Imana yatweretse urukundo rwayo
‘Ubuntu butagereranywa buzategeka nk’umwami binyuze ku gukiranuka, ngo butange ubuzima bw’iteka.’—ROM 5:21.
1, 2. Ni izihe mpano ebyiri abantu babona ko zifite agaciro, ariko se ni iyihe irusha indi agaciro?
HARI umwarimu wo muri kaminuza y’i Melbourne muri Ositaraliya, wanditse ko amategeko y’Ubwami bw’Abaroma ari impano ifite agaciro gahoraho mu iterambere. Icyakora, Bibiliya yo yigisha ko Imana yaduhaye impano y’agaciro kenshi kurushaho kandi igaragaza urukundo rwayo. Iyo mpano ni uburyo Imana yateganyije kugira ngo abantu bemerwe na yo kandi ibabareho gukiranuka, ndetse bagire n’ibyiringiro byo kuzabona agakiza n’ubuzima bw’iteka.
2 Imana yatanze iyo mpano ikurikije amategeko yayo. Mu Baroma igice cya 5, intumwa Pawulo ntiyibanze cyane kuri ayo mategeko. Ahubwo yatangiye avuga amagambo ashishikaje kandi atanga icyizere, agira ati “twabazweho gukiranuka biturutse ku kwizera, [ku bw’ibyo] nimucyo dukomeze kugirana amahoro n’Imana binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo.” Abantu bahawe iyo mpano y’Imana bumva na bo bakwiriye gukunda Imana. Pawulo yari umwe muri bo. Yaranditse ati “urukundo rw’Imana rwasutswe mu mitima yacu binyuze ku mwuka wera.”—Rom 5:1, 5.
3. Ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza?
3 Ariko se, kuki byari ngombwa ko iyo mpano igaragaza urukundo rw’Imana itangwa? Imana yari gutanga ite iyo mpano mu buryo bukwiriye kandi bufitiye akamaro abantu bose? Kandi se ni iki abantu basabwa gukora kugira ngo babe bayikwiriye? Reka turebe ibisubizo by’ibyo bibazo, maze turebe ukuntu bigaragaza urukundo rw’Imana.
Urukundo rw’Imana n’icyaha
4, 5. (a) Ni mu buhe buryo bukomeye Yehova yagaragaje urukundo akunda abantu? (b) Ni iki kidufasha gusobanukirwa amagambo ari mu Baroma 5:12?
4 Yehova abitewe n’urukundo rwinshi akunda abantu, yohereje Umwana we w’ikinege kugira ngo abafashe. Pawulo yabivuze agira ati ‘Imana yatweretse urukundo rwayo ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha’ (Rom 5:8). Tekereza ku kintu Pawulo yavuze muri uwo murongo, agira ati “tukiri abanyabyaha.” Abantu bose bakeneye kumenya uko twabaye abanyabyaha.
5 Igihe Pawulo yabisobanuraga, yatangiye agira ati ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha’ (Rom 5:12). Ibyo dushobora kubisobanukirwa neza kuko Imana yandikishije inkuru ivuga uko abantu batangiye kubaho. Yehova yaremye abantu babiri, ari bo Adamu na Eva. Kubera ko Umuremyi atunganye, abo bantu babiri ba mbere, ari bo bakurambere bacu, na bo bari batunganye. Imana yabahaye itegeko, ibabwira ko kutaryumvira byari kubazanira urupfu (Intang 2:17). Icyakora, bahisemo gukora ibibarimbuza, bica itegeko ry’Imana ryari rishyize mu gaciro, bityo banga ko ibabera Umutware w’Ikirenga n’Ubashyiriraho amategeko.—Guteg 32:4, 5.
6. (a) Kuki abakomotse kuri Adamu bagiye bapfa, haba mbere y’uko Imana itanga Amategeko ya Mose na nyuma yaho? (b) Ni iki cyagereranywa n’indwara umuntu yanduzwa n’ababyeyi be?
6 Adamu amaze gukora icyaha ni bwo yabyaye abana, bityo bose abanduza icyaha n’ingaruka zacyo. Kubera ko batishe itegeko ry’Imana nk’uko Adamu yaryishe, ntibabazweho icyaha nk’icyo yakoze. Icyo gihe n’Amategeko yari ataragatangwa (Intang 2:17). Icyakora, abakomotse kuri Adamu bose barazwe icyaha. Ni yo mpamvu icyaha n’urupfu byategetse kugeza igihe Imana yahereye Abisirayeli Amategeko yagaragazaga neza ko bari abanyabyaha. (Soma mu Baroma 5:13, 14.) Ingaruka z’icyaha twarazwe zishobora kugereranywa n’indwara ababyeyi bacu bashobora kutwanduza. Nubwo abana bamwe bashobora kwanduzwa indwara n’ababyeyi babo, abandi bashobora kutayandura. Ariko uko si ko bimeze ku birebana n’icyaha. Twese Adamu yarakitwanduje, akaba ari yo mpamvu twese dupfa. Ese abantu bashoboraga kuva muri iyo mimerere?
Icyo Imana yatanze binyuze kuri Yesu Kristo
7, 8. Ni mu buhe buryo ibikorwa by’abantu babiri batunganye byagize ingaruka zitandukanye?
7 Urukundo rwa Yehova rwatumye agira icyo akora kugira ngo abantu bave mu bubata bw’icyaha barazwe. Pawulo yagaragaje ko ibyo byashobotse binyuze ku wundi muntu wari utunganye, wakwitwa Adamu wa kabiri (1 Kor 15:45). Ariko ibikorwa by’abo bantu bombi bari batunganye byagize ingaruka zitandukanye cyane. Mu buhe buryo?—Soma mu Baroma 5:15, 16.
8 Pawulo yaranditse ati “uko byari bimeze ku cyaha, si ko bimeze ku mpano.” Adamu yakoze icyaha, maze ahabwa igihano yari akwiriye, ni ukuvuga urupfu. Icyakora, si we wenyine wari gupfa. Bibiliya igira iti ‘icyaha cy’[uwo] muntu umwe cyatumye abantu benshi bapfa.’ Dukurikije amahame y’Imana y’ubutabera, abantu bose badatunganye bakomotse kuri Adamu, natwe turimo, bagombaga guhabwa igihano nk’icyo Adamu yahawe. Ariko kandi, dushobora guhumurizwa no kumenya ko Yesu wari umuntu utunganye, yari gutuma ibintu bihinduka. Ibyo byari kuzana izihe nyungu? Igisubizo tugisanga mu magambo Pawulo yavuze agira ati “abantu b’ingeri zose babarwaho gukiranuka, bagahabwa ubuzima.”—Rom 5:18.
9. Mu Baroma 5:16, 18 havuga ko Imana ibaraho abantu gukiranuka. Ibyo bisobanura iki?
9 Amagambo y’ikigiriki ahindurwamo ngo “abantu babarwaho gukiranuka” yumvikanisha iki? Wa mwarimu wo muri kaminuza twigeze kuvuga yaranditse ati “ni imvugo y’ikigereranyo ikoreshwa mu bucamanza yumvikanisha igitekerezo cyo mu rwego rw’ubucamanza. Iyo mvugo ntigaragaza ko umuntu aba yagize ihinduka muri we, ahubwo igaragaza ko Imana ihindura uko yamubonaga . . . Iyo mvugo y’ikigereranyo igaragaza Imana nk’umucamanza wamaze gufata umwanzuro wo kurengera uregwa ko akiranirwa, akaba mu buryo bw’ikigereranyo yazanywe mu cyumba cy’urukiko rwayo, ariko Imana ikamugira umwere.”
10. Ni iki Yesu yakoze Imana yashingiyeho ibaraho abantu gukiranuka?
10 Ni iki “Umucamanza w’isi yose” ukiranuka yari gushingiraho agira umwere umuntu ukiranirwa (Intang 18:25)? Ikintu cya mbere Imana yakoze ni uko yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi bitewe n’urukundo rwayo. Yesu yakoze ibyo Se ashaka byose nubwo yahuye n’ibishuko, abantu bakamukoba cyane kandi bakamwandagaza. Yakomeje kuba indahemuka kugeza apfiriye ku giti cy’umubabaro (Heb 2:10). Igihe Yesu yatangaga ubuzima bwe butunganye ho igitambo, yari atanze incungu yashoboraga kubohora cyangwa gucungura abakomotse kuri Adamu, ikabakura mu bubata bw’icyaha n’urupfu.—Mat 20:28; Rom 5:6-8.
11. Incungu yatanzwe yanganyaga agaciro n’iki?
11 Incungu iba inganya agaciro n’icyo icungura. Iyo ncungu yatanzwe yari ihwanye n’iki? Adamu yaraze kudatungana n’urupfu abantu babarirwa muri za miriyari, ni ukuvuga abamukomotseho bose. Mu by’ukuri, Yesu wari umuntu utunganye yashoboraga gukomokwaho n’abantu batunganye babarirwa muri za miriyari.a Ku bw’ibyo, byumvikanaga ko ubuzima bwa Yesu n’ubw’abantu bose batunganye bashoboraga kumukomokaho, bwari kuba igitambo kinganya agaciro n’ubuzima bwa Adamu n’ubw’abantu badatunganye bamukomokaho. Ariko kandi, Bibiliya ntivuga ko abashoboraga gukomoka kuri Yesu na bo bari kuba incungu. Mu Baroma 5:15-19 hagaragaza ko urupfu rw’“umuntu umwe” ari rwo rwabohoye abantu. Koko rero, ubuzima butunganye bwa Yesu bwanganyaga agaciro n’ubw’Adamu. Yesu Kristo ni we wenyine ugomba kwerekezwaho ibitekerezo. Abantu b’ingeri zose bashoboye kubona iyo mpano hamwe n’ubuzima bitewe n’‘igikorwa kimwe cyo gukiranuka’ cya Yesu, ni ukuvuga imibereho ye yaranzwe no kumvira n’ubudahemuka kugeza apfuye (2 Kor 5:14, 15; 1 Pet 3:18). Ni mu buhe buryo Imana yatumye abantu babarwagaho icyaha bagirwa abere?
Abantu bagirwa abere bishingiye ku ncungu
12, 13. Kuki abantu babarwaho gukiranuka baba bakeneye ko Imana ibagaragariza imbabazi n’urukundo rwayo?
12 Yehova Imana yemeye igitambo cy’incungu Umwana we yatanze (Heb 9:24; 10:10, 12). Icyakora, abigishwa ba Yesu bo ku isi, harimo n’intumwa ze zizerwa, bakomeje kuba abantu badatunganye. Nubwo bahatanaga kugira ngo badakora amakosa, si ko buri gihe babishoboraga. Kubera iki? Ni ukubera ko bari bararazwe icyaha (Rom 7:18-20). Ariko Imana yashoboraga kugira icyo ibikoraho, kandi rwose yaragikoze. Yemeye incungu kandi yishimira ko abagaragu bayo bo ku isi bungukirwa na yo.
13 Imana yatumye intumwa n’abandi bantu bungukirwa n’incungu bidatewe n’imirimo myiza yabo, ahubwo bitewe n’imbabazi zayo n’urukundo rwayo rwinshi. Yahisemo kubagira abere, ntiyababaraho icyaha barazwe. Pawulo yabisobanuye neza agira ati “koko rero, ubwo buntu butagereranywa ni bwo bwatumye mukizwa biturutse ku kwizera, kandi ibyo ntibyaturutse kuri mwe, ahubwo ni impano y’Imana.”—Efe 2:8.
14, 15. Ni iyihe ngororano yateganyirijwe abo Imana yabazeho gukiranuka, ariko se ni iki bagombaga gukomeza gukora?
14 Kuba Ishoborabyose ibabarira umuntu icyaha yarazwe hamwe n’amakosa yakoze, ni impano ihebuje rwose! Nta wabara ibyaha abantu baba barakoze mbere y’uko bahinduka Abakristo, nyamara Imana ishobora kubibababarira byose ishingiye ku ncungu. Pawulo yaranditse ati “impano yatanzwe bitewe n’ibyaha byinshi yatumye abantu babarwaho gukiranuka” (Rom 5:16). Intumwa n’abandi bantu bahawe iyo mpano (yo kubarwaho gukiranuka) igaragaza urukundo rw’Imana, bagombaga gukomeza gusenga Imana y’ukuri bafite ukwizera. Ibyo byari kuzabahesha iyihe ngororano? Bibiliya igira iti ‘abahabwa ubuntu bwinshi butagereranywa, n’impano yo gukiranuka, bazategeka ari abami mu buzima binyuze ku muntu umwe, ari we Yesu Kristo.’ Impano yo gukiranuka igira ingaruka zinyuranye n’iz’icyaha cya Adamu. Iyo mpano ituma abantu babona ubuzima.—Rom 5:17; soma muri Luka 22:28-30.
15 Abantu bahabwa iyo mpano yo kubarwaho gukiranuka, bahinduka abana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka. Kubera ko ari abaraganwa na Kristo, bafite ibyiringiro byo kuzukira kujya mu ijuru ari abana b’umwuka, kugira ngo ‘bategeke ari abami’ hamwe na Yesu Kristo.—Soma mu Baroma 8:15-17, 23.
Urukundo rw’Imana rugaragarizwa abandi bantu
16. Ni iyihe mpano abantu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bashobora kubona no muri iki gihe?
16 Abantu bizera Imana kandi bakayikorera ari Abakristo b’indahemuka, si ko bose bafite ibyiringiro byo ‘kuzategeka ari abami’ mu ijuru hamwe na Kristo. Abenshi muri bo bafite ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya nk’ibyo abagaragu b’Imana babayeho mbere ya Kristo bari bafite. Biringira kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo. Ese no muri iki gihe bashobora guhabwa impano ituruka ku Mana igaragaza urukundo rwayo, ikababaraho gukiranuka biringiye kuzaba ku isi? Dushingiye ku byo Pawulo yandikiye Abaroma, birashoboka rwose!
17, 18. (a) Ukwizera kwa Aburahamu kwatumye Imana imubona ite? (b) Yehova yashingiye ku ki avuga ko Aburahamu ari umukiranutsi?
17 Pawulo yatanze urugero rwa Aburahamu, umuntu waranzwe n’ukwizera kwihariye wabayeho mbere y’uko Yehova aha Abisirayeli Amategeko, na mbere cyane y’uko Kristo aha abantu uburyo bwo kujya kuba mu ijuru (Heb 10:19, 20). Bibiliya igira iti “Aburahamu, cyangwa urubyaro rwe, ntiyahawe isezerano ry’uko yari kuzaragwa isi binyuze ku mategeko, ahubwo yarihawe binyuze ku gukiranuka yaheshejwe no kwizera” (Rom 4:13; Yak 2:23, 24). Bityo, Aburahamu wari uwizerwa Imana yamubazeho gukiranuka.—Soma mu Baroma 4:20-22.
18 Ibyo ntibishaka kuvuga ko Aburahamu atigeze akora icyaha mu myaka isaga za mirongo yamaze akorera Yehova. Kuba yari umukiranutsi si icyo byasobanuraga (Rom 3:10, 23). Icyakora, kubera ko Yehova afite ubwenge butagira akagero, yazirikanye ukwizera kudasanzwe Aburahamu yari afite hamwe n’ibyo yakoraga bitewe n’uko kwizera. Mu buryo bwihariye, Aburahamu yizeye “urubyaro” rwasezeranyijwe rwari kuzamukomokaho. Urwo Rubyaro rwaje kugaragara ko ari Mesiya cyangwa Kristo (Intang 15:6; 22:15-18). Ku bw’ibyo, Imana yo Mucamanza, ishobora kubabarira abantu ibyaha bakoze kera ishingiye ku “ncungu yatanzwe na Kristo Yesu.” Bityo rero, Aburahamu n’abandi bantu bari bafite ukwizera babayeho mbere ya Kristo, bazazurwa.—Soma mu Baroma 3:24, 25; Zab 32:1, 2.
Ushobora kubarwaho gukiranuka
19. Kuki uko Imana yabonaga Aburahamu byagombye gutera inkunga abantu benshi muri iki gihe?
19 Kuba urukundo rw’Imana rwaratumye ibaraho Aburahamu gukiranuka, byagombye gutera inkunga Abakristo b’ukuri. Yehova ntiyamubazeho gukiranuka mu buryo bumwe n’abasukwaho umwuka kugira ngo babe “abaraganwa na Kristo.” Abagize iryo tsinda ‘bahamagariwe kuba abera’ kandi bemerewe kuba “abana b’Imana” (Rom 1:7; 8:14, 17, 33). Ariko Aburahamu we yabaye “incuti ya Yehova,” na mbere y’uko igitambo cy’incungu gitangwa (Yak 2:23; Yes 41:8). Bite se ku Bakristo b’ukuri bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi izongera kuba Paradizo?
20. Ni iki Imana iba yiteze ku bantu ibaraho gukiranuka nk’uko yabigenje kuri Aburahamu?
20 Abo ntibahawe “impano yo gukiranuka” ibahesha ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru “binyuze ku kubohorwa gushingiye ku ncungu yatanzwe na Kristo Yesu” (Rom 3:24; 5:15, 17). Ariko kandi, bizera Imana byimazeyo n’incungu yatanze, kandi babigaragaza binyuze ku mirimo myiza bakora. Umwe muri iyo mirimo ni ‘ukubwiriza iby’ubwami bw’Imana no kwigisha iby’Umwami Yesu Kristo’ (Ibyak 28:31). Ku bw’ibyo, Yehova ashobora kubabaraho gukiranuka kimwe na Aburahamu. Impano abo babona, ni ukuvuga kuba incuti z’Imana, itandukanye n’“impano” abasukwaho umwuka bahabwa. Icyakora, iyo mpano barayishimira cyane.
21. Ni mu buhe buryo abantu bungukirwa n’urukundo rwa Yehova n’ubutabera bwe?
21 Niba wiringiye kuzabaho iteka ku isi wagombye kumenya ko ibyo bidashingiye ku masezerano adafashije y’umutegetsi w’umuntu. Ahubwo bishingiye ku mugambi urangwa n’ubwenge w’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Hari ibintu bitandukanye Yehova yagiye akora kugira ngo asohoze umugambi we. Ibyo yakoze byose byabaga bihuje n’ubutabera nyakuri. Ikirenze ibyo, byagaragazaga urukundo rwinshi rw’Imana. Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ati ‘Imana yatweretse urukundo rwayo ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.’—Rom 5:8.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Urugero, icyo gitekerezo kirebana n’abakomoka kuri Adamu n’abashoboraga gukomoka kuri Yesu kiboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 2000, ku ipaji ya 4, paragarafu ya 4. Reba nanone igitabo Étude perspicace des Écritures Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 728, paragarafu ya 2 n’iya 3.
Ese uribuka?
• Ni iki abakomotse kuri Adamu barazwe, kandi se ibyo byabagizeho izihe ngaruka?
• Incungu yatanzwe ite, kandi se ni mu buhe buryo yanganyaga agaciro n’icyo yacunguye?
• Impano yo kubarwaho gukiranuka yatumye ugira ibihe byiringiro?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Adamu wari umuntu utunganye yakoze icyaha. Yesu na we wari umuntu utunganye yatanze incungu
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Dushobora kubarwaho gukiranuka binyuze kuri Yesu. Ubwo ni ubutumwa bwiza rwose!