Reka Kujijuka Bikurinde
“Amakenga azakubera umurinzi; kujijuka kuzagukiza.”—IMIGANI 2:11.
1. Kujijuka bishobora kuturinda mu biki?
YEHOVA ashaka ko wajijuka. Kubera iki? Ni ukubera ko azi ko bizakurinda akaga kenshi. Mu Migani 2:10-19 hatangira hagira hati “nuko ubwenge buzinjira mu mutima wawe, kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe: amakenga azakubera umurinzi; kujijuka kuzagukiza [“kuzakurinda,” NW ].” Kuzakurinda iki? Kuzakurinda ‘inzira y’ibibi,’ abareka inzira zitunganye, n’abantu b’ibigande mu migenzereze yabo.
2. Kujijuka bisobanura iki, kandi se, ni ukuhe kujijuka Abakristo bifuza mu buryo bwihariye?
2 Birashoboka ko uzibuka ko kujijuka ari ubushobozi bw’ubwenge bwo gutandukanya ikintu n’ikindi. Umuntu ujijutse, abona itandukaniro riri hagati y’ibitekerezo cyangwa ibintu binyuranye, kandi akamenya gushyira mu gaciro. Twebwe Abakristo, dukeneye mu buryo bwihariye kugira ukujijuka ko mu buryo bw’umwuka, gushingiye ku bumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana. Mu gihe twiga Ibyanditswe, ni nk’aho tuba ducukuramo amatafari yo kubaka ukujijuka ko mu buryo bw’umwuka. Ibyo twiga bishobora kudufasha gufata imyanzuro ishimisha Yehova.
3. Ni gute dushobora kujijuka mu buryo bw’umwuka?
3 Mu gihe Imana yabazaga Salomo, Umwami w’Isirayeli, umugisha yifuzaga, uwo mutegetsi wari ukiri muto yaravuze ati “uhe umugaragu wawe umutima ujijutse, ngo nshobore gucira abantu bawe imanza, kugira ngo menye gutandukanya ibyiza n’ibibi.” Salomo yasabye kujijuka maze Yehova abimuha mu rugero rwihariye (1 Abami 3:9; 5:10 [4:30 muri Biblia Yera]). Kugira ngo tujijuke, tugomba kubisaba mu isengesho, kandi tugomba kwiga Ijambo ry’Imana twifashishije ibitabo bitanga urumuri, duhabwa binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45-47). Ibyo bizadufasha kujijuka mu buryo bw’umwuka, kugeza ubwo ‘tuzaba bakuru [ku bwenge],’ tugashobora “gutandukanya [cyangwa, kujijukirwa tukamenya] icyiza n’ikibi.”—1 Abakorinto 14:20; Abaheburayo 5:14.
Dukeneye Kujijuka mu Buryo Bwihariye
4. Kugira ‘ijisho rireba neza’ bisobanura iki, kandi se, ni gute bishobora kutuzanira inyungu?
4 Mu gihe tujijutse mu buryo bukwiriye, dushobora gukora ibihuje n’amagambo ya Yesu Kristo agira ati “ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo [bintu] byose muzabyongerwa” (Matayo 6:33). Nanone kandi, Yesu yagize ati “itabaza ry’umubiri ni ijisho. Nuko rero ijisho ryawe, iyo rirebye neza, n’umubiri wawe wose ugira umucyo” (Luka 11:34). Ijisho ni itabaza ry’ikigereranyo. Ijisho ‘rireba neza,’ ribona ibintu nk’uko biri, riraboneza. Mu gihe dufite ijisho nk’iryo, dushobora kugaragaza ko tujijutse, maze tukagenda tudasitara mu buryo bw’umwuka.
5. Ku bihereranye n’ibikorwa by’ubucuruzi, ni iki twagombye kuzirikana ku birebana n’icyo itorero rya Gikristo rigamije?
5 Aho gukomeza kugira ijisho ribona neza, bamwe baremereje ubuzima bwabo n’ubw’abandi, binyuriye mu bikorwa by’ubucuruzi bibareshya. Ariko kandi, twagombye kwibuka ko itorero rya Gikristo ari “inkingi y’ukuri igushyigikiye” (1 Timoteyo 3:15). Kimwe n’inkingi z’inzu, itorero rishyigikira ukuri kw’Imana, aho gushyigikira umushinga w’ubucuruzi w’umuntu uwo ari we wese. Amatorero y’Abahamya ba Yehova, ntiyashyiriweho kuba ahantu ho guteza imbere inyungu, ibintu, cyangwa ibikorwa byo mu rwego rw’ubucuruzi. Tugomba kwirinda gukorera ibikorwa byacu by’ubucuruzi mu Nzu y’Ubwami. Kujijuka bidufasha kubona ko Inzu z’Ubwami, Ibyigisho by’Igitabo cy’Itorero, amakoraniro mato n’amanini y’Abahamya ba Yehova, ari ahantu hagenewe imishyikirano ihuza Abakristo, hamwe n’ibiganiro by’umwuka. Turamutse dukoresheje imishyikirano yo mu buryo bw’umwuka kugira ngo duteze imbere igikorwa icyo ari cyo cyose cyerekeye ubucuruzi, mbese, ibyo ntibyaba nibura bigaragaza ko tudashimira ku bw’ibintu by’agaciro byo mu buryo bw’umwuka? Imishyikirano yo mu rwego rw’itorero, ntiyagombye na rimwe gukoreshwa ku bw’indamu z’amafaranga.
6. Kuki ibicuruzwa n’ibikorwa by’ubucuruzi, bitagombye gukorwa cyangwa gutezwa imbere mu gihe cy’amateraniro y’itorero?
6 Hari bamwe bifashishije imishyikirano ya gitewokarasi kugira ngo bacuruze imiti cyangwa amavuta yo kwisiga, za vitamini, ibikorwa by’itumanaho, ibikoresho by’ubwubatsi, ibikorwa by’ubukerarugendo, porogaramu za orudinateri n’ibikoresho byazo, n’ibindi n’ibindi. Ariko kandi, amateraniro y’itorero si ahantu ho gucururiza cyangwa guteza imbere ibicuruzwa, cyangwa se ibikorwa by’ubucuruzi. Dushobora kwiyumvisha ihame ibyo bishingiyeho, nitwibuka ko Yesu ‘yirukanye [bose] n’intama n’inka mu rusengero, amena ifeza z’abaguraga inuma ati “nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.” ’—Yohana 2:15, 16.
Bite se ku Bihereranye no Gushora Imari mu Mishinga?
7. Kuki kujijuka no kugira amakenga bikenewe, mu bihereranye no gushora imari mu mishinga?
7 Tugomba kujijuka, kandi tukagira amakenga, mu gihe duteganya gushora imari mu mishinga y’ubucuruzi. Reka tuvuge ko hari umuntu ushaka ko umuguriza amafaranga, maze akagusezeranya amasezerano nk’aya ngo “nkwijeje ko uzunguka amafaranga menshi.” “Ntushobora guhomba. Nzi neza ko uyu mushinga uzunguka.” Urabe maso mu gihe umuntu akwijeje ibintu nk’ibyo. Yaba atavugisha ukuri cyangwa se akaba ari indyarya, kubera ko ibyo gushora imari mu mushinga ari ibintu bitajya byizerwa cyane. Mu by’ukuri, abantu bamwe na bamwe bakoresha utugambo turyohereye kandi b’abahemu, bagiye bariganya abagize itorero. Ibyo biratwibutsa iby’ “abantu batubaha Imana,” bari baraseseye mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere, maze ‘bagahindura ubuntu bw’Imana yacu isoni nke.’ Abo bari bameze nk’urutare rushinyitse ruri hasi mu mazi, rwashoboraga gushishimura abantu boga, rukabica (Yuda 4, 12). Ni iby’ukuri ko intego z’abanyamahugu ziba zitandukanye n’iz’abahakanyi, ariko na bo bamunga abagize itorero.
8. Byagendekeye bite imishinga y’ubucuruzi imwe n’imwe yasaga n’aho yakunguka?
8 Hari ndetse n’Abakristo bagiye baganira n’abandi Bakristo ku byerekeye imishinga isa n’aho yunguka, babigiranye umutima mwiza, hanyuma abo, hamwe n’abakurikije urugero rwabo, baza guhomba amafaranga bashoye. Ingaruka yabaye iy’uko Abakristo bamwe batakaje inshingano mu itorero. Mu gihe imishinga igamije kuzana ubukire mu buryo bwihuse yaba ijemo ibintu by’amahugu, umuntu ubibonamo inyungu, ni uwo mutekamutwe wenyine, udatinda guhita azimira. Ni gute kujijuka bishobora gufasha umuntu kwirinda iyo mimerere?
9. Kuki kujijuka bikenewe, kugira ngo dusesengure amirariro y’abantu ku birebana no gushora imari mu mishinga?
9 Kujijuka bikubiyemo igitekerezo cyo gushobora kwiyumvisha ibintu bidafututse. Ubwo bushobozi burakenewe kugira ngo dusesengure amirariro y’abantu, ku bihereranye no gushora imari mu mushinga. Abakristo barizerana, bityo bamwe na bamwe bakaba bashobora gutekereza ko abavandimwe na bashiki bacu b’umwuka badashobora kujya mu mushinga washyira mu kaga umutungo wa bagenzi babo bahuje ukwizera. Ariko kandi, kuba umucuruzi runaka ari Umukristo, ibyo ntibyemeza ko ari kabuhariwe mu byerekeye ubucuruzi, cyangwa se ko umushinga we uzagira icyo ugeraho.
10. Kuki Abakristo bamwe na bamwe bashakira inguzanyo zo gushora mu bucuruzi muri bagenzi babo bahuje ukwizera, kandi se, ni gute bishobora kugendekera imishinga nk’iyo ishowemo amafaranga?
10 Abakristo bamwe na bamwe bashakira inguzanyo z’iby’ubucuruzi kuri bagenzi babo bahuje ukwizera, kubera ko ibigo bikomeye bitanga inguzanyo bidashobora kubaguriza amafaranga yo gushora mu mishinga yabo igenza akaguru kamwe. Abenshi bagiye bibeshya, bakibwira ko gushora amafaranga yabo gusa byari kubazanira ubukire bw’ikitaraganya batagombye kugoka cyane, cyangwa se wenda nta n’icyo bakoze rwose. Bamwe bareshywa no gushora umutungo wabo mu mushinga bitewe n’ishema rijyana na byo, ariko amaherezo yabyo akaba ayo gutakaza ibyo bari barizigamiye mu mibereho yabo yose! Umukristo umwe yashoye akayabo k’amafaranga, akaba yari yiteze kubona inyungu ya 25 ku ijana mu byumweru bibiri gusa. Yatakaje ayo mafaranga yose ubwo hatangazwaga ko iyo sosiyete yahombye! Mu wundi mushinga w’ubucuruzi, umuntu ushora imari mu mishinga y’iby’ubwubatsi yagujije abandi bo mu itorero akayabo k’amafaranga. Yabasezeranije kuzabaha inyungu zihanitse mu buryo budasanzwe, ariko aza guhomba maze atakaza amafaranga yari yagujije.
Mu Gihe Imishinga y’Ubucuruzi Ihombye
11. Ni iyihe nama yatanzwe na Pawulo, ku bihereranye n’umururumba hamwe no gukunda amafaranga?
11 Guhomba kw’imishinga y’ubucuruzi, byatumye bamwe mu Bakristo bashoye imari mu mishinga igenza akaguru kamwe bamanjirwa, ndetse banahenebera mu buryo bw’umwuka. Kutareka ngo kujijuka bibe uburinzi, byatumye bamwe bagira intimba n’umushiha. Umururumba wabereye abantu benshi umutego. Pawulo yanditse agira ati “ariko . . . kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe, nk’uko bikwiriye abera” (Abefeso 5:3). Nanone, yatanze umuburo ugira uti “abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose. Hariho abantu bamwe bazirarikiye, barayoba, bava mu byo kwizera, bihandisha imibabaro myinshi.”—1 Timoteyo 6:9, 10.
12. Mu gihe Abakristo bakorera hamwe umurimo w’ubucuruzi, ni iki bagombye kwibuka mu buryo bwihariye?
12 Mu gihe Umukristo yaba yihinzemo akamenyero ko gukunda amafaranga, ashobora kwikururira akaga kenshi ko mu buryo bw’umwuka. Abafarisayo bakundaga impiya, kandi uwo ni umuco uranga abantu benshi muri iyi minsi y’imperuka (Luka 16:14; 2 Timoteyo 3:1, 2). Ibinyuranye n’ibyo, imibereho y’Umukristo, yagombye kuba ‘[itarimo ibyo] gukunda impiya’ (Abaheburayo 13:5). Birumvikana ko Abakristo bashobora gufatanya ubucuruzi, cyangwa gutangirira ubucuruzi hamwe. Icyakora mu gihe bakora ibyo bintu, ibiganiro n’imishyikirano birebana na byo, ntibyagombye kugira aho bihurira n’ibirebana n’itorero. Kandi mwibuke ibi bikurikira: n’ubwo byaba ari hagati y’abavandimwe b’umwuka, buri gihe mujye mushyira mu nyandiko amasezerano y’ubucuruzi mugirana. Ku bihereranye n’ibyo, hari ingingo y’ingirakamaro ifite umutwe uvuga ngo “Mubishyire mu Nyandiko!,” yasohotse muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Gashyantare 1983, kuva ku ipaji ya 13 kugeza ku ya 15.—Mu Cyongereza.
13. Ni gute wakwerekeza amagambo yo mu Migani 22:7 ku mishinga y’ubucuruzi?
13 Mu Migani 22:7 hatubwira amagambo agira ati “uguza aba ari nk’umugaragu w’umugurije.” Akenshi ntibiba bihuje n’ubwenge ko twe ubwacu twakwishyira mu mimerere ya bene uwo mugaragu, cyangwa ngo tuyishyiremo umuvandimwe wacu. Mu gihe haba hagize umuntu uwo ari we wese utuguza amafaranga yo gushyira mu mushinga w’ubucuruzi, byaba byiza kureba ubushobozi afite bwo kuzishyura ayo mafaranga. Mbese, azwiho kuba ari umuntu wizerwa kandi wiringirwa? Birumvikana ko twagombye kuzirikana ko gutanga iyo nguzanyo bishobora gutuma tubura ayo mafaranga burundu, kubera ko imishinga y’ubucuruzi myinshi ihomba. Kugirana amasezerano yanditse byonyine, ntibyemeza ko umushinga uzagira icyo ugeraho. Kandi rwose, nta bwo byaba ari ukugira amakenga, umuntu aramutse ashoye amafaranga menshi mu mushinga, arenze ayo ashobora kwihanganira guhomba.
14. Kuki tugomba kugaragaza ko turi abantu bajijutse mu gihe twaba twagujije Umukristo mugenzi wacu amafaranga, ariko umushinga we ukaza guhomba?
14 Tugomba kugaragaza ko tujijutse mu gihe twaba twaragurije Umukristo amafaranga ku mpamvu z’ubucuruzi, hanyuma ayo mafaranga akaza guhomba, nyamara kandi hakaba hatarabayeho ibikorwa by’ubuhemu. Niba igihombo cy’ubucuruzi kitaraturutse kuri mugenzi wacu duhuje ukwizera watugujije amafaranga, mbese, dushobora kuvuga ko twaba twararenganyijwe? Oya, kubera ko twatanze iyo nguzanyo ku bushake, wenda tukaba twaranahabwaga inyungu yayo, kandi hakaba hatarabayemo igikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubuhemu. Kubera ko nta buhemu bwabayemo, nta mpamvu dufite yo kurega uwo twagurije. Mu by’ukuri se, byaba bimaze iki kurega mugenzi wawe w’Umukristo w’inyangamugayo, wagombye gutangaza ko umushinga w’ubucuruzi yakoranaga umutima mwiza wahombye?—1 Abakorinto 6:1.
15. Mu gihe habayeho gutangaza ko umushinga wahombye, ni ibihe bintu bigomba kwitabwaho?
15 Rimwe na rimwe, abantu bagira igihombo mu by’ubucuruzi, bashaka ukuntu bakumva badohorewe bitabaza igikorwa cyo gutangaza ko bahombye. Kubera ko Abakristo batagomba gufatana uburemere buke ibihereranye n’ideni, ndetse na nyuma yo guhanagurwaho imyenda imwe n’imwe mu buryo bwemewe n’amategeko, hari bamwe bumvise bahatirwa kugerageza kwishyura imyenda basonewe, mu gihe abari barabagurije amafaranga baba babyemeye. Ariko se noneho, byagenda bite mu gihe nyir’ukwaka inguzanyo yaba ahombeje amafaranga y’umuvandimwe we, nyamara akaba yiberaho mu mudamararo? Cyangwa se, byagenda bite mu gihe nyir’ukwaka inguzanyo yaba abonye amafaranga yo kuriha ayo yari yagujije, ariko akirengagiza ikibazo afitanye n’umuvandimwe we mu bihereranye no kwishyura amafaranga? Icyo gihe, hashobora kubaho ugushidikanya ku bihereranye no kuba uwo muntu yaba akwiriye guhabwa inshingano mu itorero.—1 Timoteyo 3:3, 8; reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Nzeri 1994, ku mapaji ya 30-1 (mu Gifaransa).
Byagenda Bite se mu Gihe Haba Habayeho Amahugu?
16. Ni izihe ntambwe zishobora guterwa mu gihe bigaragara ko twariganijwe mu bucuruzi bwacu?
16 Kujijuka bidufasha kubona ko ibyo dushoyemo amafaranga byose atari ko byunguka. Ariko se, byagenda bite mu gihe haba habayeho amahungu? Ijambo amahugu risobanurwa ko ari “ukugoreka ukuri ukoresheje ikinyoma, gucabiranya cyangwa kurimanganya ubigambiriye, ugamije gutuma undi muntu areka ikintu cye runaka cy’agaciro, cyangwa agahara uburenganzira bwe ahabwa n’amategeko.” Yesu Kristo yagaragaje intambwe zishobora guterwa mu gihe umuntu yaba akeka ko yariganyijwe n’Umukristo mugenzi we. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 18:15-17, Yesu yagize ati “mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye: nakumvira, uzaba ubonye mwene so. Ariko natakumvira, umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘[i]jambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’ Kandi niyanga kumvira abo, uzabibwire [i]torero: niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.” Urugero Yesu yakomeje atanga, rugaragaza ko yatekerezaga ibyaha birebana n’ibibazo by’amafaranga, hakubiyemo n’amahugu.—Matayo 18:23-35.
17, 18. Mu gihe uwiyita Umukristo yaba aturiganije, ni gute kujijuka bishobora kuturinda?
17 Birumvikana ariko ko niba nta gihamya, cyangwa nibura impamvu yaba yerekana ko habayeho amahugu, nta mpamvu ishingiye ku Byanditswe yaba ihari yo gutera intambwe zivugwa muri Matayo 18:15-17. Noneho se, byagenda bite mu gihe uwiyita Umukristo yaba aturiganyije? Kujijuka bishobora kuturinda gukora igikorwa gishobora gushyira umugayo ku itorero. Pawulo yagiriye bagenzi be b’Abakristo inama yo kwemera kugirirwa nabi, ndetse no guhuguzwa, aho kujyana umuvandimwe mu rukiko.—1 Abakorinto 6:7.
18 Abavandimwe bacu na bashiki bacu nyakuri, nta bwo “[b]uzuye uburiganya n’ububi bwose,” nka wa mukonikoni witwaga Bariyesu (Ibyakozwe 13:6-12). Bityo rero, nimucyo tube abantu bajijutse mu gihe amafaranga atikiriye mu mishinga y’ubucuruzi irimo bagenzi bacu duhuje ukwizera. Mu gihe twaramuka dutekereje ibyo kujyana ikirego mu butegetsi, twagombye kureba ingaruka bishobora kutugiraho twebwe ubwacu, n’izo byagira ku wundi muntu cyangwa ku bandi bantu, ku itorero, no ku bo hanze. Gukurikirana indishyi, bishobora kudutwara igihe kinini, imbaraga nyinshi, hamwe n’ubundi butunzi. Ingaruka z’ibyo ni uko gusa bishobora kungura abacamanza n’abandi bakozi babigize umwuga. Ikibabaje ni uko hari Abakristo bamwe bemeye guhara inshingano za gitewokarasi, bitewe no kwirundumurira mu buryo bukabije muri ibyo bintu. Mu gihe tugize uburangare muri ubwo buryo, bigomba kuba bishimisha Satani, ariko twe, dushaka gushimisha umutima wa Yehova (Imigani 27:11). Ku rundi ruhande, kwemera guhomba bishobora kuturinda intimba kandi bigatuma ducungura igihe kinini, ari kuri twe no ku basaza. Bizagira uruhare mu gutuma itorero rikomeza kugira amahoro, kandi bizatuma dushobora gukomeza gushaka Ubwami mbere na mbere.
Kujijuka no Gufata Imyanzuro
19. Ni iki kujijuka mu buryo bw’umwuka n’isengesho bishobora kutumarira mu gihe dufata imyanzuro igoye?
19 Gufata imyanzuro yerekeranye n’iby’amafaranga cyangwa iby’ubucuruzi, bishobora kutugora cyane. Ariko kandi, kujijuka mu buryo bw’umwuka bishobora kudufasha gushyira ibintu ku munzani tukabigereranya, maze tugafata imyanzuro ihuje n’ubwenge. Byongeye kandi, kwishingikiriza kuri Yehova mu isengesho, bishobora gutuma tugira “amahoro y’Imana” (Abafilipi 4:6, 7). Ni imimerere y’ituze n’amahoro yo mu mutima umuntu abamo, bitewe n’imishyikirano ya bugufi agirana na Yehova mu buryo bwa bwite. Rwose, ayo mahoro ashobora kudufasha gukomeza kutabogama, mu gihe twaba duhanganye n’ikibazo cyo gufata imyanzuro ikomeye.
20. Ni iki twagombye kwiyemeza gukora, ku bihereranye n’ibikorwa by’ubucuruzi hamwe n’ibireba itorero?
20 Nimucyo twiyemeze kutareka ngo impaka zishingiye ku bucuruzi zihungabanye amahoro yacu cyangwa ay’itorero. Tugomba kwibuka ko itorero rya Gikristo ribereyeho kudufasha mu buryo bw’umwuka, ritabereyeho kuba ihuriro ry’ibikorwa by’ubucuruzi. Igihe cyose, ibyerekeye ubucuruzi bigomba gutandukanywa n’ibikorwa birebana n’itorero. Tugomba kuba abantu bajijutse kandi tukagira amakenga, mu gihe dutangiye imishinga y’ubucuruzi. Nimucyo kandi dukomeze kubona ibyo bintu mu buryo bushyize mu gaciro, dushaka mbere na mbere inyungu z’Ubwami. Mu gihe umushinga w’ubucuruzi urimo bagenzi bacu twifatanya mu gusenga uhombye, nimucyo twihatire gukora ibyarushaho kunogera abawurimo bose.
21. Ni gute dushobora kugaragaza ko turi abantu bajijutse, kandi tugakora ibihuje n’ibyanditswe mu Bafilipi 1:9-11?
21 Aho guhangayikishwa mu buryo bukabije n’iby’amafaranga hamwe n’ibindi bintu by’agaciro gake, nimucyo twese duhugurire umutima wacu kujijuka, dusenge dusaba Imana ubuyobozi, kandi dukomeze gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Mu guhuza n’isengesho rya Pawulo, ‘urukundo rwacu [ni]rugwize ubwenge no kumenya kose [“kujijuka mu buryo bwuzuye,” “NW”] kugira ngo tubone uko turobanura ibinyuranye [“ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,” “NW”] tube inyangamugayo [“abadasitaza abandi,” NW ] ,’ cyangwa abatisitaza ubwacu. Ubu, mu gihe Kristo Umwami ari ku ntebe ye ya cyami yo mu ijuru, nimucyo tube abantu bajijutse mu buryo bw’umwuka mu bintu byose bigize imibereho [yacu]. Kandi ‘twuzure imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe,’ ari yo Mutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umwami Yehova.—Abafilipi 1:9-11.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kujijuka bisobanura iki?
◻ Kuki Abakristo bagomba kugaragaza mu buryo bwihariye, ko ari abantu bajijutse mu bihereranye n’ibikorwa by’ubucuruzi bagirana?
◻ Ni gute kujijuka bishobora kudufasha mu gihe twaba twumva ko mugenzi wacu duhuje ukwizera yaturiganije?
◻ Ni uruhe ruhare kujijuka byagombye kugira, mu bihereranye no gufata imyanzuro?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Kujijuka bizadufasha gushyira mu bikorwa inama ya Yesu, yo gukomeza gushaka Ubwami mbere na mbere
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Buri gihe, mujye mushyira mu nyandiko amasezerano y’ubucuruzi mugirana