-
“Njuririye kuri Kayisari”Umunara w’Umurinzi—2001 | 15 Ukuboza
-
-
Umutambyi Mukuru Ananiya, abakuru b’Abayahudi na Teritulo, bari bashinje Pawulo ku mugaragaro imbere ya Feliki ko yari ‘icyago, cyagomeshaga abantu bo mu Bayuda bose.’ Bavuze ko ari we wari ku isonga ry’ab’ “igice cyitwa icy’Abanazareti,” kandi ko yagerageje guhumanya urusengero.—Ibyakozwe 24:1-6.

Abayahudi bavugaga ko Pawulo atigishaga idini rya Kiyahudi, cyangwa idini ryemewe n’amategeko (religio licita). Ahubwo, bavugaga ko ibyo yigishaga byagombaga gufatwa nk’ibitemewe n’amategeko, ndetse ko byari bigamije guhirika ubutegetsi.
Nanone, bavugaga ko Pawulo ‘yagomeshaga abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose’ (Ibyakozwe 24:5). Umwami w’abami Kilawudiyo yari aherutse kwamagana Abayahudi babaga muri Alexandrie abaziza kuba ‘barateje icyorezo ku isi hose.’ Dutangazwa no kubona ukuntu ibyo birego bihuje. Umuhanga mu by’amateka witwa A. N. Sherwin-White, yagize ati “icyo kirego ni cyo rwose Umuyahudi yagombaga kuregwa mu gihe cy’Umwami witwaga Kilawudiyo cyangwa mu ntangiriro z’ubutegetsi bwa Nero. Abayahudi bari barimo bagerageza koshya umutware kugira ngo umurimo wo kubwiriza Pawulo yakoraga ufatwe nk’igikorwa gihwanye no guteza imivurungano mu baturage b’Abayahudi bose bari batuye mu Gihugu. Bari bazi ko abatware batari biteguye guhamya abantu icyaha bashingiye ku birego birebana n’idini gusa, ku bw’ibyo bakaba baragerageje kugoreka ibirego bishingiye ku idini bakabyitirira ibya politiki.”
-