Ubuseribateri—Umuryango werekeza mu murimo utarimo kirogoya
“[Ni u]kugira ngo mukorere Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya.”—1 ABAKORINTO 7:35.
1. Ni iyihe nkuru ibabaje Pawulo yagejejweho, ihereranye n’Abakristo b’i Korinto?
INTUMWA Pawulo yari ihangayikishijwe n’abavandimwe bayo b’Abakristo bari i Korinto, ho mu Bugiriki. Imyaka igera hafi kuri itanu mbere yaho, yari yarashinze itorero muri uwo mugi wari ukungahaye, wari uzwi cyane bitewe n’ubwiyandarike bwawo. Icyo gihe, ahagana mu mwaka wa 55 I.C., ubwo yari mu Efeso, muri Aziya Ntoya, yabonye raporo zibabaje zari ziturutse i Korinto, zavugaga ibyerekeye amacakubiri atewe n’uko bamwe bari barayobotse abantu, kandi bakihanganira ubwiyandarike bukabije bwakorwaga. Byongeye kandi, Pawulo yari yarabonye urwandiko Abakristo b’Abakorinto bari bamwandikiye, bamusaba inama ku bihereranye n’imibonano y’ibitsina, ubuseribateri, gushyingirwa, gutana, no kongera gushaka.
2. Ni gute ubwiyandarike bwari bwiganje i Korinto, uko bigaragara bwashoboraga kugira ingaruka ku Bakristo babaga muri uwo mugi?
2 Ubwiyandarike bukabije bwari bwiganje i Korinto, bwasaga nk’aho bugira ingaruka ku itorero ry’aho mu bintu bibiri. Abakristo bamwe barirekuraga bagatwarwa n’imimerere irangwa no kudohoka mu bihereranye n’umuco, kandi bihanganiraga ubwiyandarike (1 Abakorinto 5:1; 6:15-17). Uko bigaragara, abandi na bo, mu buryo bwo kurwanya ibyo kwinezeza bishingiye ku bitsina byarangwaga hose muri uwo mugi, bararengereye bageza n’aho bategeka kwirinda imibonano y’ibitsina y’uburyo bwose, n’iyo yaba ari hagati y’umugabo n’umugore bashakanye.—1 Abakorinto 7:5.
3. Ni ibihe bibazo Pawulo yabanje gusuzuma mu rwandiko rwa mbere yandikiye Abakorinto?
3 Mu rwandiko rurerure Pawulo yandikiye Abakorinto, yavuze mbere na mbere ku bihereranye n’ikibazo cy’amacakubiri (1 Abakorinto, igice cya 1-4). Yabateye inkunga yo kwirinda gukurikira abantu, ibyo bikaba ari nta handi bishobora kuganisha, uretse ku kwicamo ibice kuzana ingaruka mbi. Bagombaga kunga ubumwe nk’‘abakorera’ Imana. Hanyuma yaje kubaha amabwiriza yihariye arebana no gutuma itorero rikomeza kugira isuku mu bihereranye n’umuco (Igice cya 5 n’icya 6). Nyuma yaho, intumwa yerekeje ku rwandiko bari bamwandikiye.
Ubuseribateri Bwemewe
4. Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga ko “ibyiza [ari] uko umugabo adakora ku mugore”?
4 Yatangiye igira iti “ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni uko umugabo adakora ku mugore” (1 Abakorinto 7:1). Aha, imvugo ngo “adakora ku mugore,” ishaka kuvuga kwirinda guhuza umubiri n’umugore ku bwo kwinezeza mu bihereranye n’ibitsina. Kubera ko Pawulo yari yaramaze guciraho iteka ubusambanyi, ubu noneho yari arimo yerekeza ku mibonano y’ibitsina muri gahunda yashyizweho y’ishyingirwa. Ku bw’ibyo rero, aha Pawulo arashyigikira imimerere y’ubuseribateri. (1 Abakorinto 6:9, 16, 18; gereranya n’Itangiriro 20:6; Imigani 6:29.) Nyuma yaho gato, yanditse agira ati “abatararongorana kandi n’abapfakazi ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye” (1 Abakorinto 7:8). Pawulo nta mugore yari afite, akaba wenda yari umupfakazi.—1 Abakorinto 9:5.
5, 6. (a) Kuki bigaragara neza ko Pawulo atarimo ashyigikira imibereho yo kuba mu bigo by’abihaye Imana? (b) Kuki Pawulo yatanze inama yo kwibera abaseribateri?
5 Birashoboka ko Abakristo b’i Korinto bari baragize icyo bamenya ku bihereranye na filozofiya ya Kigiriki, intiti zimwe zikaba zaravugaga ibyayo zishimagiza ibyo kuba mu bwiherero, umuntu yitandukanije n’abandi bantu mu buryo bwo gukabya, cyangwa kwiyanga. Mbese, iyo yaba ari yo mpamvu yatumye Abakorinto babaza Pawulo niba byari kuba ‘byiza’ ko Abakristo bakwirinda imibonano y’ibitsina y’uburyo bwose? Igisubizo cya Pawulo nticyari gishingiye kuri filozofiya ya Kigiriki (Abakolosayi 2:8). Mu buryo bunyuranye n’abanyatewolojiya b’Abagatolika, nta hantu na hamwe mu nyandiko ze yaba yarasabye abantu kugira imibereho y’ubuseribateri yo kwitandukanya n’abandi, mu kigo cy’abihaye Imana, nk’aho abaseribateri ari abera mu buryo bwiyariye, ibyo bikaba bishobora kugira uruhare mu gutuma bibonera agakiza binyuriye mu buryo bwabo bwo kubaho no ku masengesho yabo.
6 Pawulo yashyigikiye ubuseribateri “ku bw’iki gihe kirushya kiriho none” (1 Abakorinto 7:26). Agomba kuba yarerekezaga ku bihe birushya Abakristo bari bahanganye na byo, byashoboraga kurushaho gukomera bitewe n’ishyingirwa (1 Abakorinto 7:28). Inama yahaye Abakristo batashatse yagiraga iti “icyiza kuri bo [ni] uko bagumya kumera nkanjye.” Ku bihereranye n’abagabo b’abapfakazi, yanditse agira ati “wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi.” Ku bihereranye n’Umukristokazi w’umupfakazi, yanditse agira ati “naguma uko ari, ni ho azarushaho guhirwa; uko ni ko nibwira ku bwanjye, kandi ngira ngo nanjye mfite [u]mwuka w’Imana.”—1 Abakorinto 7:8, 27, 40.
Nta We Uhatirwa Gukomeza Kuba Umuseribateri
7, 8. Ni iki kigaragaza ko Pawulo atarimo ategeka Umukristo uwo ari we wese gukomeza kuba umuseribateri?
7 Nta gushidikanya, umwuka wera wa Yehova wayoboye Pawulo igihe yatangaga iyo nama. Uburyo bwose yagaragajemo ibyerekeye ubuseribateri n’ishyingirwa, bugaragaza ugushyira mu gaciro no kwifata. Nta bwo yerekezaga ku birebana no kuba umuntu yizerwa cyangwa atizerwa. Ahubwo, ni ikibazo kirebana n’uburenganzira bwo guhitamo ikinogeye umuntu, igihe abashobora gukomeza kwirinda bari muri iyo mimerere, babogamira ku ruhande rw’ubuseribateri babigiranye ugushyira mu gaciro.
8 Akimara kuvuga ati “ibyiza ni uko umugabo adakora ku mugore,” Pawulo yongeyeho agira ati “ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n’umugore wese agire uwe mugabo” (1 Abakorinto 7:1, 2). Amaze kugira abantu batarashaka n’abapfakazi inama yo ‘kugumya kumera nka [we],’ yahise yongeraho ati “ariko niba badashobora kwirinda, barongorane: kuko ibyiza ari ukurongorana, kuruta gushyuha” (1 Abakorinto 7:8, 9). Nanone kandi, inama yagiriye abagabo b’abapfakazi yagiraga iti “ntushake undi [mugore]. Icyakora, warongora, nta cyaha waba ukoze” (1 Abakorinto 7:27, 28). Iyo nama ishyize mu gaciro igaragaza uburenganzira bwo guhitamo.
9. Dukurikije Yesu na Pawulo, ni gute ugushyingirwa n’ubuseribateri byombi ari impano zituruka ku Mana?
9 Pawulo yagaragaje ko gushyingirwa n’ubuseribateri byose ari impano ituruka ku Mana. Yagize ati “nashaka ko abantu bose bamera nkanjye: ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n’Imana, umwe ukwe, undi ukwe” (1 Abakorinto 7:7). Nta gushidikanya, yazirikanaga ibyo Yesu yavuze. Amaze kwerekana ko gushyingirwa kwashyizweho n’Imana, Yesu yagaragaje ko kuba umuseribateri ku bushake bitewe no gushaka kwita ku nyungu z’Ubwami, ari impano yihariye, muri aya magambo ngo “abantu bose ntibabasha kwemera iryo jambo, keretse ababihawe. Kuko hariho ibiremba byavutse bityo mu nda za ba nyina; hariho n’inkone zakonwe n’abantu; hariho n’inkone zīkona ubwazo ku bw’ubwami bwo mu ijuru. Ubasha kubyemera abyemere.”—Matayo 19:4-6, 11, 12.
Kwemera Impano y’Ubuseribateri
10. Ni gute umuntu ashobora ‘kwemera’ impano y’ubuseribateri?
10 N’ubwo Yesu na Pawulo bavuze ko ubuseribateri ari ‘impano,’ ntibigeze bavuga ko ari impano ibonwa na bamwe gusa mu buryo bw’igitangaza. Yesu yavuze ko ‘[atari] abantu bose babasha kwemera’ iyo mpano, maze ababishoboye abagira inama yo ‘kubyemera,’ ibyo kandi Yesu na Pawulo bakaba barabikoze. Ni iby’ukuri ko Pawulo yanditse agira ati “ibyiza [ni] ukurongora, kuruta gushyuha,” ariko kandi, yerekezaga ku “badashobora kwirinda” (1 Abakorinto 7:9). Mu nyandiko ze zibanza, Pawulo yagaragaje ko Abakristo bashobora kwirinda gushyuha (Abagalatiya 5:16, 22-24). Kuyoborwa n’umwuka, ni ukureka umwuka wa Yehova ukayobora buri ntambwe yacu yose. Mbese, Abakristo bakiri bato bashobora kubigenza batyo? Yego rwose, niba bakurikiza cyane Ijambo rya Yehova. Umwanditsi wa Zaburi yanditse agira ati “umusore [cyangwa inkumi] azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk’uko ijambo ryawe ritegeka.”—Zaburi 119:9.
11. ‘Gukurikiza iby’umwuka’ bisobanura iki?
11 Ibyo bikubiyemo kwirinda ibitekerezo byihanganira imyifatire hafi ya yose, bikwirakwizwa binyuriye muri za porogaramu nyinshi zihita kuri televiziyo, za filimi, ingingo zisohoka mu binyamakuru, ibitabo, n’indirimbo zibyutsa irari. Ibyo bitekerezo biba biganisha kuri kamere y’umubiri. Umukristo ukiri muto w’igitsina icyo ari cyo cyose, wemera kuba umuseribateri, agomba ‘kudakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo agakurikiza iby’umwuka. Abakurikiza ibya kamere y’umubiri, bita ku by’umubiri; naho abakurikiza iby’umwuka, bakita ku by’umwuka.’ (Abaroma 8:4, 5, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ibintu by’umwuka ni ibintu bikiranuka, biboneye, by’igikundiro, by’ingeso nziza. Ni byiza ko Abakristo, abakiri bato n’abakuze, ibyo ‘ari byo bakwibwira.’—Abafilipi 4:8, 9.
12. Ni iki ahanini gikubiye mu kwemera impano y’ubuseribateri?
12 Kwemera impano y’ubuseribateri, ahanini ni ikibazo kirebana no kwerekeza umutima kuri iyo ntego, no gusaba Yehova ubufasha mu isengesho kugira ngo umuntu akomeze kuyikurikirana (Abafilipi 4:6, 7). Pawulo yanditse agira ati “uwamaramaje mu mutima we, akaba adahatwa n’irari ry’umubiri we, kandi akaba ashobora kwitegeka, nahitamo kwirinda uwo mwari, azaba akoze neza. Nuko rero, ku bw’ibyo, urongora akora neza; ariko utarongora ni we urushaho gukora neza.”—1 Abakorinto 7:37, 38.
Ubuseribateri Bufite Intego
13, 14. (a) Ni irihe gereranya intumwa Pawulo yashyize hagati y’Abakristo batashatse n’abashatse? (b) Ni mu buhe buryo bwonyine Umukristo w’umuseribateri ashobora “gukora neza” kurusha abashatse?
13 Ubuseribateri ubwabwo si bwo bukwiriye gushimwa. None se ni mu buhe buryo [utarongora] yaba ari we “urushaho gukora neza”? Byose bishingiye ku buryo umuntu akoresha umudendezo butanga. Pawulo yanditse agira ati “ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyira iby’Umwami wacu, uko yamunezeza; ariko uwarongoye, yiganyira iby’isi, ngo abone uko anezeza umugore we, [“bityo akaba afite imitima ibiri,” NW ]. Kandi hariho itandukaniro ry’umugore n’umwari. Utarongowe yiganyira iby’Umwami, kugira ngo abe uwera ku mubiri no ku mutima: ariko uwarongowe, yiganyira iby’iyi si, ngo abone uko anezeza umugabo we. Ibyo mbivugiye kubafasha, si ukubatega ikigoyi, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukorere Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya.”—1 Abakorinto 7:32-35.
14 Umukristo w’umuseribateri, ukoresha imimerere ye yo kuba atarashatse mu gukurikirana intego zishingiye ku bwikunde, nta bwo ‘arushaho gukora neza’ kuruta Abakristo bashatse. Akomeza kuba umuseribateri, atari “ku bw’ubwami,” ahubwo kubera impamvu ze bwite (Matayo 19:12). Umugabo cyangwa umugore utarashatse, yagombye ‘kwiganyira iby’Umwami wacu,’ akiganyira uko “yamunezeza,” kandi ‘agakorera Umwami yitonda, adahwema kandi adafite kirogoya.’ Ibyo bishaka kuvuga ko ari ukwitangira gukorera Yehova na Yesu Kristo n’umutima umwe. Mu kubigenza batyo, ni bwo gusa abagabo n’abagore b’Abakristo batashatse ‘barushaho gukora neza’ kuruta Abakristo bashatse.
Umurimo Utarimo Kirogoya
15. Ni ikihe gitekerezo cy’ingenzi cya Pawulo gikubiye mu 1 Abakorinto igice cya 7?
15 Muri rusange, igitekerezo Pawulo yagaragaje muri icyo gice ni iki: n’ubwo ugushyingirwa ari ikintu cyemewe, kandi bamwe bakaba babiterwamo inkunga bitewe n’imimerere runaka, nta gushidikanya ko ubuseribateri bugirira umumaro Umukristo cyangwa Umukristokazi ushaka gukorera Yehova afite ibimurogoya bike. Mu gihe umuntu washatse aba “afite imitima ibiri” (NW), Umukristo utarashatse aba afite umudendezo wo kwita ku ‘by’Umwami wacu.’
16, 17. Ni gute Umukristo w’umuseribateri ashobora kurushaho kwita ku “by’Umwami wacu”?
16 Ni ibihe bintu by’Umwami Umukristo utarashatse ashobora kwitaho mu bwisanzure kurushaho, kurenza abantu bashatse? Mu yandi magambo, Yesu yavuze ibihereranye n’ “iby’Imana”—ni ukuvuga ibintu Umukristo adashobora guha Kayisari (Matayo 22:21). Ibyo bintu birebana cyane cyane n’imibereho y’Umukristo, kuyoboka [Imana], hamwe n’umurimo we.—Matayo 4:10; Abaroma 14:8; 2 Abakorinto 2:17; 3:5, 6; 4:1.
17 Ubusanzwe, abantu b’abaseribateri bagira umudendezo wo kugenera umurimo wa Yehova igihe, ibyo bikaba bishobora kubazanira inyungu mu buryo bw’umwuka no gutuma bagura umurimo wabo. Bashobora gukoresha igihe kinini kurushaho mu cyigisho cya bwite no gutekereza ku byo biga. Akenshi, Abakristo b’abaseribateri bashobora kubahiriza gahunda yabo yo gusoma Bibiliya mu buryo bworoshye cyane kurusha uko abashatse bashobora kubikora. Bashobora kwitegura neza kurushaho ku bihereranye n’amateraniro n’umurimo wo mu murima. Ibyo byose ni ibyo “kubafasha.”—1 Abakorinto 7:35.
18. Ni gute abavandimwe benshi b’abaseribateri bashobora kugaragaza ko bashaka gukorera Yehova ‘badafite kirogoya’?
18 Abavandimwe benshi b’abaseribateri baba baramaze kuba abakozi b’imirimo, bafite umudendezo wo kuba babwira Yehova bati “ni jye: ba ari jye utuma” (Yesaya 6:8). Bashobora gusaba kujya mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Imirimo, ryagenewe abakozi b’imirimo hamwe n’abasaza b’abaseribateri bafite umudendezo wo gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe kurushaho. Ndetse n’abavandimwe [b’abaseribateri] badashobora kuva mu itorero ryabo, bashobora kwitangira kuboneka kugira ngo bafashe abavandimwe babo, baba abakozi b’imirimo cyangwa abasaza.—Abafilipi 2:20-23.
19. Ni gute bashiki bacu benshi b’abaseribateri bahabwa imigisha, kandi ni mu buhe buryo bumwe bashobora kubera umugisha amatorero?
19 Bashiki bacu b’abaseribateri, badafite umugabo ubabereye umutwe bagomba kugisha inama no kubimumenyesha, bashobora kurushaho kubangukirwa ‘kwikoreza Uwiteka umutwaro wabo’ (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera; 1 Abakorinto 11:3). Ibyo ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye kuri bashiki bacu baba abaseribateri bitewe n’urukundo bafitiye Yehova. Biramutse bibaye ngombwa ko bashyingirwa nyuma y’igihe runaka, bagomba kubikora “mu Mwami wacu,” ni ukuvuga gushyingiranwa gusa n’umuntu wiyeguriye Yehova (1 Abakorinto 7:39). Abasaza bishimira kuba bafite bashiki bacu mu matorero yabo batashatse; incuro nyinshi, bakaba babasura kandi bafasha uwaba arwaye cyangwa ageze mu za bukuru. Ibyo bituma abo bireba bose bagira ibyishimo.—Ibyakozwe 20:35.
20. Ni gute Abakristo benshi bagaragaza ko ‘bakorera Umwami bitonda, badahwema kandi badafite kirogoya’?
20 Abakristo benshi bakiri bato, bashyize ibintu byabo kuri gahunda ku buryo ‘bakorera Umwami bitonda, badahwema kandi badafite kirogoya’ (1 Abakorinto 7:35). Bakorera Yehova ari abakozi b’abapayiniya b’igihe cyose, abamisiyonari, cyangwa bakora muri bimwe mu biro by’ishami bya Sosayiti Watch Tower. Kandi mbega uburyo ari itsinda rifite ibyishimo! Mbega ukuntu kuba hamwe na bo bisusurutsa! Ni yo mpamvu bameze “nk’ikime,” mu maso ya Yehova na Yesu.—Zaburi 110:3.
Nta Muhigo w’Ubuseribateri bw’Igihe Cyose
21. (a) Kuki bigaragara neza ko Pawulo atateye inkunga ibyo guhiga umuhigo w’ubuseribateri? (b) Ni iki yashakaga kuvuga igihe yavugaga ibyo “kurenga igihe cy’amabyiruka,” (NW)?
21 Ingingo y’ingenzi ikubiye mu nama ya Pawulo, ni iy’uko Abakristo baba bakoze ‘byiza’ iyo bemeye ubuseribateri mu mibereho yabo (1 Abakorinto 7:1, 8, 26, 37). Ariko kandi, nta na rimwe yabasabye guhiga umuhigo w’ubuseribateri. Ibinyuranye n’ibyo, yanditse agira ati “niba hari uwaba atekereza ko yitwara nabi ku bihereranye n’ubusugi bwe, niba yararenze igihe cy’amabyiruka, kandi ibyo bikaba bigomba kugenda bityo, nakore uko ashaka; nta cyaha yaba akoze. Nibarongore” (1 Abakorinto 7:36, NW). Ijambo rimwe ryonyine ry’Ikigiriki (hy·peʹra·kmos) ryahinduwemo “kurenga igihe cy’amabyiruka,” (NW ) risobanurwa ngo “kurenza urwego ruhanitse,” rifashwe uko ryakabaye inyuguti ku yindi, kandi rikaba ryerekeza ku kurenga igihe kirangwa n’irari rihanitse ry’ibitsina. Bityo rero, abamaze imyaka myinshi mu buseribateri kandi bakaba bumva ko bagombye gushyingirwa, bafite uburenganzira busesuye bwo gushyingiranwa n’uwo bahuje ukwizera.—2 Abakorinto 6:14.
22. Kuki kudashyingirwa umuntu akiri muto cyane bigirira Umukristo umumaro mu buryo ubwo ari bwo bwose?
22 Imyaka Umukristo ukiri muto amara akorera Yehova nta kirogoya, ni umutungo yibikira abikoranye ubwenge. Iyo myaka izatuma agira ubwenge bw’ingirakamaro, butume aba inararibonye, agire n’ubushishozi (Imigani 1:3, 4). Umuntu wakomeje kuba umuseribateri abitewe no kwita ku by’Ubwami, nyuma yaho mu gihe abyiyemeje, azaba ashobora gusohoza neza kurushaho inshingano zihereranye n’imibereho irebana n’ishyingirwa, wenda no kuba umubyeyi.
23. Ni iki bamwe bateganya gushyingirwa bashobora kuba bazirikana, kandi ni ikihe kibazo kizasuzumwa mu bice bikurikira?
23 Abakristo bamwe na bamwe, baba baramaze imyaka myinshi bakorera Yehova umurimo w’igihe cyose ari abaseribateri, bahitamo uwo bazabana babigiranye ubwitonzi, bagamije gukomeza gukora umurimo w’igihe cyose mu buryo runaka. Nta gushidikanya, ibyo ni byo bishimwa cyane. Ndetse bamwe bashobora guteganya gushyingirwa bafite igitekerezo cyo kutemera ko ugushyingirwa kwabo kwadindiza umurimo wabo mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ariko se, Umukristo washatse yagombye kumva ko ashoboye kwita ku murimo akorera Yehova, kimwe n’uko yabikoraga akiri umuseribateri? Icyo kibazo kizasuzumwa mu bice bikurikira.
Isubiramo
◻ Kuki intumwa Pawulo yumvise igomba kwandikira itorero ry’i Korinto?
◻ Kuki tuzi ko Pawulo atarimo ashyigikira imibereho yo kuba mu bigo by’abihaye Imana?
◻ Ni gute umuntu ashobora ‘kwemera’ ubuseribateri?
◻ Ni gute bashiki bacu b’abaseribateri bashobora kungukirwa n’imimerere yabo y’ubuseribateri?
◻ Ni mu buhe buryo abavandimwe b’abaseribateri bashobora kugirirwa umumaro n’umudendezo bafite wo gukorera Yehova “badafite kirogoya”?