Igice cya 40
Umutwe w’Inzoka Umenagurwa
Iyerekwa rya 14 Ibyahishuwe 20:1-10
Ibivugwamo: Satani arohwa ikuzimu, Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, ikigeragezo cya nyuma ku bantu, no kurimbuka kwa Satani
Igihe cy’isohozwa: Guhera ku iherezo ry’umubabaro ukomeye kugeza ku irimbuka rya Satani
1. Ni gute ubuhanuzi bwa mbere bwo muri Bibliya bwasohojwe?
MBESE waba wibuka ubuhanuzi bwa mbere bwo muri Bibiliya? Bwavuzwe na Yehova Imana igihe yabwiraga inzoka ati “Nzashyir’ urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukomerets’ umutwe, naw’ uzarukomerets’ agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Ubu rero, gusohozwa k’ubwo buhanuzi kugeze ku ndunduro yako. Twakurikiranye inkuru y’intambara Satani yashoje ku mugore wa Yehova, ni ukuvuga umuteguro we wo mu ijuru (Ibyahishuwe 12:1, 9). Urubyaro rw’Inzoka rwo ku isi rukoresheje idini yarwo, politiki yarwo n’ubucuruzi bwarwo bukomeye, rwakomatanyije ubugome bwinshi mu gutoteza urubyaro rw’umugore, ni ukuvuga Yesu Kristo n’abigishwa be 144.000 basizwe, bari hano ku isi (Yohana 8:37, 44; Abagalatia 3:16, 29). Satani yateje Yesu urupfu rw’agashinyaguro. Ariko byabaye nko kumukomeretsa ku gatsinsino gusa, kuko uwo mwana w’Imana w’indahemuka, Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu.—Ibyakozwe 10:38-40.
2. Ni gute inzoka yamenaguwe umutwe, kandi urubyaro rw’Inzoka rwo ku isi byarugendekeye bite?
2 Na ho se bite ku byerekeye Inzoka n’urubyaro rwayo? Hafi y’umwaka wa 56 w’Igihe Cyacu, intumwa Paulo yandikiye Abakristo b’i Roma urwandiko rurerure. Mu mwanzuro warwo, yabateye inkunga agira ati “Imana nyir’ amahoro izamenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu bidatinze” (Abaroma 16:20). Ibyo birenze cyane uruguma rworoheje. Satani agomba kumenagurwa! Aho Paulo yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki syn·triʹbo, rivuga guhindura ubusa, gusya, kumenagura, gutsemba burundu. Ku byerekeye urubyaro rwa kimuntu rw’Inzoka, rwo rugomba kwitegura kubabazwa nyako ku munsi w’Umwami, ari na wo uzasozwa n’umubabaro ukomeye mu kumenagurwa burundu kwa Babuloni Ikomeye n’ukwa gahunda za gipolitiki zo mu isi hamwe n’ibyogajuru by’ubucuruzi n’ibya gisirikare byayo (Ibyahishuwe ibice bya 18 na 19). Bityo Yehova agashyiraho iherezo ku rwango ruri hagati y’izo mbyaro zombi. Urubyaro rw’umugore w’Imana rukanesha urubyaro rw’Inzoka rwo ku isi rukarutsembaho burundu!
Satani Ajugunywa i Kuzimu
3. Ni iki Yohana atubwira ku byerekeye ibizaba kuri Satani?
3 Ni iki rero gitegereje Satani ubwe n’abadayimoni be? Yohana aragira ati “Mbona maraik’ amanuk’ ava mw ijuru, afit’ urufunguzo rufungur’ i kuzimu, afite n’umunyururu munini mu ntoke ze. Afata cya kiyoka, ni cyo ya nzoka ya kera, ni yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimar’ imyak’ igihumbi, akijyuguny’ i kuzimu, arahakinga, ashyirahw ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyoby’ amahanga, kugez’ ahw iyo myak’ igihumb’ izashirira; icyakora, n’ishira, gikwiriye kubohorerwa, kugira ngo kimar’ igihe gito.”—Ibyahishuwe 20:1-3.
4. Marayika ufite urufunguzo rw’ikuzimu ni nde, kandi tubizi dute?
4 Uwo marayika ni nde? Agomba kuba afite ububasha budasanzwe kugira ngo abashe kwirukana umwanzi ukomeye wa Yehova. “Afit’ urufunguzo rufungur’ i kuzimu, afite n’umunyururu munini.” Ibyo se nta cyo bitwibutsa mu iyerekwa ryahise? Ni byo rwose: Umwami utwara inzige yiswe “maraika w’i kuzimu”! (Ibyahishuwe 9:11). Bityo, aha twongeye kubona Umutware utwarira Yehova uwo yashinze guhorera izina rye, ariwe Yesu Kristo wakujijwe, ubu akaba ari ku murimo. Uwo marayika ukomeye wirukanye Satani mu ijuru, agaciraho iteka Babuloni Ikomeye kandi akanatsembaho “abami bo mw isi n’ingabo zabo” kuri Harmagedoni mu by’ukuri ntazareka marayika woroheje ngo abe ariwe ukubita Satani yihanukiriye mu kumujugunya ikuzimu!—Ibyahishuwe 12:7-9; 18:1, 2; 19:11-21.
5. Marayika w’ikuzimu agenzereza ate Satani Umwanzi, kandi kubera iki?
5 Igihe ikiyoka kinini gitukura cyacibwaga mu ijuru kikajugunywa ku isi, cyavuzwe nka “ya nzoka ya kera, yitw’ Umwanzi na Satani, ni cyo kiyoby’ abari mw isi bose” (Ibyahishuwe 12:3, 9). Ubu, muri iki gihe kiri hafi yo gufatwa kikajugunywa ikuzimu, kirongera kikitwa amazina yacyo yose ariyo “[I]kiyoka, ni cyo ya nzoka ya kera, ni yo Mwanzi na Satani.” Icyo kintu kibi giconshomera, cy’ikinyabinyoma, gisebanya kandi kirwanya Imana, kiraboshywe kandi cyajugunywe “i kuzimu,” maze harafungwa hashyirwaho ikimenyetso gifatanya “kugira ngo kitongera kuyoby’ amahanga.” Uko gufungirwa ikuzimu kuzamara imyaka igihumbi, muri icyo gihe, kimwe n’imbohe ifungiye mu kasho k’ikuzimu, ntikizaba kikibasha kuyobya abantu. Marayika w’ikuzimu aheje Satani mu buryo bwuzuye, amubuza umushyikirano uwo ari wo wose n’Ubwami bw’ubutabera. Mbega guhumurizwa abantu babonye!
6. (a) Ni ikihe gihamya dufite cy’uko abadayimoni na bo bazashyirwa ikuzimu? (b) Ubwo noneho ni iki kizaba gishobora gutangira kubaho, kandi kuki?
6 Abadayimoni se bo bibagendekera bite? Na bo ‘barindiwe gucirwaho iteka’ (2 Petero 2:4). Satani yitwa “Beezebuli umutware w’abadaimoni” (Luka 11:15, 18; Matayo 10:25). Ukurikije uburyo bifatanyije igihe kirekire na Satani mbese ntibari bakwiriye kubona igihano kimwe? Kuva kera ikuzimu hahindisha abadayimoni umushyitsi; igihe kimwe Yesu yarabakabukiye maze “baramwinginga ngw atabategeka kujy’ i kuzimu” (Luka 8:31). Ariko ubwo Satani azajugunywa ikuzimu, nta kabuza abamarayika be na bo bazarohanwamo. (Gereranya na Yesaya 24:21, 22.) Nyuma y’uko Satani n’abadayimoni be bafungirwa ikuzimu, ni bwo Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Yesu Kristo buzashobora gutangira.
7. (a) Satani n’abadayimoni be bazaba bari mu yihe mimerere ikuzimu, kandi tubizi dute? (b) Mbese Hadesi n’ikuzimu bisobanura kimwe? (Reba ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
7 Mbese Satani n’abadayimoni be bashobora kuzagira icyo bakorera ikuzimu? Twibuke inyamaswa itukura, yari ifite imitwe irindwi yavuzweho ko “yahozeho, nyamara ntikiriho, kand’ igiye kuzamuka iv’ i kuzimu” (Ibyahishuwe 17:8). Mu gihe yari ikuzimu, ‘ntiyariho.’ Urebye mbese yari yarapfuye rwose ku bihereranye n’ibikorwa byayo byose. Mu buryo nk’ubwo, intumwa Paulo yavuze kuri Yesu iti “Ni nd’ uzamuk’ i kuzimu? (bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo, amukuye mu bapfuye)” (Abaroma 10:7). Mu gihe yari aho ikuzimu, Yesu yari yarapfuye.a Birumvikana rero ko Satani n’abadayimoni be bazaba bameze nk’abapfuye, kuko bazaba ari nta mirimo muri iyo myaka igihumbi bazamara ikuzimu. Mbega inkuru nziza iteye inkunga ku bakunda ubutabera!
Abacamanza mu Gihe cy’Imyaka Igihumbi
8, 9. Noneho Yohana aratubwira iki cyerekeye abicaye ku ntebe z’ubwami, kandi abo ni ba nde?
8 Nyuma y’iyo myaka igihumbi, Satani azabohorwa amare ikuzimu igihe gito. Kubera iki? Mbere yo gutanga igisubizo cy’icyo kibazo, Yohana arabanza kutugarura ku itangiriro ry’iyo myaka igihumbi. Turasoma ngo “Mbon’ intebe z’ubgami, mbona bazīcaraho, bahabg’ ubuca-manza” (Ibyahishuwe 20:4a). Abo bicaye ku ntebe z’Ubwami kandi bategekana na Yesu wahawe ikuzo mu ijuru ni bande?
9 Ni “abera,” bavugwa muri Danieli, ko bategekana mu Bwami n’usa “n’Umwana w’umuntu” (Danieli 7:13, 14, 18). Kandi ni na bo bakuru 24 bicaye ku ntebe z’Ubwami zo mu ijuru imbere ya Yehova ubwe (Ibyahishuwe 4:4). Barimo intumwa 12, ari na bo Yesu yahaye iri sezerano ngo “mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubg’ Umwana w’umunt’ azicara ku ntebe y’icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri, mucir’ imiryango cumi n’ibiri y’Abisiraeli imanza” (Matayo 19:28). Muri bo harimo na Paulo kimwe n’Abakristo b’i Korinto bakomeje kuba indahemuka (1 Abakorinto 4:8; 6:2, 3). Harimo kandi n’abari bagize itorero ry’i Laodikia banesheje.—Ibyahishuwe 3:21.
10. (a) Ni gute noneho avuga ba bami 144.000? (b) Dukurikije ibyo Yohana yatubwiye mbere, ni ba nde bari mu bagize abami 144.000?
10 Intebe z’Ubwami—144.000 muri zo—ziteguriwe abo banesheje basizwe, “bacunguriwe mu bantu, kugira ngo bab’ umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama” (Ibyahishuwe 14:1, 4). Kandi, Yohana arakomeza ati “Mbona ubugingo bw’ abicishijwe ishoka, babahora ubuhamya batanze kuri Yesu no kuba baravuze Imana, n’ubw’ abataramije inyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo, kandi batashyizweho ikimenyetso ku gahanga kabo cyangwa ku kiganza cyabo” (Ibyahishuwe 20:4b, MN). Muri abo bami kandi harimo Abakristo basizwe bishwe bazize ukwizera kwabo, ari na bo mbere y’aho, mu gihe ikimenyetso cya gatanu cyamenwaga, babajije Yehova ngo azageza ryari kudahorera amaraso yabo. Icyo gihe buri wese muri bo yahawe igishura cyera kandi babwirwa gutegereza ikindi gihe gito. Ariko noneho kurimbuka kwa Babuloni Ikomeye, no kurimburwa kw’amahanga birimbuwe n’Umwami w’Abami Umutware utwara abatware, no kuba Satani abohewe ikuzimu bizaba bibahoreye.—Ibyahishuwe 6:9-11; 17:16; 19:15, 16.
11. (a) Imvugo “abicishijwe ishoka” twayumva dute? (b) Ni kuki byavugwa ko abo 144.000 bose bapfuye urupfu rw’igitambo?
11 Mbese abo bami n’abacamanza uko ari 144.000 ni ko bose ‘bicishijwe ishoka’? Uko bigaragara bake muri bo byababayeho koko. Iyo mvugo rero nta gushidikanya ireba Abakristo bose basizwe bazize ukwizera kwabo mu buryo ubwo ari bwo bwose (Matayo 10:22, 28).b Mu by’ukuri, Satani yifuzaga kubicisha ishoka bose, nyamara, abavandimwe ba Kristo basizwe bose si ko bapfa bazize ukwizera kwabo. Benshi muri bo bicwa n’indwara cyangwa n’ubusaza. Bene abo nyamara na bo bari mu itsinda Yohana arimo abona. Urupfu rwabo bose ruba igitambo mu buryo runaka (Abaroma 6:3-5). Byongeye kandi, nta n’umwe muri bo wabaye uw’isi, ubwo rero bose bari banzwe n’isi kandi koko bafatwaga nk’abapfuye kuri yo (Yohana 15:19; 1 Abakorinto 4:13). Nta n’umwe muri bo waramije inyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo, kandi nta n’umwe wapfanye ikimenyetso cy’inyamaswa. Bose bapfuye banesheje.—1 Yohana 5:4; Ibyahishuwe 2:7; 3:12; 12:11.
12. Ni iki Yohana avuga ku bami 144.000, kandi umuzuko wabo uba ryari?
12 Ariko dore noneho abo banesheje bongeye kubaho! Yohana aravuga ati “Barazuka bīmana na Kristo imyak’ igihumbi” (Ibyahishuwe 20:4c). Ibyo se byaba bishaka kuvuga ko abo bacamanza batazutse kugeza nyuma yo kurimbuka kw’amahanga no gufungwa kwa Satani n’abadayimoni be ikuzimu? Oya. Bamwe muri bo bari bamaze igihe ari bazima, kuko bajyanye na Yesu ku rugamba bari ku mafarashi barwanya amahanga kuri Harmagedoni (Ibyahishuwe 2:26, 27; 19:14). Mu by’ukuri Paulo yagaragaje ko izuka ryabo ritangira nyuma gato y’itangiriro ryo kuza kwa Yesu mu wa 1914, kandi ko bamwe bazazurwa mbere y’abandi (1 Abakorinto 15:51-54; 1 Abatesalonike 4:15-17). Ku bw’ibyo, kuzuka kwabo kuzamara igihe runaka hakurikijwe uko buri wese ku giti cye agenda abona impano y’ubuzima budapfa mu ijuru.—2 Abatesalonike 1:7; 2 Petero 3:11-14.
13. (a) Ni gute tugomba gusobanukirwa imyaka igihumbi abantu 144.000 bazategekamo, kandi kuki? (b) Ni gute Papias w’i Hierapolis yabonaga iyo myaka igihumbi? (Reba ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
13 Ubutegetsi bwabo n’ubucamanza bwabo bizamara imyaka igihumbi. Mbese yaba ari imyaka igihumbi nyayo, cyangwa se twakumva ko ari imyaka y’ikigereranyo igenekereza igihe kirekire kitazwi? “Ibihumbi” bishobora kwerekezwa ku mubare munini udasobanuye nk’uko biri muri 1 Samweli 21:11. Ariko aha, ijambo “igihumbi” ni ukurifata uko riri, kuko riboneka incuro eshatu mu Byahishuwe 20:5-7, mu mvugo ngo “iyo myak’ igihumbi.” Icyo gihe cyo guca imanza Paulo yacyise “umunsi,” igihe avuga ati “[Imana] yashyizeh’ umunsi wo gucirah’ urubanza rw’ukuri rw’abari mw isi bose” (Ibyakozwe 17:31). Ubwo Petero atubwira ko umunsi umwe kuri Yehova ari nk’imyaka igihumbi, birakwiriye rwose kuvuga ko uwo Munsi w’urubanza ungana n’imyaka igihumbi ifashwe uko yakabaye.c—2 Petero 3:8.
Abapfuye Basigaye
14. (a) Ni iki Yohana yungamo avuga ku byerekeye “abapfuye basigaye”? (b) Ni gute amwe mu magambo yavuzwe na Paulo atuma imvugo ngo “kuzuka” irushaho kumvikana?
14 Ni bande rero abo bami bazacira imanza niba nk’uko intumwa Yohana ibivuga ‘abapfuye basigaye batazuka, iyo myaka igihumbi itarashira’ ? (Ibyahishuwe 20:5b). Nanone, imvugo ngo ‘kuzuka’ igomba kumvikana hakurikijwe amagambo ayikikije. Iyi mvugo ishobora kugira ubusobanuro bunyuranye bitewe n’ibintu runaka ikoreshejwemo. Urugero, Paulo avuga kuri bagenzi be b’Abakristo basizwe ati “Namwe [Imana] yarabazuye, mwebg’ abari bapfuye, muziz’ ibicumuro n’ibyaha byanyu” (Abefeso 2:1). Ni koko, Abakristo basizwe n’umwuka ‘barazuwe,’ ndetse no mu kinyejana cya mbere, babazweho gukiranuka kuko batsindishiririjwe ku bwo kwizera igitambo cya Yesu.—Abaroma 3:23, 24.
15. (a) Abahamya ba Yehova bo mu gihe cya mbere ya Kristo bari bafite uwuhe mwanya imbere y’Imana? (b) Ni mu buhe buryo izindi ntama ‘zizuka,’ kandi ni ryari zizaragwa isi mu buryo bwuzuye?
15 Mu buryo nk’ubwo, abahamya ba Yehova bo mu gihe cya mbere ya Kristo batsindishirijwe kubw’urukundo bakundaga Imana, kandi Aburahamu, Isaka na Yakobo bavuzweho ko bakiri “bazima” n’ubwo bwose bari barapfuye mu buryo bw’umubiri (Matayo 22:31, 32; Yakobo 2:21, 23). Ariko kandi, ari abo, ari n’abandi bose bazaba barazutse, kimwe n’abagize umukumbi munini w’izindi ntama z’indahemuka bazarokoka kuri Harmagedoni hamwe n’abana bashobora kuzabyarira mu isi nshya, ntibazaba barakagera ku butungane bwuzuye bwa kimuntu. Ibyo ni byo Yesu n’abafatanyije na we kuba abami n’abatambyi bazakora ku Munsi w’Urubanza w’imyaka igihumbi, binyuriye ku gitambo cy’ubucunguzi cya Yesu. Ku mpera y’uwo Munsi, “abasigaye bapfuye” ‘bazazuka,’ mu buryo bw’uko bazaba babaye abantu batunganye. Nk’uko tuzabibona, ubwo bagomba kuzageragezwa bwa nyuma, ariko bazaba bageragezwa ari abantu batunganye rwose. Nibatsinda icyo kigeragezo Imana izababaraho kuba bakwiriye koko guhabwa ubuzima bw’iteka, kandi ko ari abakiranutsi byuzuye. Ubwo kuri bo bazibonera ugusohozwa mu buryo bwuzuye kw’iri sezerano ngo “Abakiranutsi bazaragw’ igihugu, bakibemw iteka” (Zaburi 37:29). Mbega igihe gihebuje kibikiwe abantu bumvira!
Umuzuko wa Mbere
16. Ni gute Yohana avuga umuzuko w’abazimana na Kristo, kandi kuki?
16 Yongera kuvuga ku ‘bazutse bakimana na Kristo,’ Yohana yaranditse ati “Uwo ni wo muzuko wa mbere” (Ibyahishuwe 20:5a). Ni uwa mbere mu buhe buryo? Kuba ari “[u]muzuko wa mbere” ni mu gihe, kuko abawubona ari “umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama” (Ibyahishuwe 14:4). Nanone kandi ni uwa mbere ku bw’impamvu y’ingenzi, kuko abawufiteho uburenganzira ari bo bagirwa abami bagafatanya na Yesu mu Bwami bwe bwo mu ijuru kandi bagacira imanza abasigaye bo mu bantu. Hanyuma kandi ni n’uwa mbere mu bwiza. Kuko uretse Yesu Kristo ubwe, abafite umuzuko wa mbere mu byaremwe byose ni bo bonyine bavugwa muri Bibiliya ko bahabwa ukudapfa.—1 Abakorinto 15:53; 1 Timoteo 6:16.
17. (a) Ni gute Yohana avuga igihe cy’imigisha ibikiwe Abakristo basizwe? (b) “Urupfu rwa kabiri” ni iki, kandi ni kuki ‘rutabasha kugira icyo rutwara’ abo 144.000 banesheje?
17 Mbega igihe cy’imigisha kibikiwe abo basizwe! Nk’uko Yohana abivuga: “Ūfit’ umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi n’ uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugir’ icyo rutwar’ abameze batyo” (Ibyahishuwe 20:6a). Nk’uko Yesu yasezeranyije Abakristo b’i Simuruna, abo banesheje bafite uruhare ku ‘muzuko wa mbere’ ‘urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rubatwara’ ari byo bisobanura kuvanwaho, cyangwa kurimbuka nta cyizere cyo kuzuka (Ibyahishuwe 2:11; 20:14). Urupfu rwa kabiri “ntirubasha kugir’ icyo rutwar’” abanesheje nk’abo, kuko bazambikwa ukutabora no kudapfa.—1 Abakorinto 15:53.
18. Ubu noneho Yohana aravuga iki ku bayobozi bashya b’isi, kandi ni iki bazasohoza?
18 Mbega ukuntu bitandukanye n’iby’abami bo mu isi bo mu gihe Satani yari agifite ububasha! Bategekaga gusa imyaka 50 cyangwa 60 itarenga, ndetse abenshi bategekaga imyaka mike cyane. Benshi muri bo bakandamizaga abantu. Uko byamera kose se, ni ibihe byiza bihoraho amahanga yashoboraga kubonera kuri abo bayobozi batamara kabiri na za politiki zihora zihindagurika? Ibinyuranye n’ibyo, dore ibyo Yohana avuga ku bayobozi bashya b’isi: “Ahubgo bazab’ abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazīmana na [we] iyo myak’ igihumbi” (Ibyahishuwe 20:6b). Bo hamwe na Yesu, bazaba bagize ubutegetsi bumwe rukumbi mu gihe cy’imyaka igihumbi. Umurimo wabo w’ubutambyi, ugizwe no gukoresha ibyiza by’igitambo gitunganye cya kimuntu cya Yesu kizageza abantu bumvira ku butungane bwo mu by’umwuka, mu bitekerezo no mu by’umubiri. Umurimo wabo wa cyami uzashyitsa ku itangizwa ry’umuryango wa kimuntu ushyize hamwe kandi urangwa no gukiranuka no kwera bya Yehova. Kuko ari abacamanza mu gihe cy’imyaka igihumbi, bari kumwe na Yesu mu buryo butangaje kandi mu rukundo, bazayobora abantu babafashe kugera ku ntego ariyo buzima bw’iteka.—Yohana 3:16.
Ikigeragezo cya Nyuma
19. Ku mpera y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, bizaba bimeze bite ari ku bantu ari no ku isi, kandi ubwo ni bwo Yesu azagenza ate?
19 Ku mpera y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, isi yose izaba yarongeye kumera nka Edeni uko yari imeze. Izaba ari paradizo nyakuri. Abantu batunganye ntibazaba bagikeneye umutambyi mukuru wo kubavuganira imbere y’Imana, kuko ibisigisigi by’icyaha cy’Adamu bizaba byaravanyweho kandi n’umwanzi wa nyuma, ari rwo rupfu, azaba yahinduwe ubusa. Ubwami bwa Kristo buzaba bushohoje umugambi w’Imana wo kurema isi iyobowe n’ubutegetsi bumwe rukumbi. Ubwo ni bwo Yesu “ashyikiriza Imana ubwami, ni yo Mana ye ikaba na Se.”—1 Abakorinto 15:22-26, MN; Abaroma 15:12.
20. Ni iki Yohana atubwira kizaba ubwo igihe cy’ikigeragezo cya nyuma kizaba kigeze?
20 Ubwo noneho igihe cy’ikigeragezo cya nyuma kizaba kigeze. Mbese abo bantu bo ku isi bazaba bamaze gutunganywa aho bazakomera ku gushikama kwabo bityo be kwitwara nk’uko abantu ba mbere babigenje muri Edeni? Yohana aratubwira uko bizagenda agira ati “Iyo myak’ igihumbi n’ ishira, Satani azabohorwa, av’ aho yar’abohewe. Azasohok’ ajye kuyoby’ amahanga yo mu mfuruk’ enye z’isi, Gogi na Magogi, kugira ngw ayakorakoraniriz’ intambara; umubare wabo ni nk’umusenyi wo ku nyanja. Bazazamuka bakwir’ isi yose, bagot’ amahema y’ingabo z’abera n’umurw’ ukundwa.”—Ibyahishuwe 20:7-9a.
21. Mu mihati ye ya nyuma, Satani azabigenza ate, kandi ni kuki tutagomba gutangazwa n’uko abantu bamwe bazemera kumukurikira, ndetse na nyuma y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi?
21 Ni gute se Satani azagerageza gukoresha imbaraga ze ubwa nyuma? Azabeshya ‘ayo mahanga yo mu mfuruka enye z’isi, Gogi na Magogi,’ maze ayajyane ku “ntambara.” Ni nde ushobora kuzajya ku ruhande rwa Satani nyuma y’imyaka igihumbi y’ubutegetsi bwa gitewokarasi bushimishije kandi bwubaka? Ariko rero, ntitwibagirwe ko Satani yashoboye kuyobya Adamu na Eva, bari batunganye mu gihe bari bamerewe neza muri Paradizo ya Edeni. Ndetse yashoboye no kuyobya abamarayika bo mu ijuru bari barabonye ingaruka mbi zo kugoma kwa mbere (2 Petero 2:4; Yuda 6). Ku bw’ibyo rero ntitwagombye gutangazwa n’uko abantu batunganye bazemera gukurikira Satani, n’ubwo bazaba bamaze imyaka igihumbi y’ibyishimo munsi y’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana.
22. (a) Imvugo ngo “amahanga yo mu mfuruka enye z’isi” isobanura iki? (b) Ni kuki ibyigomeke byitwa “Gogi na Magogi”?
22 Bibiliya yita ibyo byigomeke “amahanga yo mu mfuruk’ enye z’isi.” Ibyo ntibishaka kuvuga ko abantu bazaba barongeye kwigabanyamo ibihugu byigenga uko byishakiye. Ibyo birerekana gusa ko ibyo byigomeke bizitandukanya n’abakiranutsi b’indahemuka bashikamye kuri Yehova, kandi ko bazagaragaza umwuka mubi nk’uw’amahanga agaragaza muri iki gihe. ‘Bazagira imigambi mibi,’ nk’iya Gogi w’i Magogi uvugwa mu buhanuzi bwa Ezekieli, bazaba bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa gitewokarasi ku isi (Ezekieli 38:3, 10-12). Ku bw’ibyo, bitwa “Gogi na Magogi.”
23. Kuba umubare w’ibyigomeke ari nk’“umusenyi wo ku nyanja” bigaragaza iki?
23 Umubare w’abazifatanya na Satani mu myivumbagatanyo ye uzaba ungana n’“umusenyi wo [mu kibaya cy’i] nyanja.” Ubwose bazaba bangana iki? Nta mubare wagenwe mbere y’igihe. (Gereranya na Yosua 11:4; Abacamanza 7:12.) Umubare wuzuye w’ibyigomeke uzaterwa n’ukuntu buri wese azifata imbere y’uburiganya bwa Satani. Ariko nta gushidikanya ko hazaboneka umubare munini, kubera ko baziyumvamo imbaraga zihagije zo ‘kugota amahema y’ingabo z’abera n’umurw’ukundwa.’
24. (a) “Umurw’ ukundwa” ni iki, kandi ni gute ushobora kugotwa? (b) “Amahema y’ingabo z’abera” agereranya iki?
24 “Umurw’ ukundwa” ugomba kuba ari umugi Yesu Kristo wahawe ikuzo yavuze abwira abigishwa be mu Byahishuwe 3:12, kandi akavuga ngo ni “ururembo rw’Imana yanjye, ni rwo Yerusalemu nshya, izamanuk’ iva mw ijuru, iturutse ku Mana yanjye.” None se ubwo uwo ari umuteguro wo mu ijuru, ni gute izo ngabo zo ku isi zizashobora ‘kuwugota’? Ni mu buryo bw’uko bazagota “amahema y’ingabo z’abera.” Amahema ari inyuma y’umurwa. Ku bw’ibyo, “amahema y’ingabo z’abera” agomba kuba agereranya abari ku isi hanze ya Yerusalemu nshya kandi bashyigikira ubutegetsi bwa Yehova mu budahemuka. Igihe ibyo byigomeke biyobowe na Satani bizatera abo bizerwa, Umwami Yesu azabifata nk’aho icyo gitero ariwe kigabiwe (Matayo 25:40, 45). Ayo ‘mahanga’ azashaka kuvanaho ibyo Yerusalemu nshya yo mu ijuru izaba yaragezeho ihindura isi paradizo. Bityo mu gutera “amahema y’ingabo z’abera,” azaba anateye “umurw’ ukundwa.”
Inyanja Yaka Umuriro n’Amazuku
25. Yohana avuga ate amaherezo y’igitero cy’ibyigomeke ku “mahema y’ingabo z’abera,” kandi ibyo bizaba bisobanura iki kuri Satani?
25 Mbese iyo mihati ya nyuma ya Satani izatuma agira icyo ageraho? Mu by’ukuri ntibishoboka kimwe n’uko igitero Gogi w’i Magogi azagaba ku Bisirayeli b’umwuka bo muri iki gihe kitazagira icyo kigeraho! (Ezekieli 38:18-23). Yohana avuga ibyerekeye indunduro y’icyo gitero mu buryo bushishikaje agira ati “Umurir’ uzamanuk’ uva mw ijuru, ubatwike; kandi Satani wabayobyag’ ajugunywe muri ya nyanja yak’ umuriro n’amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w’ibinyoma” (Ibyahishuwe 20:9b-10a). Si ukujugunywa ikuzimu gusa ahubwo noneho icyo gihe Satani, ari na we ya Nzoka ya kera azajanjagurwa, atumurwe, ayoyoke burundu nk’utsembweho n’umuriro.
26. Ni kuki “inyanja yak’ umuriro n’amazuku” idashobora kuba ari ahantu h’imibabaro nyamibabaro?
26 Twamaze kubona ko “[i]nyanja yak’ umuriro n’amazuku” idasobanura kuba ari ahantu ho kubabarizwa mu buryo nyabwo (Ibyahishuwe 19:20). Iyaba Satani yagombaga kuhababarizwa bikomeye by’iteka ryose, Yehova yari kumureka agakomeza akabaho. Ubundi kandi ubuzima ni impano si igihano. Urupfu ni igihano cy’icyaha kandi, dukurikije Bibiliya, icyapfuye nticyumva umubabaro na muke (Abaroma 6:23; Umubwiriza 9:5, 10). Byongeye kandi, dusoma nyuma y’aho ko n’urupfu ubwarwo, n’Ikuzimu bijugunywa muri iyo nyanja yak’umuriro n’amazuku. Mu by’ukuri, urupfu n’Ikuzimu ntibishobora kumva uburibwe!—Ibyahishuwe 20:14.
27. Ibyabaye kuri Sodomu na Gomora bidufasha bite gusobanukirwa iyi mvugo ngo inyanja yaka umuriro n’amazuku?
27 Ibyo byose byumvikanisha neza igitekerezo cy’uko inyanja yak’umuriro n’amazuku ari ikigereranyo. Hejuru y’ibyo byose umuriro n’amazuku bitwibutsa ibyabaye kuri Sodomu na Gomora, ho harimbuwe n’Imana kubera ubugome bwaho bukomeye. Igihe cyaho kigeze, “Uwiteka [Yehova, MN] agusha kuri Sodomu n’i Gomora amazuku n’umuriro, bivuye k’Uwiteka [Yehova, MN] mu ijuru” (Itangiriro 19:24). Icyabaye kuri iyo migi yombi cyiswe ‘igihano cy’umuriro utazima’ (Yuda 7). Nyamara, iyo migi yombi ntiyababajwe iteka ryose. Ahubwo yaratsembwe, irimburanwa burundu n’abaturage bayo bari inkozi z’ibibi. Ubu iyo migi ntikibaho, kandi nta muntu n’umwe ushobora kumenya neza aho iyo migi yari yubatse.
28. Inyanja yaka umuriro n’amazuku ni iki, kandi itandukaniye he n’urupfu, Hadesi n’ikuzimu?
28 Mu buryo buhuje n’ibyo, Bibiliya ubwayo itanga ubusobanuro ku nyanja yak’umuriro n’amazuku igira iti “Iyo nyanja yak’ umuriro ni yo rupfu rwa kabiri” (Ibyahishuwe 20:14). Birumvikana ko aho ari kimwe na ya Gehinomu Yesu yavuze, aho abagome barimburirwa burundu, atari aho bababarizwa iteka (Matayo 10:28). Ni ukurimbuka kwa burundu ku buryo budasubirwaho ari nta byiringiro byo kuzuka. Bityo, n’ubwo hari imfunguzo z’urupfu, Hadesi n’ikuzimu, nta na hamwe havugwa urufunguzo rufungura inyanja yak’umuriro n’amazuku (Ibyahishuwe 1:18; 20:1). Ntizigera irekura na rimwe abayifungiwemo.—Gereranya na Mariko 9:43-47.
Bazababazwa ku Manywa na n’Ijoro Iteka Ryose
29, 30. Yohana avuga iki ku Mwanzi amwita inyamaswa n’umuhanuzi w’ibinyoma, kandi ibyo byumvikana bite?
29 Avuga ibyerekeye ku Mwanzi, ku nyamaswa no k’umuhanuzi w’ibinyoma, Yohana aratubwira ati “Bazababazwa ku manywa na n’ijor’ iteka ryose” (Ibyahishuwe 20:10b). Ibyo se bishobora kuba bisobanura iki? Nk’uko twamaze kubibona, ntibihuje n’ubwenge kuvuga ko bene ibyo bigereranyo nk’inyamaswa n’umuhanuzi w’ibinyoma, n’urupfu n’ikuzimu bishobora kubabazwa mu buryo bugaragara. Ku bw’ibyo, nta mpamvu n’imwe yo kwemeza ko Satani azababazwa iteka ryose. Ahubwo agomba kurimburwa burundu.
30 Hano ijambo ry’Ikigiriki ryekeye ku “mubabaro,” ryakoreshejwe ariryo ba·sa·niʹzo, risobanura mbere na mbere “kugerageza (ibyuma) bakoresheje ibuye rigeragerezwaho.” Na ho igisobanuro cya kabiri ni “Guhata [umuntu] mu buryo bwo kubabaza by’agashinyaguro” (Dictionnaire grec-français de Bailly). Hakurikijwe uburyo iri jambo ry’Ikigiriki rikoreshejwemo, byerekana ko ibizaba kuri Satani bizakoreshwa iteka ryose nk’ibuye rigeragerezwaho ku byerekeye uburenganzira no gukiranuka kw’ubutegetsi bwa Yehova. Ubwo ni bwo ikibazo cyagiriwe impaka ku byerekeye ubutegetsi bw’ikirenga kuri byose kizaba gikemuwe burundu. Nta na rimwe kurwanya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bizongera guhabwa igihe cyo kubigerageza kugira ngo bigaragare ko nta shingiro bifite.—Gereranya na Zaburi 92:1, 15.
31. Amagambo abiri y’Ikigiriki afitanye isano n’ijambo rivuga “umubabaro” adufasha ate kumva uburemere bw’igihano giteganyirijwe Satani Umwanzi?
31 Byongeye kandi, ijambo ba·sa·ni·stesʹ, cyangwa “ubabaza” ryakoreshejwe muri Bibiliya risobanura “umucunga gereza” (Matayo 18:34, Kingdom Interlinear). Mu buryo buhuje n’ibyo, Satani azaboherwa iteka ryose mu nyanja yaka umuriro n’amazuku; ntazigera abohorwa. Hanyuma, muri Bibiliya y’Ikigiriki yitwa La Septante iyo Yohana yari azi neza, ijambo baʹsa·nos rikoreshwa ryerekeza k’ugucishwa bugufi bigana ku rupfu (Ezekieli 32:24, 30). Ibyo bidufasha kumva ko igihano kizahabwa Satani gikojeje isoni, ari cyo rupfu rw’iteka mu nyanja yaka umuriro n’amazuku. Ibikorwa bye bizapfana na we.—1 Yohana 3:8.
32. Ni ikihe gihano abadayimoni bazahabwa, kandi tubizi dute?
32 Na none kandi abadayimoni ntibavugwa muri uwo murongo. Aho ntibaba bazabohoranwa na Satani nyuma y’imyaka igihumbi kugira ngo bazahabwe igihano cy’urupfu rw’iteka kimwe na we? Uko bigaragara ni ko bizagenda. Mu mugani w’intama n’ihene, Yesu yavuze ko ihene zizajya “mu muriro w’iteka watunganirijw’ Umwanzi n’abamaraika be” (Matayo 25:41). Imvugo ngo ‘umuriro w’iteka’ igomba kuba ifitanye isano n’inyanja yak’umuriro n’amazuku aho Satani azajugunywa. Abamarayika b’Umwanzi birukananywe na we mu ijuru. Uko bigaragara, bazajugunywa ikuzimu kimwe na we mu itangira ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi. Uko byumvikana, na bo bazarimburanwa na we mu nyanja yaka umuriro n’amazuku.—Matayo 8:29.
33. Ubwo rero ni ikihe gice giheruka cy’ubuhanuzi bwo mu Itangiriro 3:15 kizaba gisohoye, kandi ni iki umwuka wa Yehova watumye Yohana ashishikarira?
33 Nguko uko igice cya nyuma cy’ubuhanuzi bwo mu Itangiriro 3:15 kizasohora. Igihe Satani azajugunywa mu nyanja yak’umuriro, azapfa nk’uko inzoka yajanjagurwa umutwe n’agatsinsino k’icyuma igapfa. We n’abadayimoni be bazaba bavuyeho burundu. Nta n’ubwo bongera kuvugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Nyuma yo kuvuga ibyo [byose] mu buryo bw’ubuhanuzi, ubu noneho umwuka wa Yehova urerekeza ibitekerezo ku kibazo gishishikaje abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, aricyo cy’iki ngo—mbese ni iki ubutegetsi bwo mu ijuru bw’“Umwami w’abami” n’“abari hamwe na we, bahamagawe batoranijwe bakiranutse” buzazanira abantu? (Ibyahishuwe 17:14). Mu gusubiza, Yohana arongera nanone kutugarura mu ntangiriro y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Indi mirongo yo mu Byanditswe ivuga ko igihe Yesu yari yapfuye, yari muri Hadesi (Ibyakozwe 2:31). Ibyo ariko ntibigomba kutubera intandaro yo kuvuga ko Hadesi n’ikuzimu bivuga buri gihe ahantu hamwe. Ubwo inyamaswa na Satani bijya ikuzimu, abantu gusa ni bo bavugwaho ko bajya muri Hadesi, aho basinzirira mu rupfu kugeza igihe bazazurirwa.—Yobu 14:13; Ibyahishuwe 20:13.
b Ishoka (mu Kigiriki peʹle·kus) uko bigaragara yari igikoresho cyo kwicisha muri Roma, n’ubwo mu gihe cya Yohana inkota ari yo yakoreshwaga cyane (Ibyakozwe 12:2). Ku bw’ibyo, ijambo ry’Ikigiriki rikoreshwa aha, pe·pe·le·kis·meʹnon ngo (“bicishijwe ishoka”), risobanura gusa, ko “bishwe.”
c Igishimishije, nk’uko Eusebe, umwanditsi w’amateka wo mu kinyejana cya kane abivuga, Papias wa Hierapolis utekerezwaho kuba yaragize ubumenyi bwa Bibiliya abukuye ku bigishwa ba Yohana, umwanditsi w’Ibyahishuwe, yemeraga Ubwami bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi uko bwakabaye (n’ubwo Eusèbe atabyumvikanagaho na we na gato).—Histoire ecclésiastique, ya Eusèbe, III, 39.
[Ifoto yo ku ipaji ya 293]
Inyanja y’Umunyu [Mer Morte]. Aho Sodomu na Gomora bishobora kuba byari biri
[Amafoto yo ku ipaji ya 294]
“Nzashyir’ urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukomerets’ umutwe, naw’ uzarukomerets’ agatsinsino”