-
Ni Nde Uyobora Imitekerereze Yawe?Umunara w’Umurinzi—1999 | 1 Mata
-
-
Ku bw’ibyo rero, Pawulo yinginze Abakristo bagenzi be abasaba ‘kutishushanya n’ab’iki gihe’ (Abaroma 12:2). Umuhinduzi umwe wa Bibiliya yavuze ayo magambo ya Pawulo agira ati “ntimukareke ngo isi ibakikije ibahatire kwinjira mu iforomo yayo” (Abaroma 12:2, Phillips). Satani azagerageza uburyo bwose kugira ngo aguhatire kwinjira mu iforomo ye, kimwe n’uko umubumbyi wa kera yatsindagiraga ibumba mu iforomo agira ngo rijyeho imitako yo mu iforomo, kandi rifate isura yabaga yifuza kuriha. Satani afite gahunda y’isi ya gipolitiki, iy’ubucuruzi, iy’idini hamwe n’imyidagaduro, byateguriwe gukora ibyo. Ariko se, amareshyo ye agaragara mu rugero rungana iki? Yarakwirakwiriye cyane nk’uko byari bimeze mu gihe cy’intumwa Yohana. Yohana yagize ati “ab’isi bose bari mu Mubi.” (1 Yohana 5:19; reba no mu 2 Abakorinto 4:4.) Niba ufite ugushidikanya uko ari ko kose ku bihereranye n’ubushobozi bwa Satani bwo kureshya abantu no konona imitekerereze yabo, ibuka ukuntu ibyo yashoboye kubikora ku ishyanga ry’ubwoko bw’Isirayeli ryose uko ryakabaye, ishyanga ryari ryariyeguriye Imana (1 Abakorinto 10:6-12). Mbese, ibintu nk’ibyo bishobora kukugeraho? Byashoboka uramutse uhaye Satani urwaho rwo kwinjiza amareshyo ye mu bwenge bwawe.
-
-
Ni Nde Uyobora Imitekerereze Yawe?Umunara w’Umurinzi—1999 | 1 Mata
-
-
Amahitamo ni ayawe. Ushobora guhitamo ‘kwishushanya n’ab’iki gihe,’ ureka filozofiya z’iyi si hamwe n’amahame yayo bikayobora imitekerereze yawe (Abaroma 12:2). Ariko iyi si ntiharanira icyatuma umererwa neza. Ku bw’ibyo rero, intumwa Pawulo yatanze umuburo ugira uti “mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa, bikurikiza imihango y’abantu” (Abakolosayi 2:8). Guhatirwa kwinjira mu iforomo ya Satani muri ubwo buryo, cyangwa ‘kunyagwa’ na we, ntibiruhije. Ni kimwe no kuba ahantu hari umwotsi w’itabi. Ushobora kugerwaho n’ingaruka biturutse gusa ku guhumeka umwuka wanduye.
-