-
Ese twagombye gutinya Satani?Umunara w’Umurinzi—2014 | 1 Ugushyingo
-
-
Urugero rwo muri Bibiliya. Mu Byakozwe 19:19 havuga ikintu cyabidufashamo gifitanye isano n’abantu bo muri Efeso bari bamaze guhinduka Abakristo. Hagira hati “abantu benshi bakoraga ibikorwa by’ubumaji bateranyirije hamwe ibitabo byabo maze babitwikira imbere y’abantu bose. Nuko babara ibiciro byabyo byose basanga bingana n’ibiceri by’ifeza ibihumbi mirongo itanu.”a Abo Bakristo batwitse ibintu byose byari bifitanye isano n’ubupfumu, batitaye ku gaciro k’amafaranga byari bifite. Hari byinshi dushobora kwigira kuri urwo rugero muri iki gihe. Iyi si yishoye mu bikorwa by’ubupfumu n’ubumaji. Yewe na bya bikoresho cyangwa imigenzo y’iby’ubupfumu bisa n’aho nta cyo bitwaye, bishobora kugukururira abadayimoni. Ni iby’ingenzi ko wirinda ibintu nk’ibyo, icyo byagusaba cyose.—Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12.
-
-
Ese twagombye gutinya Satani?Umunara w’Umurinzi—2014 | 1 Ugushyingo
-
-
a Niba ifeza ivugwa yari idenariyo y’Abaroma, ayo mafaranga yaba angana n’umushahara abakozi baciriritse ibihumbi 50 bahembwaga ku munsi. Ayo mafaranga ni menshi rwose!
-