‘Mbega ukuntu ubwenge bw’Imana bwimbitse!’
“Mbega ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka!”—ROM 11:33.
1. Ni ikihe kintu gihebuje Abakristo babatijwe bafite?
NI IKIHE kintu gihebuje wigeze uhabwa? Ushobora guhita utekereza ku nshingano runaka wahawe mu itorero cyangwa igihembo wahawe ku ishuri cyangwa ku kazi. Icyakora, ikintu gihebuje twe Abakristo babatijwe dufite ni uko twemerewe kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova Imana y’ukuri. Ibyo byatumye ‘tumenywa na we.’—1 Kor 8:3; Gal 4:9.
2. Kuki kumenya Yehova no kumenywa na we ari ikintu gihebuje?
2 Kuki kumenya Yehova no kumenywa na we ari ikintu gihebuje? Impamvu si uko gusa ari we ukomeye kuruta abandi bose mu ijuru no mu isi, ahubwo nanone ni uko arinda abo akunda. Umuhanuzi Nahumu yarahumekewe maze arandika ati “Yehova ni mwiza, ni igihome gikingira ku munsi w’amakuba. Azi abamushakiraho ubuhungiro” (Nah 1:7; Zab 1:6). Mu by’ukuri, kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka tugomba kumenya Imana y’ukuri n’Umwana wayo, ari we Yesu Kristo.—Yoh 17:3.
3. Kumenya Imana bikubiyemo iki?
3 Kumenya Imana birenze kumenya izina ryayo gusa. Tugomba kuyimenya nk’uko tumenya incuti, tukamenya ibyo ikunda n’ibyo yanga. Kubaho mu buryo buhuje n’ibyo tuyiziho na byo bigira uruhare rukomeye mu kugaragaza ko twayimenye neza (1 Yoh 2:4). Ariko hari ikindi dusabwa niba koko dushaka kumenya Yehova. Ntitugomba kumenya gusa ibyo yakoze, ahubwo tugomba no kumenya uko yabikoze n’impamvu yabimuteye. Uko turushaho gusobanukirwa imigambi ya Yehova, ni na ko turushaho gutangazwa ‘n’ubwenge bw’Imana bwimbitse.’—Rom 11:33.
Imana nyir’umugambi
4, 5. (a) Iyo Bibiliya ikoresheje ijambo “umugambi” iba yerekeza ku ki? (b) Tanga urugero rugaragaza uko umuntu ashobora kugera ku mugambi runaka mu buryo bunyuranye.
4 Yehova ni Imana nyir’umugambi, kandi Bibiliya ivuga iby’‘umugambi we w’iteka’ (Efe 3:10, 11). Mu by’ukuri se, ibyo bisobanura iki? Iyo Bibiliya ikoresheje ijambo “umugambi,” iba yerekeza ku ntego runaka ishobora kugerwaho mu buryo butandukanye.
5 Reka dufate urugero: umuntu ashobora gushaka kujya ahantu runaka. Kugera aho hantu ni yo ntego cyangwa umugambi aba afite. Ashobora kugerayo akoresheje uburyo butandukanye kandi akaba yanyura no mu nzira zinyuranye. Mu gihe ari mu nzira agenda, ikirere gishobora guhinduka mu buryo atari yiteze, cyangwa mu muhanda hakaba hari imodoka nyinshi, cyangwa se agasanga bafunze umuhanda, bikamusaba kunyura indi nzira. Icyakora, nubwo byaba ngombwa ko agira ibintu runaka ahindura, iyo ageze aho yajyaga aba ageze ku ntego ye.
6. Ni mu buhe buryo Yehova yagize ibyo ahindura kugira ngo asohoze umugambi we?
6 Mu buryo nk’ubwo, hari ibintu byinshi Yehova yagiye ahindura kugira ngo asohoze umugambi we w’iteka. Azirikana ko ibiremwa bye bifite ubwenge bifite umudendezo wo kwihitiramo ibibinogeye, bigatuma agira ibyo ahindura mu birebana n’uko asohoza umugambi we. Urugero, reka turebe ukuntu Yehova asohoza umugambi we uhereranye n’Urubyaro rwasezeranyijwe. Mu ntangiriro, Yehova yabwiye umugabo n’umugore ba mbere ati “mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke” (Intang 1:28). Ese kwigomeka kwabaye mu busitani bwa Edeni kwatumye uwo mugambi uburizwamo? Oya rwose. Yehova yahise agira icyo akora, mu buryo bw’ikigereranyo anyura indi nzira, kugira ngo agere ku mugambi we. Yahanuye ko hari kuzabaho “urubyaro” rwari kuvanaho ingorane zose zatejwe n’ibyo byigomeke.—Intang 3:15; Heb 2:14-17; 1 Yoh 3:8.
7. Ibyo Yehova yivuzeho mu Kuva 3:14 bitwigisha iki?
7 Kuba Yehova ashobora guhuza n’imimerere mu gihe asohoza umugambi we, bihuje n’ibyo yivuzeho. Igihe Mose yabwiraga Yehova ko atari ashoboye gusohoza inshingano yari amuhaye, Yehova yamuhumurije agira ati ‘“nzaba icyo nzashaka kuba cyo cyose.” Yongeraho ati “uzabwire Abisirayeli uti ‘nzaba icyo nzashaka kuba cyo yabantumyeho’”’ (Kuva 3:14). Koko rero, Yehova ashobora kuba icyo ashaka kuba cyo cyose kugira ngo asohoze umugambi we. Intumwa Pawulo yabigaragaje neza mu gice cya 11 cy’igitabo cy’Abaroma. Aho ngaho yavuze iby’igiti cy’umwelayo w’ikigereranyo. Gusuzuma urwo rugero biratuma turushaho gusobanukirwa ubwenge bwa Yehova bwimbitse, twaba dufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa kuzabaho iteka ku isi.
Umugambi wa Yehova uhereranye n’Urubyaro rwahanuwe
8, 9. (a) Ni ibihe bintu bine by’ingenzi bidufasha gusobanukirwa urugero rw’igiti cy’umwelayo? (b) Ni ikihe kibazo dukeneye kubonera igisubizo kikadufasha kubona ko Yehova agira ibyo ahindura kugira ngo asohoze umugambi we?
8 Kugira ngo dusobanukirwe urugero rw’igiti cy’umwelayo, hari ibintu bine bifitanye isano n’isohozwa ry’umugambi wa Yehova uhereranye n’urubyaro rwahanuwe tugomba kubanza kumenya. Icya mbere: Yehova yasezeranyije Aburahamu ko ‘amahanga yose yo mu isi yari kuzihesha umugisha’ binyuze ku rubyaro rwe (Intang 22:17, 18). Icya kabiri: ishyanga rya Isirayeli ryakomotse kuri Aburahamu ryabwiwe ko ryari kuzakomokwaho n’“ubwami bw’abatambyi” (Kuva 19:5, 6). Icya gatatu: igihe abenshi mu Bisirayeli kavukire bangaga Mesiya, Yehova yafashe izindi ngamba kugira ngo haboneke “ubwami bw’abatambyi” (Mat 21:43; Rom 9:27-29). Icya nyuma: nubwo Yesu ari we gice cy’ibanze cy’urubyaro rwa Aburahamu, hari abandi bantu bahabwa impano ihebuje yo kuba abagize ikindi gice cy’urwo rubyaro.—Gal 3:16, 29.
9 Byongeye kandi, uretse ibyo bintu bine by’ingenzi, igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza ko abantu 144.000 ari bo bazategekana na Yesu mu ijuru ari abami n’abatambyi (Ibyah 14:1-4). Nanone bavugwaho ko ari “Abisirayeli” (Ibyah 7:4-8). None se, abo bantu 144.000 bose ni Abisirayeli kavukire cyangwa Abayahudi? Igisubizo cy’icyo kibazo kigaragaza ko hari ibyo Yehova ahindura kugira ngo asohoze umugambi we. Reka turebe noneho uko urwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abaroma rudufasha kubona igisubizo cy’icyo kibazo.
“Ubwami bw’abatambyi”
10. Ni iki Abisirayeli bari batandukaniyeho n’abandi?
10 Nk’uko twigeze kubivuga, ishyanga rya Isirayeli ni ryo ryonyine ryashoboraga kuvamo abari kuba bagize “ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera.” (Soma mu Baroma 9:4, 5.) Ariko se byari kugenda bite igihe Urubyaro rwasezeranyijwe rwari kuza? Ese Abisirayeli kavukire ni bo bonyine bari kuvamo abantu 144.000 bari kuba bagize Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka, bari kuba igice cya kabiri cy’urubyaro rwa Aburahamu?
11, 12. (a) Ni ryari abari kuba bagize Ubwami bwo mu ijuru batangiye gutoranywa, kandi se abenshi mu Bayahudi bo muri icyo gihe babyitabiriye bate? (b) Yehova yageze ate ku ‘mubare wuzuye’ w’abari kuba bagize urubyaro rwa Aburahamu?
11 Soma mu Baroma 11:7-10. Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere, mu rwego rw’ishyanga, banze Yesu. Ku bw’ibyo, si bo bonyine bakomeje kuba ishyanga ryari kuvamo urubyaro rwa Aburahamu. Icyakora, igihe abari kuba bagize “ubwami bw’abatambyi” bwo mu ijuru batangiraga gutoranywa kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, hari Abayahudi bamwe na bamwe b’imitima itaryarya bemeye iryo tumira. Kubera ko bari ibihumbi bike gusa, bari nk’“abasigaye” ubagereranyije n’ishyanga ryose ry’Abayahudi.—Rom 11:5.
12 None se, Yehova yari kugera ate ku ‘mubare wuzuye’ w’abari kuba bagize urubyaro rwa Aburahamu (Rom 11:12, 25)? Intumwa Pawulo yatanze igisubizo agira ati “si nk’aho ijambo ry’Imana ryatsinzwe, kuko abakomotse kuri Isirayeli [kavukire] bose atari ‘Abisirayeli’ nyakuri. Kuba ari urubyaro rwa Aburahamu si byo bituma bose baba abana [igice kigize urubyaro rwa Aburahamu] . . . Ni ukuvuga ko abana bo mu buryo bw’umubiri mu by’ukuri atari bo bana b’Imana, ahubwo abana b’isezerano ni bo babonwa ko ari urubyaro” (Rom 9:6-8). Ku bw’ibyo, Yehova ntiyasabaga ko abari kuba bagize igice cy’urwo rubyaro baba byanze bikunze bakomoka kuri Aburahamu.
Igiti cy’umwelayo w’ikigereranyo
13. Ni iki kigereranywa na (a) igiti cy’umwelayo, (b) umuzi wacyo, (c) umubyimba wacyo, (d) amashami yacyo?
13 Intumwa Pawulo yakomeje agereranya igice kigize urubyaro rwa Aburahamu n’amashami y’igiti cy’umwelayo w’ikigereranyoa (Rom 11:21). Icyo giti cy’umwelayo cyatewe mu busitani kigereranya isohozwa ry’umugambi w’Imana urebana n’isezerano yagiranye na Aburahamu. Umuzi w’icyo giti ni uwera kandi ugereranya Yehova, we uha ubuzima Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka (Yes 10:20; Rom 11:16). Umubyimba wacyo ugereranya Yesu, we gice cy’ibanze cy’urubyaro rwa Aburahamu. Amashami yose hamwe agereranya “umubare wuzuye” w’abagize igice cya kabiri cy’urubyaro rwa Aburahamu.
14, 15. Ni ba nde ‘bahwanyuwe’ ku mwelayo watewe mu busitani, kandi se ni ba nde bawuteweho?
14 Mu rugero rw’igiti cy’umwelayo, Abayahudi kavukire banze Yesu bagereranywa n’amashami y’umwelayo ‘yahwanyuwe’ (Rom 11:17). Nguko uko batakaje impano ihebuje yo kuba igice kigize urubyaro rwa Aburahamu. Ariko se bari gusimburwa na ba nde? Dukurikije uko Abayahudi kavukire babibonaga, bo birataga bavuga ko bakomotse kuri Aburahamu, abari kubasimbura ntibari kuboneka. Ariko Yohana Umubatiza yari yarababwiye ko iyo Yehova abishaka yari guhindurira Aburahamu abana mu mabuye.—Luka 3:8.
15 Ni iki rero Yehova yakoze kugira ngo asohoze umugambi we? Pawulo yasobanuye ko amashami y’umwelayo wo mu gasozi yatewe ku mwelayo wahinzwe mu busitani kugira ngo asimbure ayahwanyuwe. (Soma mu Baroma 11:17, 18.) Bityo, Abakristo basutsweho umwuka bo mu mahanga, urugero nka bamwe mu bari mu itorero ry’i Roma, batewe mu buryo bw’ikigereranyo kuri uwo mwelayo. Muri ubwo buryo, babaye igice kigize urubyaro rwa Aburahamu. Mu mizo ya mbere bari nk’amashami y’umwelayo wo mu gasozi, badashobora kuba abagize igice cy’abari muri iryo sezerano ryihariye. Ariko Yehova yabahaye uburyo bwo kuba Abayahudi bo mu buryo bw’umwuka.—Rom 2:28, 29.
16. Intumwa Petero yasobanuye ate uko ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka ryavutse?
16 Intumwa Petero yabisobanuye agira ati “ku bw’ibyo rero, [Yesu Kristo] ni uw’agaciro kenshi kuri mwe [Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka, hakubiyemo n’Abakristo b’abanyamahanga] kuko mwizera. Ariko ku batizera, ‘ni rya buye abubatsi banze ryabaye irikomeza umutwe w’imfuruka,’ kandi ni ‘ibuye risitaza n’urutare rugusha.’ . . . Ariko mwebwe muri ‘ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi n’abami, ishyanga ryera, abantu Imana yatoranyije ngo babe umutungo wayo, kugira ngo mutangaze mu mahanga yose imico ihebuje’ y’uwabahamagaye akabakura mu mwijima, akabageza mu mucyo utangaje. Hari igihe mutari ubwoko, ariko ubu muri ubwoko bw’Imana; mwari abantu batari baragiriwe imbabazi, ariko ubu muri abantu bagiriwe imbabazi.”—1 Pet 2:7-10.
17. Ni mu buhe buryo ibyo Yehova yakoze ‘binyuranye na kamere’?
17 Yehova yakoze ibyo abantu benshi batashoboraga kwitega rwose. Pawulo yavuze ko ibyabaye byari ‘binyuranye na kamere’ (Rom 11:24). Mu buhe buryo? Mu by’ukuri, gufata ishami ry’igiti cyo mu gasozi ukaritera ku giti cyatewe mu busitani byasaga n’aho bidasanzwe, ndetse bidahuje na kamere. Nyamara, ibyo ni byo bamwe mu bahinzi bo mu kinyejana cya mbere bakoraga.b Mu buryo nk’ubwo, Yehova na we yakoze ikintu kidasanzwe. Dukurikije uko Abayahudi babibonaga, Abanyamahanga ntibashoboraga kwera imbuto zemewe. Icyakora, Yehova yabahinduye bamwe mu bagize “ishyanga” ryera imbuto z’Ubwami (Mat 21:43). Kuva aho Koruneliyo asukiweho umwuka mu mwaka wa 36, akaba ari we wabaye uwa mbere mu Banyamahanga batakebwe wizeye, Abanyamahanga batakebwe bemerewe guterwa kuri uwo mwelayo w’ikigereranyo.—Ibyak 10:44-48.c
18. Ni iki Abayahudi kavukire bari bacyemerewe na nyuma y’umwaka wa 36?
18 Ese ibyo bisobanura ko nyuma y’umwaka wa 36, Abayahudi kavukire batari bacyemerewe kuba abagize igice cy’urubyaro rwa Aburahamu? Oya. Pawulo yabisobanuye agira ati “na bo [Abayahudi kavukire] nibataguma mu kubura ukwizera kwabo, bazaterwaho, kuko Imana ishobora kongera kubateraho. Niba warahwanyuwe ku giti cy’umwelayo cyari gisanzwe ari icyo mu gasozi, maze ugaterwa mu buryo bunyuranyije na kamere ku giti cy’umwelayo cyahinzwe mu busitani, mbega ukuntu abasanzwe ari amashami y’umwimerere bazarushaho guterwa ku giti cyabo cy’umwelayo!”d—Rom 11:23, 24.
“Isirayeli yose izakizwa”
19, 20. Ni iki Yehova asohoza, nk’uko byagaragajwe n’urugero rw’umwelayo w’ikigereranyo?
19 Koko rero, umugambi wa Yehova uhereranye na “Isirayeli y’Imana” urimo urasohozwa mu buryo buhebuje (Gal 6:16). Nk’uko Pawulo yabivuze, “Isirayeli yose izakizwa” (Rom 11:26). Igihe Yehova yagennye nikigera, abagize “Isirayeli yose,” ni ukuvuga umubare wuzuye w’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka, bazaba abami n’abatambyi mu ijuru. Nta kintu na kimwe gishobora kuburizamo uwo mugambi wa Yehova!
20 Nk’uko byahanuwe, urubyaro rwa Aburahamu, ni ukuvuga Yesu hamwe n’abantu 144.000, ruzahesha “abanyamahanga” imigisha (Rom 11:12; Intang 22:18). Muri ubwo buryo, abagize ubwoko bw’Imana bose bungukirwa n’iyo gahunda. Mu by’ukuri, iyo turebye uko umugambi wa Yehova w’iteka usohora, dutangazwa cyane n’“ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse.”—Rom 11:33.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Uko bigaragara, igiti cy’umwelayo ntikigereranya ishyanga rya Isirayeli. Nubwo ishyanga rya Isirayeli ari ryo ryavagamo abami n’abatambyi, ntiryigeze riba ubwami bw’abatambyi. Amategeko ntiyemereraga abami ba Isirayeli kuba abatambyi. Urwo rugero Pawulo yatanze rugaragaza ukuntu umugambi w’Imana wo gushyiraho “ubwami bw’abatambyi” usohorera kuri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Ibyo bisobanuro ni byo bihuje n’igihe dukurikije ibyatanzwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1983 (mu gifaransa), ku ipaji ya 14-18.
b Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Kuki amashami y’umwelayo wo mu gasozi aterwa ku mwelayo wo mu busitani?”
c Ibyo byabaye ku iherezo ry’imyaka itatu n’igice Abayahudi kavukire bari barahawe kugira ngo babe igice kigize ishyanga rishya ryo mu buryo bw’umwuka. Ubuhanuzi buhereranye n’ibyumweru 70 by’imyaka bwari bwarabihanuye.—Dan 9:27.
d Akajambo k’ikigiriki kahinduwemo ‘ubusitani’ mu Baroma 11:24 kava ku ijambo risobanura “cyiza, gihebuje.” Gakoreshwa cyane cyane ku bintu bisohoza icyo byagenewe.
Mbese uribuka?
• Uko Yehova asohoza umugambi we bitwigisha iki?
• Mu Baroma igice cya 11, ni iki kigereranywa na . . .
igiti cy’umwelayo?
umuzi wacyo?
umubyimba wacyo?
amashami yacyo?
• Kuki gutera amashami y’umwelayo wo mu gasozi ku mwelayo wo mu busitani byari ‘binyuranye na kamere’?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Kuki amashami y’umwelayo wo mu gasozi aterwa ku mwelayo wo mu busitani?
▪ Lucius Junius Moderatus Columella yari umusirikare w’Umuroma akaba n’umuhinzi wabayeho mu kinyejana cya mbere. Icyatumye amenyekana cyane ni uko yanditse ibitabo 12 bivuga iby’ubuzima bwo mu giturage n’ubuhinzi.
Mu gitabo cye cya gatanu, yasubiyemo umugani wa kera ugira uti “uhinze imyelayo aba yiteze ko imuha imbuto; uyifumbiye aba ayingingira kumuha imbuto; uyikiza ibisambo aba ayihatira kumuha imbuto.”
Amaze kuvuga iby’ibiti biba bishishe ariko ntibyere, yatanze inama ikurikira: “ni byiza gufata igikoresho cyabigenewe ugacukura umwobo mu mubyimba w’igiti cy’umwelayo maze ugateramo ishami ritoshye ry’igiti cy’umwelayo wo mu gasozi, rigafatamo neza; ibyo bituma uwo mwelayo urushaho kwera neza.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ese usobanukiwe urugero rw’igiti cy’umwelayo w’ikigereranyo?