IGICE CYA 26
“Nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba”
Ubwato Pawulo yarimo bwaramenetse, agaragaza ukwizera gukomeye n’urukundo yakundaga abantu
1, 2. Pawulo yari agiye gukora urugendo rumeze rute, kandi se ni iki ashobora kuba yaratekerezagaho?
PAWULO yakomezaga gutekereza ku magambo guverineri yari yamubwiye, kuko yari kuzamugiraho ingaruka zikomeye mu gihe kizaza. Guverineri Fesito yari yamubwiye ati “uzajya kwa Kayisari.” Pawulo yari amaze imyaka ibiri afunzwe, bityo urugendo rurerure yari gukora ajya i Roma nibura rwari gutuma imimerere yarimo ihinduka (Ibyak 25:12). Icyakora, ibintu byinshi Pawulo yibukaga ku birebana n’ingendo ze zo mu nyanja bikubiyemo byinshi birenze kumva akayaga keza no kugenda yitegereza imisozi myiza. Nanone urwo rugendo Pawulo yari agiye gukora, agiye guhagarara imbere ya Kayisari, rushobora kuba rwaratumaga yibaza ibibazo bikomeye.
2 Pawulo yari yarabaye “mu kaga ko mu nyanja” incuro nyinshi. Ubwato bwamumenekeyeho incuro eshatu, ndetse yari yararaye ijoro kandi yiriza umunsi ari imuhengeri (2 Kor 11:25, 26). Byongeye kandi, urwo rugendo rwari kuba rutandukanye cyane n’ingendo z’ubumisiyonari yari yarakoze agifite umudendezo. Pawulo yari agiye gukora urwo rugendo ari imfungwa, agakora urugendo rurerure cyane rw’ibirometero birenga 3.000 ava i Kayisariya ajya i Roma. Ese yari kurangiza urwo rugendo akiri muzima? Ese niyo arurangiza amahoro, yari gucirwa urubanza rubi ageze i Roma? Ibuka ko yari agiye gucirwa urubanza n’umutegetsi wari ukomeye cyane kuruta abandi mu isi ya Satani y’icyo gihe.
3. Ni iki Pawulo yari yariyemeje, kandi se ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?
3 Mbese ukurikije ibyo wasomye ku byerekeye Pawulo byose, uratekereza ko yaba yarihebye cyangwa akumva bimurangiriyeho bitewe n’ibyashoboraga kumubaho? Oya rwose! Yari azi ko yari guhura n’ingorane, ariko ntiyari azi izo ngorane izo ari zo. Ubundi se kuki yari kwemera ko ibyishimo bye bishira bitewe no guhangayikira ibintu atashoboraga kugira icyo akoraho (Mat 6:27, 34)? Pawulo yari azi ko Yehova ashaka ko akoresha uburyo bwose yari kubona akabwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, ndetse akabwiriza n’abategetsi (Ibyak 9:15). Pawulo yari yariyemeje gusohoza iyo nshingano, uko byari kugenda kose. Ese natwe si icyo twiyemeje? None rero, nimucyo dukurikire Pawulo muri urwo rugendo rutazibagirana, ari na ko dutekereza rugero yadusigiye n’akamaro rudufitiye.
“Umuyaga wari uduturutse imbere” (Ibyak 27:1-7a)
4. Uwato Pawulo yagiyemo atangiye urugendo bwari bumeze bute, kandi se ni ba nde bamuherekeje muri urwo rugendo?
4 Pawulo hamwe n’izindi mfungwa bashinzwe umusirikare w’Umuroma witwaga Yuliyo, wahisemo kubajyana mu bwato bw’abacuruzi bwari buherutse kugera i Kayisariya. Ubwo bwato bwari buturutse ku cyambu cya Adaramutiyo, ku nkombe yo mu burengerazuba bwa Aziya Ntoya, ahateganye n’umugi wa Mitulene ku kirwa cya Lesbos. Ubwo bwato bwari kubanza kugenda bwerekeje mu majyaruguru, hanyuma bukaza kwerekeza mu burengerazuba, bukagenda bupakurura ibicuruzwa bupakira n’ibindi. Bene ubwo bwato ntibwari bwaragenewe gutwara abagenzi ngo bagende neza, cyane cyane imfungwa. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ingendo zo mu mazi n’imihanda y’ubucuruzi.”) Igishimishije ni uko Pawulo atari kuba ari we Mukristo wenyine muri iryo tsinda ry’abagizi ba nabi. Hari nibura Abakristo babiri bari bamuherekeje, ari bo Arisitariko na Luka. Birumvikana kandi ko Luka ari we wanditse iyi nkuru. Ntituzi niba abo bagabo babiri b’indahemuka bari baherekeje Pawulo bariyishyuriye amafaranga y’urugendo, cyangwa niba barafatwaga nk’abakozi be.—Ibyak 27:1, 2.
5. Ni ba nde bakiriye Pawulo ageze i Sidoni, kandi se ibyo bitwigisha iki?
5 Mu munsi umwe, ubwo bwato bwakoze urugendo rw’ibirometero 110 bwerekeza mu majyaruguru, maze buhagarara ku cyambu cya Sidoni muri Siriya. Uko bigaragara, Yuliyo ntiyafataga Pawulo nk’abandi bagizi ba nabi, wenda bikaba byaraterwaga n’uko Pawulo yari afite ubwenegihugu bw’Abaroma, kandi akaba atari yarahamwe n’icyaha (Ibyak 22:27, 28; 26:31, 32). Yuliyo yemereye Pawulo kuva mu bwato akajya gusura Abakristo bagenzi be. Mbega ukuntu abo bavandimwe na bashiki bacu bagomba kuba barashimishijwe no kwita kuri iyo ntumwa yari imaze igihe kirekire ifunzwe! Ese ushobora gutekereza uburyo wagaragazamo umuco wo kwakira abashyitsi, kandi nawe ugaterwa inkunga?—Ibyak 27:3.
6-8. Urugendo rwa Pawulo ava i Sidoni ajya i Kinido rwari rumeze rute, kandi se ni ubuhe buryo bwo kubwiriza ashobora kuba yarabonye?
6 Ubwo bwato bwahagurutse i Sidoni bukomeza kuzamuka bukikiye inkombe, burenga ikirwa cya Kilikiya, hafi y’umugi Pawulo yavukagamo wa Taruso. Nta handi Luka avuga ko bahagaze, nubwo yavuze ko ‘umuyaga wari ubaturutse imbere’ (Ibyak 27:4, 5). Icyakora nubwo bahuye n’ingorane, dushobora kwiyumvisha ukuntu Pawulo yakoreshaga uburyo bwose yabaga abonye kugira ngo ageze ubutumwa bwiza ku bandi. Nta gushidikanya ko yabwirije izindi mfungwa n’abandi bari kumwe mu bwato, hakubiyemo abasare n’abasirikare, ndetse n’abandi bantu bose yasangaga aho ubwato bwahagararaga. Ese natwe dukoresha uburyo bwose tubonye tukabwiriza?
7 Ubwato bwaje kugera i Mira, ku nkombe y’amajyepfo ya Aziya Ntoya. Aho ni ho Pawulo n’abandi bari kumwe na we bagombaga gufatira ubundi bwato bwagombaga kubajyana i Roma (Ibyak 27:6). Muri icyo gihe, ibinyampeke byakoreshwaga i Roma hafi ya byose byavaga muri Egiputa, kandi amato yo muri Egiputa yatwaraga ibinyampeke yahagararaga i Mira. Yuliyo yashatse ubwato nk’ubwo ategeka abasirikare n’imfungwa kubwurira. Ubwo bwato bushobora kuba bwari bunini kuruta ubwa mbere. Bwari bwikoreye ingano nyinshi, burimo abantu 276, hakubiyemo abasare, abasirikare, imfungwa, kandi birashoboka ko harimo n’abandi bari bagiye i Roma. Uko bigaragara, uko Pawulo yagendaga ahinduranya ubwato ni na ko ifasi yabwirizagamo yabaga nini, kandi nta gushidikanya ko yaboneragaho uburyo bwo kubwiriza.
8 Ubwato bwaragiye buhagarara i Kinido, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Aziya Ntoya. Iyo imiyaga yabaga imeze neza, ubwato bwashoboraga kuhagenda umunsi umwe. Nyamara Luka avuga ko ‘bamaze iminsi muri ubwo bwato bagenda buhoro buhoro, bakagera i Kinido bibaruhije’ (Ibyak 27:7a). Muri icyo gihe inyanja yari imeze nabi. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Imiyaga ituruka imbere yo mu nyanja ya Mediterane.”) Tekereza uko abantu bari muri ubwo bwato bumvaga bameze igihe bwahuraga n’imiyaga ikaze n’inyanja yarubiye.
“Ubwato bwikozaga hirya no hino cyane bitewe n’umuyaga mwinshi” (Ibyak 27:7b-26)
9, 10. Ni izihe ngorane bahuye na zo bageze hafi y’i Kirete?
9 Umusare mukuru yashatse gukomeza yerekeye mu burengerazuba bwa Kinido, ariko Luka wari uhibereye agira ati “umuyaga watubujije gukomeza” (Ibyak 27:7b). Ubwato bumaze kujya kure y’inkombe, bwataye umuyaga wo ku nkombe, maze umuyaga ukomeye uturutse mu majyaruguru y’uburengerazuba ubwirukankana ubuganisha mu majyepfo. Nk’uko mbere yaho ikirwa cya Shipure cyari cyarakingiye ubwato bwagendaga bukikiye inkombe yacyo ntibuhure n’imiyaga ibuturutse imbere, icyo gihe na bwo ikirwa cya Kirete cyabakingiye imiyaga. Ubwato bumaze kurenga i Salumoni mu burasirazuba bwa Kirete, habonetse agahenge. Kubera iki? Ubwato bwageze mu majyepfo y’icyo kirwa, kibukingira imiyaga ikomeye. Tekereza ukuntu abari muri ubwo bwato bagomba kuba barahise bumva baruhutse! Ariko igihe cyose ubwato bwari bukiri mu nyanja, abasare ntibashoboraga kwirengagiza ko igihe cy’imbeho cyari cyegereje. Bari bafite impamvu zo guhangayika.
10 Luka yasobanuye neza uko byagenze agira ati ‘tugenda hafi y’inkombe [za Kirete] bituruhije cyane, duhagarara ahantu hitwa Icyambu Cyiza.’ Nubwo icyo kirwa cyari kibakingiye umuyaga, kuyobora ubwato byari bigoye cyane. Icyakora babonye aho baparika ubwato mu kigobe gito, hakaba hari abatekereza ko giherereye ahantu umuntu agera mbere y’uko atangira kwerekeza mu majyaruguru. Bahamaze igihe kingana iki? Luka avuga ko ‘bahatinze cyane,’ ariko gutinda nta cyo byari bibamariye. Mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira, ingendo zo mu nyanja zabaga ziteje akaga cyane.—Ibyak 27:8, 9.
11. Ni iyihe nama Pawulo yagiriye abo bari kumwe mu bwato, ariko se ni uwuhe mwanzuro wafashwe?
11 Abagenzi bamwe bashobora kuba baragishije inama Pawulo kubera ko yari amenyereye gukora ingendo mu nyanja ya Mediterane. Yabagiriye inama yo kudahagurutsa ubwato, kuko byari gutuma ‘hangirika byinshi kandi bagatakaza ibintu byinshi’ ndetse wenda n’ubuzima bwabo. Icyakora, umutware w’abasare na nyir’ubwato bashakaga gukomeza kugenda, bikaba bishoboka ko bumvaga ko byihutirwa kugera ahantu hari umutekano. Bemeje Yuliyo, kandi n’abandi benshi bumvaga ko bagombye kugerageza kugera ku cyambu cya Foyinike, na cyo cyari ku nkombe z’icyo kirwa. Icyo cyambu gishobora kuba cyari kinini kandi ari cyiza ku buryo bashoboraga kuhamara amezi y’imbeho. Bashutswe n’umuyaga woroheje wahuhaga uturuka mu majyepfo maze bahagurutsa ubwato.—Ibyak 27:10-13.
12. Ubwato bumaze kuva i Kirete bwahuye n’akahe kaga, kandi se abasare bakoze iki kugira ngo birinde ibyago?
12 Ariko nyuma yaho bahuye n’akaga gakomeye. Bakubitanye n’“umuyaga ukaze cyane” uhuha uturuka mu majyaruguru y’uburasirazuba. Bamaze umwanya bakingiwe umuyaga n’“akarwa gato kitwaga Kawuda” kari ku birometero 65 uturutse ku Cyambu Cyiza. Icyakora, ubwo bwato bwari bucyugarijwe n’akaga ko kuba umuyaga wabujyana mu majyepfo bugasekura ku birundo by’umucanga byo ku nkombe za Afurika. Kubera ko abasare bakoraga ibishoboka byose kugira ngo umuyaga utajyana ubwato mu majyepfo, bakuruye ubwato buto babushyira mu bwato bunini. Gukurura ubwo bwato buto byarabaruhije cyane kuko bushobora kuba bwari bwuzuye amazi. Hanyuma batangiye guhambira ubwato bunini banyujije imigozi cyangwa iminyururu munsi yabwo kugira ngo babukomeze. Nanone bamanuye imyenda n’ibindi bigendesha ubwato, bakomeza kurwana na bwo muri uwo muyaga. Tekereza ukuntu ibyo bintu bigomba kuba byari biteye ubwoba! Ndetse n’izo ngamba bafashe ntizari zihagije, kuko ubwato bwakomeje ‘kwikoza hirya no hino cyane bitewe n’umuyaga mwinshi.’ Ku munsi wa gatatu, bajugunye ibikoresho by’ubwato mu nyanja, kugira ngo bagabanye uburemere.—Ibyak 27:14-19.
13. Ibintu bigomba kuba byari byifashe bite igihe ubwato Pawulo yarimo bwahuraga n’umuyaga?
13 Abantu bose bagomba kuba bari bahiye ubwoba. Ariko Pawulo na bagenzi be bo bari bikomeje. Mbere yaho Umwami yari yarijeje Pawulo ko yari kuzatanga ubuhamya i Roma, kandi nyuma yaho umumarayika yaje gushimangira iryo sezerano (Ibyak 19:21; 23:11). Icyakora bamaze ibyumweru bibiri barwana n’uwo muyaga ukaze amanywa n’ijoro. Kubera ko hagwaga imvura idahita n’igicu kibuditse kigakingiriza izuba n’inyenyeri, umusare mukuru ntiyashoboraga kureba ngo amenye aho ubwato bwari buherereye n’aho bwerekezaga. Ndetse no kwicara ngo barye ntibyashobokaga. Ubundi se muntu yatekereza ate ibyo kurya kandi hari ubukonje bukabije n’imvura, atameze neza kubera urugendo rwo mu nyanja, kandi afite ubwoba?
14, 15. (a) Igihe Pawulo yavuganaga n’abari kumwe na we mu bwato, kuki yasubiyemo ibyo yari yavuze mbere? (b) Kuba Pawulo yaratanze ubutumwa butanga ibyiringiro bitwigisha iki?
14 Pawulo yarahagurutse ahagarara hagati yabo. Yababwiye ko yari yababuriye, ariko atari nka kwa kundi bavuga ngo ‘ntababwira!’ Ahubwo ibintu byarimo biba byagaragazaga ko bagombaga kuba barumviye ibyo yari yababwiye. Hanyuma yarababwiye ati “noneho ndabasaba ngo mureke guhangayika, kuko nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba, uretse ubu bwato bwonyine” (Ibyak 27:21, 22). Mbega ukuntu ayo magambo agomba kuba yarasusurukije imitima y’abari bamuteze amatwi! Pawulo na we agomba kuba yarashimishijwe cyane n’uko Yehova yari yamuhaye ubwo butumwa butanga ibyiringiro ngo abugeze ku bandi. Ni iby’ingenzi ko twibuka ko Yehova yita ku buzima bwa buri muntu. Buri muntu afite agaciro mu maso ye. Intumwa Petero yaranditse ati ‘Yehova ntashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana’ (2 Pet 3:9). Bityo rero, birihutirwa ko twihatira kugeza ubutumwa bwa Yehova butanga ibyiringiro ku bantu benshi uko bishoboka kose. Ubuzima bw’abantu buri mu kaga kandi ni ubw’agaciro kenshi.
15 Uko bigaragara, Pawulo yabwirije abantu benshi bari mu bwato, avuga ko ‘yiringiraga isezerano Imana’ yatanze (Ibyak 26:6; Kolo 1:5). Ariko noneho kubera ko ubwato bwashoboraga kumeneka igihe icyo ari cyo cyose, Pawulo yabahaye impamvu ifatika yo kugira ibyiringiro bihamye. Yaravuze ati “muri iri joro, umumarayika w’Imana nsenga kandi nkorera umurimo wera, yahagaze iruhande rwanjye, aravuga ati: ‘Pawulo, witinya kuko ugomba guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana izarokora abo muri kumwe mu bwato bose.’” Hanyuma Pawulo yabagiriye inama ati “ubwo rero, mwihangayika! Niringiye Imana kandi nizeye ko bizagenda neza neza nk’uko Umumarayika yabimbwiye. Icyakora ubwato buzatumenekeraho tugeze hafi y’ikirwa runaka.”—Ibyak 27:23-26.
“Bose bashoboye kugera ku butaka ari bazima” (Ibyak 27:27-44)
16, 17. (a) Pawulo yasenze ryari, kandi se ibyo byagize akahe kamaro? (b) Ni mu buhe buryo umuburo wa Pawulo wagaragaye ko wari ukuri?
16 Nyuma y’ibyumweru bibiri ubwato bwamaze buteraganwa n’umuyaga ukabugeza ku birometero bigera kuri 870, abasare bumvise ko ibintu bigiye guhinduka, wenda bitewe n’uko bumvise imiraba yikubita ku nkombe. Bamanuye ibintu bifata ubwato ahagana inyuma kugira ngo budakomeza kwikoza hirya no hino kandi berekeza ku butaka umutwe w’imbere w’ubwato ngo barebe ko babugeza ku nkombe. Abasare bagerageje kuva mu bwato ariko abasirikare barababuza. Pawulo yabwiye umukuru w’abasirikare ati “aba bantu nibataguma mu bwato, ntimushobora kurokoka.” Kubera ko ubwato bwari bumaze guhama hamwe, Pawulo yagiriye abantu bose inama yo kurya, abizeza ko bose bari kurokoka. Hanyuma Pawulo ‘yashimiye Imana abo bantu bose babireba’ (Ibyak 27:31, 35). Igihe yavugaga iryo sengesho ryo gushimira Imana, yahaye urugero rwiza Luka, Arisitariko n’Abakristo bo muri iki gihe. Mbese amasengesho uvugira mu ruhame atera abandi inkunga kandi akabahumuriza?
17 Pawulo amaze gusenga, ‘bose baretse guhangayika batangira kurya’ (Ibyak 27:36). Bongeye kugabanya uburemere bw’ubwato bajugunya ingano mu nyanja, kugira ngo bwigire hejuru bugeze hafi y’inkombe. Bumaze gucya, abasare baciye ibitsika ubwato, barekura ingashya z’inyuma ziyobora ubwato, kandi bazamura umwenda muto kugira ngo bashobore kuyobora ubwato babugeze ku nkombe. Hanyuma umutwe w’imbere warafashwe, ukaba ushobora kuba warafashwe mu kirundo cy’umucanga cyangwa mu byondo, hanyuma igice cy’inyuma gitangira kumenagurwa n’imiraba. Hari abasirikare bashatse kwica imfungwa kugira ngo zidatoroka, ariko Yuliyo arababuza. Yategetse ko bose boga cyangwa bakagenda bafashe ku bintu bakagera ku nkombe. Ibyo Pawulo yari yavuze byarasohoye, bose uko bari 276 bararokotse. Koko rero, “bose bashoboye kugera ku butaka ari bazima.” Ariko se bari bari he?—Ibyak 27:44.
“Batugiriye neza mu buryo budasanzwe” (Ibyak 28:1-10)
18-20. Ni mu buhe buryo abantu bo ku kirwa cya Malita ‘babagiriye neza mu buryo budasanzwe,’ kandi se ni ikihe gitangaza Imana yakoze ibinyujije kuri Pawulo?
18 Bamaze kurokoka bamenye ko bari ku kirwa cya Malita, mu majyepfo ya Sisile. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ikirwa cya Malita cyari giherereye he?”) Abantu bo kuri icyo kirwa bavugaga ururimi rw’amahanga ‘babagiriye neza mu buryo budasanzwe’ (Ibyak 28:2). Bacaniye umuriro abo banyamahanga bari bageze ku nkombe z’ikirwa cyabo batose kandi batitira. Uwo muriro watumye bashyuha kuko hari imbeho n’imvura. Nanone watumye habaho igitangaza.
19 Pawulo na we yarabafashije azana inkwi, azishyira mu ziko. Akizishyiramo, inzoka y’impiri yasohotsemo iramuruma, irereta ku kiganza. Abaturage bo kuri icyo kirwa cya Malita batekereje ko ari Imana yari imuhannye.a
20 Abaturage baho babonye inzoka iruma Pawulo, batekereje “ko agiye kubyimbirwa.” Hari igitabo cyavuze ko ijambo ryo mu rurimi rw’umwimerere riboneka ahangaha ari “ijambo rikoreshwa mu buvuzi.” Ntibitangaje rero kuba “Luka umuganga ukundwa” yarahise atekereza ijambo nk’iryo akaba ari ryo akoresha (Ibyak 28:6; Kolo 4:14). Pawulo yakunkumuye iyo nzoka y’ubumara imuvaho kandi ntiyagira icyo aba.
21. (a) Tanga ingero zigaragaza uko muri iyi nkuru Luka yavuze ibintu mu buryo busobanutse neza. (b) Ni ibihe bitangaza Pawulo yakoze, kandi se byatumye abaturage bo ku kirwa cya Malita bakora iki?
21 Umuyobozi w’icyo kirwa w’umukire witwaga Pubuliyo yari atuye muri ako karere. Ashobora kuba ari we muyobozi w’Umuroma wari ukomeye kuri icyo kirwa. Luka amwita “umuyobozi w’icyo kirwa” akoresheje ijambo risa n’iryabonetse ku nyandiko ebyiri zo ku kirwa cya Malita. Yacumbikiye Pawulo na bagenzi be iminsi itatu kandi abafata neza. Icyakora, se wa Pubuliyo yari arwaye. Nanone Luka asobanura uburwayi bwe akoresheje amagambo akwiriye. Yasobanuye neza uko indwara ye yari iteye agira ati “yari aryamye afite umuriro mwinshi arwaye mu nda kandi ababara cyane.” Pawulo yarasenze, maze amurambikaho ibiganza arakira. Abantu bo kuri icyo kirwa batangajwe cyane n’icyo gitangaza, maze bazana abandi barwayi ngo abakize, bazana n’impano Pawulo na bagenzi be bari bakeneye.—Ibyak 28:7-10.
22. (a) Ni mu buhe buryo umwarimu wo muri kaminuza yashimye inkuru ya Luka ivuga urugendo rujya i Roma? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
22 Iyi nkuru y’urugendo rwa Pawulo isobanura neza uko ibintu byagenze. Hari umwarimu wo muri kaminuza wagize ati “inkuru ya Luka . . . irihariye cyane kuko ari imwe mu nyandiko zivuga ibintu mu buryo busobanutse neza kandi bushishikaje kurusha izindi muri Bibiliya yose. Ivuga mu buryo burambuye uko ingendo zo mu mazi zo mu kinyejana cya mbere zabaga zimeze kandi igasobanura imiterere y’inyanja ya Mediterane yo mu burasirazuba mu buryo buhuje n’ukuri,” ku buryo igomba kuba yari ishingiye ku nyandiko yavugaga ibyabaga buri munsi. Luka ashobora kuba yaragendaga yandika ibyo yabonaga, igihe yakoraga urwo rugendo ari kumwe n’intumwa Pawulo. Niba ari uko bimeze rero, ni ukuvuga ko mu gice gikurikira cy’urwo rugendo yabonye ibintu byinshi yandika. Ese byari kugendekera bite Pawulo ageze i Roma? Reka turebe uko byagenze.
a Kuba abaturage bari bazi izo nzoka, bigaragaza ko kuri icyo kirwa zahabaga. Icyakora muri iki gihe nta zikihaba. Bishobora kuba byaratewe n’uko ibidukikije byagiye bihinduka uko imyaka yagiye ihita. Kuba abaturage bo kuri icyo kirwa bariyongereye, na byo bishobora kuba byaratumye zihashira burundu.