Jya wubaha “icyo Imana yateranyirije hamwe”
“Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”—MAR 10:9.
1, 2. Mu Baheburayo 13:4 hadusaba iki?
TWESE twifuza kubaha Yehova. Birakwiriye ko tumwubaha kandi adusezeranya ko nitubikora na we azatwubaha (1 Sam 2:30; Imig 3:9; Ibyah 4:11). Nanone yifuza ko twubaha abandi, urugero nk’abategetsi (Rom 12:10; 13:7). Ariko hari ikindi kintu kihariye tugomba kubaha cyane. Icyo kintu ni ishyingiranwa.
2 Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya” (Heb 13:4). Pawulo ntiyapfuye kuvuga ayo magambo gusa. Ahubwo yashakaga kugira Abakristo inama yo kubaha ishyingiranwa, bakabona ko rifite agaciro. Ese nawe ni uko ubibona? Ese niba warashatse, ubona ko ishyingiranwa ryawe rigomba kubahwa?
3. Ni iyihe nama y’ingenzi Yesu yatanze ku birebana n’ishyingiranwa? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
3 Niba wubaha ishyingiranwa, ukurikiza urugero ruhebuje Yesu yatanze. Na we yubahaga ishyingiranwa. Igihe Abafarisayo bamubazaga ibirebana no gutana, yerekeje ku magambo Imana yari yaravuze itangiza ishyingiranwa. Icyo gihe yaravuze iti: “Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina, maze bombi bakaba umubiri umwe.” Hanyuma Yesu yongeyeho ati: “Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”—Soma muri Mariko 10:2-12; Intang 2:24.
4. Yehova yatangije ishyingiranwa rimeze rite?
4 Yesu yemeraga ko ishyingiranwa ryatangijwe n’Imana, kandi ko abashakanye bagomba kubana akaramata. Imana ntiyigeze ibwira Adamu na Eva ko bari kuzagera aho bagatana. Ishyingiranwa ryatangijwe mu busitani bwa Edeni, ryahuzaga umugabo umwe n’umugore umwe, kandi “bombi” bagombaga kubana akaramata.
IBINTU BYAHUNGABANYIJE ISHYINGIRANWA
5. Ni izihe ngaruka urupfu rugira ku bashakanye?
5 Icyakora icyaha cya Adamu cyatumye haduka ibibi byinshi. Kimwe mu bintu byazanywe n’icyaha ni urupfu, kandi rugira ingaruka ku ishyingiranwa. Ibyo byerekanwa n’amagambo intumwa Pawulo yanditse, igihe yavugaga ko Abakristo batagengwa n’Amategeko ya Mose. Yavuze ko urupfu rutanya abashakanye, kandi usigaye akaba yemerewe kongera gushaka.—Rom 7:1-3.
6. Amategeko ya Mose agaragaza ko Imana ibona ite ishyingiranwa?
6 Amategeko Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli, yasobanuraga neza iby’ishyingiranwa. Yemeraga ko umugabo ashobora gushaka abagore benshi, ibyo bikaba byarakorwaga na mbere y’uko Imana iha Abisirayeli ayo Mategeko. Ariko hari amategeko yabigengaga kugira ngo abagore n’abana badahohoterwa. Urugero, iyo umugabo w’Umwisirayeli yashakanaga n’umuja nyuma yaho agashaka undi mugore, ntiyagombaga kugira icyo agabanya ku bitunga umugore wa mbere n’imyambaro ye, kandi yasabwaga gukomeza kumuha ibyo amugomba birebana n’abashakanye. Imana yamusabaga gukomeza kumwitaho kandi akamurinda (Kuva 21:9, 10). Nubwo tutakigengwa n’Amategeko ya Mose, ayo mategeko agaragaza ko Yehova aha agaciro ishyingiranwa. Ese ubwo wowe ntiwagombye kuriha agaciro?
7, 8. (a) Mu Gutegeka kwa Kabiri 24:1, havuga iki ku birebana no gutana kw’abashakanye? (b) Yehova abona ate ibyo gutana kw’abashakanye?
7 Ni iki Amategeko yavugaga ku birebana no gutana kw’abashakanye? Nubwo Yehova atigeze ateganya ko umugabo n’umugore batana, Amategeko yemeraga ko umugabo atana n’umugore we mu gihe ‘amubonyeho ikintu kidakwiriye.’ (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 24:1.) Ayo Mategeko ntiyasobanuraga icyo ‘kintu kidakwiriye’ icyo ari cyo. Ariko nticyari kuba ari ikosa ryoroheje. Ahubwo kigomba kuba cyari ikintu giteye isoni kandi gikomeye (Guteg 23:14). Ikibabaje ni uko mu gihe cya Yesu, Abayahudi benshi batanaga n’abagore babo “ku mpamvu iyo ari yo yose” (Mat 19:3). Nta gushidikanya ko tutifuza kugira imitekerereze nk’iyabo.
8 Umuhanuzi Malaki yagaragaje uko Imana ibona ibyo gutana kw’abashakanye. Mu gihe ke, byari ibintu bisanzwe ko umugabo ariganya ‘umugore wo mu busore bwe,’ wenda ashaka kwishakira undi ukiri muto w’umupagani. Malaki yagaragaje uko Imana ibona ibyo gutana agira ati: “Imana yanga abatana” (Mal 2:14-16). Ibyo bihuje n’ibyo Imana yavuze igihe umugabo n’umugore ba mbere bashyingiranwaga. Yaravuze iti: ‘Umugabo azomatana n’umugore we, maze bombi babe umubiri umwe’ (Intang 2:24). Yesu yashyigikiye uko Se abona ishyingiranwa, igihe yavugaga ati: “Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”—Mat 19:6.
IMPAMVU IMWE RUKUMBI ISHOBORA GUTUMA ABASHAKANYE BATANA
9. Amagambo ya Yesu ari muri Mariko 10:11, 12 asobanura iki?
9 Umuntu ashobora kwibaza ati: “Ese hari impamvu yatuma Umukristo atana n’uwo bashakanye, akaba yemerewe kongera gushaka?” Yesu yagize icyo abivugaho agira ati: “Umuntu wese utana n’umugore we akarongora undi aba asambanye, bityo akaba ahemukiye umugore we. N’umugore utana n’umugabo we akarongorwa n’undi, aba asambanye” (Mar 10:11, 12; Luka 16:18). Biragaragara ko Yesu yubahaga ishyingiranwa, akanifuza ko abandi baryubaha. Iyo umugabo cyangwa umugore yatanaga n’uwo bashakanye bidatewe n’ubusambanyi, hanyuma agashaka undi, yabaga asambanye. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo abashakanye batanye bidatewe n’ubusambanyi, bidasesa ishyingiranwa ryabo. Imana iba ibona ko bakiri “umubiri umwe.” Nanone, Yesu yavuze ko iyo umugabo yatanaga n’umugore we kandi uwo mugore atamuciye inyuma, yabaga amutegeje ubusambanyi. Mu buhe buryo? Umugore wabaga yatanye n’umugabo, yashoboraga kumva ko agomba kongera gushaka, kugira ngo abone ikimutunga. Iyo yongeraga gushaka, yabaga asambanye.
10. Ni iyihe mpamvu ishobora gutuma Umukristo atana n’uwo bashakanye, akaba yemerewe kongera gushaka?
10 Yesu yavuze impamvu ishobora gutuma ishyingiranwa riseswa. Yaravuze ati: “Ndababwira ko umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye” (Mat 19:9). Ibyo yari yarabivuze no mu Kibwiriza cyo ku Musozi (Mat 5:31, 32). Aho hombi Yesu yavuze ibirebana n’“ubusambanyi.” Ubusambanyi bukubiyemo ubuhehesi, uburaya, kugirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu mutashyingiranywe, ubutinganyi no gusambanya amatungo. Bityo rero, umugabo aramutse asambanye, umugore we aba ashobora gufata umwanzuro wo gutana na we cyangwa kugumana na we. Iyo umugore ahisemo gutana na we, icyo gihe Imana ibona ko ishyingiranwa ryabo risheshwe.
11. Kuki Umukristo ashobora guhitamo kudatana n’uwo bashakanye, nubwo yaba afite impamvu zishingiye ku Byanditswe zibimwerera?
11 Zirikana ko Yesu atavuze ko mu gihe umwe mu bashakanye asambanye, bagomba gutana byanze bikunze. Urugero, umugore ashobora guhitamo kugumana n’umugabo we wamuciye inyuma. Ashobora kuba akimukunda, akaba yiteguye kumubabarira, maze bagafatanya kubaka urugo rwabo. Tuvugishije ukuri, baramutse batanye uwo mugore ntiyongere gushaka, yahura n’ibibazo. Ashobora nko kubura ibimutunga, cyangwa akagira irari ry’ibitsina. Ashobora no kugira irungu. Nanone, niba bafite abana, kubigisha ukuri bishobora kumugora (1 Kor 7:14). Mu by’ukuri, uwahemukiwe agafata umwanzuro wo gutana n’uwo bashakanye, ashobora guhura n’ibibazo bikomeye cyane.
12, 13. (a) Byagendekeye bite Hoseya n’umugore we? (b) Kuki Hoseya yacyuye Gomeri, kandi se ibyo yakoze bitwigisha iki ku birebana n’ishyingiranwa?
12 Ibyabaye ku muhanuzi Hoseya bigaragaza neza uko Imana ibona ishyingiranwa. Imana yasabye Hoseya gushaka umugore witwaga Gomeri, wari kuzaba “umusambanyi” kandi ‘akamubyarira abana bo mu busambanyi bwe.’ Gomeri ‘yaratwise abyarira [Hoseya] umwana w’umuhungu’ (Hos 1:2, 3). Nyuma yaho, yabyaye umukobwa n’undi muhungu, uko bigaragara ababyariye mu busambanyi. Nubwo Gomeri yakomezaga kumuca inyuma, Hoseya yaramwihanganiye akomeza kubana na we. Amaherezo Gomeri yataye Hoseya, aza no kuba umuja. Ariko na bwo, Hoseya yatanze amafaranga, aramucyura (Hos 3:1, 2). Yehova yakoresheje Hoseya kugira ngo agaragaze uko yakomezaga kubabarira ishyanga rya Isirayeli ryamuhemukiraga, rigasenga ibigirwamana. Ibyo bitwigisha iki?
13 Mu muryango w’Abakristo, iyo umwe aciye inyuma mugenzi we, uwahemukiwe aba agomba gufata umwanzuro. Yesu yavuze ko aba afite impamvu yumvikana yo guhitamo gutana na we kandi akaba yemerewe kongera gushaka. Ariko nanone, ashobora guhitamo kumubabarira, kandi nta kosa yaba akoze. Hoseya na we yacyuye Gomeri. Amaze kugaruka kwa Hoseya, yamusabye kutazongera gusambana. Nubwo Hoseya yamaze igihe runaka atagirana imibonano mpuzabitsina na we, nyuma yaho bongeye kuyigirana (Hos 3:3). Ibyo byagaragazaga ko Imana yari yiteguye kwemera ko abagize ubwoko bwayo bayigarukira, bakongera kugirana ubucuti na yo (Hos 1:11; 3:3-5). Ibyo bitwigisha iki ku birebana n’ishyingiranwa? Mu gihe Umukristo ahisemo kugumana n’uwo bashakanye wamuciye inyuma, iyo yongeye kugirana na we imibonano mpuzabitsina, aba agaragaje ko yamubabariye (1 Kor 7:3, 5). Icyo gihe nta mpamvu ifatika aba agifite yo gutana na we. Ikiba gisigaye, ni ugufatanyiriza hamwe bakubaha ishyingiranwa nk’uko Imana iryubaha.
JYA WUBAHA ISHYINGIRANWA NUBWO MWABA MUHANGANYE N’IBIBAZO BIKOMEYE
14. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 7:10, 11, ni iki gishobora kuba ku bashakanye?
14 Abakristo bose bagomba kubaha ishyingiranwa nk’uko Yesu na Yehova baryubaha. Icyakora, kubera ko abantu badatunganye, bamwe bishobora kubananira (Rom 7:18-23). Ubwo rero, ntitwagombye gutangazwa n’uko hari Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagiranaga ibibazo bikomeye n’abo bashakanye. Pawulo yavuze ko “umugore atagomba kuva ku mugabo we.” Icyakora hari igihe byabagaho.—Soma mu 1 Abakorinto 7:10, 11.
15, 16. (a) Nubwo abashakanye baba bafitanye ibibazo, ni iki bagombye gukora? Kubera iki? (b) Byagenda bite mu gihe umwe mu bashakanye adasenga Yehova?
15 Pawulo ntiyasobanuye impamvu zatumaga bamwe mu bashakanye bahukana. Icyo tuzi cyo, ni uko bitaterwaga n’uko wenda umugabo yabaga yaciye inyuma umugore we, kuko ibyo byahaga umugore uburenganzira bwo gutana n’umugabo we akaba yemerewe kongera gushaka. Pawulo yanditse ko umugore wabaga yahukanye, yagombaga ‘gukomeza kuba aho adashatse undi, cyangwa se agasubirana n’umugabo we.’ Ibyo bigaragaza ko Imana yabaga ikibona ko bombi ari umubiri umwe. Pawulo yavuze ko uko ibibazo abashakanye bahura na byo byaba biri kose, niba nta waciye undi inyuma, bagombaga kwiyunga. Bagombaga gushaka abasaza b’itorero bakabafasha bakoresheje Bibiliya. Abasaza birindaga kugira aho babogamira, bakabagira inama bifashishije Ibyanditswe.
16 Ariko se byagendaga bite mu gihe umwe mu bashakanye yabaga adasenga Yehova? Ese iyo babaga bagiranye ibibazo, umwe yashoboraga kwahukana? Nk’uko twabibonye, Ibyanditswe bivuga ko ubusambanyi ari yo mpamvu yonyine ishobora gutuma abashakanye batana. Ariko ntivuga impamvu zishobora gutuma umuntu yahukana. Pawulo yaranditse ati: ‘Niba umugore afite umugabo utizera, ariko uwo mugabo akaba yemera kugumana na we, ntagatandukane n’umugabo we’ (1 Kor 7:12, 13). Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe.
17, 18. Kuki Abakristo bamwe bakomeje kugumana n’abo bashakanye, nubwo babaga bahanganye n’ibibazo bitoroshye?
17 Icyakora, hari igihe “umugabo utizera” agaragaza ko adashaka “kugumana” n’umugore we. Ashobora kuba amugirira nabi cyane, kugeza ubwo yumva ubuzima bwe buri mu kaga. Ashobora kutamuha ibimutunga, ntiyite ku muryango cyangwa akaba amubuza gukorera Yehova. Hari Abakristo bahura n’ibyo bibazo, bagafata umwanzuro wo kwahukana kubera ko baba babona ko abo bashakanye ‘batemera kugumana na bo.’ Ariko hari abandi Bakristo bahura n’ibibazo nk’ibyo, bagahitamo kugumana n’abo bashakanye. Barihangana kandi bakagerageza kugira icyo bakora kugira ngo ibintu bigende neza. Babiterwa n’iki?
18 Iyo umwe mu bashakanye yahukanye, ntibisesa ishyingiranwa ryabo kandi bashobora guhura n’ingorane twigeze kuvuga. Intumwa Pawulo yavuze indi mpamvu yagombye gutuma abashakanye bakomeza kubana. Yaranditse ati: “Umugabo utizera yezwa binyuze ku mugore we, kandi umugore utizera na we yezwa binyuze ku muvandimwe. Bitabaye bityo, abana banyu baba mu by’ukuri bahumanye, ariko noneho ni abera” (1 Kor 7:14). Abakristo benshi bakomeje kubana n’abo bashakanye badasenga Yehova, nubwo babaga bahanganye n’ibibazo bitoroshye. Biboneye ko bataruhiye ubusa, cyanecyane igihe abo bashakanye bahindukaga, bakaba Abahamya ba Yehova.—Soma mu 1 Abakorinto 7:16; 1 Pet 3:1, 2.
19. Kuki mu itorero rya gikristo uhasanga imiryango myinshi yishimye?
19 Yesu yatanze inama zirebana no gutana kw’abashakanye, naho intumwa Pawulo atanga izirebana no kwahukana. Bombi bifuzaga ko abagaragu b’Imana bubaha ishyingiranwa. Mu matorero ya gikristo yo hirya no hino ku isi, harimo imiryango myinshi ibanye neza. Birashoboka ko no mu itorero ryawe uhabona imiryango myinshi yishimye. Iyo miryango yose igizwe n’abavandimwe b’indahemuka bakunda abagore babo, n’abagore bakunda abagabo babo. Bose bagaragaza ko kubaha ishyingiranwa bishoboka. Twishimira cyane ko abagabo n’abagore babarirwa muri za miriyoni, bagaragaza ko ibyo Imana yavuze ari ukuri. Yaravuze iti: “Ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe.”—Efe 5:31, 33.