Fasha abandi kwemera ubutumwa bw’Ubwami
“Agiripa asubiza Pawulo ati ‘ubuzeho gato ukanyemeza kuba Umukristo!’ ”—IBYAKOZWE 26:28.
1, 2. Ni iki cyatumye bazana intumwa Pawulo imbere y’Umutegeka mukuru Fesito n’imbere y’Umwami Herodi Agiripa wa II?
MU MWAKA wa 58 I.C., Umwami Herodi Agiripa wa II ari kumwe na mushiki we Berenike, bagiye i Kayisariya gusura Umutegeka mukuru w’Umuroma witwaga Porukiyo Fesito. Baje batumiwe n’Umutegeka mukuru Fesito, baturutse i Yerusalemu. Ku munsi ukurikiyeho, bazanye “icyubahiro cyinshi, binjirana mu rukiko n’abatwara ingabo n’abakomeye bo muri uwo mudugudu.” Nuko Fesito ategeka ko bazana intumwa Pawulo imbere yabo. Ni iki cyatumye uwo mwigishwa wa Yesu Kristo azanwa imbere y’intebe y’imanza y’Umutegeka mukuru Fesito?—Ibyakozwe 25:13-23.
2 Amagambo Fesito yabwiye abo batumirwa be araduha igisubizo cy’icyo kibazo. Yagize ati “Mwami Agiripa, namwe mwese abo turi kumwe hano murareba uyu, uwo Abayuda bose bansabiraga i Yerusalemu n’ino, basakuza ngo ntagikwiriye kubaho. Ariko menya yuko atakoze igikwiriye kumwicisha, kandi na we ubwe ajuririye kuri Awugusito, ngambirira kumumwoherereza. None mbuze ijambo rigaragara ryo kwandikira umwami wanjye, ni cyo gitumye muzana imbere yanyu kandi cyane cyane imbere yawe, Mwami Agiripa, kugira ngo nitumara kumubaza mbone icyo nandika, kuko ngira ngo ni icy’ubwenge buke kohereza imbohe, sinsobanure ibyo irezwe.”—Ibyakozwe 25:24-27.
3. Kuki abayobozi b’idini b’Abayahudi bareze Pawulo?
3 Amagambo ya Fesito agaragaza ko Pawulo bamuregaga ibinyoma ngo agandisha abaturage, icyo kikaba ari icyaha cyahanishwaga igihano cy’urupfu (Ibyakozwe 25:11). Icyakora, Pawulo yararenganaga. Icyatumaga bamurega ibyo binyoma ni uko abayobozi b’idini b’Abayahudi b’i Yerusalemu bamugiriraga ishyari. Barwanyaga umurimo Pawulo yakoraga wo kubwiriza Ubwami kandi bababazwaga cyane no kubona ko yafashaga abandi kuba abigishwa ba Yesu Kristo. Pawulo yavanywe i Yerusalemu arinzwe n’abasirikare benshi, bamujyana ku cyambu cyo mu mujyi wa Kayisariya, ahageze ajuririra Kayisari. Yagombaga kuvanwa aho ajyanwa i Roma.
4. Ni ayahe magambo atangaje Umwami Agiripa yavuze?
4 Sa n’aho ureba Pawulo ahagaze mu ngoro y’umutegeka mukuru imbere y’itsinda ririmo n’umutegetsi w’imwe mu ntara zikomeye z’Ubwami bw’Abaroma. Noneho Umwami Agiripa arahindukiye abwiye Pawulo ati “wemerewe kwiregura.” Mu gihe Pawulo atangiye kwisobanura, habaye ikintu gitangaje. Ibyo Pawulo avuze bitangiye kugira ingaruka ku mwami. Kandi koko, Umwami Agiripa arivugiye ati “ubuzeho gato ukanyemeza kuba Umukristo!”—Ibyakozwe 26:1-28.
5. Kuki amagambo Pawulo yabwiye Agiripa yamugizeho ingaruka?
5 Ngaho noneho tekereza! Kubera ko Pawulo yisobanuye abigiranye ubuhanga, imbaraga zo gucengera Ijambo ry’Imana rifite, zigize ingaruka ku mutegetsi (Abaheburayo 4:12). Ni iki cyatumye amagambo Pawulo yavuze yisobanura agira icyo ageraho? Kandi se, ni irihe somo dushobora kuvana kuri Pawulo ryadufasha mu murimo wacu wo guhindura abantu abigishwa? Dusesenguye uburyo Pawulo yisobanuye, hari ibintu bibiri by’ingenzi bihita byigaragaza: (1) Pawulo yavugaga yemeza. (2) Yakoresheje ubumenyi yari afite ku Ijambo ry’Imana abigiranye ubuhanga, kimwe n’uko umunyabukorikori akoresha igikoresho akagira icyo ageraho.
Jya ukoresha ubuhanga bwo kwemeza
6, 7. (a) Ijambo “kwemeza” rikoreshwa muri Bibiliya risobanura iki? (b) Kwemeza bigira uruhe ruhare mu gufasha abandi kwemera ibyo Bibiliya yigisha?
6 Mu gitabo cy’Ibyakozwe, amagambo y’Ikigiriki ahindurwamo kuvuga wemeza akunze gukoreshwa yerekeza ku kuntu Pawulo yabwirizaga. Gukoresha ubuhanga bwo kwemeza bifitanye irihe sano n’umurimo wacu wo guhindura abantu abigishwa?
7 Igitabo cyanditswe na Vine kivuga ko mu rurimi rw’umwimerere rw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, ijambo “kwemeza” risobanura “gutsinda umuntu” cyangwa “gutuma umuntu ahindura ibitekerezo binyuriye mu kumufasha gutekereza ku bintu bifatika cyangwa ku bintu bifitanye isano n’umuco” (Expository Dictionary of New Testament Words). Iyo umuntu asuzumye umuzi w’iryo jambo “kwemeza,” abona ibindi bisobanuro by’inyongera. Uwo muzi ukubiyemo igitekerezo cyo kugirira umuntu icyizere. Ku bw’ibyo, iyo wemeje umuntu inyigisho yo muri Bibiliya, uba utumye akugirira icyizere ku buryo yemera ko ibyo umwigisha ari ukuri. Biragaragara rero ko kubwira umuntu icyo Bibiliya ivuga gusa bidahagije kugira ngo yizere kandi akore ibihuje n’ibyo Bibiliya ivuga. Uwo ubwira yaba umwana, yaba umuturanyi, yaba uwo mukorana ku kazi, yaba umunyeshuri mwigana cyangwa yaba mwene wanyu, agomba kwemera adashidikanya ko ibyo umubwira ari ukuri.—2 Timoteyo 3:14, 15.
8. Kwemeza umuntu ukuri ko mu Byanditswe bikubiyemo iki?
8 Ni gute ushobora kwemeza umuntu ko ibyo uvuga bivuye mu Ijambo ry’Imana ari ukuri? Pawulo yihatiye guhindura ibitekerezo by’abantu yabwiraga binyuriye mu kubafasha gutekereza ku bintu bihuje n’ubwenge kandi bihwitse, abaha ibihamya bifatika kandi abinginga abikuye ku mutima.a Aho kubwira umuntu gusa ko ikintu runaka ari ukuri, ahubwo uba ugomba kumuha ibihamya bimunyuze bishyigikira ibyo uvuga. Ibyo byakorwa bite? Ugomba kureba neza ko ibyo uvuga bishingiye ku Ijambo ry’Imana, ko atari ibitekerezo byawe bwite. Nanone kandi, jya ukoresha ingero zifatika kugira ngo ushyigikire amagambo y’Ibyanditswe wavuze akuvuye ku mutima (Imigani 16:23). Urugero, niba umubwira ko abantu bumvira bazishimira ubuzima mu isi izaba yahindutse paradizo, shyigikira icyo gitekerezo wifashishije imirongo y’Ibyanditswe, nka Luka 23:43 cyangwa Yesaya 65:21-25. Ni gute ushobora gutanga ibindi bihamya bishyigikira iyo mirongo y’Ibyanditswe? Ushobora gukoresha ingero uwo ubwira asanzwe azi. Ushobora kumwibutsa ibintu bisanzwe ariko bishimisha abantu nta kiguzi batanze; urugero nk’akazuba ka kiberinka, impumuro nziza y’ururabo, uburyohe bw’urubuto, n’ibyishimo biterwa no kubona inyoni igaburira icyana cyayo. Mufashe kubona ko ibyo bintu bishimishije ari igihamya cy’uko Umuremyi yifuza ko twishimira kuba hano ku isi.—Umubwiriza 3:11, 12.
9. Ni gute dushobora kugaragaza ko dushyira mu gaciro mu murimo wacu wo kubwiriza?
9 Mu gihe ugerageza kwemeza umuntu inyigisho runaka yo muri Bibiliya, jya witonda kugira ngo ishyaka ufitiye ukuri ridatuma usa n’aho uri umuntu wemera ibintu buhumyi gusa, kuko ibyo bishobora gutuma iyo nyigisho idacengera mu bwenge no mu mutima by’uwo muganira. Igitabo Ishuri ry’Umurimo gitanga umuburo kigira kiti “gupfa kubwira umuntu ukuri umugaragariza ko imyizerere ye akomeyeho cyane ari ikinyoma, kabone n’iyo wamuhundagazaho imirongo ya Bibiliya itabarika, ubusanzwe ntibibonwa neza. Urugero, uramutse uciriyeho iteka iminsi mikuru abantu bakunda kwizihiza uvuga ko ifite inkomoko ya gipagani, bishobora kutagira icyo bihindura ku kuntu bayibona. Ahubwo, ubusanzwe ugira icyo ugeraho kigaragara iyo ushyize mu gaciro ukabafasha gutekereza.” Kuki twagombye gushyiraho imihati myinshi kugira ngo dushyire mu gaciro? Icyo gitabo kigira kiti “iyo ubafashije gutekereza, bishimira kuganira nawe, ugashobora kubasigira ikintu bazakomeza gutekerezaho, kandi bigufasha kwishyiriraho urufatiro rwo kuzagaruka mugakomeza ibiganiro. Bishobora no kugira uruhare rugaragara mu gutuma ubemeza.”—Abakolosayi 4:6.
Kwemeza umuntu ukamugera ku mutima
10. Ni mu buhe buryo Pawulo yatangiye yisobanura imbere ya Agiripa?
10 Reka noneho tugenzure twitonze amagambo Pawulo yavuze yiregura aboneka mu Byakozwe igice cya 26. Reba ukuntu yatangiye disikuru ye. Mu gutangira disikuru ye, Pawulo yashatse ibintu bigaragara yashimiraho Agiripa, n’ubwo bwose uwo mwami yari yarakoze amahano akarongora mushiki we witwaga Berenike. Pawulo yagize ati “ibyo narezwe n’Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho, kandi cyane cyane ko uzi imigenzo n’impaka byo mu Bayuda byose, ni cyo gitumye nkwinginga ngo wihanganire kunyumva.”—Ibyakozwe 26:2, 3.
11. Amagambo Pawulo yabwiye Agiripa agaragaza ate ko yari amwubashye, kandi se yatumye Pawulo agera ku bihe bintu byiza?
11 Mbese wabonye ko Pawulo yemeraga umwanya w’ubutware Agiripa yari afite bityo akamubwira mu cyubahiro cye amwita Umwami? Ibyo byagaragaje ko yari amwubashye kandi Pawulo yahaye Agiripa icyubahiro binyuriye mu gukoresha amagambo yatoranyije abigiranye ubwenge (1 Petero 2:17). Pawulo yemeye ko Agiripa yari asobanukiwe neza cyane uruvange rw’imigenzo n’amategeko by’abaturage be b’Abayahudi, kandi avuga ko yari ashimishijwe n’uko yari agiye kwisobanura imbere y’umutegetsi wari uzi neza ibyo bintu. Pawulo wari Umukristo ntiyigeze agaragaza ko yumvaga ko we hari icyo yarushaga Agiripa utari Umukristo (Abafilipi 2:3). Ahubwo Pawulo yinginze uwo mwami amusaba kumutega amatwi yitonze. Ku bw’ibyo, Pawulo yashyize Agiripa hamwe n’abandi bari bamuteze amatwi, mu mimerere yari gutuma bashobora kurushaho kwemera ibyo yari agiye kuvuga. Yari arimo ashyiraho urufatiro, ikintu bose bari bahuriyeho, yashoboraga guheraho yubakira izindi ngingo z’ikiganiro cye.
12. Mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza Ubwami, ni gute dushobora kugera abaduteze amatwi ku mutima?
12 Kimwe n’uko Pawulo yabigenje igihe yisobanuraga imbere ya Agiripa, nimucyo natwe, mu gihe tugeza ubutumwa bw’Ubwami ku batwumva, tujye tubagera ku mitima kuva tugitangira kugeza dushoje ubwo butumwa. Ibyo dushobora kubikora binyuriye mu kugaragariza umuntu tubwiriza ko tumwubashye nta buryarya kandi tukamugaragariza tubivanye ku mutima ko dushishikajwe n’imimerere yakuriyemo ndetse n’imitekerereze ye.—1 Abakorinto 9:20-23.
Koresha Ijambo ry’Imana ubigiranye ubwenge
13. Ni gute wowe ushobora gutuma abantu bagira icyo bakora nk’uko Pawulo yabigenzaga?
13 Pawulo yifuzaga gushishikariza abamuteze amatwi gukora ibihuje n’ubutumwa bwiza yababwirizaga (1 Abatesalonike 1:5-7). Kugira ngo ibyo abigereho, yageraga abantu ku mutima, kuko umutima ari wo usunikira abantu kugira icyo bakora. Tugarutse ku kuntu Pawulo yisobanuye imbere ya Agiripa, reba ukuntu Pawulo ‘yakwiriranyije neza ijambo [ry’Imana]’ igihe yasubiragamo amagambo yavuzwe na Mose n’abahanuzi.—2 Timoteyo 2:15.
14. Sobanura ukuntu Pawulo yakoresheje ubuhanga bwo kwemeza igihe yari imbere ya Agiripa.
14 Pawulo yari azi ko Agiripa yari Umuyahudi wo ku izina gusa. Ahereye ku bumenyi Agiripa yari afite ku idini rya Kiyahudi, Pawulo yamufashije gutekereza amwereka ko mu by’ukuri umurimo we wo kubwiriza nta kindi cyari gikubiyemo, “keretse ibyo abahanuzi na Mose bavuze ko [byari kuzaba]” byerekeye urupfu rwa Mesiya no kuzuka kwe (Ibyakozwe 26:22, 23). Pawulo yabajije Agiripa adaciye ku ruhande ati “mbese Mwami Agiripa, wemeye ibyahanuwe?” Agiripa yabuze icyo yavuga n’icyo yareka. Iyo aza kuvuga ko atemera abahanuzi, ntiyari kuba acyiswe umuyoboke w’idini rya Kiyahudi. Kandi na bwo iyo aza kwemeranya n’ibyo Pawulo yavugaga, yari kuba agaragarije mu ruhame ko yari afite ibyo yumvikanagaho n’iyo ntumwa kandi ibyo byari gutuma bamwita Umukristo. Pawulo yahise asubiza ikibazo yari yabajije abigiranye ubwenge ati ‘nzi yuko ubyemeye.’ Umutima wa Agiripa wamusunikiye gusubiza ate? Yarashubije ati “ubuzeho gato ukanyemeza kuba Umukristo!” (Ibyakozwe 26:27, 28). N’ubwo Agiripa atabaye Umukristo, biragaragara ko ubutumwa Pawulo yamubwiye bwamukoze ku mutima mu rugero runaka.—Abaheburayo 4:12.
15. Ni gute Pawulo yashoboye gutangiza itorero muri Tesalonike?
15 Mbese waba wabonye ko uburyo Pawulo yakoreshaga abwiriza ubutumwa bwiza bwari bukubiyemo gutangaza no kwemeza? Kubera ko Pawulo yakoreshaga ubwo buryo mu gihe yabaga ‘akwiriranya neza ijambo [ry’Imana],’ bamwe mu babaga bamuteze amatwi bahitaga bizera. Ibyo ni byo byabaye i Tesalonike aho Pawulo yajyaga gushakira mu masinagogi Abayahudi n’abanyamahanga batinyaga Imana. Inkuru ivugwa mu Byakozwe 17:2-4 igira iti “nuko Pawulo nk’uko yamenyereye yinjira muri bo, ajya impaka na bo mu byanditswe ku masabato atatu, abibasobanurira abamenyesha yuko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka mu bapfuye. . . Bamwe muri bo barabyemera.” Pawulo yari azi kwemeza. Yabafashaga gutekereza, akabasobanurira kandi akabaha ibihamya yifashishije Ibyanditswe agaragaza ko Yesu ari we Mesiya wari warasezeranyijwe kuva kera. Ingaruka zabaye izihe? Aho hantu havutse itorero ry’abizeye.
16. Ni gute ushobora kurushaho kugira ibyishimo mu murimo wo kubwiriza Ubwami?
16 Mbese ushobora kurushaho kugira ubuhanga bwo kwemeza mu gihe usobanura Ijambo ry’Imana? Niba ari uko bimeze, hari ibintu byihariye uzabasha kugeraho mu murimo wawe wo kubwiriza no kwigisha abantu iby’Ubwami bw’Imana, kandi uzarushaho no kwishimira uwo murimo. Ibyo ni byo byabaye ku babwiriza b’ubutumwa bwiza bashyize mu bikorwa inama duhabwa zo kurushaho gukoresha Bibiliya mu murimo wo kubwiriza.
17. Garagaza ukuntu gukoresha Bibiliya mu murimo wacu ari iby’ingirakamaro, wifashishije urugero rwawe bwite cyangwa uvuge muri make urugero rwo muri iyi paragarafu.
17 Urugero, hari umugenzuzi usura amatorero y’Abahamya ba Yehova wanditse agira ati “abavandimwe na bashiki bacu batari bake ubu bagendana Bibiliya mu ntoki mu gihe babwiriza ku nzu n’inzu. Ibyo byafashije abo babwiriza gusomera umurongo wa Bibiliya abantu benshi bahuye na bo. Byafashije kandi ababwiriza hamwe na ba nyir’inzu kubona ko umurimo wacu ushingiye kuri Bibiliya atari ku magazeti n’ibitabo gusa.” Birumvikana ariko ko kugendana cyangwa kutagendana Bibiliya mu ntoki mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye, birimo n’imico yo mu karere runaka. Icyakora, twagombye kuba tuzwiho kuba dukoresha Ijambo ry’Imana tubigiranye ubuhanga kugira ngo twemeze abandi ubutumwa bw’Ubwami.
Jya ubona umurimo wo kubwiriza nk’uko Imana iwubona
18, 19. (a) Imana ibona ite umurimo wo kubwiriza dukora, kandi se kuki natwe dukwiriye kuwubona dutyo? (b) Ni iki kizadufasha gusubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Gusubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza,” ku ipaji ya 16.)
18 Ubundi buryo bwo kugera ku mutima w’ababa baduteze amatwi ni ukubona umurimo nk’uko Imana iwubona kandi tukarangwa no kwihangana. Imana ishaka ko abantu bose ‘bamenya ukuri’ (1 Timoteyo 2:3, 4). Twe se si byo twifuza? Nanone kandi, Yehova arihangana, kandi uko kwihangana kwe gutuma abantu benshi babona uburyo bwo kwihana (2 Petero 3:9). Kubera iyo mpamvu, igihe tubonye umuntu wemeye gutega amatwi ubutumwa bw’Ubwami, bishobora kuba ngombwa gukomeza kumusura incuro nyinshi kugira ngo arusheho gushimishwa. Bisaba igihe no kwihangana kugira ngo tubone imbuto z’ukuri zikura (1 Abakorinto 3:6). Agasanduku kari ku ipaji ya 16 gafite umutwe uvuga ngo “Gusubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza” gatanga inama z’ukuntu watuma akomeza gushimishwa. Wibuke ko imibereho y’abantu, ni ukuvuga ibibazo bagira n’imimerere babamo, yicara ihinduka. Bishobora kugusaba kujyayo kenshi kugira ngo uzabasange mu rugo, ariko imihati ushyiraho si imfabusa. Twifuza kubaha uburyo bwo kumva ubutumwa bw’Imana bw’agakiza. Ku bw’ibyo, jya usenga Yehova Imana umusaba ubwenge kugira ngo wongere ubuhanga bwawe bwo kwemeza mu gihe ukora umurimo wawe wo gufasha abantu kwemera ubutumwa bw’Ubwami.
19 Niba hari umuntu ubonetse wifuza kumva byinshi kurushaho ku butumwa bw’Ubwami, ni iki kindi twe ababwiriza b’Abakristo twakora? Ingingo ikurikira izabidufashamo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku bihereranye no kwemeza, reba isomo rya 48 n’irya 49 mu gitabo Ungukirwa n’Inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Mbese uribuka?
• Ni iki cyatumye amagambo Pawulo yakoresheje yisobanura imbere y’Umwami Agiripa agira ingaruka nziza?
• Ubutumwa dutanga bushobora kugera abantu ku mutima bute?
• Ni iki kizadufasha gukoresha Ijambo ry’Imana mu buryo bugira ingaruka nziza tukagera abantu ku mutima?
• Ni gute dushobora kubona umurimo wo kubwiriza dukora nk’uko Imana iwubona?
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 16]
Gusubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza
• Garagariza abantu ko ubitayeho nta buryarya.
• Toranya ingingo ishishikaje ishingiye kuri Bibiliya muza kuganiraho.
• Jya wishyiriraho urufatiro rwo kuzagaruka kumusura
• Jya ukomeza gutekereza kuri uwo muntu na nyuma y’uko mutandukana.
• Subira kumusura vuba, wenda nka nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri, kugira ngo ukomeze gukurikirana uko gushimishwa kwe.
• zirikana ko intego yawe ari ugutangiza icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo.
• Ujye usenga Yehova umusaba gutuma uwo muntu arushaho gushimishwa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Pawulo yakoresheje ubuhanga bwo kwemeza igihe yari imbere y’Umutegeka mukuru Fesito n’Umwami Agiripa