Abagaragu b’Imana b’abaselibateri ariko buzuye
“Nuko rero, kubg’ibyo, urongor’ akora neza; arik’ utarongora ni w’urushaho gukora neza.”—1 ABAKORINTO 7:38.
1. Ni mu biki ugushyingiranywa ari umugisha?
NTIBYIGEZE biba ku Mana ko umugabo wa mbere akomeza kuba umuselibateri. Ahubwo yaremye umugore amuha Adamu ngo amubere umufasha, Adamu akaba ariwe ikiremwamuntu giturukaho. (Itangiriro 2:20-24; Ibyakozwe 17:26) Mbega ukuntu ishyingirwa ari umugisha! Gutuma ibiremwa bibiri bibana, bigafatanya ni igikorwa kigomba guhabwa icyubahiro gituma havuka abana, ibyo bikaba byongera umunezero w’abantu. Abakene n’abari mu kaga na bo bashobora kugira ibyishimo biturutse mu rukundo rw’umubano, urukundo rudashobora kugurwa amafaranga!—Indirimbo ya Salomo 8:6,7.
2, 3. (a) Inyandiko imwe y’idini ibona ite ugushyingiranywa hamwe n’ubuselibateri? (b) Dukurikije se Ibyanditswe tugomba kubona dute ugushyingiranywa?
2 Ibyo ari byo byose bamwe bafite uburyo babonye ugushyingiranwa. Dore ibisomwa mu kinyamakuru kimwe cy’idini: “Itegeko rya kiliziya ribuza abapadiri gushyingiranwa, ribuza abantu bashyigiranywe guhabwa ubupadiri no gushyingiranya abinjiye mu miryango y’abihaye Imana. Risaba rwose kwubahiriza isezerano ryo kutazashyingiranwa. Ibyo baba bagamije ni ibi: ko abahawe ubupadiri bitangira gusa umurimo w’Imana (1 Kor 7:32), kandi ko n’igihe bifata bituma baguma mu busugi bwabo, ikaba ari imimerere yera kandi akaba ari iy’ubupfura kurusha gushyingiranwa. Mu isezerano Rishya, ubuselibateri cyangwa ubusugi bishyirwa hejuru kuruta ugushyingiranwa.”—Encyclopedie Catholique,(Icyongereza) cyanditswe mu buyobozi bwa Robert C. Broderick.
3 Mbese birashoboka ko ubuselibateri ku itegeko bwaba ari ‘ubwera kandi ubw’ubupfura’ kurusha ugushyingiranwa? Ntabwo ari byo. “Isezerano Rishya” ryemeza nkuko amagambo amwe dusanga muri Bible de Jerusalem yanditswe n’Abagatolika avuga ngo: “Ariko Roho aravuga byeruye ko mu bihe by’imperuka bamwe bazitanyura ku ukwemera, bagashikiriza roho z’ubuyobe n’inyigisho z’amashitani mu buryarya bw’abavuga ibinyoma n’abafite agatimanama kabo kasharazwemo icyaha cy’ububi, bakabuza ugushakana bagategeka kwirinda ibiribwa Imana yarabiremeye abayoboke n’abamenye ukuri ngo babyakirane ugushimira.” (1 Timoteo 4:1-3) Mu by’ukuri ugushyingiranwa ni impano y’Imana, impano nziza.—Rusi 1:9.
4. Ni ibihe bibazo umuntu yakwibaza amaze gusoma mu 1 Abakorinto 7:38?
4 Ariko rero n’ubwo ugushyingiranwa ari impano y’Imana intumwa Paulo yaranditse ngo: “Nuko rero, kubg’ibyo, urongor’ akora neza; arik’ utarongora ni w’ urushaho gukora neza.” (1 Abakorinto 7:38) Mbese ni kuki intumwa yemeza ko ari byiza kutarongora? Mbese Umukristo utarashyingiranywe yagombye kwiyumvamo ko atari umugaragu w’Imana wuzuye? Mbese ni ibiki byiza dushobora kuvana mu buselibateri?
Umurimo w’ingenzi w’umukristo
5. Umurimo wa mbere w’ibanze w’Umukristo ugomba kuba uwuhe?
5 Twaba Abakristo bashyingiranywe cyangwa bakiri abaselibateri, umurimo wa Yeova ugomba kuba umurimo wacu wa mbere. Umurimo wera dukorera Imana umugenga wa byose mu byishimo werekana ukuntu tumwizirikaho. Dushobora kumwizirikaho tumwumvira n’umutima wacu wose kandi dukorana umuhati mu murimo wacu wa Gikristo. (1 Yohana 5:2, 3; 1 Abakorinto 9:16) Abaselibateri kandi bashobora kwitangira umurimo wo kubwiriza n’indi mirimo yose ijyana n’ubushake bw’Imana.
6. Twaba twarashyingiranywe cyangwa turi abaselibateri, dushobora dute gukorana umuhati mu murimo wacu wo kubwiriza?
6 Kuri ubu ababwirizabutumwa barakora neza umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami akaba ari umurimo uhimbaza Yehova. Twaba abaselibateri cyangwa twaba twarashyingiranywe dushobora gukoresha byibuze igice cyacu cy’ubutunzi bwacu n’ubushobozi bwacu mu gukorera Imana, twitanga n’umuhate wose mu murimo. Tugomba kumenya kugenga imirimo yacu yose kugira ngo umurimo wera udashyirwa mu mwanya wakabiri mu mibereho yacu. Ni koko tugomba ‘kubanza gushak’ ubwami.’ (Matayo 6:33) Mbega ibyishimo tuzagira niduha umwanya wa mbere inyungu z’Imana,. ntitwibande ku zacu gusa!
Abakozi b’abakristo buzuye
7. Ni uruhe rugero rwerekana ko Umukristo w’umuselibateri ashobora kuba umukozi w’umubwiriza w’Imana wuzuye?
7 Abakristo baba ari abaselibateri, baba barashyingiranywe bagomba kuba abakozi buzuye. Ubuselibateri ntabwo ari imimerere isaba ko habaho ihinduka mu mibereho. (Reba 1 Abakorinto 7:24, 27.) Ijambo ry’Imana ntabwo rivuga ko umuntu aba yuzuye iyo yashyingiranywe nkuko mu moko amwe babivuga. Yesu Kristo yapfuye akiri umuselibateri umugore wenyine Yehova yamwemereye ni umugore mu buryo bw’umwuka akaba ari uwo mu ijuru. (Ibyahishuwe 21: 2, 9) Ariko nubwo atari yarashyigiranywe mu mibereho ye ya kimuntu yari urugero rwa mbere rwuzuye rw’umukozi w’Imana wuzuye.
8. Nk’uko Paulo abyerekana, ubuselibateri butuma umuntu ashobora gukora iki?
8 Nta gushidikanya ko iyo umuntu ari umuselibateri aba afite igihe cyinshi cyo kwiyegurira umurimo we. Paulo aratanga inama yerekeye ubuselibateri yandika ngo: “Ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyir’ iby’Umwami wacu, uko yamunezeza: . . . Kandi harihw’ itandukaniro ry’umugore n’umwari. Utarongowe yiganyir’ iby’Umwami.” (1 Abakorinto 7:32-34) Ayo magambo areba ABakristo b’abaselibateri kimwe n’abashyingiranywe.—Matayo 19:9; Abaroma 7:2, 3.
9. Urugero rwa Yesu ruhamya rute ko kuba Umukristo ari umuselibateri bidatuma aba umukozi w’umubwiriza w’Imana wuzuye?
9 Gukura mu gihagararo mu bwenge no mu by’umwuka ni byo bituma Umukirsto aba umugaragu w’Imana wuzuye. Niyo mpamvu Yesu Kristo atari akeneye kurongora kugira ngo yuzuze umurimo we wo kuba Umukozi w’Ibanze w’Imana no kuba uwari gutangwaho incungu. (Matayo 20:28) Ahubwo kubera ko yari umuselibateri yashoboye kwitangira byuzuye umurimo we. Imimerere ye yari inyuranije n’amategeko y’Abayuda yashyiraga imbere ugushyingiranywa n’ukubyara. Nyamara yashohoje mu buryo bwuzuye umurimo Imana yari yaramushinze. (Luka 3:23; Yohana 17:3, 4) Ubwo rero ubuselibateri ntabwo bubuza Abakristo kuba abakozi b’Imana buzuye.
Abakristo bashyingiranywe baba ‘bafite imitima ibiri’
10. Kubera umurunga utuma abashyingiranywe babiri baba “umubir’ umwe” Paulo yagereranije ate Abakristo bashyingiranywe n’abatarashyingiranywe?
10 Abakristo bashyingiranywe ntabwo ari nk’abaselibateri kubera ko bo bagomba kurangiza umurimo wabo bataretse umurunga ubagira “umubir’ umwe” n’uwo bashyingiranywe. (Matayo 19:5, 6) Kubera uwo murunga n’inshingano zivamo Paulo yavuze ko Abakristo bashyingiranywe baba ‘bafite imitima ibiri’. Arandika ngo: “Ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyir’ iby’Umwami wacu, uko yamunezeza; arik’uwarongoye, yiganyir’iby’isi, ngw’ abon’ukw anezez’ umugore we. Kandi harihw’ itandukaniro ry’umugore n’umwari. Utarongowe yiganyir’iby’Umwami, kugira ngw’ ab’uwera ku mubiri no ku mutima: arik’uwarongowe, yiganyir’iby’isi, ngw’ abon’ukw’ anezez’umugabo we. Ibyo mbivugiye kubafasha, s’ukubateg’ikigoyi, ahubgo mbivugiye kugira ngo mukorer’Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya.”—1 Abakorinto 7:32-35.
11. Paulo yerekana iki muri 1 Abakorinto 7:32-35?
11 Biragaragara rero ko niba Paulo yaragiraga Abakristo inama zerekeye ubuselibateri ni ukugira ngo bashobore kwitangira byuzuye umurimo w’Imana. Ashobora kuba yari umupfakazi wari wariyemeje kutazongera kurongora. (1 Abakorinto 9:5) Niyo mpamvu Paulo avuga ko Umukristo utarashyigiranywe ashobora kuba uwera wuzuye mu murimo w’Imana Yehova mu buryo bw’umubiri n’iby’umwuka. Ni koko umuntu washyingiranywe ntabwo aba ategeka umubiri we byuzuye kubera ko we n’uwo bashyingiranywe baba bagize umubir’umwe. Ubwo rero akaba afite ububasha ku mubiri wa mugenzi we. (1 Abakorinto 7:3-5) Niyo mpavu Paulo avuga ko Umukristo utarashyingiranywe ashobora kuba uwera wuzuye mu murimo w’Imana Yehova mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka.
12. Abagaragu b’Imana batashyingiranywe bafite ubuhe bushobozi?
12 Umwuka cyangwa aho umugaragu w’Imana w’umuselibateri aba abogamiye bituma yitangira Ubwami nta kimurangaza. Kubera ko nta mugore cyangwa umugabo uba ufite ububasha ku mubiri we, aba agomba gukurikiza aho umwuka n’umutima we bimwerekeza. Aba ashobora gukoresha ubushobozi bwe bw’umubiri n’ubw’ubwenge kugira ngo akorere Yehova. Ubwo rero umugaragu w’Imana w’umuselibateri aba afite uburyo bwose bwo gushaka gushimisha Umwami wenyine. Ntabwo dushobora guhakana amagambo ya Paulo kubera ko Yehova yabonye ko byari bikwiriye kwandikwa kugira ngo bitwigishe.
Mbese umukristo washyingiranywe ashobora kutaba umugaragu w’Imana wuzuye?
13, 14. Ni ibihe bitekerezo bifutamye bishobora gutuma Abakristo bashyingiranywe bibagirwa umurunga ubagira “umubir’ umwe“ ibyo bigatuma bataba abagaragu b’Imana buzuye?
13 Hari Abakristo bamwe bashyingiranywe kubera gutekereza mu buryo butari bwo ko bashobora kugira uruhare mu murimo w’Imana baha ugushyingiranywa kwabo umwanya muto cyane mu mibereho yabo. Kuri ibyo twibaze nk’igihe umugore akoze nta kintu areba ku mugabo we mu bintu bimwe by’ingenzi hanyuma umugabo we agatwarwa n’imirimo yo mu itorero. Bombi baba bakeka ko bifite uruhare rwiza mu murimo wa Yehova. Nyamara kandi baba birengagiza umurunga ubagira “umubir’umwe” ibyo Yehova akaba abyanga.
14 Mu by’ukuri, iyo abashyingiranywe b’Abakristo batitaye ku murunga ubagira “umubir’umwe” ntibashobora kuba abakozi b’Abakristo buzuye. Ntabwo ugushyingiranywa kubagira abakozi b’Abakristo buzuye kurushaho, ahubwo bigabanya umwete wabo mu murimo. (Reba Luka 14:16, 17, 20.) Nyamara kandi kugira ngo bashimishe Imana kandi babe abakozi buzuye Abakristo bashyingiranywe bagomba kubaho mu buryo buhuje n’inshingano yabo.
Abaselibateri kubera Ubwami
15. (a) Ni iyihe mico Umukristo utarashyingiranywe agomba kwitoza? (b) Ni ikihe gitekerezo cy’ingenzi cyerekeranye n’ugushyingiranwa hamwe n’ubuselibateri Paulo avuga muri 1 Abakorinto 7:36, 37?
15 Niba abagaragu ba Yehova bashyingiranywe bagomba kurangiza inshingano z’urugo, Abakristo b’abaselibateri bo bagomba kwitoza kunogerwa mu mimerere yabo y’abakozi buzuye ariko b’abaselibateri. Kuri ibyo Paulo arandika ngo: “Abatararongorana kandi n’abapfakazi ndababgira yukw’ icyiza kuribo ar’ uko bagumya kumera nkanjye. [abaselibateri]. Mbese wahambiriwe ku mugore? Ntushake guhamburwa. Wahambuwe ku mugore? Nuko ntushak’ undi.” (1 Abakorinto 7:8, 27) Umukristo w’umuselibateri afashijwe na Yehova ashobora kwiyemeza kuguma mu mibereho arimo ku bw’Imana. Ntabwo agomba kubona ko ugushyingiranywa ari ikintu cya ngombwa kubera umuco cyangwa kubera abamukikije. Ahubwo aramutse arongoye n’uko byaba ari ngombwa kubera impamvu avana muri Bibiliya Paulo avuga muri aya magambo ngo: “Niba har’ umunt’ ararikir’ umwari, akumva kw’ iryo rari rizamutera kumugirir’ ibidakwiriye, amurongore, kukw’ ari nta cyah’ab’ akoze. Arik’uwamaramaje mu mutima we, akab’adahatwa n’irari ry’umubiri we, kand’akab’ashobora kwitegeka, nahitamo kwirind’ uwo mwari, azab’akoze neza.”—1 Abakorinto 7:36, 37.
16. (a) “Urarikira’” bishaka gusobanura iki? (b) Umukristo ukomeza kwibera umuselibateri ni ibiki agomba kwiyumvisha neza?
16 Muri ariya magambo Paulo arerekana ko niba umuntu akoresheje mu buryo budakwiye ubusugi bwe ntabwo intumwa ivuga iby’icyaha gikomeye nta kibi aba akoze igihe arongoye. Nk’uko Paulo abivuga haruguru mu ibaruwa ye ‘ibyiza ni ukurongora kuruta gushyuha.’ (1 Abakorinto 7:9) Birumvikana ko aho avuga ugushyingiranywa kwagizwe n’umuntu ‘ufite imyaka’ n’irari rishobora kumurusha. Ariko niba umuntu akuze ‘akaba ashobora kwirinda’ yaramaramaje, yariyemeje kuguma mu buselibateri aba agize neza. Ubwo rero Umukristo ushobora kuguma mu buselibateri aba yigizayo icyifuzo cya buri gihe kandi adashobora kuganza icyo kurongora no kugira imibereho yo mu muryango. Oya agomba kwiyumvisha neza ko ubuselibateri ari uburyo bwiza hanyuma agakora umuhate wose wa ngombwa ngo agume muri iyo mimerere, y’ubwizige Umukristo ugenza atyo ntabwo arangara cyane kandi afite ubwigenge bwo gukorera Umwami.
17. Dukurikije Yesu ni kuki bamwe bakomeza kwibera abaselibateri?
17 Abakristo bakiri abaselibateri bazaguma muri iyo mimerere mu buryo buboroheye nibitoza uburyo Yesu Kristo yabyifatagamo. N’ubwo yari umuselibateri mu bantu bashyiraga imbere ugushyingiranywa, Yesu yeguriye igihe cye n’impano ze umurimo we wonyine. Umukristo w’umuselibateri ashobora kumwigana, akishimira ko Imana iha impano y’ubuselibateri ababyifuza. Yesu yaravuze ngo: “Abantu bose ntibabasha kwemer’iryo jambo, kerets’ ababihawe. Kuko harihw’ ibiremba byavutse bityo mu nda za ba nyina; hariho n’inkone zakonwe n’abantu; hariho n’inkone zikon’ ubgazo kubg’ubgami bgo mw’ ijuru. Ubasha kubyemera abyemere”.—Matayo 19:11, 12.
18. Abigira “inkone” kubera Ubwami ni iki kibabuza kurongorana?
18 Yesu ntabwo yigeze ashyira ubuselibateri hejuru yo gushyingiranywa. Ntiyigeze atera inkunga abigishwa be kutarongora ari ukugira ngo bagire ubuzima budafite imihangayiko cyangwa se ngo be kwita ku bantu bandi badahuje igitsina. Oya, Abakristo bigira “inkone” kubera Ubwami baba ari abera mu mico yabo kandi bagaha umwanya ubuselibateri mu mitima yabo. Mbese ni iki kibabuza gushyingiranywa? Ntabwo ari ukubera uburwayi, ahubwo ni ukubera icyifuzo kirekire cyo kwitangira byuzuye mu buryo bubashobokeye umurimo w’Imana. Uwo murimo ni ingenzi muri iki gihe cyacu kubera ko Ubwami bwimitswe mu ijuru muri 1914 kandi ‘ubwo butumwa bwiza bw’ubwami’ bukaba bugomba kubwirizwa mu mahanga yose mbere ko imperuka y’iyi guhunda mbi y’ibintu iza, iyo mperuka ikaba irimo isatira cyane.—Matayo 24:14.
Abakristo b’abaselibateri bakwiriye gushimwa
19. Ni iyihe myifatire Abakristo bose bagomba kugirira abakomeza kwibera abaselibateri kubera Ubwami?
19 Abakristo bose bakwiriye gushimira no gutera inkunga abemeye kuguma mu buselibateri kubera Ubwami. N’ubundi ubuselibateri ni ugukorera “Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya.” (1 Abakorinto 7:35) Ababyeyi bari bakwiriye kwigisha abana babo icyo Bibiliya ivuga k’ubuselibateri n’ibyiza butanga mu murimo wa Yehova. Twari dukwiye gutera inkunga abo bagenzi bacu b’umurimo badashaka gushyingiranywa. Ntitukajye duca intege icyemezo cyabo cyo gukomeza kuba abaselibateri kubera Ubwami.
20. Niba uri umugaragu w’Imana w’umuselibateri ugomba gukora iki?
20 Abakristo batashyingiranywe bakwiriye kwishimira ko ari abakozi b’Imana buzuye. Muri iyi minsi ya nyuma bakorana ibyishimo umurimo wihutirwa wo kubwiriza iby’Ubwami. N’uko rero mwe abaselibateri mwishimire kuba muri abakozi b’Abakristo Yehova akoresha mu murimo we. ‘Musohoz’ agakiza kanyu mutinya muhind’ umushyitsi, muboneka nk’amatabaza mu isi, mwerekana ijambo ry’ubugingo.’ (Abafilipi 2:12-16) Mwitangire rwose inyungu z’Ubwami muguma mu bumwe bw’umuryango mpuzamahanga w’Abahamya ba Yehova kandi mwuzuza umurimo wanyu wa Gikristo. Nk’uko tuzabisuzuma, abaselibateri bagenza batyo bafite imibereho itanga ibyiza byinshi.
Wasubiza ute?
◻ Ni uwuhe murimo w’ingenzi w’Umukristo?
◻ Ni kuki abagaragu ba Yehova batashyingiranywe bashobora kuba abakozi b’Abakristo buzuye?
◻ Ni ryari Umukristo washyingiranywe atashobora kuba umukristo wuzuye?
◻ Kuba ”inkone”ku bw’Ubwami bisobanura iki?
Ni kuki tugomba gutera inkunga Abakristo batashyingiranywe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
N’ubwo Paulo yari umuselibateri, yari umukozi w’Imana wuzuye
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Yesu yabaye urugero rw’ibanze rw’umugaragu w’Imana wuzuye
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Mbese ujya ushimira abakomeza kuba abaselibateri kubera Ubwami?