-
Imana na KayisariUmunara w’Umurinzi—1996 | 1 Gicurasi
-
-
11. Ni gute Pawulo yahaye Abakristo inama y’uburyo bagombaga kwifata ku bategetsi b’isi?
11 Nyuma gato y’imyaka isaga 20 Kristo amaze gupfa, intumwa Pawulo yaje guhuza n’iryo hame maze abwira Abakristo bari i Roma ati “umuntu wese agandukire abatware bamutwara [“abategetsi bakuru,” MN ]” (Abaroma 13:1). Hafi imyaka icumi nyuma y’aho, mbere gato y’uko afungwa ubwa kabiri hanyuma akicirwa i Roma, Pawulo yandikiye Tito agira ati “ubibutse [Abakristo b’i Kirete] kugandukira abatware n’abafite ubushobozi, no kubumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose, batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose.”—Tito 3:1, 2.
Uburyo Gusobanukirwa Ibyerekeye “Abategetsi Bakuru,” (MN) Byagiye Biza Gahoro Gahoro
12. (a) Charles Taze Russell yabonaga ko Umukristo akwiriye kugira ikihe gihagararo ku bihereranye n’abategetsi ba Leta? (b) Ku bihereranye no gukora umurimo wa gisirikare, ni ibihe bitekerezo binyuranye Abakristo basizwe bari bafite mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose?
12 Mu ntangiriro z’umwaka wa 1886, Charles Taze Russell yanditse mu gitabo Le plan des âges amagambo agira ati “ari Yesu ari n’Intumwa ze, nta n’umwe muri bo wigeze abangamira abategetsi b’isi mu buryo ubwo ari bwo bwose. . . . Bigishaga Itorero kumvira amategeko, no kubaha abategetsi ku bw’umurimo wabo, . . . gutanga imisoro basabwa, no kutagandira amategeko ayo ari yo yose yashyizweho (Rom 13:1-7; Mat 22:21), keretse iyo yabaga anyuranyije n’Amategeko y’Imana (Ibyak 4:19; 5:29). Yesu n’Intumwa ze hamwe n’abari bagize itorero rya mbere, bose bumviraga amategeko, n’ubwo bitandukanyaga n’ubutegetsi bw’iyi si, kandi bakaba batarabugiragamo uruhare.” Icyo gitabo cyamenyekanishije mu buryo bukwiriye “abatware b’ikirenga,” cyangwa “abategetsi bakuru,” bavugwa n’intumwa Pawulo ko ari abategetsi ba kimuntu. (Abaroma 13:1, King James Version.) Mu mwaka wa 1904, igitabo La nouvelle création cyavuze ko Abakristo b’ukuri “bagomba kuba mu bantu bumvira amategeko cyane bo muri iki gihe—aho kuba mu bantu bateza imvururu, b’abanyamahane, banenga ibintu byose.” Hari bamwe bibwiye ko ibyo byashakaga kuvuga ko ari ukugandukira ubutegetsi buriho mu buryo bwimazeyo, ku buryo ndetse bakwemera gukora umurimo wa gisirikare mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Icyakora, hari abandi babonaga ko uwo murimo uhabanye n’amagambo ya Yesu agira ati “abatwara inkota bose bazicwa n’inkota” (Matayo 26:52). Uko bigaragara, gusobanukirwa neza ukuntu Abakristo bakwiriye kugandukira abategetsi bakuru, byari bikenewe.
13. Ni irihe hinduka ryabayeho mu mwaka wa 1929 ku bihereranye no gusobanukirwa abo bategetsi b’ikirenga abo ari bo, kandi se, ni gute ibyo byagaragaye ko byari ingirakamaro?
13 Mu mwaka wa 1929, igihe ubutegetsi bwinshi bwari butangiye kubuzanya ibintu Imana itegeka, cyangwa bugasaba ibintu amategeko y’Imana abuzanya, abantu bumvaga ko abategetsi b’ikirenga bagomba kuba ari Yehova Imana na Yesu Kristo.b Uko ni ko abagaragu ba Yehova babyumvaga mu gihe cyari kigoye cyane mbere y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose no mu gihe cyayo kugeza mu gihe cy’Intambara yo Kurebana Igitsure, n’ipiganwa ryayo ryo guterana ubwoba mu rugero runaka, hamwe n’ingabo zari ziteguye. Dusubije amaso inyuma, twavuga ko kuba barabonaga ibintu batyo, babona ko Yehova na Kristo we ari bo basumba byose, byatumye ubwoko bw’Imana bukomeza kugira igihagararo cyo kutagira aho bubogamira mu bya politiki nta kunamuka, muri icyo gihe cyari kigoranye cyose.
Kuganduka mu Rugero Ruciriritse
14. Ni gute urumuri rwarushijeho kwiyongera ku bihereranye no mu Baroma 13:1, 2 hamwe no ku yindi mirongo ifitanye isano na ho mu mwaka wa 1962?
14 Mu mwaka wa 1961, Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures—Traduction du monde nouveau yarangije kwandikwa. Kuyitegura byasabaga kwiga mu buryo bwimbitse inyandiko y’Ibyanditswe mu rurimi byanditswemo. Ubuhinduzi buhuje neza n’umwimerere bw’amagambo atarakoreshejwe gusa mu Baroma igice cya 13, ahubwo nanone akaba yarakoreshejwe n’ahandi, nko muri Tito 3:1, 2 no muri 1 Petero 2:13, 17, bwagaragaje ko imvugo ngo “abategetsi bakuru, (“MN”)” iterekezaga ku Mutegetsi w’Ikirenga Yehova hamwe n’Umwana we Yesu, ahubwo ko yerekezaga ku bategetsi ba kimuntu. Ahagana mu mpera z’umwaka wa 1962, hari ingingo zasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi zatanze ibisobanuro by’ukuri ku bivugwa mu Baroma igice cya 13, kandi zinarushaho kumvikanisha ibintu kuruta uko byabonwaga mu gihe cya C. T. Russell. Izo ngingo zagaragaje ko Abakristo badashobora kugandukira abategetsi mu buryo butagira imipaka. Bagombaga kuganduka mu buryo buciriritse, ukuganduka kudatuma abagaragu b’Imana banyuranya n’amategeko yayo. Izindi ngingo zakurikiyeho zagiye zisohoka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi, zagiye zitsindagiriza iyo ngingo y’ingenzi.c
15, 16. (a) Ni ukuhe kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro kurushaho kwabayeho, bitewe n’ibisobanuro bishya byatanzwe ku Baroma igice cya 13? (b) Ni ibihe bibazo bigomba gusubizwa?
15 Urwo rufunguzo rwo gusobanukirwa neza ibivugwa mu Baroma igice cya 13, rwatumye ubwoko bwa Yehova butabogama ku bihereranye no guha abategetsi ba gipolitiki icyubahiro bakwiriye guhabwa, ari na ko bukomeza kugira igihagararo gihamye ku mahame y’ingenzi y’Ibyanditswe (Zaburi 97:11; Yeremiya 3:15). Byatumye babona mu buryo bukwiriye ibihereranye n’imishyikirano bafitanye n’Imana n’uburyo bakorana na Leta. Bagiye baba maso kugira ngo mu gihe ibya Kayisari babiha Kayisari, batirengagiza guha Imana iby’Imana.
-
-
Imana na KayisariUmunara w’Umurinzi—1996 | 1 Gicurasi
-
-
Igishimishije ni uko, mu bisobanuro yatanze ku byerekeye Abaroma igice cya 13, umwarimu wo muri kaminuza witwa F. F. Bruce yanditse agira ati “ufatiye ku magambo yo muri icyo gice cyose, ndetse no mu nyandiko z’intumwa muri rusange, ni ibyumvikana ko Leta ifite uburenganzira bwo gusaba ko yumvirwa mu gihe gusa yaba itarengereye imipaka y’intego Imana yayishyiriyeho—mu buryo bwihariye, nta bwo ishobora kutumvirwa, ahubwo igomba kutumvirwa mu gihe yaba isaba kuganduka gukwiriye Imana yonyine.”
-