‘Guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka bizana ubuzima n’amahoro’
‘Abakurikiza iby’umwuka berekeza ubwenge bwabo ku bintu by’umwuka.’—ROM 8:5.
1, 2. Kuki ibivugwa mu Baroma igice cya 8 bishishikaza cyane Abakristo basutsweho umwuka?
ESE wigeze usoma mu Baroma 8:15-17, mu gihe cy’Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu ruba buri mwaka? Birashoboka ko wahasomye. Uwo murongo usobanura uko Abakristo bamenya ko basutsweho umwuka. Umwuka wera ufatanya n’umwuka wabo guhamya. Umurongo wa mbere w’icyo gice uvuga “abafitanye ubumwe na Kristo Yesu.” Ariko se ibivugwa mu Baroma igice cya 8 bireba gusa abasutsweho umwuka, cyangwa nanone bireba Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi?
2 Ibivugwa muri icyo gice bireba mbere na mbere Abakristo basutsweho umwuka. Bahawe “umwuka,” bakaba ‘bategereje guhindurwa abana, bakabohorwa bakavanwa mu mibiri yabo’ (Rom 8:23). Koko rero, bazaba abana b’Imana mu ijuru. Bazaba abana b’Imana kubera ko igihe babatizwaga bakaba Abakristo, Imana yabababariye ibyaha byabo ishingiye ku ncungu, ibabaraho gukiranuka baba abana bayo b’umwuka.—Rom 3:23-26; 4:25; 8:30.
3. Kuki twavuga ko ibivugwa mu Baroma igice cya 8 bireba n’abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi?
3 Icyakora, ibivugwa mu Baroma igice cya 8 bireba nanone abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, kubera ko Imana ibona ko bakiranuka. Ibyo bigaragazwa n’ibyo Pawulo yabanje kwandika muri urwo rwandiko. Mu gice cya 4, yavuzemo Aburahamu. Uwo mugabo wagiraga ukwizera yabayeho mbere y’uko Yehova aha Abisirayeli Amategeko, na mbere y’uko Yesu apfa kubera ibyaha byacu. Nyamara Yehova yabonye ukwizera gukomeye Aburahamu yari afite, amubaraho gukiranuka. (Soma mu Baroma 4:20-22.) No muri iki gihe, Yehova abaraho gukiranuka Abakristo b’indahemuka bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi. Bityo rero, inama ziboneka mu Baroma igice cya 8 zishobora kubagirira akamaro.
4. Ibivugwa mu Baroma 8:21 byagombye gutuma twibaza iki?
4 Mu Baroma 8:21 hagaragaza neza ko isi nshya izabaho nta kabuza. Uwo murongo utwizeza ko “ibyaremwe na byo ubwabyo bizabaturwa mu bubata bwo kubora, maze bikagira umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.” Ubwo igisigaye ni ukumenya niba tuzaba duhari tugahabwa izo ngororano. Ese wizeye ko uzahabwa iyo ngororano? Mu Baroma igice cya 8 hakugira inama zagufasha kuzabona iyo ngororano.
“GUHOZA UBWENGE KU BINTU BY’UMUBIRI”
5. Ni ikihe kibazo gikomeye Pawulo yagaragaje mu Baroma 8:4-13?
5 Soma mu Baroma 8:4-13. Mu Baroma igice cya 8 hagaragaza ko “abakurikiza iby’umubiri” batandukanye n’“abakurikiza iby’umwuka.” Hari abashobora gutekereza ko ibivugwa muri iyo mirongo bigaragaza itandukaniro riri hagati y’Abakristo n’abatari Abakristo. Icyakora, Pawulo yandikiraga ‘abari i Roma bakundwa n’Imana, bahamagariwe kuba abera” (Rom 1:7). Bityo rero, Pawulo yavugaga ko Abakristo bagendaga bakurikiza iby’umubiri bata-ndukanye n’Abakristo bagendaga bakurikiza iby’umwuka. Bari batandukaniye he?
6, 7. (a) Bibiliya ikoresha ite ijambo “umubiri”? (b) Mu Baroma 8:4-13, Pawulo yakoresheje ijambo “umubiri” ashaka kuvuga iki?
6 Bibiliya ikoresha ijambo “umubiri” ishaka kuvuga ibintu bitandukanye. Hari ubwo irikoresha ishaka kuvuga uyu mubiri usanzwe wacu (Rom 2:28; 1 Kor 15:39, 50). Hari nubwo iba yerekeza ku masano y’imiryango. Urugero, Yesu yari uwo mu “rubyaro rwa Dawidi ku mubiri.” Nanone Pawulo yabonaga ko Abayahudi bari ‘bene wabo ku mubiri.’—Rom 1:3; 9:3.
7 Icyakora, ibyo Pawulo yanditse mu gice cya 7 bidufasha kumenya icyo “umubiri” uvugwa mu Baroma 8:4-13 usobanura. Yagaragaje ko ‘kubaho bakurikiza iby’umubiri,’ byari bifitanye isano n’‘iruba ryo gukora ibyaha ryakoreraga mu ngingo zabo’ (Rom 7:5). Ibyo bituma dusobanukirwa icyo Pawulo yashakaga kuvuga, igihe yavugaga ko ‘bakurikiza iby’umubiri berekeza ubwenge ku bintu by’umubiri.’ Yavugaga abantu badatunganye bayoborwa n’irari ry’umubiri, akaba ari ryo bahozaho ibitekerezo. Abo bantu bakurikira ibyifuzo bibi byabo n’irari ryabo, ryaba iry’ibitsina n’ibindi.
8. Kuki Abakristo basutsweho umwuka na bo bagombaga kuburirwa, bakirinda kugenda ‘bakurikiza iby’umubiri’?
8 Ariko ushobora kwibaza impamvu Pawulo yaburiraga Abakristo basutsweho umwuka ku birebana n’akaga gaterwa no kubaho ‘bakurikiza iby’umubiri.’ Ese no muri iki gihe ako kaga gashobora kugera ku Bakristo Yehova abona ko ari abakiranutsi bakaba n’incuti ze? Umukristo uwo ari we wese ashobora gutangira kugenda akurikiza iby’umubiri. Urugero, Pawulo yanditse ko bamwe mu bavandimwe b’i Roma bari “imbata z’inda zabo [cyangwa ibyifuzo byabo],” bishobora kuba byari bikubiyemo irari ry’ubwiyandarike, kwifuza ibyokurya, ibyokunywa cyangwa ibindi bintu. Bamwe muri bo ‘bashukaga abatagira uburiganya’ (Rom 16:17, 18; Fili 3:18, 19; Yuda 4, 8, 12). Wibuke nanone ko i Korinto hari umuvandimwe wari “utunze muka se” (1 Kor 5:1). Ubu noneho turiyumvisha impamvu Imana yakoresheje Pawulo kugira ngo aburire Abakristo, birinde “guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri.”—Rom 8:5, 6.
9. Ni iki amagambo ya Pawulo ari mu Baroma 8:6 aterekezaho?
9 Uwo muburo uracyafite agaciro muri iki gihe. Umukristo ashobora kuba amaze imyaka myinshi akorera Imana, ariko agatangira guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri. Ibyo ntibivuga ko Umukristo adashobora gutekereza rimwe na rimwe ku byokurya, akazi, imyidagaduro cyangwa iby’urukundo. Ibyo ni bimwe mu bigize ubuzima bw’umugaragu w’Imana. Yesu yishimiraga ibyokurya, akagaburira n’abandi. Yari azi ko umuntu akenera kuruhuka. Pawulo na we yanditse ko imibonano mpuzabitsina ari ingenzi ku bashakanye.
10. “Guhoza ubwenge” ku kintu bisobanura iki?
10 None se Pawulo yashakaga kuvuga iki igihe yavugaga ibyo “guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri”? Ijambo ry’ikigiriki Pawulo yakoresheje risobanura “guhoza ibitekerezo ku kintu.” Hari umuhanga wasobanuye ko abahoza ubwenge ku bintu by’umubiri, bahora bashishikajwe n’ibintu by’umubiri, bagahora babivuga, kandi bakibanda ku byifuzo byabo by’ubwikunde. Ibyo byifuzo ni byo bigenga ubuzima bwabo.
11. Ni ibihe bintu bishobora kudutwara tukabihozaho ubwenge?
11 Abakristo b’i Roma bagombaga kwisuzuma bakamenya ibyo bahozagaho ubwenge. Ese bashyiraga imbere ‘ibintu by’umubiri?’ Natwe dukwiriye kwisuzuma. Ni iki kidushishikaza cyane, kandi se ni iki dukunda kuvugaho? Ni ibiki dukunda gukora? Hari abashishikazwa no gusogongera divayi z’amoko atandukanye, gutaka inzu zabo, gushaka imideri igezweho, gushora imari, guteganya aho bazajya kuruhukira n’ibindi nk’ibyo. Ibyo bintu ubwabyo si bibi. Bishobora kuba ari bimwe mu bigize ubuzima. Urugero, hari igihe Yesu yatanze divayi, kandi Pawulo na we yagiriye Timoteyo inama yo kunywa “ka divayi gake” (1 Tim 5:23; Yoh 2:3-11). Ariko se Yesu na Pawulo bari baratwawe na divayi, ku buryo nta kindi bavugaga? Oya rwose. Bite se kuri twe? Ni iki kidushishikaza kuruta ibindi?
12, 13. Kuki tugomba kwitondera ibyo duhozaho ubwenge?
12 Tugomba kwisuzuma kubera ko Pawulo yanditse ati “guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri bizana urupfu” (Rom 8:6). Ibyo bishobora gutuma tudakomeza kuba incuti za Yehova kandi tukazabura ubuzima bw’iteka. Icyakora, Pawulo ntiyashakaga kuvuga ko iyo umuntu atangiye “guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri,” aba azapfa nta kabuza. Umuntu ashobora guhinduka. Ibuka wa mugabo w’i Korinto wiyandaritse agakurikiza iby’“umubiri” bigatuma acibwa mu itorero. Yashoboraga guhinduka, kandi koko yarahindutse. Yaretse gukurikiza iby’umubiri, agaruka mu nzira nziza.—2 Kor 2:6-8.
13 Niba uwo muntu yarahindutse, Umukristo wo muri iki gihe na we ashobora guhinduka, cyane cyane ko aba atarakurikije iby’umubiri ngo ageze ku rwego rw’uwo muntu w’i Korinto. Kwibuka umuburo wa Pawulo, byagombye gutuma tugira ihinduka ryose rikenewe.
“GUHOZA UBWENGE KU BINTU BY’UMWUKA”
14, 15. (a) Pawulo yaduteye inkunga yo “guhoza ubwenge” ku ki? (b) “Guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka,” ni iki bidasobanura?
14 Pawulo amaze kutubwira akaga gaterwa no “guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri,” yaduhumurije agira ati ‘guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka bizana ubuzima n’amahoro.’ Iyo ni ingororano ihebuje rwose! Ariko se twayibona dute?
15 “Guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka,” ntibivuga ko umuntu atagomba gutekereza ku bintu byo mu buzima busanzwe. Ntibisobanura ko agomba guhora atekereza cyangwa avuga ibya Bibiliya, urukundo akunda Imana cyangwa ibyiringiro byo mu gihe kizaza. Twibuke ko Pawulo n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babagaho mu buzima busanzwe. Bararyaga kandi bakanywa. Abenshi barashakaga bakagira imiryango, kandi barakoraga kugira ngo babone ikibatunga.—Mar 6:3; 1 Tes 2:9.
16. Nubwo Pawulo yabagaho mu buzima busanzwe, ni iki yibandagaho?
16 Icyakora, abo bagaragu b’Imana ntibigeze bemera ko ibyo bintu byo mu buzima busanzwe bigenga imibereho yabo. Inkuru yo muri Bibiliya igaragaza ko Pawulo yabohaga amahema, ariko umurimo w’ingenzi yibandagaho ni uwo kubwiriza no kwigisha inyigisho za Kristo. (Soma mu Byakozwe 18:2-4; 20:20, 21, 34, 35.) Uwo ni wo murimo yashishikarije Abakristo b’i Roma gukora. Koko rero, Pawulo yibandaga ku bikorwa bya gikristo. Abakristo b’i Roma bagombaga kumwigana kandi natwe ni uko.—Rom 15:15, 16.
17. ‘Niduhoza ubwenge ku bintu by’umwuka,’ bizatumarira iki?
17 Nitwibanda ku bintu by’umwuka bizatumarira iki? Mu Baroma 8:6 havuga ko ‘guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka bizana ubuzima n’amahoro.’ Ibyo bisobanura ko tugomba kuyoborwa n’umwuka wera kandi tukabona ibintu nk’uko Imana ibibona. Dushobora kwiringira ko nituyoborwa n’“umwuka,” tuzanyurwa kandi tukagira ubuzima bufite intego. Ikiruta byose ni uko tuzabaho iteka, haba mu ijuru cyangwa ku isi.
18. Ni mu buhe buryo “guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka” bizana amahoro?
18 Ni iki Pawulo yerekezagaho igihe yavugaga ati ‘guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka bizana amahoro’? Abantu benshi bahatanira kugira amahoro yo mu mutima. Nubwo bayashakisha bakayabura, twe turayafite. Tubana amahoro n’abagize umuryango wacu ndetse n’abagize itorero. Tuzi ko tudatunganye kandi n’abavandimwe na bashiki bacu, na bo ntibatunganye. Ku bw’ibyo, hari igihe ibibazo bivuka. Mu gihe bivutse, twigishijwe gukurikiza inama ya Yesu igira iti “ubanze wikiranure n’umuvandimwe wawe” (Mat 5:24). Ibyo birushaho kutworohera iyo tuzirikanye ko uwo muvandimwe cyangwa mushiki wacu, na we akorera “Imana itanga amahoro.”—Rom 15:33; 16:20.
19. Ni ayahe mahoro yihariye dushobora kugira?
19 ‘Niduhoza ubwenge ku bintu by’umwuka,’ tuzabana amahoro n’Imana. Umuhanuzi Yesaya yaravuze ati ‘umuntu w’umutima ushikamye [Yehova] azamurindira mu mahoro ahoraho, kuko ari we yiringiye.’—Yes 26:3; soma mu Baroma 5:1.
20. Kuki wishimira inama iboneka mu Baroma igice cya 8?
20 Bityo rero, twaba twarasutsweho umwuka cyangwa dufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi izahinduka paradizo, inama yahumetswe iri mu Baroma igice cya 8 itugirira akamaro twese. Twishimira ko Bibiliya itugira inama yo kudahoza ubwenge ku bintu by’“umubiri.” Ahubwo tubona ko ari iby’ubwenge gukurikiza inama yahumetswe igira iti ‘guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka bizana ubuzima n’amahoro.’ Nitubigenza dutyo, tuzabona ingororano z’iteka ryose, kubera ko Pawulo yavuze ati “ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.”—Rom 6:23.