IGICE CYO KWIGWA CYA 27
Ntimukitekerezeho ibirenze ibyo mugomba gutekereza
“Ndabwira buri wese muri mwe ko atagomba kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza. Ahubwo mutekereze mu buryo butuma mugira ubwenge.”—ROM 12:3
INDIRIMBO YA 130 Tujye tubabarira abandi
INSHAMAKEa
1. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 2:3, kwicisha bugufi bidufasha bite kubana neza n’abandi?
TWUMVIRA amahame ya Yehova twicishije bugufi, kuko tuzi ko ari we uzi neza ibyatubera byiza (Efe 4:22-24). Kwicisha bugufi bituma tubona ko ibyo Yehova ashaka ari byo by’ingenzi kuruta ibyo dushaka kandi ko abandi baturuta. Ibyo bituma tugirana ubucuti na Yehova kandi tukabana neza n’abavandimwe na bashiki bacu.—Soma mu Bafilipi 2:3.
2. Ni iki intumwa Pawulo yazirikanaga, kandi se ni iki turi busuzume muri iki gice?
2 Abantu bo muri iyi si ya Satani, barangwa n’ubwibone kandi barikunda.b Ni yo mpamvu tugomba kuba maso kugira ngo tutabigana. Uko bigaragara, bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari baratangiye kwigana abantu b’isi. Ibyo byatumye intumwa Pawulo yandikira Abaroma ati: “Ndabwira buri wese muri mwe ko atagomba kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza. Ahubwo mutekereze mu buryo butuma mugira ubwenge” (Rom 12:3). Pawulo yazirikanaga ko tugomba kumva ko dufite agaciro. Ariko umuco wo kwicisha bugufi, uzadufasha kwitekerezaho mu buryo bukwiriye. Muri iki gice, tugiye gusuzuma ahantu hatatu tugomba kwicisha bugufi, bityo tukirinda kwitekerezaho ibirenze ibyo tugomba gutekereza. Aha mbere ni mu muryango, aha kabiri ni mu gihe duhawe inshingano mu itorero, aha gatatu ni mu gihe dukoresha imbuga nkoranyambaga.
JYA WICISHA BUGUFI MU MURYANGO
3. Kuki abashakanye bashobora kugirana ibibazo, kandi se bamwe babikemura bate?
3 Yehova yifuza ko abashakanye bagira ibyishimo. Ariko bashobora kugirana ibibazo kubera ko badatunganye. Pawulo yavuze ko abashyingiranywe bashobora kugira imibabaro (1 Kor 7:28). Hari abashakanye bahorana amakimbirane, maze bakibwira ko batari bakwiranye. Iyo batangiye kugira imitekerereze y’isi, bihutira kumva ko igisubizo ari ugutana. Baba bitekerezaho gusa, kandi bakumva ko ikintu cyatuma bagira ibyishimo ari ugutana.
4. Ni iki tugomba kwirinda?
4 Ntitugomba kumva ko tudakwiranye n’uwo twashakanye. Tuzi ko impamvu imwe ivugwa muri Bibiliya ishobora gutuma abashakanye batana, ari ubusambanyi (Mat 5:32). Ubwo rero, mu gihe uhanganye n’imibabaro Pawulo yavuze, ubwibone ntibugatume wibwira ko uwo mwashakanye atakwitaho, ko atagukunda cyangwa ko warushaho kwishima wishakiye undi. Imitekerereze nk’iyo yaba igaragaza ko witekerezaho gusa, udatekereje no ku wo mwashakanye. Iyi si yigisha ko wagombye kumvira umutima wawe, ugakora ibigushimisha, niyo byatuma utana n’uwo mwashakanye. Bibiliya yo yigisha ko utagomba ‘kwita ku nyungu zawe bwite wibanda gusa ku bikureba,’ ahubwo nanone ko ugomba ‘kwita ku nyungu z’abandi’ (Fili 2:4). Yehova yifuza ko utatana n’uwo mwashakanye (Mat 19:6). Ibyo Yehova ashaka ni byo wagombye gushyira mu mwanya wa mbere, aho kuba ibyo wowe ushaka.
5. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 5:33, buri wese mu bashakanye yagombye gufata ate mugenzi we?
5 Buri wese mu bashakanye agomba gukunda mugenzi we kandi akamwubaha. (Soma mu Befeso 5:33.) Bibiliya ivuga ko tugomba kwishimira gutanga kuruta guhabwa (Ibyak 20:35). Ni uwuhe muco wafasha abashakanye kugaragarizanya urukundo no kubahana? Ni ukwicisha bugufi. Iyo buri wese mu bashakanye yicisha bugufi, ntashaka inyungu ze bwite, ahubwo ashaka “iza mugenzi we.”—1 Kor 10:24.
6. Ni irihe somo twavana ku byo Steven na Stephanie bavuze?
6 Umuco wo kwicisha bugufi wafashije Abakristo benshi bashakanye kubana bishimye. Urugero, umugabo witwa Steven yaravuze ati: “Iyo abashakanye bunze ubumwe barafatanya, cyanecyane mu gihe havutse ibibazo. Aho gutekereza uti: ‘Ni iki cyambera kiza?’ Jya utekereza uti: ‘Ni iki cyatubera kiza?’” Umugore we witwa Stephanie na we ni uko abyumva. Yaravuze ati: “Nta wifuza kubana n’umuntu bahora bahanganye. Iyo hagize icyo tutumvikanaho, tugerageza gushaka impamvu yabiteye. Turasenga, tugashaka amahame yo muri Bibiliya yadufasha, hanyuma tukaganira uko twakemura icyo kibazo. Aho guhangana, dushakira hamwe umuti w’ikibazo.” Abashakanye barushaho kugira ibyishimo iyo buri wese atekereje ko mugenzi we amuruta.
JYA UKORERA YEHOVA ‘WIYOROSHYA RWOSE’
7. Mu gihe umuvandimwe ahawe inshingano, yagombye kwitwara ate?
7 Gukorera Yehova uko dushoboye kose, nta cyo twabinganya (Zab 27:4; 84:10). Iyo umuvandimwe yifuje gukora byinshi mu murimo wa Yehova, biba ari byiza. Bibiliya na yo igira iti: “Umuntu niyifuza inshingano yo kuba umugenzuzi, aba yifuje umurimo mwiza” (1 Tim 3:1). Icyakora mu gihe umuvandimwe ahawe inshingano, ntiyagombye kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza (Luka 17:7-10). Yagombye kuba afite intego yo gukorera abandi yicishije bugufi.—2 Kor 12:15.
8. Ni irihe somo twavana kuri Diyotirefe, Uziya na Abusalomu?
8 Muri Bibiliya harimo ingero z’abantu bagaragaje ubwibone dushobora gukuraho amasomo. Umwe muri bo ni Diyotirefe wibonaga agashaka “kwishyira imbere” mu itorero (3 Yoh 9). Undi ni Uziya wagaragaje ubwibone agashaka gusohoza inshingano Yehova atamuhaye (2 Ngoma 26:16-21). Hari na Abusalomu wagerageje kwigarurira imitima y’abantu, kubera ko yashakaga kuba umwami (2 Sam 15:2-6). Inkuru z’abo bantu zigaragaza neza ko Yehova adakunda abantu bishakira icyubahiro (Imig 25:27). Iyo umuntu ari umwibone, amaherezo ahura n’akaga.—Imig 16:18.
9. Ni uruhe rugero Yesu yadusigiye?
9 Yesu yari atandukanye n’abo bantu b’abibone. Bibiliya igira iti: “Nubwo yari ameze nk’Imana, ntiyatekereje ibyo kwigarurira ubutware, ni ukuvuga kureshya n’Imana” (Fili 2:6). Nubwo Yesu Kristo ari we wenyine wa kabiri kuri Yehova, ntiyigeze arangwa n’ubwibone. Yabwiye abigishwa be ati: “Uwitwara nk’umuto muri mwe mwese ni we ukomeye” (Luka 9:48). Gukorana n’abapayiniya, abakozi b’itorero, abasaza n’abagenzuzi basura amatorero bicisha bugufi nka Yesu, ni imigisha itagereranywa. Niba twicisha bugufi tuzakunda bagenzi bacu. Icyo ni cyo kimenyetso Yesu yavuze ko kigomba kuranga Abakristo b’ukuri.—Yoh 13:35.
10. Ni iki wagombye gukora mu gihe wumva ko ibibazo byo mu itorero bidakemurwa uko bikwiriye?
10 Ni iki wagombye gukora mu gihe wibwira ko mu itorero hari ibibazo, kandi ukaba wumva ko bidakemurwa uko bikwiriye? Aho kwitotomba, ushobora kwicisha bugufi, ugashyigikira abafite inshingano zo kuyobora itorero (Heb 13:17). Kugira ngo ubigereho, ushobora kwibaza uti: “Ese ibi bibazo birakomeye cyane ku buryo bigomba gukosorwa byanze bikunze? Ese iki ni cyo gihe gikwiriye cyo kubikosora? Ese ni nge ushinzwe kubikosora? Mu by’ukuri se, ndimo ndimakaza ubumwe mu itorero, cyangwa ndashaka kwishyira imbere?”
11. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 4:2, 3, gukorera Yehova twicishije bugufi bigira akahe kamaro?
11 Yehova aha agaciro umuco wo kwicisha bugufi kuruta ubuhanga umuntu afite. Nanone abona ko kunga ubumwe ari byo by’ingenzi kuruta ubushobozi umuntu afite. Ubwo rero, jya ukora uko ushoboye ukorere Yehova wicishije bugufi. Nubigenza utyo uzaba wimakaje ubumwe mu itorero. (Soma mu Befeso 4:2, 3.) Jya urangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Jya ushakisha uko wakwita ku bandi, ubakorera ibikorwa byiza. Jya ugaragariza urugwiro abantu bose, hakubiyemo n’abadafite inshingano mu itorero (Mat 6:1-4; Luka 14:12-14). Nukorana n’abagize itorero wicishije bugufi, bazabona ko ufite ubuhanga, ariko ik’ingenzi kurushaho, bazabona ko ufite umuco wo kwicisha bugufi.
JYA WICISHA BUGUFI MU GIHE UKORESHA IMBUGA NKORANYAMBAGA
12. Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ubucuti?
12 Yehova yifuza ko twakwishimana na bene wacu n’inshuti zacu (Zab 133:1). Yesu na we yari afite inshuti (Yoh 15:15). Bibiliya igaragaza ko kugira inshuti nyanshuti bitugirira akamaro (Imig 17:17; 18:24). Nanone ivuga ko kwitarura abandi atari byiza (Imig 18:1). Abantu benshi bumva ko imbuga nkoranyambaga zibafasha kugira inshuti nyinshi no kumva batari bonyine. Icyakora tuba tugomba kuba maso mu gihe dukoresha izo mbuga nkoranyambaga.
13. Kuki bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashobora kumva bigunze kandi bakiheba?
13 Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bamara igihe kirekire bakoresha imbuga nkoranyambaga, hari ubwo bagera aho bakumva bigunze kandi bihebye. Biterwa n’iki? Impamvu ishobora kuba ibitera, ni uko akenshi abantu bashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto meza bifotoje, amafoto agaragaza ibihe byiza bagize, ay’inshuti zabo n’ay’ahantu heza bagiye. Iyo umuntu arebye ayo mafoto, yigereranya n’abandi, akaba yakumva ko we nta cyo amaze ndetse wenda akumva yiyanze. Hari mushiki wacu ufite imyaka 19 wavuze ati: “Iyo nabonaga ukuntu abandi babaga bishimye mu mpera z’icyumweru, naho ngewe ndi mu rugo nigunze, numvaga mbagiriye ishyari.”
14. Inama iboneka muri 1 Petero 3:8 yadufasha ite mu birebana no gukoresha imbuga nkoranyambaga?
14 Imbuga nkoranyambaga zishobora kutugirira akamaro, urugero nko mu gihe dushyikirana na bene wacu n’inshuti zacu. Ariko se wabonye ko bimwe mu byo abantu bashyira ku mbuga nkoranyambaga, biba bigamije gutuma abandi babemera? Ni nk’aho umuntu aba abwira abandi ati: “Mwambonye se?” Hari n’abandika amagambo mabi cyangwa y’urukozasoni ku mafoto yabo cyangwa ku mafoto abandi bashyize ku mbuga nkoranyambaga. Abakristo b’ukuri ntibakoresha imbuga nkoranyambaga muri ubwo buryo, kubera ko baterwa inkunga yo kwicisha bugufi no kwishyira mu mwanya w’abandi.—Soma muri 1 Petero 3:8.
15. Bibiliya idufasha ite kwirinda imitekerereze yo kwishyira imbere?
15 Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga, jya wibaza uti: “Ese amagambo nandikaho, amafoto cyangwa videwo nshyiraho, bituma abandi batekereza ko nirata? Ese naba ntuma abandi bagira ishyari?” Bibiliya igira iti: “Kuko ibintu byose biri mu isi, ari irari ry’umubiri, ari irari ry’amaso no kurata ibyo umuntu atunze, bidaturuka kuri Data ahubwo bituruka mu isi” (1 Yoh 2:16). Ayo magambo ngo: “Kurata ibyo umuntu atunze,” hari indi Bibiliya iyahindura iti: “Gushaka kwigaragaza ko uri umuntu ukomeye.” Abakristo ntibagomba kwishyira hejuru y’abandi, ahubwo bakurikiza inama yo muri Bibiliya igira iti: “Ntitukishyire imbere tuzana umwuka wo kurushanwa, tugirirana ishyari” (Gal 5:26). Kwicisha bugufi bizaturinda umwuka w’isi wo kwishyira imbere.
“MUTEKEREZE MU BURYO BUTUMA MUGIRA UBWENGE”
16. Kuki tugomba kwirinda ubwibone?
16 Tugomba kwitoza umuco wo kwicisha bugufi kuko abibone batagira “ubwenge” (Rom 12:3). Abantu bibona barangwa n’ubwikunde no kutava ku izima. Akenshi imitekerereze yabo n’ibikorwa byabo, bibateza imibabaro bikanayiteza abandi. Iyo badahinduye imitekerereze yabo, Satani ahuma ubwenge bwabo bukononekara (2 Kor 4:4; 11:3). Ariko umuntu wicisha bugufi we, aba afite ubwenge. Yitekerezaho mu buryo bushyize mu gaciro, akazirikana ko abandi bamuruta (Fili 2:3). Nanone aba azi ko “Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa” (1 Pet 5:5). Abantu bafite ubwenge ntibifuza kurwanya Yehova.
17. Ni iki twakora ngo dukomeze kwicisha bugufi?
17 Niba twifuza gukomeza kwicisha bugufi, tugomba gukurikiza inama yo muri Bibiliya igira iti: “Mwiyambure kamere ya kera n’ibikorwa byayo, maze mwambare kamere nshya.” Ibyo bisaba gushyiraho umwete. Tugomba kumenya ibyo Yesu yakoze, kandi tukagerageza kumwigana uko bishoboka kose (Kolo 3:9, 10; 1 Pet 2:21). Ibyo bizatugirira akamaro kenshi. Nitwitoza umuco wo kwicisha bugufi, tuzarushaho kugira ibyishimo mu muryango, twimakaze ubumwe mu itorero kandi tuzamenya uko twakwirinda gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga. Ikiruta byose, Yehova azaduha imigisha kandi atwemere.
INDIRIMBO YA 117 Umuco wo kugira neza
a Muri iki gihe, abantu benshi barangwa n’ubwibone kandi barikunda. Tugomba kuba maso kugira ngo tutamera nka bo. Muri iki gice, turi busuzume ahantu hatatu abantu basabwa kugaragariza ko bicisha bugufi.
b AMAGAMBO YASOBANUWE: Umuntu w’umwibone yitekerezaho cyane kuruta uko atekereza ku bandi. Ni yo mpamvu aba yikunda. Icyakora umuco wo kwicisha bugufi, utuma umuntu yirinda ubwikunde. Kwicisha bugufi ni ukwiyoroshya by’ukuri, ukirinda kwishyira hejuru cyangwa kwirata.
c IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Uyu musaza w’itorero azi kwigisha neza mu makoraniro no kuyobora abandi bavandimwe. Ariko nanone afata iya mbere mu murimo wo kubwiriza no gusukura Inzu y’Ubwami.