Inama zagufasha kubana neza n’abandi
Umuremyi wacu atugira inama z’uko twabana neza n’abagize umuryango wacu, abo dukorana cyangwa incuti zacu. Reka turebe zimwe mu nama yatugiriye, zikaba zarafashije abantu benshi bazikurikije.
Jya ubabarira abandi
“Mukomeze . . . kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi.”—ABAKOLOSAYI 3:13.
Twese dukora amakosa. Dushobora kubabaza abandi cyangwa bo bakatubabaza. Ubwo rero, twese dukeneye kubabarira abandi cyangwa kubabarirwa. Iyo tubabariye abadukoshereje ntidukomeza kubarakarira. Ntitugomba ‘kwitura umuntu wese inabi yatugiriye’ cyangwa guhora tumwibutsa amakosa yadukoreye (Abaroma 12:17). Ariko se twakora iki mu gihe umuntu atubabaje cyane, tugakomeza gutekereza ku byo yadukoreye? Icyo gihe dukwiriye kubiganiraho na we turi twenyine. Twagombye kuba twiteguye kwiyunga na we, aho kumwemeza ko ari we uri mu makosa.—Abaroma 12:18.
Jya wicisha bugufi kandi wubahe abandi
“Mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta.”—ABAFILIPI 2:3.
Iyo twicisha bugufi kandi tukubaha abandi, abantu baradukunda kandi ntibadutinye. Baba bizeye ko tutazabahemukira, ahubwo ko tuzabagirira neza kandi tukabitaho. Ariko iyo tubona ko turuta abandi cyangwa tukaba dukunda gutsimbarara ku bitekerezo byacu, duteza amakimbirane n’intonganya. Ibyo bituma abantu batwitarura, tukagira incuti nke cyangwa zikaducikaho burundu.
Jya wirinda ivangura
‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’—IBYAKOZWE 10:34, 35.
Umuremyi wacu ntatonesha abantu ngo abarutishe abandi ashingiye ku gihugu bakomokamo, ururimi bavuga, urwego rw’imibereho cyangwa ibara ry’uruhu. Imana “yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe” (Ibyakozwe 17:26). Ubwo rero, abantu bose ni abavandimwe. Iyo twubashye abandi kandi tukabagirira neza, birabashimisha natwe tukishima kandi bigashimisha Umuremyi wacu.
Jya urangwa n’ubwitonzi
“Mwambare . . . kwitonda.”—ABAKOLOSAYI 3:12.
Iyo turangwa n’ubwitonzi abantu batwisanzuraho. Batuvugisha nta cyo bikanga kandi kudukosora biraborohera kuko baba bazi ko tutazabarakarira. Nanone iyo hagize umuntu uturakarira, ariko tukamusubizanya ubwitonzi, bituma acisha make. Mu Migani 15:1 hagira hati “gusubizanya ineza bihosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.”
Jya ukunda gutanga kandi ushimire abandi
“Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—IBYAKOZWE 20:35.
Muri iki gihe, abantu benshi ni abanyamururumba kandi barikunda. Icyakora abantu bakunda gutanga bagira ibyishimo nyakuri (Luka 6:38). Impamvu bagira ibyishimo ni uko bakunda abantu kurusha ibintu. Urwo rukundo rutuma baha agaciro ikintu cyose umuntu abahaye kandi bakamushimira (Abakolosayi 3:15). Ibaze uti “ari umuntu w’umunyabugugu kandi w’indashima, n’umuntu ugira ubuntu kandi ushimira, ni nde nakwifuza kugira incuti”? Ibyo bitwigisha iki? Imico myiza twifuza ko abandi bagira, ni yo natwe twagombye kwitoza.—Matayo 7:12.