-
Ibibazo by’abasomyiUmunara w’Umurinzi—2003 | 1 Mutarama
-
-
Ibibazo by’abasomyi
Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga ubwo yagiraga ati “uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe”?
Mu gihe Pawulo yerekezaga ku muhango wo kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu, yaranditse ati “uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira” (1 Abakorinto 11:25, 26). Hari bamwe bumva ko ijambo “muzajya” ryakoreshejwe aha ngaha rigaragaza ko urupfu rwa Kristo rugomba kwizihizwa kenshi. Ibyo bituma barwizihiza incuro zirenze imwe mu mwaka. Ibyo se ni byo Pawulo yashakaga kuvuga?
Ubu hashize imyaka igera hafi ku 2.000 kuva igihe Yesu yatangizaga Urwibutso rw’urupfu rwe. Ku bw’ibyo, rwizihijwe incuro nyinshi nubwo rwagiye rwizihizwa rimwe gusa mu mwaka uhereye mu wa 33 I.C. Icyakora, dukurikije imirongo ikikije mu 1 Abakorinto 11:25, 26, Pawulo ntiyari arimo avuga incuro Urwibutso rwagombaga kujya rwizihizwa, ahubwo yavugaga uko rwagombaga kujya rwizihizwa. Mu Kigiriki cy’umwimerere, ntiyakoresheje ijambo pol·laʹkis, risobanurwa ngo “incuro nyinshi” cyangwa “kenshi.” Ahubwo yakoresheje ijambo ho·saʹkis, risobanurwa ngo “uko muzajya,” bisobanurwa ngo “igihe cyose muzaba mubigenje mutya na mutya.” Pawulo yari arimo avuga ati ‘igihe cyose muzaba mubikoze, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami.’a
-
-
Ibibazo by’abasomyiUmunara w’Umurinzi—2003 | 1 Mutarama
-
-
a Gereranya n’inkuru ivugwa muri 1 Samweli 1:3, 7. Amagambo ngo “iyo yajyaga,” yakoreshejwe aho ngaho (mu buhinduzi bw’Igiheburayo bwo muri iki gihe) yerekeza ku bintu byabagaho “uko umwaka utashye,” cyangwa rimwe mu mwaka, ubwo Elukana n’abagore be babiri bajyaga i Shilo, aho ihema ry’ibonaniro ryari riri.
-