IGICE CYA 24
“Humura!”
Pawulo yarokotse umugambi bari bamucuriye wo kumwica kandi yiregura imbere ya Feligisi
1, 2. Kuki Pawulo atatunguwe n’ibitotezo yahanganye na byo i Yerusalemu?
PAWULO amaze gukizwa abantu bari barakaye b’i Yerusalemu, yarongeye arafungwa. Iyo ntumwa yarangwaga n’ishyaka ntiyatunguwe n’uko yatotejwe igeze i Yerusalemu. Yari yaraburiwe ko yagombaga kwitega ko ‘azafungwa kandi agahura n’imibabaro’ ageze muri uwo mugi (Ibyak 20:22, 23). Nubwo Pawulo atari azi neza ibyari bimutegereje, yari azi ko yagombaga gukomeza kubabazwa bamuhora izina rya Yesu.—Ibyak 9:16.
2 Ndetse n’abahanuzi b’Abakristo bari baraburiye Pawulo ko yari kuzabohwa ‘agahabwa abanyamahanga’ (Ibyak 21:4, 10, 11). Hari hashize igihe gito Abayahudi bashatse kumwica, kandi nyuma yaho gato igihe abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bajyaga impaka ku kibazo cye, byasaga naho ‘bari bumwice.’ Ariko ubu bwo, iyo ntumwa yari ifungiwe mu kigo cy’abasirikare b’Abaroma, aho yari kuzashinjwa ibindi birego kandi igacirwa urubanza (Ibyak 21:31; 23:10). Koko rero, intumwa Pawulo yari akeneye guterwa inkunga.
3. Ni he tuvana inkunga ituma dukomeza gukora umurimo wo kubwiriza?
3 Muri iyi minsi y’imperuka, tuzi ko “abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa” (2 Tim 3:12). Rimwe na rimwe natwe tuba dukeneye guterwa inkunga kugira ngo dukomeze umurimo wacu wo kubwiriza. Twishimira cyane amagambo adutera inkunga tubona mu gihe gikwiriye binyuze mu bitabo n’amateraniro bitegurwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mat 24:45). Yehova yatwijeje ko abanzi b’ubutumwa bwiza batazagira icyo bageraho. Ntibazashobora kurimbura abagaragu be mu rwego rw’itsinda cyangwa ngo bahagarike umurimo wo kubwiriza (Yes 54:17; Yer 1:19). Ariko se byagendekeye bite intumwa Pawulo? Mbese yaba yaratewe inkunga kugira ngo akomeze gutanga ubuhamya mu buryo bwitondewe nubwo yarwanywaga? Ariko se ni nde wamuteye inkunga, yayimuteye ate kandi se yabyakiriye ate?
Umugambi w’abari ‘barahiriye kumwica’ ntiwagezweho (Ibyak 23:11-34)
4, 5. Ni iyihe nkunga Pawulo yatewe, kandi se kuki yari iziye igihe?
4 Igihe intumwa Pawulo yarokorwaga akavanwa mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, muri iryo joro yabonye inkunga yari akeneye cyane. Iyo nkuru yahumetswe iratubwira iti “Umwami ahagarara iruhande rwe, aramubwira ati ‘Humura! Nk’uko wabwirije ibyanjye i Yerusalemu mu buryo bwumvikana, ni na ko ugomba kubwiriza i Roma’” (Ibyak 23:11). Pawulo amaze kumva ayo magambo ateye inkunga yabwiwe na Yesu, yiringiye adashidikanya ko yari kuzarokoka. Yari azi ko azagera i Roma nta cyo abaye, kandi akabona uburyo bwo kubwiriza ibya Yesu.
5 Iyo nkunga Pawulo yayitewe mu gihe gikwiriye rwose. Bukeye bwaho, Abayahudi basaga 40 ‘baragambanye kandi barahirira kutazagira icyo barya cyangwa icyo banywa batarica Pawulo.’ Uwo mugambi bari ‘barahiriye’ gusohoza wagaragazaga ukuntu abo Bayahudi bari bariyemeje bamaramaje kuzica iyo ntumwa. Bibwiraga ko iyo bananirwa gukora ibyo bari biyemeje, byari kubabera umuvumo (Ibyak 23:12-15). Umugambi wabo wemejwe n’abakuru b’abatambyi n’abakuru b’Abayahudi, wari uwo kugarura Pawulo imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi kugira ngo bagire ibindi bibazo bamubaza, mbese nk’aho bashakaga kumenya ibye neza. Ariko abo bari bagambanye bagombaga kumutegera mu nzira bakamwica.
6. Umugambi wo kwica Pawulo wamenyekanye ute, kandi se iyo nkuru yigisha iki abakiri bato muri iki gihe?
6 Icyakora mwishywa wa Pawulo yumvise ko bari bamugambaniye araza arabimubwira. Pawulo na we yatumye uwo musore, ngo ajye kubibwira umukuru w’abasirikare b’Abaroma witwaga Kalawudiyo Lusiya (Ibyak 23:16-22). Nta gushidikanya ko Yehova akunda abakiri bato bameze nk’uwo mwishywa wa Pawulo utaravuzwe izina, bagira ubutwari bwo guharanira icyatuma abagize ubwoko bw’Imana bamererwa neza kandi bagakora ibyo bashoboye byose ngo bateze imbere inyungu z’Ubwami mu budahemuka.
7, 8. Kalawudiyo Lusiya yakoze iki kugira ngo Abayahudi batica Pawulo?
7 Kalawudiyo Lusiya wayoboraga abasirikare 1.000, akimara kumenya ko bari bagambaniye Pawulo yategetse ko abasirikare 470, barimo abagenda n’amaguru, abitwaza amacumu n’abagendera ku mafarashi, baherekeza Pawulo bakamuvana i Yerusalemu muri iryo joro bakamujyana i Kayisariya. Yagombaga kugera i Kayisariya agashyikirizwa Guverineri Feligisi.a Nubwo Kayisariya, umurwa mukuru w’intara ya Roma ya Yudaya, yarimo Abayahudi benshi, yari ituwe ahanini n’Abanyamahanga. Ho hari agahenge ugereranyije no muri Yerusalemu, aho abantu benshi bari bafite urwikekwe rushingiye ku idini kandi bagakunda kwivumbagatanya. Nanone i Kayisariya ni ho hari icyicaro gikuru cy’ingabo z’Abaroma za Yudaya.
8 Lusiya yakurikije amategeko y’Abaroma, maze yoherereza Feligisi urwandiko rusobanura icyo kibazo. Lusiya yavuze ko amaze kumenya ko Pawulo yari afite ubwenegihugu bw’Abaroma, yamutabaye kugira ngo Abayahudi ‘batamwica.’ Lusiya yavuze ko nta kintu icyo ari cyo cyose yabonye kuri Pawulo cyari “gikwiriye kumwicisha cyangwa kumufungisha.” Ariko kubera ko yari yamenye ko bamugambaniye, yahisemo kumwoherereza guverineri Feligisi kugira ngo na we yumve abamuregaga maze ace urubanza.—Ibyak 23:25-30.
9. (a) Ni mu buryo Pawulo yimwe uburenganzira yahabwaga n’uko yari Umuroma? (b) Kuki dushobora kwiyambaza uburenganzira duhabwa n’uko turi abaturage b’igihugu runaka?
9 Ese ibyo Lusiya yanditse byari ukuri? Si ko byose byari ukuri. Bisa naho yashakaga kwibonekeza. Mu by’ukuri ntiyakijije Pawulo abitewe n’uko yari amaze kumenya ko yari afite ubwenegihugu bw’Abaroma. Ikindi kandi, Lusiya ntiyigeze avuga ko yari yategetse ko Pawulo “bamubohesha iminyururu ibiri” kandi ko nyuma yaho yari yategetse ko ‘bamuhata ibibazo bamukubita’ (Ibyak 21:30-34; 22:24-29). Ibyo byose bigaragaza ko Lusiya yari yarengereye uburenganzira Pawulo yahabwaga n’uko yari afite ubwenegihugu bw’Abaroma. Muri iki gihe Satani akoresha abafana b’abanyamadini baturwanya kugira ngo batume ibitotezo birushaho gukara, kandi rimwe na rimwe ntiduhabwa uburenganzira bwacu. Ariko kimwe na Pawulo, akenshi abagize ubwoko bw’Imana biyambaza uburenganzira bahabwa n’uko ari abaturage b’igihugu runaka kandi bagashaka uko amategeko yabarengera.
“Niteguye kwiregura” (Ibyak 23:35–24:21)
10. Ni ibihe birego bikomeye bareze Pawulo?
10 Pawulo ageze i Kayisariya, ‘yarindiwe mu rugo rwa Herode,’ ategereza ko abamuregaga bahagera baturutse i Yerusalemu (Ibyak 23:35). Bahageze nyuma y’iminsi itanu, barimo Umutambyi Mukuru Ananiya, uwagombaga kubaburanira witwaga Teritulo na bamwe mu bakuru. Teritulo yabanje gushimagiza Feligisi kubera ibyo yakoreraga Abayahudi, uko bigaragara akaba yarashakaga kumwibonekezaho amushyeshyenga.b Hanyuma, Teritulo yageze ku kibazo cyari cyabazanye, arega Pawulo agira ati “ahungabanya amahoro. Ashuka Abayahudi bose bo mu isi ituwe ngo bigomeke ku butegetsi kandi ni na we uyoboye agatsiko k’idini ry’Abanyanazareti.” Yongeyeho ati “nanone yagerageje kwanduza urusengero maze turamufata.” Abandi Bayahudi ‘na bo bemeje ko ibyo bintu ari ukuri koko’ (Ibyak 24:5, 6, 9). Koshya abantu kwigomeka ku butegetsi, kuba ku isonga ry’agatsiko k’idini no guhumanya urusengero, byari ibyaha bikomeye byashoboraga gutuma akatirwa urwo gupfa.
11, 12. Pawulo yagaragaje ate ko ibyo bamuregaga bitari bifite ishingiro?
11 Hanyuma, Pawulo yemerewe kuvuga. Yatangiye agira ati “niteguye kwiregura.” Yahakanye ibirego byose bamuregaga. Iyo ntumwa ntiyari yarigeze ihumanya urusengero kandi ntiyari yarigeze yoshya abantu kwigomeka ku butegetsi. Yasobanuye ko hari hashize “imyaka myinshi” atagera muri Yerusalemu, akaba yari yagarutse azanye “imfashanyo,” ni ukuvuga impano zari zigenewe Abakristo bari mu bukene bashobora kuba bari baratewe n’inzara n’ibitotezo. Pawulo yakomeje asobanura ko mbere yo kwinjira mu rusengero yari yabanje gukora “umuhango wo kwiyeza,” kandi ko yakomeje kwihatira kugira umutimanama utamurega ikibi icyo ari cyo cyose “haba imbere y’Imana cyangwa imbere y’abantu.”—Ibyak 24:10-13, 16-18.
12 Icyakora Pawulo yemeye ko yakoreye Imana ya ba sekuruza umurimo wera ‘akurikije Inzira y’Ukuri, ikaba ari yo abo bitaga: ‘Agatsiko k’idini.”’ Ariko yavuze akomeje ko yizeraga “ibintu byose byavuzwe mu Mategeko n’ibyanditswe n’Abahanuzi.” Nanone yavuze ko kimwe n’abamuregaga, na we yari afite ibyiringiro “ko Imana izazura abakiranutsi n’abakiranirwa.” Hanyuma Pawulo yasabye abamuregaga gutanga gihamya agira ati “aba bantu bari hano nibivugire ubwabo niba hari ikibi bambonyeho igihe nari mpagaze imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, uretse ikintu kimwe gusa navuze ubwo nari mpagaze hagati yabo nti ‘umuzuko w’abapfuye ni wo utumye uyu munsi nshyirwa mu rubanza.’”—Ibyak 24:14, 15, 20, 21.
13-15. Kuki tubona ko Pawulo yatanze urugero rwiza mu birebana no kubwiriza imbere y’abategetsi nta bwoba?
13 Pawulo yadusigiye urugero rwiza twakurikiza turamutse tujyanywe imbere y’abategetsi batuziza ko dukorera Yehova, dushinjwa ibinyoma ko duteza akaduruvayo, tukoshya abantu kwigomeka ku butegetsi, cyangwa se ko turi mu “gatsiko k’idini gateje akaga.” Pawulo ntiyigeze agerageza kwibonekeza kuri guverineri, amubwira amagambo yo kumushyeshyenga nk’uko Teritulo yabigenje. Pawulo yakomeje gutuza no kubaha. Yireguye atanga ubuhamya bwumvikana kandi buhuje n’ukuri abigiranye amakenga. Pawulo yavuze ko “Abayahudi baturutse mu ntara ya Aziya” bari bamureze ko yahumanyije urusengero batari bahari, kandi dukurikije amategeko, yagombaga guhabwa uburyo bwo guhagarara imbere yabo akumva ibyo bamurega.—Ibyak 24:18, 19.
14 Igishishikaje kurushaho, ni uko Pawulo yakomeje kuvuga ibijyanye n’imyizerere ye. Iyo ntumwa yongeye kuvuga ko yiringiraga umuzuko kandi ikabivuga nta bwoba. Icyo cyari ikibazo cyari cyarakuruye imvururu zikaze igihe yari imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi (Ibyak 23:6-10). Igihe Pawulo yireguraga, yatsindagirije ibyiringiro by’umuzuko. Kubera iki? Kubera ko Pawulo yatangaga ubuhamya ku byerekeye Yesu no kuzuka kwe, kandi abamurwanyaga ntibashoboraga kubyemera (Ibyak 26:6-8, 22, 23). Koko rero, izo mpaka zose zari zishingiye ku kibazo kirebana n’umuzuko, cyane cyane kwizera Yesu n’umuzuko we.
15 Kimwe na Pawulo, dushobora gutanga ubuhamya dushize amanga kandi dushobora kubonera imbaraga mu magambo Yesu yabwiye abigishwa be agira ati “muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye. Ariko uzihangana kugeza ku iherezo ni we uzakizwa.” Ese twagombye guhangayikishwa n’ibyo tuzavuga? Oya, kubera ko Yesu yavuze amagambo atanga icyizere agira ati “igihe bazaba babajyanye bagiye kubatanga, ntimuzahangayike mwibaza mbere y’igihe ibyo muzavuga, ahubwo icyo muzahabwa muri uwo mwanya azabe ari cyo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari umwuka wera.”—Mar 13:9-13.
“Feligisi agira ubwoba” (Ibyak 24:22-27)
16, 17. (a) Feligisi yitwaye ate mu kibazo cya Pawulo? (b) Kuki Feligisi yagize ubwoba, kandi se kuki yakomeje kujya abonana na Pawulo?
16 Iyo ntiyari incuro ya mbere Guverineri Feligisi yumva inyigisho za gikristo. Iyo nkuru igira iti “icyakora kubera ko Feligisi yari azi neza iby’iyo Nzira y’ukuri, yasezereye abo bantu arababwira ati “Lusiya umukuru w’abasirikare naza, ni bwo nzafata umwanzuro w’ibyo bibazo byanyu.’ Nuko ategeka umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare ko Pawulo arindwa, ariko akamworohereza igifungo cye kandi ntihagire n’umwe mu nshuti ze abuza kumwitaho.”—Ibyak 24:22, 23.
17 Hashize iminsi mike nyuma yaho, Feligisi ari kumwe n’umugore we w’Umuyahudikazi witwaga Dirusila, yatumije Pawulo maze “amutega amatwi, Pawulo amusobanurira icyo yakora ngo agaragaze ko yizera Yesu Kristo” (Ibyak 24:24). Icyakora, igihe Pawulo yavugaga ibyo ‘gukiranuka, kumenya kwifata, n’ibihereranye n’urubanza Imana izacira abantu mu gihe kizaza, Feligisi yagize ubwoba,’ bikaba bishoboka ko ibyo bintu byamuhungabanyije kubera ibintu bibi yari yarakoze mu buzima bwe. Ni yo mpamvu yahise yirukana Pawulo amubwira ati “ubu noneho ba wigendeye, ariko nimbona akanya nzongera ngutumeho.” Nyuma yaho Feligisi yabonanye na Pawulo incuro nyinshi, ariko ntiyifuzaga kumenya ukuri, ahubwo yibwiraga ko yari kumuha ruswa.—Ibyak 24:25, 26.
18. Kuki Pawulo yabwiye Feligisi ibyo “gukiranuka, kumenya kwifata, n’ibihereranye n’urubanza Imana izacira abantu mu gihe kizaza”?
18 Kuki Pawulo yabwiye Feligisi n’umugore we ibyerekeye “gukiranuka, kumenya kwifata, n’ibihereranye n’urubanza Imana izacira abantu mu gihe kizaza”? Ibuka ko bifuzaga kumenya icyo “kwizera Yesu” bisaba. Pawulo wari uzi imibereho yabo irangwa n’ubwiyandarike, urugomo no kurenganya, yabasobanuriraga neza icyo umuntu ushaka kuba umwigishwa wa Kristo yasabwaga. Ibyo Pawulo yavuze byagaragazaga ko imibereho ya Feligisi n’umugore we yari itandukanye n’amahame akiranuka y’Imana. Ibyo bigomba kuba byarabafashije kubona ko abantu bose bafite ibyo bazabazwa n’Imana ku birebana n’ibyo batekereza, ibyo bavuga n’ibyo bakora, kandi ko urubanza Imana yari kuzabacira ari rwo rukomeye kuruta urwo Feligisi yari gucira Pawulo. Ntibitangaje rero kuba Feligisi ‘yaragize ubwoba.’
19, 20. (a) Mu murimo wacu, twakwitwara dute ku bantu bagaragaza ko bashimishijwe ariko mu by’ukuri bishakira inyungu zabo? (b) Tuzi dute ko Feligisi atakundaga Pawulo by’ukuri?
19 Mu murimo wacu, dushobora guhura n’abantu bameze nka Feligisi. Ku ncuro ya mbere bashobora kugaragaza ko bashimishijwe n’ukuri, ariko mu by’ukuri bakaba bishakira inyungu zishingiye ku bwikunde. Twagombye kugira amakenga mu gihe tuvugana n’abantu nk’abo. Ariko kandi kimwe na Pawulo, dushobora kubabwira amahame y’Imana akiranuka ariko tubigiranye amakenga. Wenda ahari ukuri kuzabagera ku mutima. Icyakora, iyo bigaragaye ko badashaka kureka inzira zabo mbi, turabareka tukajya kwishakira abandi bashaka ukuri babikuye ku mutima.
20 Ku bijyanye na Feligisi, ibyari mu mutima we byagaragajwe muri aya magambo: “hashize imyaka ibiri, Feligisi asimburwa na Porukiyo Fesito. Kubera ko Feligisi yifuzaga gushimwa n’Abayahudi, yasize Pawulo akiri muri gereza” (Ibyak 24:27). Ubusanzwe Feligisi ntiyakundaga Pawulo by’ukuri. Feligisi yari azi ko abigishwa b’“Inzira y’Ukuri” batagandishaga abaturage cyangwa ngo batume bigomeka (Ibyak 19:23). Nanone yari azi ko nta tegeko na rimwe ry’Abaroma Pawulo yari yarishe. Nyamara kandi, Feligisi yarekeye iyo ntumwa muri gereza kugira ngo ‘ashimwe n’Abayahudi.’
21. Porukiyo Fesito amaze kuba guverineri, byagendekeye bite Pawulo, kandi se ni he yakomezaga kuvana imbaraga?
21 Nk’uko bigaragazwa n’umurongo usoza igice cya 24 cy’Ibyakozwe, Pawulo yagumye muri gereza igihe Porukiyo Fesito yasimburaga Feligisi ku mwanya wa guverineri. Pawulo yatangiye kuburanishwa, ajyanwa imbere y’abategetsi batandukanye. Koko rero, iyo ntumwa yarangwaga n’ubutwari yajyanywe “imbere y’abami na ba guverineri” (Luka 21:12). Nk’uko tuzabibona, yaje gutanga ubuhamya imbere y’umutegetsi warutaga abandi bose bariho muri icyo gihe. Muri ibyo byose, Pawulo yakomeje kugaragaza ukwizera. Nta gushidikanya rwose ko yakomezaga guterwa inkunga n’amagambo Yesu yari yaramubwiye agira ati “humura!”
a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Feligisi yari umutware wa Yudaya.”
b Teritulo yashimiye Feligisi “amahoro menshi” yari yaragejeje kuri iryo shyanga. Icyakora, yarabeshyaga kuko mu gihe Feligisi yari guverineri, muri Yudaya hari amahoro make kurusha igihe hategekwaga n’abandi ba guverineri kugeza igihe Abayahudi bigomekeye ku Baroma. Ikindi kinyoma yavuze ni uko hari ibintu byinshi Feligisi yari yaragiye avugurura, Abayahudi bakaba ‘barabimushimiraga cyane.’ Mu by’ukuri, Abayahudi benshi bangaga Feligisi kuko yabakandamizaga kandi abageragezaga kumwivumburaho akabacecekesha akoresheje imbaraga nyinshi.—Ibyak 24:2, 3.