ukomeye. Bafataga ako gace k’umugano bakagakata kuri umwe mu mitwe yako bahasongora. Umwanditsi yashoboraga kongera kugasongora akoresheje ibuye rimeze nk’ikoro. Ako gace k’umugano kabaga kameze nk’ikaramu ya wino yo muri iki gihe iba ifite umusyi w’icyuma, kandi urebye byandikaga kimwe.
Akenshi wino yabaga igizwe n’uruvange rw’umurayi cyangwa imbyiro zo mu itara n’amariragege yatumaga ifata. Bayigurishaga yumye, ikaba yaragombaga kuvangwa n’igipimo gikwiriye cy’amazi mbere y’uko ikoreshwa. Iyo bayandikishaga ku mpapuro zikozwe mu mfunzo cyangwa ku mpu, yahitaga yuma, nticengere ngo ihinguke inyuma. Ku bw’ibyo, umwanditsi yashoboraga gukosora amakosa akoresheje iponji itose, na yo ishobora kuba yari kimwe mu bikoresho by’umwanditsi. Ibyo bisobanuro birebana na wino ya kera bituma dusobanukirwa icyo abanditsi ba Bibiliya bashobora kuba baratekerezaga, igihe bavugaga iby’amazina yari guhanagurwa mu gitabo cy’Imana cy’urwibutso.—Kuva 32:32, 33; Ibyahishuwe 3:5, Kingdom Interlinear.
Amahema intumwa Pawulo yabohaga yari bwoko ki?
Mu Byakozwe 18:3 havuga ko intumwa Pawulo yakoraga umwuga wo kuboha amahema. Mu bihe bya Bibiliya, abakoraga amahema bafataga ubwoya bw’ingamiya cyangwa ubw’ihene bakabubohamo ibipande by’imyenda. Hanyuma barabiteranyaga bikavamo amahema y’abagenzi. Ariko kandi, amahema menshi yo muri icyo gihe yabaga akozwe mu mpu. Andi yabaga akozwe mu budodo bwaturukaga ku bwoko bw’ikimera, bwatunganyirizwaga mu mugi Pawulo yakuriyemo w’i Taruso. Pawulo ashobora kuba yarakoraga amahema muri ibyo byose. Icyakora, igihe Pawulo yakoranaga na Akwila, ashobora kuba yarakoraga amahema mu budodo buturuka kuri icyo kimera, akaba yarashyirwaga ku rubaraza rw’amazu kugira ngo abantu bikingire izuba.
Pawulo ashobora kuba yarize uwo mwuga akiri muto. Hari ibintu biri ku mpapuro zikozwe mu mfunzo zo muri Egiputa bigaragaza ko mu gihe icyo gihugu cyategekwaga n’Abaroma, abakiri bato batangiraga gukorana n’uwabigishaga umwuga bafite nk’imyaka 13. Niba Pawulo yaratangiye kwiga uwo mwuga afite iyo myaka, yageze ku myaka 15 cyangwa 16 yaramenye gukata ibyo yabaga agiye gukoramo amahema, akabiha ingano n’ishusho ashaka, hanyuma akabidoda akoresheje inshinge zitandukanye, kandi agashyiraho imideri abigiranye ubuhanga. Hari igitabo kigira kiti “Pawulo ashobora kuba yarahawe ibye bikoresho igihe yari arangije kwiga uwo mwuga” (The Social Context of Paul’s Ministry). Icyo gitabo gikomeza kigira kiti “kugira ibyuma n’inshinge bikenewe byatumaga umuntu ashobora gukorera umwuga wo kuboha amahema aho yabaga ari hose,” akaba ari yo mpamvu Pawulo yawukoraga kugira ngo abone ibyo yari akeneye igihe yakoraga ingendo z’ubumisiyonari.