Kuba umugabo n’umusaza—Uburyo bwo gusohoza izo nshingano nta kubogama
‘Umwepisikopi akwiriye kuba umugabo w’umugore umwe.’—1 TIMOTEYO 3:2.
1, 2. Kuki ubuseribateri bw’abapadiri budashingiye ku Byanditswe?
MU KINYEJANA cya mbere, Abakristo bizerwa bahangikishwaga no gusohoza inshingano zabo zinyuranye batabogamye. Igihe intumwa Pawulo yavugaga ko Umukristo ukomeza kuba umuseribateri “[a]rushaho gukora neza,” yaba se yarashakaga kuvuga ko umuntu nk’uwo yari kuba akwiriye neza kurushaho kuba umugenzuzi mu itorero rya Gikristo? Mu by’ukuri se, yaba yaragaragazaga ko ubuseribateri ari ikintu gisabwa kugira ngo umuntu abe umusaza (1 Abakorinto 7:38)? Ubuseribateri ni ikintu gisabwa abayobozi ba kidini b’Abagatolika. Ariko se, ubuseribateri bw’abapadiri, bwaba bushingiye ku Byanditswe? Kiliziya z’Aborutodogisi zo mu Burasirazuba, zemerera abapadiri ba za paruwasi zazo kuba abagabo bashatse, ariko abasenyeri bazo bo na n’ubu ntibarabyemererwa. Mbese, ibyo byaba bihuje na Bibiliya?
2 Intumwa 12 za Kristo, zigize urufatiro rw’itorero rya Gikristo, zari zarashatse (Matayo 8:14, 15; Abefeso 2:20). Pawulo yanditse agira ati “ntitwakwemererwa kugira abagore bizera, ngo tujyane na bo, nk’uko izindi ntumwa zigenza, na bene se b’Umwami Yesu, na Kefa [Petero]?” (1 Abakorinto 9:5). Igitabo cyitwa New Catholic Encyclopedia cyemeza ko “itegeko ry’ubuseribateri rikomoka ku bayobozi b’idini,” kandi ko “abakozi bavugwa mu I[sezerano] R[ishya] batari bategetswe kuba abaseribateri.” Abahamya ba Yehova bakurikiza urugero rwo mu Byanditswe, aho gukurikiza itegeko ry’abayobozi b’idini.— 1 Timoteyo 4:1-3.
Kuba Umusaza no Gushyingirwa, Bishobora Kujyanirana
3. Ni izihe ngingo zishingiye ku Byanditswe zigaragaza ko Abakristo b’abagenzuzi bashobora kuba ari abagabo bashatse?
3 Aho gusaba ko abashyiriweho kuba abagenzuzi baba abantu batashatse, Pawulo yandikiye Tito agira ati “icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b’[i]torero [mu Kigiriki, pre·sbyʹte·ros] mu midugudu yose, nk’uko nagutegetse: ibyo ni ukuvuga abagabo batariho umugayo, bafite umugore umwe, bafite abana bizera, kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande. Kuko umwepisikopi [mu Kigiriki, e·piʹsko·pos, rikomokwaho n’ijambo “musenyeri”] akwiriye kutabaho umugayo, nk’uko bikwiriye igisonga cy’Imana.”—Tito 1:5-7.
4. (a) Tuzi dute ko kurongora atari itegeko ku Bakristo b’abagenzuzi? (b) Ni izihe nyungu zifitwe n’umuvandimwe w’umuseribateri w’umusaza?
4 Ku rundi ruhande, Ibyanditswe ntibisaba ko umuntu yaba yarashatse kugira ngo abe umusaza. Yesu yakomeje kuba umuseribateri (Abefeso 1:22). Pawulo, umugenzuzi w’intangarugero mu itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, icyo gihe nta mugore yari afite (1 Abakorinto 7:7-9). Muri iki gihe, hariho Abakristo benshi b’abaseribateri b’abasaza. Kuba ari abaseribateri, bishobora gutuma babona igihe kinini kurushaho cyo gusohoza imirimo yabo yo kuba abagenzuzi.
‘Umugabo Washatse Aba Afite Imitima Ibiri,’ (NW)
5. Ni ukuhe kuri gushingiye ku Byanditswe abavandimwe bashatse bagomba kumenya?
5 Mu gihe umugabo w’Umukristo ashatse, yagombye kumenya ko yemeye inshingano nshya, zizamusaba igihe kandi akazitaho. Bibiliya igira iti “ingaragu yiganyira iby’Umwami wacu, uko yamunezeza; ariko uwarongoye, yiganyira iby’isi, ngo abone uko anezeza umugore we, [“akaba afite imitima ibiri,” NW ]” (1 Abakorinto 7:32-34). Ni mu buhe buryo aba afite imitima ibiri?
6, 7. (a) Ni mu buhe buryo bumwe umugabo washatse “aba afite imitima ibiri,” (NW)? (b) Ni iyihe nama Pawulo aha Abakristo bashatse? (c) Ni gute ibyo bishobora kuyobora amahitamo y’umuntu yo kwemera umurimo ahawe?
6 Mbere na mbere, umugabo washatse ntaba agitegeka umubiri we. Pawulo yabigaragaje neza agira ati “kuko umugore adatwara umubiri we, ahubwo utwarwa n’umugabo we: kandi n’umugabo na we adatwara umubiri we, ahubwo utwarwa n’umugore we” (1 Abakorinto 7:4). Abantu bamwe bateganya gushaka, bashobora gutekereza ko ibyo atari iby’ingenzi cyane, kuko imibonano y’ibitsina itazaba ari yo kintu cy’ingenzi mu ishyingirwa ryabo. Nyamara ariko, Abakristo ntibaba bazi by’ukuri ibyo mugenzi wabo bazashakana akeneye mu bihereranye n’ibitsina, kubera ko itegeko rishingiye ku Byanditswe risaba kutaryamana mbere yo gushyingiranwa.
7 Pawulo agaragaza ko ndetse n’abashakanye ‘bakurikiza iby’umwuka,’ bagomba kuzirikana ibyo buri wese akeneye mu bihereranye n’ibitsina. Yagiriye inama Abakristo b’i Korinto agira ati “umugabo ahe umugore we ibimukwiriye, kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we. Ntimukimane, keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura, Satani atabagerageresha iruba ry’imibiri yanyu” (Abaroma 8:5; 1 Abakorinto 7:3, 5). Ikibabaje ni uko hagiye habaho ibikorwa by’ubusambanyi igihe iyo nama itabaga ikurikijwe. Ubwo bimeze bityo, Umukristo washatse yagombye gusuzuma ibibazo abigiranye ubwitonzi mbere y’uko yemera guhabwa umurimo uzamutandukanya n’umugore we igihe kirekire. Ntaba agifite umudendezo wo gukora nk’uwo yari afite akiri umuseribateri.
8, 9. (a) Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga ko Abakristo bashatse “[b]iganyira iby’isi”? (b) Abakristo bashatse bagombye guhangayikishwa no gukora iki?
8 Ni mu buhe buryo byavugwa ko abagabo b’Abakristo bashatse, habariwemo n’abasaza, “[b]iganyira iby’isi [koʹsmos]” (1 Abakorinto 7:33)? Biragaragara neza ko Pawulo atarimo avuga ibihereranye n’ibintu bibi by’iyi si, ibyo Abakristo b’ukuri bose bagomba kwirinda (2 Petero 1:4; 2:18-20; 1 Yohana 2:15-17). Ijambo ry’Imana ritwigisha “kureka kutubaha Imana, n’irari ry’iby’isi [ko·smi·kosʹ], [ri]katwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none.”—Tito 2:12.
9 Ku bw’ibyo rero, Umukristo washatse, “yiganyira iby’isi” mu buryo bw’uko ahihibikanira mu buryo bwemewe ibintu by’isi bigize imibereho isanzwe y’abashatse. Ibyo bikubiyemo icumbi, ibyo kurya, imyambaro, imyidagaduro—hatavuzwe n’ibindi bitabarika ahihibikanira iyo hari abana. Ariko kandi, n’ubwo abashakanye baba badafite abana, umugabo n’umugore, bombi bagomba guhangayikira ibyo ‘kunezeza’ uwo bashyingiranywe, kugira ngo ishyingirwa ryabo rigende neza. Ibyo ni iby’ingenzi cyane cyane ku basaza b’Abakristo, mu gihe basohoza inshingano zabo mu buryo batabagoma.
Abagabo Beza n’Abasaza Beza
10. Kugira ngo Umukristo abe akwiriye kuba umusaza, ni iki abavandimwe be n’abantu bo hanze bagombye kumubonaho?
10 N’ubwo gushaka atari cyo gisabwa kugira ngo umuntu abe umusaza, niba umugabo w’Umukristo yarashatse mbere y’uko yemererwa kuba umusaza, nta gushidikanya ko agomba kugaragaza ko yihatira kuba umugabo mwiza, wuje urukundo, mu gihe akoresha ubutware mu buryo bukwiriye (Abefeso 5:23-25, 28-31). Pawulo yanditse agira ati “ ‘umuntu nashaka kuba umwepisikopi, aba yifuje umurimo mwiza.’ Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe” (1 Timoteyo 3:1, 2). Byagombye kugaragara ko umusaza akora uko ashoboye kose kugira ngo abe umugabo mwiza, yaba afite umugore w’Umukristo nka we cyangwa atari we. Mu by’ukuri, n’abantu batari mu itorero bagombye kubona ko yita ku mugore we no ku zindi nshingano. Pawulo yongeyeho ati “akwiriye gushimwa neza n’abo hanze, kugira ngo adahinyuka akagwa mu mutego wa Satani.”—1 Timoteyo 3:7.
11. Ni iki interuro ivuga ngo “umugabo w’umugore umwe” yumvikanisha, bityo rero, ni ayahe makenga abasaza bagomba kugira?
11 Birumvikana ko interuro ivuga ngo “umugabo w’umugore umwe” ivanaho igitekerezo cyo gushaka abagore benshi, ariko nanone ikaba yumvikanisha ko abashakanye bagomba kwizerana mu mibanire yabo (Abaheburayo 13:4). Abasaza mu buryo bwihariye, bagomba kugira amakenga, cyane cyane igihe baha ubufasha bashiki bacu mu itorero. Bagomba kwirinda kuba bari bonyine igihe basuye mushiki wacu ukeneye inama no guhumurizwa. Byaba byiza basabye ko undi musaza abaherekeza, umukozi w’imirimo, cyangwa ndetse n’abagore babo mu gihe cyaba ari ikibazo cyo gusura mu buryo bwo gutera inkunga.—1 Timoteyo 5:1, 2.
12. Ni ayahe magambo abagore b’abasaza n’ab’abakozi b’imirimo bihatira gusohoza?
12 Ku birebana n’ibyo, igihe yari arimo akora urutonde rw’ibyo abasaza n’abakozi b’imirimo basabwa, nanone intumwa Pawulo yari ifite inama igira abagore b’abafite icyo gikundiro. Yanditse igira iti “n’abadiyakonikazi [“abagore,” NW ] na bo ni uko babe abitonda, abatabeshyera abandi, abadakunda ibishindisha, bakiranuka muri byose” (1 Timoteyo 3:11). Umugabo w’Umukristo ashobora gukora byinshi kugira ngo afashe umugore we kuzuza ibyo byavuzwe.
Inshingano Zishingiye ku Byanditswe Zireba Umugore
13, 14. N’ubwo umugore w’umusaza ataba ari Umuhamya nka we, kuki yagombye kugumana na we kandi akaba umugabo mwiza?
13 Birumvikana ko iyo nama yahawe abagore b’abasaza cyangwa b’abakozi b’imirimo, yumvikanisha ko abo bagore ubwabo ari Abakristokazi bitanze. Muri rusange, ibyo ni ko bimeze, kuko Abakristo basabwa gushyingiranwa n’ “uri mu Mwami wacu” (1 Abakorinto 7:39). Ariko se, byamera bite ku muvandimwe wari waramaze gushyingiranwa n’umugore utizera, ubwo yeguriraga Yehova ubuzima bwe, cyangwa afite umugore waretse inzira y’ukuri atari [uwo muvandimwe] biturutseho?
14 Ibyo ubwabyo, ntibishobora kumubuza kuba umusaza. Nta n’ubwo kandi bimuha impamvu yo gutandukana n’umugore we ngo ni uko gusa adahuje na we imyizerere. Pawulo yatanze inama agira ati “mbese wahambiriwe ku mugore? Ntushake guhamburwa” (1 Abakorinto 7:27). Yongeyeho ati “mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we, ye kumusenda. Icyakora, wa wundi utizera, niba ashaka gutana, atane. Mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro. Wa mugore we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugore wawe?” (1 Abakorinto 7:12, 15, 16). N’ubwo umusaza yaba afite umugore utari Umuhamya, yagombye kuba umugabo mwiza.
15. Ni iyihe nama intumwa Petero iha abagabo b’Abakristo, kandi ingaruka zaba izihe mu gihe umusaza ari umugabo w’umunenganenzi?
15 Yaba afite umugore bahuje ukwizera cyangwa uwo badahuje, Umukristo w’umusaza yagombye kumenya ko umugore we akeneye ko yamwitaho mu buryo bwuje urukundo. Intumwa Petero yanditse igira iti “namwe bagabo nuko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira, kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera: kandi mubūbahe, nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi” (1 Petero 3:7). Umugabo utita ku byo umugore we akeneye biturutse ku bwende bwe, ashyira mu kaga imishyikirano ye bwite afitanye na Yehova; bishobora kuzitira uburyo bwe bwo kwegera Yehova nk’‘uwikingiye igicu kugira ngo gusenga kwe kudahita ngo kumugereho’ (Amaganya 3:44). Ibyo bishobora gutuma aba udakwiriye kuba Umukristo w’umugenzuzi.
16. Ni iyihe ngingo y’ingenzi Pawulo agaragaza, kandi se, abasaza bagombye kubyumva bate?
16 Nk’uko byagaragajwe, ikintu cy’ingenzi amagambo ya Pawulo atsindagiriza, ni uko igihe umugabo ashatse, yemera mu rugero runaka guhara umudendezo yagiraga ari umuseribateri, umudendezo watumaga ‘akorera Umwami yitonda, adahwema kandi adafite kirogoya’ (1 Abakorinto 7:35). Raporo zigaragaza ko hari abasaza bamwe na bamwe bashatse batagiye bakomeza kwirinda kubogama mu gutekereza ku magambo ya Pawulo yahumetswe. Mu cyifuzo cyabo cyo gusohoza ibyo bumva ko byagombye gukorwa n’abasaza beza, bashobora kwirengagiza zimwe mu nshingano zabo zireba abagabo. Bamwe babona ko kutemera igikundiro bahabwa mu itorero bigoye, ndetse n’igihe byabangamira mu buryo bugaragara imimerere y’iby’umwuka y’abagore babo. Bashaka kugira igikundiro cyo gushyingirwa, ariko se, baba biteguye gusohoza inshingano zijyanirana na byo?
17. Ni gute byagendekeye abagore bamwe na bamwe, kandi ni gute ibyo byashoboraga kwirindwa?
17 Nta gushidikanya, umurava umusaza agira, ni uwo gushimirwa. Ariko kandi, mbese Umukristo yaba umusaza utabogama niba, mu gusohoza inshingano ze zo mu itorero, yirengagiza inshingano zishingiye ku Byanditswe zirebana n’ibyo agomba kugirira umugore we? Mu gihe umusaza utabogama yifuza gushyigikira abo mu itorero, ni na ko azita ku mimerere y’iby’umwuka y’umugore we. Abagore bamwe na bamwe b’abasaza bagiye bacika intege mu by’umwuka, ndetse mu buryo bw’umwuka, bamwe babaye “inkuge imenetse” (1 Timoteyo 1:19). N’ubwo umugore arebwa n’inshingano yo kugira icyo akora ku bw’agakiza ke ubwe, mu bihe bimwe na bimwe, ibibazo byo mu buryo bw’umwuka byashoboraga kuba byaririnzwe iyo umusaza aza kuba ‘yaragaburiye [kandi] agakuyakuya’ umugore we, “nk’uko Kristo abigirira [i]torero” (Abefeso 5:28, 29). Mu by’ukuri, abasaza bagomba ‘kwirinda ubwabo, bakarinda n’umukumbi wose.’ (Ibyakozwe 20:28, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Hakubiyemo n’abagore babo niba barashatse.
“Imibabaro mu Mubiri”
18. Imwe mu ‘mibabaro’ Abakristo bashyingiwe bahura na yo ni iyihe, kandi ni gute ibyo bishobora kugira ingaruka ku mirimo umusaza akora?
18 Nanone kandi, intumwa igira iti “umwari yashyingirwa, nta cyaha yaba akoze. Ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri; ku bwanjye nakunda kuyibakiza” (1 Abakorinto 7:28). Pawulo yifuzaga gukiza abari gushobora gukurikiza urugero rwe rw’ubuseribateri, imihihibikano itabura kugendana n’ishyingirwa. Ndetse no ku bashakanye badafite abana, iyo mihihibikano ishobora kuba ikubiyemo ibibazo by’ubuzima cyangwa ibibazo by’amafaranga, hamwe n’inshingano zishingiye ku Byanditswe zihereranye n’ibigomba gukorerwa ababyeyi bageze mu za bukuru, b’umwe mu bashakanye (1 Timoteyo 5:4, 8). Umusaza agomba, mu buryo bw’intangarugero, kwemera izo nshingano, rimwe na rimwe kandi, ibyo bizagira ingaruka ku mirimo ye yo kuba Umukristo w’umugenzuzi. Igishimishije ni uko abenshi mu basaza bakora umurimo mwiza, basohoza inshingano zabo zo mu muryango n’izo mu itorero.
19. Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati “abafite abagore bamere nk’abatabafite”?
19 Pawulo yongeyeho ati “igihe ki[ra]gabanutse: uhereye none abafite abagore bamere nk’abatabafite” (1 Abakorinto 7:29). Birumvikana ko dufatiye ku byo yari yaramaze kwandika muri icyo gice cyandikiwe Abakorinto, bigaragara neza ko atashatse kuvuga ko Abakristo bashatse bagomba mu buryo runaka kwirengagiza abagore babo (1 Abakorinto 7:2, 3, 33). Yagaragaje icyo yashakaga kuvuga, igihe yandikaga agira ati “abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero: kuko ishusho y’iyi si ishira” (1 Abakorinto 7:31). Muri iki gihe, ‘isi irashira,’ mu buryo ndetse burenze ubw’igihe cya Pawulo cyangwa mu minsi y’intumwa Yohana (1 Yohana 2:15-17). Ku bw’ibyo rero, Abakristo bashatse biyumvisha ko ari ngombwa kugira ibyo bigomwa bakurikira Kristo, ntibashobora kwirundumurira gusa mu byishimo by’umuryango hamwe n’inshingano zawo.—1 Abakorinto 7:5.
Abagore Bigomwa
20, 21. (a) Ni ukuhe kwigomwa Abakristokazi benshi baba biteguye kugira? (b) Ni iki umugore ashobora kwitega ku mugabo we mu buryo bukwiriye, n’ubwo yaba ari umusaza?
20 Kimwe n’uko abasaza bagira ibyo bigomwa kugira ngo bungure abandi, abagore benshi b’abasaza bagiye na bo bihatira gusohoza inshingano zabo z’umuryango hamwe n’inyungu z’Ubwami zihesha ubuzima nta kubogama. Abakristokazi babarirwa mu bihumbi, bishimira gufasha abagabo babo gusohoza inshingano zabo mu murimo w’ubugenzuzi. Yehova arabibakundira, kandi abaha imigisha bitewe n’umutima mwiza bagaragaza (Filemoni 25). Nyamara ariko, inama ya Pawulo ishyize mu gaciro, igaragaza ko abagore b’abagenzuzi bashobora mu buryo bukwiriye kwiringira ko abagabo babo bamarana na bo igihe gishyize mu gaciro kandi bakabitaho. Ni inshingano ishingiye ku Byanditswe isaba ko abasaza bashatse bagenera abagore babo igihe gikwiriye, kugira ngo basohoze inshingano zabo zo kuba umugabo n’umugenzuzi.
21 Ariko se, byagenda bite niba, uretse kuba umugabo, Umukristo w’umusaza ari n’umubyeyi? Ibyo bituma inshingano ze zirushaho kuremera kandi bikamuha urundi ruhande rwo kugenzura, nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira.
Isubiramo
◻ Ni izihe ngingo zishingiye ku Byanditswe zigaragaza ko umugenzuzi w’Umukristo ashobora kuba umugabo washatse?
◻ Mu gihe umusaza w’umuseribateri ashatse, ni iki agomba kuzirikana?
◻ Ni mu buhe buryo Umukristo washatse “yiganyira iby’iyi si”?
◻ Ni gute abagore benshi b’abagenzuzi bagaragaza umutima mwiza wo kwigomwa?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
N’ubwo umusaza ahihibikanira imirimo ya gitewokarasi, agomba kwita ku mugore we mu buryo bwuje urukundo