Abantu Bose Bagomba Kumurika Ibyo Bakoze Imbere y’Imana
“Umuntu wese muri twe azīmurikira ibyo yakoze imbere y’Imana.”—ABAROMA 14:12.
1. Umudendezo wa Adamu na Eva, wari warashyizweho iyihe mipaka?
YEHOVA IMANA yaremye ababyeyi bacu ba mbere, Adamu na Eva, bafite umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye. N’ubwo bari hasi y’abamarayika, bari ibiremwa bifite ubwenge, bishoboye kwifatira imyanzuro ihuje n’ubwenge (Zaburi 8:5, 6, umurongo wa 4 n’uwa 5 muri Biblia Yera). Icyakora, uwo mudendezo bari bahawe n’Imana, nta bwo wabahaga uburenganzira bwo kwigenga. Bari bafite ibyo bagomba kumurikira Umuremyi wabo, kandi ibyo ni na ko byaje kugenda ku babakomotseho bose.
2. Ni iki Yehova azasohoza vuba aha, kandi kuki?
2 Muri iki gihe twegereza indunduro y’iyi gahunda mbi y’ibintu, Yehova azamurikirwa ibyakozwe ku isi. (Gereranya n’Abaroma 9:28, NW.) Vuba hano, Yehova Imana azagira icyo abaza abantu batamwubaha, abaryoza kuba barangije umutungo w’isi, kuba bararimbuye abantu, ariko cyane cyane kuba baratoteje abagaragu be.—Ibyahishuwe 6:10; 11:18.
3. Ni ibihe bibazo turi busuzume?
3 Mu gihe dutegereje icyo gikorwa gikwiriye kwitonderwa cyane, ni iby’ingirakamaro ko dutekereza ku mishyikirano ikiranuka Yehova yagiye agirana n’ibiremwa bye mu bihe byahise. Ni gute Ibyanditswe bishobora kudufasha, buri muntu ku giti cye, kuzamurikira Umuremyi wacu ibikorwa byiza? Ni izihe ngero zishobora kutubera ingirakamaro, kandi ni izihe tutagombye kwigana?
Abamarayika Bafite Ibyo Babazwa
4. Tuzi dute ko Imana isaba abamarayika kuyimurikira ibyo bakora?
4 Kimwe natwe, ibiremwa by’abamarayika bya Yehova biba mu ijuru, na byo bimumurikira ibyo bikora. Mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, abamarayika bamwe barigometse maze bambara imibiri ya kimuntu, kugira ngo babone uko bagirana imibonano y’ibitsina n’abagore. Ibyo biremwa by’umwuka byashoboraga gufata uwo mwanzuro bitewe n’uko bifite umudendezo wo kwihitiramo imyifatire ibinogeye, nyamara ariko, Imana yarabibiryoje. Ubwo abamarayika bigometse basubiraga mu buturo bw’umwuka, nta bwo Yehova yabakundiye gusubira mu mwanya wabo bahozemo. Umwigishwa Yuda atubwira ko ‘barindiwe mu minyururu idashira no mu mwijima w’icuraburindi, kugira ngo bacirweho iteka ku munsi ukomeye.’—Yuda 6.
5. Ni ukuhe kugwa kwabaye kuri Satani n’abadayimoni be, kandi ni gute ikibazo cyo kuryozwa iby’ubwigomeke bwabo kizakemurwa?
5 Abo bamarayika b’ibyigomeke, cyangwa abadayimoni, bafite umutware wabo, ari we Satani Umwanzi (Matayo 12:24-26). Uwo mumarayika mubi yigometse ku Muremyi we, maze ashidikanya uburenganzira bwa Yehova bwo kuba umutegetsi w’ikirenga. Satani yatumye ababyeyi bacu ba mbere bakora icyaha, maze ibyo bibakururira urupfu (Itangiriro 3:1-7, 17-19). N’ubwo nyuma yaho Yehova yakomeje kwemerera Satani kugera mu buturo bwo mu ijuru mu gihe runaka, igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe cyahanuye ko mu gihe cyagenwe n’Imana, uwo mubisha yagombaga kujugunywa ahahereranye n’isi. Ibihamya byerekana ko ibyo byabaye Yesu Kristo akimara guhabwa ububasha bwa Cyami mu wa 1914. Amaherezo, Umwanzi n’abadayimoni be bazajya mu irimbukiro ry’iteka. Ubwo noneho ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga kizaba kibonewe umuti, icyo gihe ikibazo cy’ubwigomeke kizaba gikemuwe burundu.—Yobu 1:6-12; 2:1-7; Ibyahishuwe 12:7-9; 20:10.
Umwana w’Imana Afite Ibyo Abazwa
6. Ni gute Yesu abona ibihereranye no kumurikira Se ibyo akora?
6 Mbega urugero ruhebuje rwatanzwe na Yesu Kristo, Umwana w’Imana! Yesu, umuntu wari utunganye nka Adamu, yashimishwaga no gukora ibyo Imana ishaka. Nanone kandi, yishimiraga kugenzurwa ibihereranye n’ukuntu yubahirizaga amategeko ya Yehova. Mu buryo bukwiriye, umwanditsi wa Zaburi yamwerekejeho ubuhanuzi bugira buti “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ukunda; ni koko, amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”—Zaburi 40:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera; Abaheburayo 10:6-9.
7. Mu gihe Yesu yasengaga araye ari bupfe, kuki yashoboraga kuvuga amagambo yanditswe muri Yohana 17:4, 5?
7 N’ubwo Yesu yari afite abanzi bamurwanyaga, yakoze ibyo Imana ishaka kandi akomeza gushikama kugeza ku rupfu rwo ku giti cy’umubabaro. Muri ubwo buryo, yatanze ikiguzi cy’incungu kugira ngo acungure abantu, abavane mu bubata bw’urupfu batewe n’icyaha cy’Adamu (Matayo 20:28). Ni yo mpamvu Yesu araye ari bupfe, yashoboraga gusengana icyizere agira ati “nakūbahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora. Na none, Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe, isi itararemwa” (Yohana 17:4, 5). Yesu yashoboraga kubwira Se wo mu ijuru ayo magambo, kubera ko yabaye umwere mu igenzurwa ryo kumurika ibyo yakoze, kandi yemewe n’Imana.
8. (a) Ni gute Pawulo yagaragaje ko tugomba kwimurikira ibyo dukora imbere ya Yehova Imana? (b) Ni iki kizadufasha kwemerwa n’Imana?
8 Mu buryo bunyuranye n’uko umuntu utunganye Yesu Kristo yari ari, twebwe ntidutunganye. Nyamara kandi, dufite ibyo tubazwa n’Imana. Intumwa Pawulo yagize iti “ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe, ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana; kuko byanditswe ngo ‘Uwiteka aravuga ati “ndirahiye, amavi yose azampfukamira, kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry’Imana.” ’ Nuko rero, umuntu wese muri twe azīmurikira ibyo yakoze imbere y’Imana” (Abaroma 14:10-12). Kugira ngo tuzashobore kumurika ibyiza kandi twemerwe na Yehova, yaduhaye umutimanama n’Ijambo rye ryahumetswe, ari ryo Bibiliya, abigiranye urukundo, kugira ngo bituyobore mu byo tuvuga no mu byo dukora (Abaroma 2:14, 15; 2 Timoteyo 3:16, 17). Kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka byaringanijwe na Yehova, no kuyoborwa n’umutimanama watojwe na Bibiliya, bizadufasha kwemerwa n’Imana (Matayo 24:45-47). Umwuka wera wa Yehova, cyangwa imbaraga rukozi, ni isoko y’inyongera tuboneramo imbaraga n’ubuyobozi. Mu gihe dukurikiza ubuyobozi bw’umwuka n’ubw’umutimanama wacu watojwe na Bibiliya, tuba tugaragaza ko ‘tutirengagiza Imana,’ yo tugomba kumurikira ibikorwa byacu byose.—1 Abatesalonike 4:3-8; 1 Petero 3:16, 21.
Amahanga na Yo Afite Ibyo Aryozwa
9. Abedomu bari bantu ki, kandi ni iki cyababayeho bitewe n’ibyo bakoreye Abisirayeli?
9 Yehova aryoza amahanga ibyo akora (Yeremiya 25:12-14; Zefaniya 3:6, 7). Reka turebe ibyerekeye ubwami bwa kera bwa Edomu, bwahanaga imbibi n’Inyanja y’Umunyu mu majyaruguru, n’Ikigobe cya Aqaba mu majyepfo. Abedomu bari ubwoko bukomoka kuri Shemu, bwari bufitanye isano rya bugufi n’Abisirayeli. N’ubwo sekuruza w’Abedomu yari Esawu, umwuzukuru wa Aburahamu, nta bwo Abisirayeli bemerewe kunyura muri Edomu mu “nzira y’umwami,” mu gihe bari mu rugendo bagana mu Gihugu cy’Isezerano (Kubara 20:14-21). Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, urwango rwa Edomu rwagiye rwiyongera, ruza kuvamo kwanga Isirayeli urunuka. Amaherezo, Abedomu bagombaga kuryozwa igikorwa cyabo cyo kuba barateye Abanyababuloni inkunga yo kurimbura Yerusalemu mu wa 607 M.I.C. (Zaburi 137:7). Mu kinyejana cya gatandatu M.I.C., ingabo z’Abanyababuloni ziyobowe n’Umwami Nabonide zatsinze Edomu, maze zihahindura umusaka nk’uko Yehova yari yarategetse.—Yeremiya 49:20; Obadiya 9-11.
10. Ni iki Abamowabu bakoreye Abisirayeli, kandi ibyo ni gute Imana yabiryoje Mowabu?
10 Mowabu na yo ni uko byayigendekeye. Ubwami bw’Abamowabu bwari mu majyaruguru ya Edomu, iburasirazuba bw’Inyanja y’Umunyu. Mbere y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, Abamowabu ntibabakiriye, uko bigaragara bakaba barabahaye imitsima n’amazi kugira ngo bibonere indamu z’amafaranga gusa (Gutegeka 23:4, 5, umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Biblia Yera). Balaki, Umwami w’Abamowabu, yaguriye umuhanuzi Balamu kugira ngo avume Abisirayeli, kandi abagore b’Abamowabukazi na bo bakoreshwaga mu kureshya abagabo b’Abisirayeli kugira ngo babagushe mu bwiyandarike no mu gusenga ibigirwamana (Kubara 22:2-8; 25:1-9). Icyakora, nta bwo Yehova yaretse ngo iby’urwango Mowabu yagiriye Isirayeli birangire nta nkurikizi. Nk’uko byari byarahanuwe, Mowabu yarimbuwe n’Abanyababuloni (Yeremiya 9:25, 26; Zefaniya 2:8-11). Ni koko, Imana yaryoje Mowabu ibyo yakoze.
11. Mowabu na Amoni hahindutse nk’iyihe midugudu, kandi ni iki ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ku byerekeye iyi gahunda mbi y’ibintu?
11 Mowabu si yo yonyine Imana yagombaga kuryoza ibyo yakoze, Amoni na yo yagombaga kubiryozwa. Yehova yari yarahanuye agira ati “Mowabu hazamera nk’i Sodomu, na bene Amoni nk’i Gomora, ahantu huzuye ibisura, n’ibigugu by’imyunyu, haba ikidaturwa iteka ryose” (Zefaniya 2:9). Ibihugu bya Mowabu na Amoni byari byahinduwe umusaka rwose, kimwe n’uko Imana yari yarimbuye imidugudu ya Sodomu na Gomora. Dukurikije raporo yatanzwe n’Ikigo Cyiga Iby’Imiterere y’Ubutaka cy’i Londres, abashakashatsi bavuga ko ku nkengero y’iburasirazuba bw’Inyanja y’Umunyu ari ho batahuye amatongo y’aho imidugudu ya Sodomu na Gomora yari iri. Kuri iyo ngingo, igihamya icyo ari cyo cyose cyiringirwa cyazavumburwa, cyaba gishyigikira ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ko Yehova Imana azagira icyo aryoza iyi gahunda mbi y’ibintu.—2 Petero 3:6-12.
12. N’ubwo Imana yagombaga kuryoza Isirayeli ibyaha byayo, ni iki cyari cyarahanuwe ku byerekeye abasigaye b’Abayahudi?
12 N’ubwo Isirayeli yari yaratoneshejwe na Yehova, na yo yagombaga kuryozwa n’Imana ibyaha byayo. Ubwo Yesu Kristo yazaga mu ishyanga ry’Isirayeli, abenshi baramwanze. Bake basigaye ni bo bonyine bamwizeye, baba abigishwa be. Hari ubuhanuzi bumwe Pawulo yerekeje kuri abo Bayahudi basigaye, ubwo yandikaga agira ati “Yesaya na we yavuze iby’Abisirayeli, ati ‘umubare w’abana ba Isirayeli, naho waba nk’umusenyi wo ku nyanja, igice gito kizaba gisigaye ni cyo kizarokoka: kuko Umwami azasohoza ijambo rye mu isi, akarirangiza bidatinze, kandi akarigabanya.’ Kandi nk’uko Yesaya yavuze kera, ati ‘iyaba Umwami Nyiringabo atadushigarije imbuto, tuba twarabaye nk’i Sodomu, tukagereranywa n’i Gomora’ ” (Abaroma 9:27-29; Yesaya 1:9; 10:22, 23). Intumwa yatanze urugero rw’abantu 7.000 bo mu gihe cya Eliya bataramije Bāli, maze agira ati “nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe; hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw’ubuntu” (Abaroma 11:5). Abo basigaye bari bagizwe n’abantu bafite ibyo bagomba kumurikira Imana buri muntu ku giti cye.
Ingero z’Ukuntu Abantu ku Giti Cyabo Bagiye Baryozwa Ibyo Bakoze
13. Byagendekeye bite Kayini igihe Imana yamuryozaga icyaha yari yakoze cyo kwica murumuna we Abeli?
13 Bibiliya itanga ingero nyinshi z’ukuntu Yehova Imana yagiye aryoza abantu ibyo bakoze, buri muntu ku giti cye. Dufate urugero rwa Kayini, umuhungu w’imfura wa Adamu. We na murumuna we Abeli batuye Yehova ibitambo. Igitambo cy’Abeli cyemewe n’Imana, ariko icya Kayini nticyemerwa. Igihe Kayini yaryozwaga igikorwa cye cyo kuba yararakariye murumuna we akamwica, yabwiye Imana abigiranye ubukana ati “ndi umurinzi wa murumuna wanjye?” Bitewe n’icyaha cye, Kayini yaciriwe mu “gihugu [“cy’Ubuhungiro,” NW ] cy’i Nodi, mu ruhande rw’iburasirazuba rwa Edeni.” Ntiyigeze agaragaza ukwicuza kuvuye ku mutima ku bw’icyaha cye cy’ubwicanyi, ahubwo yari ababajwe gusa n’igihano kimukwiriye yahawe.—Itangiriro 4:3-16.
14. Ni gute kuba umuntu aryozwa ibyo yakoze ku giti cye imbere y’Imana byagaragariye ku byabaye ku mutambyi mukuru Eli n’abahungu be?
14 Urundi rugero rw’ukuntu Imana yagiye iryoza buri muntu ibyo yakoze ku giti cye, rugaragarira ku byabaye kuri Eli, umutambyi mukuru wa Isirayeli. Abahungu be, Hofuni na Finehasi, bari abatambyi bemewe, ariko nk’uko Josephus, umuhanga mu by’amateka abivuga, “bashinjwaga kurenganya abantu n’ibikorwa byo kutubaha Imana, kandi nta kibi na kimwe batakoraga.” Ibyo ‘bigoryi’ byasuzuguraga Yehova, byari byarirundumuriye mu myifatire y’akahebwe, kandi byashinjwaga ubwiyandarike bukabije (1 Samweli 1:3; 2:12-17, 22-25). Kubera ko Eli yari umubyeyi wabo kandi akaba yari umutambyi mukuru wa Isirayeli, yari afite inshingano yo kubahana, ariko yabacyahaga abanonera gusa. Eli ‘yubahaga abahungu be kubarutisha Yehova’ (1 Samweli 2:29, NW). Inzu ya Eli yakaniwe uruyikwiriye. Abo bahungu bombi bapfiriye umunsi umwe na se, kandi amaherezo, umurage wabo w’ubutambyi wavanyweho burundu. Nguko uko urubanza rwaciwe.—1 Samweli 3:13, 14; 4:11, 17, 18.
15. Kuki Yonatani, umuhungu w’Umwami Sawuli, yagororewe?
15 Urugero ruhabanye n’urwo, ni urwatanzwe na Yonatani umuhungu w’Umwami Sawuli. Ubwo Dawidi yari akimara kwica Goliyati, ‘umutima wa Yonatani wahereyeko uba agati gakubiranye n’uwa Dawidi,’ maze bagirana isezerano ry’ubucuti (1 Samweli 18:1, 3). Birashoboka ko Yonatani yaba yaratahuye ko umwuka w’Imana utari ukiri kuri Sawuli, nyamara ariko, ishyaka yarwaniraga ugusenga k’ukuri ntiryigeze ricogora (1 Samweli 16:14). Nta bwo Yonatani yigeze adohoka mu kwishimira ubutware Dawidi yari yarahawe n’Imana. Yonatani yabonye ko hari ibyo yagombaga kumurikira Imana, kandi ku bw’imyitwarire ye myiza, Yehova yaramugororeye, kuko urubyaro rwe rwororotse rugakomeza kubaho mu binyejana byinshi.—1 Ngoma 8:33-40.
Kumurika Ibikorwa mu Itorero rya Gikristo
16. Tito yari muntu ki, kandi kuki twavuga ko yimurikiye ibikorwa byiza imbere y’Imana?
16 Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bishima abagabo n’abagore benshi bimurikiye ibikorwa byiza. Urugero, hariho Umukristo w’Umugiriki witwaga Tito. Bavuga ko yahindutse Umukristo mu gihe cy’urugendo rwa mbere rw’ubumisiyonari rwakozwe na Pawulo ajya i Kupuro. Kubera ko Abayahudi n’abahindukiriye idini rya Kiyahudi b’i Kupuro bashobora kuba bari i Yerusalemu kuri Pentekote yo mu wa 33 I.C., birashoboka ko nyuma yaho gato ari bwo Ubukristo bwageze muri icyo kirwa (Ibyakozwe 11:19). Nyamara kandi, Tito yagaragaweho kuba umwe mu bizerwa bakoranaga na Pawulo. Yaherekeje Pawulo na Barinaba mu rugendo rwo kujya i Yerusalemu ahagana mu wa 49 I.C., ubwo ikibazo gikomeye gihereranye no gukebwa cyakemurwaga. Kuba Tito atari yarakebwe, byongereye uburemere bw’igitekerezo cya Pawulo cy’uko abahindukiriye Ubukristo batagombaga gutwarwa n’Amategeko ya Mose (Abagalatiya 2:1-3). Ibyanditswe bihamya iby’umurimo mwiza wa Tito, ndetse Pawulo yamwandikiye urwandiko rwahumetswe n’Imana (2 Abakorinto 7:6; Tito 1:1-4). Tito yakomeje kumurika ibikorwa bye byiza imbere y’Imana kugeza mu marembera y’isiganwa rye ryo ku isi.
17. Ni ibihe bikorwa Timoteyo yimurikiye, kandi ni gute twakwigana urwo rugero?
17 Timoteyo na we ni undi muntu w’umunyamurava, wimurikiye ibikorwa byiza imbere ya Yehova Imana. N’ubwo Timoteyo yari afite ibibazo by’uburwayi, yagaragaje ‘ukwizera kutaryarya,’ kandi ‘yakoranye na [Pawulo] umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.’ Ni yo mpamvu intumwa yashoboraga kubwira Abakristo bagenzi bayo b’i Filipi iti “simfite undi duhuje umutima nka [Timoteyo], uzita ku byanyu by’ukuri” (2 Timoteyo 1:5; Abafilipi 2:20, 22; 1 Timoteyo 5:23). Mu gihe duhanganye n’intege nke za kimuntu hamwe n’ibindi bigeragezo, natwe dushobora kugira ukwizera kutaryarya, kandi tukimurikira ibikorwa byiza imbere y’Imana.
18. Ludiya yari muntu ki, kandi ni uwuhe mutima yagaragaje?
18 Ludiya yari umugore wubahaga Imana, kandi uko bigaragara, akaba yarimurikiye ibikorwa byiza imbere y’Imana. We n’ab’inzu ye, bari mu bantu ba mbere bahindukiriye Ubukristo mu Burayi, biturutse ku murimo Pawulo yakoreye i Filipi ahagana mu wa 50 I.C. Kubera ko yari kavukire w’i Tuwatira, birashoboka ko Ludiya yari yarahindukiriye idini rya Kiyahudi, ariko i Filipi hakaba hari Abayahudi bake, kandi nta n’isinagogi yari ihari. We n’abandi bagore bubahaga Imana bari bateraniye ku mugezi, ubwo Pawulo yavuganaga na bo. Ingaruka yabaye iy’uko Ludiya yahindutse Umukristokazi, kandi ahatira Pawulo na bagenzi be kugumana na we (Ibyakozwe 16:12-15). Umuco wo gucumbikira abashyitsi wagaragajwe na Ludiya, na n’ubu uracyari ikimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri.
19. Doruka yimurikiye ibikorwa byiza imbere y’Imana binyuriye ku yihe mirimo myiza?
19 Doruka ni undi mugore wimurikiye ibikorwa byiza imbere ya Yehova Imana. Igihe yari yapfuye, Petero yagiye i Yopa abisabwe n’abigishwa babagayo. Abagabo babiri bari bazanye Petero, ‘bamujyanye mu cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n’imyenda Doruka yababoheye akiriho.’ Doruka yasubijwe ubuzima. Ariko se, agomba kwibukwa bitewe n’umutima we mwiza wo gutanga byonyine? Oya. Yari “umwigishwa,” kandi nta gushidikanya, na we ubwe yakoraga umurimo wo guhindura abantu abigishwa. Muri iki gihe na bwo, Abakristokazi ‘bagira imirimo myiza myinshi n’ubuntu bwinshi.’ Na bo bishimira kugira uruhare rugaragara mu gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, no guhindura abantu abigishwa.—Ibyakozwe 9:36-42; Matayo 24:14; 28:19, 20.
20. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza?
20 Bibiliya igaragaza neza ko amahanga hamwe n’abantu buri muntu ku giti cye, bagomba kumurika ibyo bakora imbere y’Umwami w’Ikirenga Yehova (Zefaniya 1:7). Niba twariyeguriye Imana, twagombye kwibaza tuti ‘ni gute mbona igikundiro n’inshingano nahawe n’Imana? Ni ibihe bikorwa nimurikira imbere ya Yehova Imana na Yesu Kristo?’
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute wagaragaza ko abamarayika hamwe n’Umwana w’Imana bamurikira Yehova ibyo bakora?
◻ Ni izihe ngero za Bibiliya zerekana ko Imana ifite ibyo iryoza amahanga?
◻ Ni iki Bibiliya ivuga ku byerekeye uko buri wese aryozwa ibyo yakoze ku giti cye imbere y’Imana?
◻ Ni abahe bantu bamwe na bamwe bavugwa muri Bibiliya bimurikiye ibikorwa byiza imbere ya Yehova Imana?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Yesu Kristo yimurikiye ibikorwa byiza imbere ya Se wo mu ijuru
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 13 yavuye]
Urupfu rw’Abeli/The Doré Bible Illustrations/Dover Publications, Inc.
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Kimwe na Doruka, muri iki gihe Abakristokazi bimurikira ibikorwa byiza imbere ya Yehova Imana