“Mwegere Imana na yo izabegera”
Mbere na nyuma yo kwiga Bibiliya; amahame yayo yamufashije kugira ihinduka
ADRIAN akiri muto yagiraga amahane n’uburakari bwinshi. Kubera ko yavomaga hafi, yakundaga kugira umujinya akarwana. Yanywaga inzoga, akanywa itabi, kandi yariyandarikaga. Adrian yari mu gatsiko k’insoresore zikunda umuzika wa roke, kandi yari yarishushanyijeho ibintu byagaragazaga ko yari icyigomeke. Iyo avuga ibyaranze iyo myaka, agira ati “nasokozaga penke, ngashyira kore mu musatsi kugira ngo uhagarare, kandi rimwe na rimwe najyaga nywuhindura umutuku cyangwa nkawuhindura irindi bara.” Adrian yanambaraga iherena ku zuru.
Adrian hamwe n’abandi basore bake b’ibyigomeke nka we baje kwimukira mu nzu isa nabi. Aho ni ho banyweraga inzoga n’ibiyobyabwenge. Adrian agira ati “nafataga ibiyobyabwenge byanyongereraga imbaraga nkabyitera mu mitsi, ngafata n’ibindi byose nashoboraga kubona. Iyo nabaga ntashoboye kubona ibiyobyabwenge cyangwa kore, nakuraga lisansi mu mamodoka y’abandi nkayinywa maze ikansindisha.” Kubera ko Adrian yagiraga urugomo mu mayira, byatumye abantu bamutinya kandi aba umunyarugomo ruharwa. Muri rusange abantu ntibamuciraga akari urutega, kandi imyifatire ye yatumye agira incuti mbi.
Buhoro buhoro, Adrian yaje kubona ko izo ‘ncuti’ ze zifatanyaga na we gusa kubera inyungu zamukuragaho. Nanone kandi, yaje kugera ku mwanzuro w’uko ‘umujinya wose n’urugomo rwose nta cyo bimarira umuntu.’ Kubera ko yumvaga nta ntego afite mu buzima kandi akaba yari amanjiriwe, yaretse kwifatanya na ba bagenzi be. Igihe yabonaga kopi y’Umunara w’Umurinzi aho bubakaga, yashimishijwe n’ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya bwari buyikubiyemo kandi ibyo byatumye yemera ko Abahamya ba Yehova bamuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Adrian yitabiriye itumira rishishikaje rigira riti “mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Ingaruka byagize ni uko bidatinze Adrian yabonye ko byari ngombwa gutangira gushyira mu bikorwa amahame aboneka mu Byanditswe Byera.
Kubera ko Adrian yagendaga arushaho kugira ubumenyi bwa Bibiliya, byagize ingaruka nziza ku mutimanama we kandi bituma ahindura imibereho ye. Yafashijwe kwikuramo ibyo kurakara vuba no kwihingamo umuco wo kwirinda. Bitewe n’imbaraga z’Ijambo ry’Imana, kamere ya Adrian yarahindutse rwose.—Abaheburayo 4:12.
Hanyuma se, ni gute Bibiliya yashoboye kugira ingaruka zikomeye nk’izo? Ubumenyi bw’Ibyanditswe budufasha ‘kwambara umuntu mushya’ (Abefeso 4:24). Ni koko, kamere yacu irahinduka iyo dushyize mu bikorwa ubumenyi nyakuri buboneka muri Bibiliya. Ariko se, ni mu buhe buryo ubwo bumenyi buhindura abantu?
Mbere na mbere, Bibiliya itwereka ingeso ziri muri kamere yacu dukwiriye kwiyambura (Imigani 6:16-19). Ikindi kandi, Ibyanditswe bitugira inama yo kugaragaza imico yifuzwa umwuka wera w’Imana utuma tugira. Muri yo hakubiyemo “urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda.”—Abagalatiya 5:22, 23.
Kwiyumvisha mu buryo bwimbitse ibyo Imana isaba byafashije Adrian kwisuzuma no gutahura imico yari akeneye kwihingamo n’ingeso yagombaga kureka (Yakobo 1:22-25). Ariko iyo yari intangiriro gusa. Adrian ntiyari akeneye ubumenyi gusa, ahubwo yari anakeneye ikintu cyari kumusunikira guhinduka.
Adrian yize ko kamere nshya yifuzwa ihindurwa kugira ‘ngo ise n’ishusho y’Iyayiremye’ (Abakolosayi 3:10). Yaje kubona ko kamere ya Gikristo igomba gusa n’iy’Imana ubwayo (Abefeso 5:1). Binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya, Adrian yamenye ibyo Yehova yagiriye abantu kandi abona neza imico ihebuje y’Imana, nk’urukundo rwayo, kugira neza, ingeso nziza, imbabazi no gukiranuka byayo. Ubwo bumenyi bwasunikiye Adrian gukunda Imana no kwihatira kuba umuntu wemerwa na Yehova.—Matayo 22:37.
Amaherezo, Adrian yashoboye kugenzura wa mujinya we w’umuranduranzuzi, abifashijwemo n’umwuka wera w’Imana. Ubu we n’umugore we bahugiye mu gufasha abandi guhindura imibereho yabo babifashijwemo n’ubumenyi bwa Bibiliya. Adrian agira ati “mu buryo bunyuranye na benshi mu ncuti zanjye za kera ubu zapfuye, jye ndacyariho kandi nyuzwe n’imibereho yo mu muryango ishimishije.” Icyo ni igihamya kigaragara cy’imbaraga Bibiliya ifite zo guhindura imibereho y’abantu ikarushaho kuba myiza.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 25]
‘Umujinya wose n’urugomo rwose nta cyo bimarira umuntu’
[Agasanduku ko ku ipaji ya 25]
Amahame ya Bibiliya ni ingirakamaro
Amahame ya Bibiliya akurikira ni yo yafashije abantu benshi bagiraga uburakari n’urugomo kuba abanyamahoro:
“Mubane amahoro n’abantu bose. Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo” (Abaroma 12:18, 19). Imana ni yo ikwiriye kugena igihe n’uwo izahora. Ishobora kubikora kuko iba izi neza uko ibintu byose bimeze, kandi guhora uko ari ko kose kuyiturutseho kuba kugaragaza ubutabera bwayo butunganye.
“Nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye kandi ntimubererekere Satani” (Abefeso 4:26, 27). Hari igihe umuntu ashobora kurakara kandi bikaba byumvikana. Ibyo bibayeho, ntiyagombye gukomeza ‘kurakara.’ Kuki? Kubera ko ibyo bishobora kumusunikira gukora ikintu runaka kibi, bityo akaba ‘abererekeye Satani’ maze ntiyemerwe na Yehova Imana.
“Reka umujinya, va mu burakari, ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa” (Zaburi 37:8). Ibyiyumvo bitagira rutangira bituma umuntu akora ibintu atatekerejeho. Iyo umuntu aretse uburakari bukamuganza, aba ashobora kuvuga cyangwa gukora ibintu byakomeretsa buri wese urebwa na byo.