Kubaha ubutware—Kuki ari ngombwa?
NI NDE udashimira ku bwo kuba abapolisi bafite ububasha bwo gufata abagizi ba nabi biba ibintu byacu cyangwa baba bugarije umuryango wacu? Kandi se, ntitwishimira ko inkiko zifite ububasha bwo guhana abagizi ba nabi kugira ngo zirinde abaturage?
Nanone kandi, umuntu ashobora gutekereza izindi nzego za leta z’ingirakamaro ku bantu bose, urugero nk’inzego zishinzwe kwita ku mihanda, isuku n’uburezi—ubusanzwe zikoresha amafaranga ava mu misoro ikorakoranywa n’ubutegetsi bwa leta. Abakristo b’ukuri ni aba mbere mu kwemera ko kubaha ubutegetsi bwashyizweho ari ngombwa. Ariko se, tugomba kubwubaha mu rugero rungana iki? Kandi se, ni mu bihe bice by’imibereho kubaha ubutegetsi biba bisabwa?
Ubutegetsi mu baturage
Bibiliya ibwira abantu bose, baba bizera cyangwa batizera, ko bagomba kubaha ubutegetsi bwa gisivili, bukorera ibyiza abaturage. Intumwa y’Umukristo Pawulo yandikiye bagenzi bayo b’abizera bari i Roma ku bihereranye n’iyo ngingo, kandi ni iby’ingirakamaro gusuzuma ibyo yavuze nk’uko byanditswe mu Baroma 13:1-7.
Pawulo yari umuturage w’Umuroma, kandi icyo gihe Roma yari ubutegetsi bw’igihangange bw’isi. Urwandiko rwa Pawulo rwanditswe ahagana mu mwaka wa 56 I.C., rwagiraga Abakristo inama yo kuba abaturage b’intangarugero. Yaranditse ati “umuntu wese agandukire abatware bamutwara: kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana.”
Aha ngaha Pawulo arasobanura ko nta butegetsi bw’abantu ubwo ari bwo bwose bwashoboraga kubaho iyo Imana itaza kubyemera. Muri ubwo buryo, abategetsi bakuru bafite imyanya iciriritse bashyizwemo mu mugambi w’Imana. Ni ukuvuga rero ko “ūgandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana.”
Mu gihe abaturage bakora neza bo bashobora gushimwa n’abategetsi bakuru, nanone abo bategetsi bafite ububasha bwo guhana abakora nabi. Abakora nabi bafite impamvu nyinshi zo gutinya uburenganzira abategetsi bafite bwo kuba ‘umuhozi,’ kubera ko ibyo ubutegetsi bubikora nk’ “umukozi w’Imana.”
Pawulo asoza igitekerezo cye agira ati “ni cyo gituma ukwiriye kuganduka, utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe n’umutima uhana. Ni cyo gituma musora: kuko abatware ari abagaragu b’Imana, bītangiye gukora uwo murimo.”
Abategetsi bakuru ni bo bafite inshingano yo kureba icyo imisoro ikoreshwa aho kuba uwishyura imisoro. Kubera ko Umukristo ari umuturage w’inyangamugayo, akomeza kugira umutimanama mwiza. Aba azi ko mu gihe agandukira abategetsi bakuru kandi agatanga imisoro asabwa aba atarimo ashyigikira amahame y’igihugu atuyemo gusa, ahubwo nanone aba arimo abaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana isaba.
Umuryango n’ubutware
Bite se ku bihereranye n’ubutware mu muryango? Mu minsi ya mbere y’ubuzima bw’umwana, akenshi agaragaza ko ashaka kwitabwaho arira cyangwa ndetse agasakuza cyane. Ariko kandi, umubyeyi w’umunyabwenge azamenya ibyo uwo mwana akeneye by’ukuri, kandi ntazamuha icyo aririye cyose. Hari abana bamwe na bamwe usanga bakura bahabwa umudendezo utagira umupaka, kandi bakemererwa kwishyiriraho amahame yabo bwite. Kubera ko baba bataraba inararibonye, bashobora kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa ibindi bikorwa bibi, bagateza akaduruvayo mu muryango wabo no mu baturage muri rusange, nk’uko abategetsi benshi babizi neza.
Uwitwa Rosalind Miles, akaba ari umwanditsi w’igitabo cyitwa Children We Deserve, yagize ati “ababyeyi bahana abana amazi yararenze inkombe. Igihe cyo gutangira ni igihe umwana aba amaze kuvuka.” Niba mu mizo ya mbere ababyeyi baganira n’abana babo bakoresheje ijwi rigaragaza ubutware burangwa n’ineza no kubitaho, kandi bakaba atari abantu bivuguruza buri kanya mu bikorwa byabo, nyuma y’igihe gito abana babo bazitoza kwemera ubwo butware hamwe n’igihano cyuje urukundo kibukomokaho.
Bibiliya ikubiyemo inyigisho nyinshi zerekeranye n’ubutware mu muryango. Mu gitabo cy’Imigani, umugabo w’umunyabwenge Salomo yerekeza ku kuntu ababyeyi batinya Imana bagaragaza ubumwe imbere y’abana babo agira ati “mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha, kandi we kureka icyo nyoko agutegeka” (Imigani 1:8). Mu gihe ababyeyi bakomeje kugaragariza imbere y’abana ko bafatanyirije hamwe mu buryo bushyize mu gaciro, abana bamenya aho ababyeyi babo bahagaze. Bashobora kugerageza kwifatira umubyeyi umwe bakamugonganisha n’undi kugira ngo bagere ku byo bifuza, ariko ubutware bw’ababyeyi bunze ubumwe ni uburinzi ku bakiri bato.
Bibiliya isobanura ko umugabo afite inshingano y’ibanze yo kwita ku mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka, atari iy’abana be gusa, ahubwo nanone n’iy’umugore we. Ibyo bisobanurwa ko ari ubuyobozi. Ni gute ubwo buyobozi bugomba gukoreshwa? Pawulo agaragaza ko nk’uko Kristo ari Umutwe w’itorero, ari na ko umugabo ari umutwe w’umugore we. Hanyuma Pawulo yongeyeho ati “bagabo, mukunde abagore banyu, nk’uko Kristo yakunze Itorero [ari ryo mugeni we wo mu buryo bw’umwuka], akaryitangira” (Abefeso 5:25). Mu gihe umugabo akurikiza urugero rwa Yesu kandi agakoresha ubuyobozi bwe mu buryo bwuje urukundo, bituma umugore we ‘amwubaha’ mu buryo bwimbitse (Abefeso 5:33). Abana bavuka mu muryango umeze utyo, na bo bazibonera akamaro k’ubutware butangwa n’Imana kandi baterwe inkunga yo kubwemera.—Abefeso 6:1-3.
Ni gute ababyeyi barera abana ari bonyine, hakubiyemo n’abapfushije abo bashakanye bashobora guhangana n’icyo kibazo? Yaba umubyeyi w’umugabo cyangwa uw’umugore, bose bashobora kwiyambaza mu buryo butaziguye ubutware bwa Yehova Imana n’ubwa Yesu Kristo. Buri gihe Yesu yavuganaga ubutware—ubutware yahawe na Se n’ubwo yahabwaga n’Ibyanditswe byahumetswe.—Matayo 4:1-10; 7:29; Yohana 5:19, 30; 8:28.
Bibiliya itanga amahame menshi y’ingirakamaro arebana n’ibibazo abana bahura na byo. Binyuriye mu gutahura ayo mahame no kuyakurikiza, umubyeyi ashobora guha abana be inama yuje urukundo kandi y’ingirakamaro (Itangiriro 6:22; Imigani 13:20; Matayo 6:33; 1 Abakorinto 15:33; Abafilipi 4:8, 9). Nanone kandi, ababyeyi bashobora kwifashisha ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byagenewe mu buryo bwihariye kubafasha gutoza abana babo gusobanukirwa inyungu zibonerwa mu kubaha ubutware bw’Ibyanditswe.a
Itorero rya gikristo n’ubutware
“Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire” (Matayo 17:5). Ayo magambo yavuzwe na Yehova Imana ubwe, yagaragarije mu ruhame ko Yesu yari umuntu wavugaga afite ubutware bw’Imana. Ibyo yavuze byanditswe mu nkuru enye z’Amavanjiri dushobora kurebamo mu buryo bworoshye.
Mbere gato y’uko Yesu azamuka ajya mu ijuru, yabwiye abigishwa be ati “nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Matayo 28:18). Kubera ko Yesu yari Umutwe w’itorero rye, ntiyakomeje gusa kurinda abigishwa be basizwe bari ku isi bagera ikirenge mu cye, ahubwo nanone guhera igihe umwuka wera wasukwaga kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., yarabakoresheje abagira umuyoboro anyuzamo ukuri mu rwego rw’itsinda ry’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45-47; Ibyakozwe 2:1-36). Ni iki yakoze ngo asohoze izo ntego zose kugira ngo abone uko akomeza itorero rya Gikristo? “Amaze kuzamuka mu ijuru . . . aha abantu impano [“atanga impano bantu,” NW ]” (Abefeso 4:8). Izo ‘mpano bantu’ ni abasaza b’Abakristo bashyizweho n’umwuka wera, kandi bakaba barahawe ubutware bwo kwita ku nyungu zo mu buryo bw’umwuka za bagenzi babo bahuje ukwizera.—Ibyakozwe 20:28.
Kubera iyo mpamvu, Pawulo yatanze inama igira iti “mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry’Imana. Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.” Kubera ko abo bagabo bizerwa bagera ikirenge mu cya Yesu mu buryo bwa bugufi, rwose ni iby’ubwenge kwigana ukwizera kwabo. Hanyuma Pawulo yongeyeho ati “mwumvire ababayobora, mubagandukire: [“mukomeze kwemera ubutware bafite muri mwe,” The Amplified Bible] kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu, nk’abazabibazwa: nuko rero, mubumvire, kugira ngo babikore banezerewe, kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.”—Abaheburayo 13:7, 17.
Bigenda bite iyo ayo mabwiriza yirengagijwe? Bamwe mu bari bagize itorero rya Gikristo rya mbere barayirengagije maze bahinduka abahakanyi. Humenayo na Fileto bavugwaho kuba ari abantu bononaga ukwizera kwa bamwe, kandi amagambo yabo y’amanjwe ‘ntiyari ay’Imana.’ Bimwe mu byo bihandagazaga bavuga, ni uko ngo umuzuko wari waramaze kubaho, waba uwo mu buryo bw’umwuka cyangwa uw’ikigereranyo, kandi ku bw’ibyo nta muzuko wundi wari kuzabaho mu gihe kizaza mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana.—2 Timoteyo 2:16-18.
Ubutware bwari bwarashyizweho bwarahagobotse. Abasaza b’Abakristo bashoboye gusenya ibyo bitekerezo kubera ko bo bari intumwa zihagarariye Yesu Kristo, bakoresheje ubutware bw’Ibyanditswe (2 Timoteyo 3:16, 17). Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe mu itorero rya Gikristo, rivugwaho kuba ari “inkingi y’ukuri igushyigikiye” (1 Timoteyo 3:15). Nta na rimwe inyigisho z’ibinyoma zizemererwa konona “icyitegererezo cy’amagambo mazima” yarinzwe, tukayahabwa ari ikibitsanyo cyiza mu mapaji ya Bibiliya.—2 Timoteyo 1:13, 14.
N’ubwo ibyo kubaha ubutware birimo bikendera mu buryo bwihuse mu isi, twebwe Abakristo twemera ko ubutware bukwiriye mu karere duherereyemo, mu muryango no mu itorero rya Gikristo bwashyizweho ku bw’inyungu zacu. Kubaha ubutware ni ngombwa kugira ngo tumererwe neza mu buryo bw’umubiri, mu byiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Binyuriye mu kwemera ubwo butware bwashyizweho n’Imana no kubwubaha, tuzarindwa n’abategetsi bakuru cyane b’ikirenga—ari bo Yehova Imana na Yesu Kristo—ku bw’inyungu zacu z’iteka.—Zaburi 119:165; Abaheburayo 12:9.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques hamwe n’igitabo Le secret du bonheur familial, byombi byanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]
Bibiliya ikubiyemo inyigisho nyinshi zerekeranye n’ubutware mu muryango
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Ababyeyi barera abana ari bonyine bashobora kwiyambaza mu buryo butaziguye ubutware bwa Yehova Imana n’ubwa Yesu Kristo
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Abakristo bemera ko ubutware bukwiriye mu muryango, mu itorero rya Gikristo no mu karere baherereyemo, bwashyizweho ku bw’inyungu zabo
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]
Ifoto yafashwe na Josh Mathes, Collection of the Supreme Court of the United States