Dufashe bagenzi bacu gusenga Imana
“Utizera cyangw’ injiji, . . . ibihishwe byo mu mutima we bikerurwa; maze yakwikubita hasi yubamye, akaramy’ Imana.’—1 ABAKORINTO 14:24, 25.
1-3. Abakorinto benshi bafashijwe bate kugira ngo bishimirwe n’Imana?
INTUMWA Paulo mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubutumwa, yamaze umwaka n’igice i Korinto. Muri uwo mudugudu ‘yahaswe n’ijambo ry’Imana atanga ubuhamya.’ Mbese umurimo we wageze kuki? ‘Benshi mu Bakorinto bamwumvise barizera nuko barabatizwa.’ (Ibyakozwe 18:5-11) ‘Barejejwe bahamagariwe kuba abera.’—1 Abakorinto 1:2.
2 Nyuma yaho Apolo yaje i Korinto gato nyuma yuko Priskila na Akwila bafashwa kumenya neza inzira y’Imana, nko ku kibazo cyo kubatizwa. Uwo Mukristo yagize igikundiro ku Mana, yishimirwa na Yo. (Ibyakozwe 18:24 kugeza 19:7) Apolo ku ruhande rwe yafashije Abakorinto kera bari ‘bararetse bakayobywa n’ibigirwamana bitabasha kuvuga.’ (1 Abakorinto 12:2) Abo bantu bahabwaga inyigisho za Bibiliya mu ngo zabo ariko bashoboraga nanone kwongera ubumenyi bwabo bifatanya mu materaniro ya Gikristo.—Ibyakozwe 20:20; 1 Abakorinto 14:22-24.
3 Ku bw’iyo nyigisho benshi mu Bakorinto bari kera ‘abatizera n’injiji’ bakuruwe mu gusenga k’ukuri. Ni ukuri Abakristo bagiraga ibyishimo byinshi iyo babonaga abo bagabo n’abagore bakura kugeza ku kubatizwa, nuko bagashimwa n’Imana. Niko bimeze no mu gihe cyacu.
Uko ‘abatizera n’injiji’ bafashwa
4. Muri iki gihe cyacu ni mu buryo ki abantu benshi bafashwa nk’abatizera b’i Korinto?
4 Muri iyi minsi nabwo Abahamya ba Yehova babaha itegeko rya Yesu ryo ‘guhindura abigishwa abantu b’amahanga yose bababatiza.’ (Matayo 28:19, 20) Iyo bamaze gutera imbuto z’ukuri mu mitima imeze neza, bagaruka kuzivomera. (1 Abakorinto 3:5-9; Matayo 13:19, 23) Abahamya basaba bagenzi babo kwiga Bibiliya ku buntu buri cyumweru mu ngo zabo kugira ngo babonere ibisubizo ibibazo byabo kandi ngo bagire ubumenyi bw’ukuri bwa Bibiliya. Babatumira no kwifatanya mu materaniro bagira mu karere kabo nkuko byakorwaga n’“abatizera” mu kinyejana cya mbere mu itorero ry’i Korinto. Ariko se Abahamya ba Yehova bagomba gufata bate abantu biga Bibiliya kandi bakaza no mu materaniro?
5. Ni ibiki bigaragara muri Bibiliya bituma tugira amakenga mu mishyikirano tugirana n’abantu bamwe?
5 Twishimira kubona abo bantu begera Imana ntitwibagirwe ko bataraba abizera babatijwe. Twibukiranye nanone amasomo abiri ava mu nyandiko yabanje: (1) Abisiraeli bagaragazaga amakenga mu mibanire yabo n’abanyamahanga bari babatuyemo, bakifatanya n’ubwoko bw’Imana kandi bagakurikiza amategeko amwe ariko batari abiyeguriye ugusenga kwabo ngo bakebwe, babe abavandimwe babo mu iyobokamana. (2) Abakristo b’i Korinto babaga maso mu mishyikirano yabo n’‘abatizera n’injiji’ kubera aya magambo ya Paulo ngo: “Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye: mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite?”—2 Abakorinto 6:14.
6 “Abatizera” bashobora bate ‘kwemezw’ ibyaha’ mu materaniro kandi iryo cyahwa ni bwoko ki?
6 Ubwo rero n’ubwo twakirana igishyuhirane ‘abatizera n’injiji’ tugomba kumenya ko bataruzuza amategeko y’Imana. Nkuko Bibiliya ibigaragaza mu 1 Abakorinto 14:24, 25 birashoboka ko baba bakeneye ‘kugenzurwa’ ndetse no “kwemezw’ ibyaha” bifashishije ibyo biga. Ntabwo ari ukubaha ibihano mu buryo bwo gucirwa urubanza; ntabwo bahamagarwa imbere y’Inama ikemura imanza y’itorero kubera ko baba batarabatizwa. Ahubwo abo baba bakiri bashya ibyo biga bituma bagera ubwo bemera ko Imana yanga imyifatire yose y’ubwibone kandi iteye isoni
7. Ni ayahe majyambere yandi abigishwa ba Bibiliya benshi bifuza kugira, kandi ni kuki?
7 Uko igihe gihita abantu benshi batarabatizwa bifuza gukora ibirenze gutega amatwi amateraniro y’itorero. Aya magambo ya Yesu arabihamya ngo: “Umwigishwa ntarut’ umwigisha, ahubgo umwigishwa wese, iy’ atunganye rwose mu byo yigishijwe, amera nk’umwigisha we.” (Luka 6:40) Uwiga Bibiliya amenya ko umwigisha aha agaciro kanini ukubwiriza kandi agakura ibyishimo muri uwo murimo. (Matayo 24:14) Uko ukwizera kwe kugenda gukura uwiga ukuri kwa Bibiliya akifatanya mu materaniro, ashobora kwita kuri aya magambo ngo: “Ereg’ibirenge by’uzany’inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaz’ iby’amahoro, akazan’ inkuru z’ibyiza, akamamaz’ iby’agakiza.”(Yesaya 52:7; Abaroma 10:13-15) Nubwo uwo muntu aba atarabatizwa hari igihe yifuza kuba umubwiriza w’Ubwami yifatanya n’itorero ry’Abahamya ba Yehova.
8, 9. (a) Ni iki kigomba gukorwa iyo umwigishwa wa Bibiliya ashatse kujya abwiriza ku mugaragaro? (b) Iyo abasaza babiri bateranye hamwe n’umuntu ushaka kuba umubwiriza bagomba gukora iki? (c) Ni iyihe nshingano umubwiriza mushya aba yishyizeho?
8 Iyo Umuhamya yigana Bibiliya n’umuntu nk’uwo, aramutse amenye ko yifuza kubwiriza, azabimenyesha umugenzuzi mukuru w’itorero. Nawe azasaba abasaza babiri guhura n’uwo mwigishwa wa Bibiliya hamwe n’uwo bigana. Abasaza barishima iyo umuntu agaragaje icyifuzo cyo gukorera Imana. Ntabwo baba bashaka ko agira ubumenyi bungana n’abari mu itorero babatijwe, bameze neza mu kuri kandi basabwa byinshi. Ahubwo abasaza b’itorero bazashaka kumenya neza ko umwigishwa afite ubwenge bw’inyigisho za Bibiliya, kandi ko yahuje imibereho ye n’amabwiriza y’Imana mbere yo kwifatanya n’itorero mu kubwiriza. Birakwiye rero ko abasaza babiri bateranira hamwe n’uwifuza kuba umubwiriza hamwe n’uwo biganaa
9 Abasaza babiri bamenyesha umwigishwa ko niba yujuje ibisabwa kugira ngo yifatanye mu kubwiriza kandi akaba abikora, ashobora gutanga raporo y’umurimo. Ifishi y’umurimo w’umubwiriza izakorwa mu izina rye maze ibikwe mu yandi y’itorero. Ibyo bizaba bigaragaza ukwifatanya no kumvira umuteguro wa gitewokarasi w’Abahamya ba Yehova. (Ni nako bimeze ku batanga raporo y’umurimo bose.) Ibiganiro bizaba bigizwe n’inama za Bibiliya nk’izisuzumwa ku mpapuro za 98 kugeza ku 100 z’igitabo Organises pour bien remplir notre ministereb Birashoboka ko byaba n’igihe gikwiriye ngo umwigishwa ahabwe icyo gitabo.
10. (a) Umubwiriza utarabatizwa ashobora ate kugira amajyambere kandi aba afite iyihe ntego? (b) Ni kuki byari bikwiye guhindura amagambo ‘incuti yemewe’? (Reba amagambo yanditse munsi y’urupapuro.)
10 Uwujuje wese ibisabwa ngo abe umubwiriza w’ubutumwa bwiza utarabatizwa, aba ari mu nzira zo kuba ‘uwo yishimira.’c (Luka 2:14) Nubwo aba ataritanga ngo abatizwe ashobora gutanga raporo y’umurimo y’ubuhamya hamwe n’abandi amamiriyoni y’ababwiriza ‘bavuga ijambo ry’Imana’ bafite umuhati mu isi yose. (Ibyakozwe 13:5; 17:3; 26:22, 23) Hashobora gutangwa itangazo mu itorero ko abaye umubwiriza utarabatizwa. Agomba gukomeza kwiga Bibiliya, kujya mu materaniro, gushyira mu bikorwa ibyo yigishwa no kubigeza ku bandi. Nihashira igihe akifuza kubatizwa nibwo azemerwa n’Imana kandi agahabwa “ikimenyetso” cy’agakiza.—Ezekieli 9:4-6.
Ubufasha butangwa mu gihe hakozwe icyaha
11. Itorero rikora iki iyo umwe mu babatijwe akoze icyaha gikomeye?
11 Mu nyandiko yabanje twavuze ku bufasha buhabwa Umukristo wabatijwe ukoze icyaha gikomeye. (Abaheburayo 12:9-13) Twabonye ko hakurikijwe Bibiliya, niba atihannye itorero risabwa kumwirukana no kwirinda imishyikirano yose nawe. (1 Abakorinto 5:11-13; 2 Yohana 9-11; 2 Abatesalonike 2:11, 12) Ariko se hakorwa iki niba umubwiriza utarabatizwa akoze amakosa cyangwa ibyaha bikomeye?
12. (a) Ni ababwiriza batarabatizwa bagomba gufashanywa imbabazi? (b) Ihame riri muri Luka 12:48 ryerekana iki cyerekeranye n’inshingano z’umuntu wakoze icyaha?
12 Yuda yateye inkunga itorero kugirira imbabazi Abakristo basizwe bafite ugushidikanya cyangwa bakora ibyaha niba baramutse bihannye. (Yuda 22, 23; reba kandi 2 Abakorinto 7:10.) Ubwo se ntibinakwiriye no kugirira imbabazi umunyabicumuro utarabatizwa ukoze icyaha akihana? (Ibyakozwe 3:19) Nibyo rwose, kubera ko imizi ye y’umwuka iba idakomeye cyane kandi ubumenyi bwe ku myifatire y’imibereho ya Gikristo bukaba ari buke. Hari ubwo yaba ataramenya ibitekerezo by’Imana ku bibazo runaka. Ntabwo yagiranye ibiganiro byinshi byo muri Bibiliya mbere yo kubatizwa kandi ntarafata icyemezo gikomeye cyo kubatizwa. Ikindi kandi Yesu yavuze ko ‘uwahawe byinshi ari we uzakwa byinshi.’(Luka 12:48) Birumvikana ko abenshi mu babatijwe bo mu itorero, kubera ko bafite ubumenyi bwinshi n’inshingano baba bafite ibyo basabwa byihariye.—Yakobo 4:17; Luka 15:1-7; 1 Abakorinto 13:11.
13. Iyo umubwiriza utarabatizwa yishe itegeko ry’Imana abasaza bakora iki kugira ngo bamufashe?
13 Dukurikije inama ya Paulo Abakristo bafite imico y’umwuka isabwa bifuza gufasha buri mubwiriza utarabatizwa ukosheje atabizi. (Gereranya Abagalatia 6:1.) Abasaza basaba babiri muri bo (bishobotse abamufashije kubona ububwiriza) kumugarura mu nzira nziza iyo yemeye gufashwa. Ntibazabikorana icyifuzo cyo kumuhanana umujinya, ahubwo bazaba buzuye imbabazi n’umutima wicisha bugufi. (Zaburi 130:3) Mu bihe bimwe inkunga n’inama z’ibikorwa bishingiye ku Byanditswe bizaba bihagije kugarura uwacumuye k’ukwihana no kumusubiza mu nzira igororotse.
14, 15. (a) Iyo umunyabyaha yicujije abikuye ku mutima hakorwa iki? (b) Mu bihe bimwe ni irihe tangazo rigomba kugezwa ku itorero kugira ngo ibintu bifutuke?
14 Abo basaza bazaha uwakoze icyaha utarabatizwa inama zikwiriye imimerere ye. Hari ubwo bazabona ko ari ngombwa ko uwacumuye yaba aretse gutanga ishuri ry’umurimo wa gitewokarasi cyangwa kudasubiza mu materaniro. Hari ubwo bamusaba kutongera kwifatanya mu murimo wo kubwiriza hamwe n’itorero kugeza igihe azagirira amajyambere mu buryo bw’umwuka arushijeho. Nyuma niyongera kwifatanya mu murimo bazabimutangariza. Niba icyaha cye kitarateye ikizinga cyangwa ngo kirwanye ukwera k’umukumbi si ngombwa kubitangaza mu itorero.
15 Hakorwa iki niba ba basaza bombi babonye ko uwacumuye atarabatizwa, yihannye bitaryarya, ariko imyifatire ye mibi ikaba izwi na bose cyangwa bazabimenya nyuma? Icyo gihe bazabimenyesha inama y’umurimo y’itorero nayo itegure itangazo rivuga ritya ngo: “Abasaza basuzumye ikibazo kireba... aracyari umubwiriza utarabatizwa wo mu itorero.” Kimwe no mu bindi bibazo bisa nk’icyo inama y’abasaza izareba niba bikwiriye gutanga nyuma yaho disikuru itanga inama zihuje n’icyaha cyakozwe.
16, 17. (a) Ni iyihe mimerere yindi ishobora gutuma hagira igitangazwa? (b) Iryo tangazo rizakorwa rite?
16 Hari ubwo rimwe na rimwe umubwiriza utarabatizwa akora icyaha kandi ntiyemere ubufasha bwuzuye urukundo ahawe, cyangwa akaba atifuza gukomeza kugira amajyambere kugeza ku mubatizo, akabimenyesha abasaza ko adashaka kubarwa nk’umubwiriza. Icyo gihe se hakorwa iki? Ntabwo hazafatwa imigambi yo guca abantu nkabo baba batemewe n’Imana. Icibwa ry’abanyabyaha batihana rikurikizwa ku bitwa abavandimwe, ubwo ni ku babatijwe. (1 Abakorinto 5:11) Ibyo bivuga se ko twakwirengagiza icyaha? Oya da!
17 Abasaza bafite inshingano zo kuragira ‘umukumbi w’Imana bashinzwe.’(1 Petero 5:2) Niba ba basaza babiri bafasha umunyabyaha utarabatizwa babonye ko atihanye kandi atujuje ibisabwa ngo abe umubwiriza bazabimumenyesha.d Niba umubwiriza utarabitizwa amenyesheje abasaza ko atifuza kubarwa nk’umubwiriza bazakira icyifuzo cye. Muri ibyo bihe byombi, birasabwa ko mu gihe gikwiriye inama y’umurimo y’itorero itangaza ko “. . . atakiri umubwiriza w’ubutumwa bwiza.”
18. (a) Iryo tangazo nirimara gutangwa Abakristo bazita ku ki kugira ngo bamenye imyifatire bazagira yabo bwite? (b) Mbese ni ngombwa kwirinda imishyikirano yose n’umuntu utarabatijwe wakoze ibyaha bikomeye?
18 Abahamya bazafata bate uwo wari umubwiriza utarabatizwa, nyuma y’ibyo byose? Mbere yari ‘utizera’ wifatanyaga mu materaniro. Nyuma yaho yagaragaje icyifuzo cyo kuba umubwiriza w’ubutumwa bwiza kandi yari yujuje ibisabwa kugira ngo abe we. Kubera ko atari ko bikimeze yongeye kuba umuntu w’isi. Bibiliya ntihatira Abahamya gukomeza kumuvugisha, kuko ataba yaciwe.e Ariko Abakristo bazakurikiza imyifatire y’Abisiraeli ku banyamahanga batakebwe bagira amakenga mu mishyikirano n’abo bantu b’isi badasenga Yehova. Ayo makenga azafasha mu kurinda itorero ingaruka y’‘umusemburo muke’ wonona ingeso nziza. (1 Abakorinto 5:6) Niba nyuma yaho uwo muntu agaragaje icyifuzo kitaryarya cyo kwiga Bibiliya kandi abasaza bagasanga nta kibirwanya, icyo cyigisho kizamufasha ahari kwongera kumenya igikundiro cyinshi ahabwa cyo gusenga Yehova yifatanije n’ubwoko bwe.—Zaburi 100.
19. Abasaza bazatanga ubuhe bufasha bwa bwite muri icyo gihe?
19 Niba abasaza babonye ko kanaka ari ikigusha ku mukumbi, bazaburira abagize itorero bireba mu buryo bwihariye. Urugero, nk’igihe uwari umubwiriza ari umusore wihaye ubusinzi cyangwa ubusambanyi. Nubwo baburiye itorero ko itakiri umubwiriza utarabatizwa, hari ubwo yashaka kugirana agakungu n’abasore bo mu itorero. Icyo gihe abasaza bazagirana ibiganiro biherereye hamwe n’ababyeyi b’abo basore bireba ndetse bongere babigirane n’abo basore ubwabo. (Abaheburayo 12:15, 16; Ibyakozwe 20:28-30) Hashobora kuba n’igihe, uretse ko bidakunze kuboneka, umuntu asahinda cyane cyangwa afite urugomo rwinshi, muri icyo gihe ashobora kumenyeshwa ko atagishakwa mu materaniro kandi ko niyongera kwinjira ku ngufu bizaba ari ukuvogera iby’undi.
Dufashe abana b’ingimbi gusenga Imana
20. Ababyeyi b’Abakristo bashobora gufasha bate abana babo kandi ibyo bizatanga iki?
20 Dukurikije Bibiliya ababyeyi bafite inshingano zo kwigisha abana babo inzira z’ukuri kw’Imana. (Gutegeka 6:4-9; 31:12, 13) hashize igihe Abahamya ba Yehova batera inkunga Abakristo kugira icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango buri cyumweru. Ababyeyi b’Abakristo bagomba gutera inkunga abana babo ngo batere imbere kugeza igihe cyo kwitanga bakabatizwa kugira ngo bashobore kwishimirwa n’Imana. (Imigard 4:1-7) Biragaragara ko mu matorero menshi imihate yabo yagize icyo igeraho: abasore n’inkumi ibihumbi n’ibihumi ni intangarugero bakunda Yehova kandi bifuza kumusenga igihe cyose.
21-23. (a) Ni nde ufite inshingano za mbere na mbere zo kudisipulina umwana muto wakoze icyaha? (b) Abasaza b’itorero bazakora iki icyo gihe?
21 Ababyeyi b’Abakristo nanone bafite inshingano y’ibanze yo gutoza umuco mwiza no gukosora abana babo bakabikora bubaha amategeko cyangwa igihano cya ngombwa kandi bakabikora mu rukundo. (Abefeso 6:4; Abaheburayo 12:8, 9; Imigani 3:11, 12; 22:15) Ariko nanone niba umwana ugimbuka wifatanije n’itorero ari umubwiriza utarabatizwa, aramutse yitwaye nabi, abasaza ‘barinda imitima’ y’abagize umukumbi bafite inshingano yo gusuzuma icyo kibazo.—Abaheburayo 13:17.
22 Mbere na mbere icyo kibazo kigomba gusuzumwa mu buryo twavuze ruguru. Abasaza babiri bazashyirwaho kugira ngo bagisuzume. Mu bihe bya mbere bashobora kubaza se cyangwa nyina icyo uwo mubwiriza muto yakoze, imyifatire ye hamwe n’icyo bakoze kugira ngo bamukosore. (Gereranya Gutegeka 21:18-21.) Iyo ababyeyi bakoze ibikenewe byose, abasaza bashobora gusa kubasaba ko bajya bareba icyo bizabagezaho bakabagira n’inama hamwe n’ibitekerezo by’ingirakamaro hamwe no kubatera inkunga byuzuye urukundo.
23 Ariko hari igihe rimwe na rimwe abasaza mu kiganiro bazagirana n’ababyeyi babona ko byaba byiza bagiranye inama n’abo babyeyi hamwe n’uwo mwana wigometse. Mu gihe abagenzuzi bazaba bamwibutsa ibikurura urubyiruko hamwe n’ibyo rutagomba kurengaho, bazihata kwigisha uwo mubwiriza utarabatizwa n’ubugwaneza bwinshi. (2 Timoteo 2:22-26) Hari igihe bizagaragara ko adafite ibya ngombwa byose bituma aba umubwiriza ubwo bakaba bagomba kubimenyesha itorero kugira ngo bitangazwe.
24. (a) N’aho umwana muto yakora icyaha ababyeyi be bakwiriye gukora iki kandi bashobora kubyifatamo bate? (b) Iryo hame rishobora gukoreshwa rite igihe ari umwana waciwe mu itorero?
24 Ubwo se ababyeyi bashobora gukora iki kugira ngo bagarure uwo musore mu nzira nziza? Nibo baba bashinzwe umwana wabo, n’ubwo aba atujuje ibisabwa kugira ngo abe umubwiriza utarabatizwa, cyangwa akaba yaraciwe mu itorero kubera ko yacumuye amaze kubatizwa. Nkuko bakomeza kumuha ibimutunga n’imyambaro n’icumbi, bazakomeza kumuha n’inyigisho hamwe na disipuline ihuje n’Ijambo ry’Imana. (Imigani 6:20-22; 29:17) Abo babyeyi buzuye urukundo bashobora guteganya ikigisho cya Bibihya hamwe nawe n’aho yaba yaraciwe mu itorero.f Birashoboka ko icyo cyigisho cyazamugirira akamaro cyane niba ari we kiyoborerwa wenyine mu buryo bwite. Cyangwa bashobora kumwemerera gukurikira icyigisho cy’umuryango hamwe n’abandi. N’ubwo aba yaravuye mu nzira nziza, bifuza kubona agarukira Yehova nk’umwana w’ikirara Yesu yavuze muri umwe mu migani ye.—Luka 15: 11-24.
25. Ni kuki kuri ubu “abatizera” bitabwaho cyane kandi mu rukundo?
25 Intego w’umurimo wacu wo kubwiriza no kwigisha ni iyo gufasha bagenzi bacu kuba mu abasenga Imana y’ukuri bafite umunezero. ‘Abatizera n’injiji’ b’i Korinto bumvaga’ bakwikubita hasi bunamye bakaramya Imana kandi bakamamaza yuko: “Imana iri muri mwe koko.” (1 Abakorinto 14:25) Mbega ibyishimo tubona muri iki gihe cyacu iyo tubona ukuntu umubare w’abantu basenga Imana udasiba kwiyongera! Ni ugusohozwa kwiza kw’amagambo ya maraika ngo: “No mw’isi amahor’ abe mu bo yishimira [cyangwa, abantu Imana yishimira].”—Luka 2:14.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Umwe mu basaza agomba kuba agize inama y’umurimo y’itorero. Undi ashobora kuba umugenzuzi uzi neza uwo mwigishwa cyangwa Umubamya umwigisha, nk’umuyobozi w’ikigisho cy’igitabo.
b Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., 198
c Mbere bitaga “incuti yemewe” umuntu utarabatizwa ufite ibisabwa byose kugira ngo abe umubwiriza. Ibyiza kurusha ni ukuvuga “umubwiriza utarabatizwa” cyane cyane kubera ko dukurikije Bibiliya, kugira ngo umuntu yishimirwe n’Imana agomba kuyiyegurira abyishakiye hanyuma akabatizwa.
d Iyo uwo muntu atemeye umwanzuro wafashwe (mbere y’iminsi irindwi) ashobora gusaba ko icyo kibazo cyongera gusuzumwa.
e Kera birindaga kugirana imishyikirano n’abantu batarabatizwa babaga bafite imyifatire mibi kandi ntibicuze. Nk’uko twabisobanuye haruguru ibyo ntabwo ari ngombwa. Ahubwo ni ngombwa gukurikiza inama iri mu 1 Abakorinto 15:3
f Abakristo bazagira imyifatire ihuje n’inama zituruka muri Bibiliya zasuzumwe muri La Tour de Garde yo ku wa 15 Mata 1988 impapuro za 26 kugeza 31 hamwe n’iyo ku wa 12 Ukoboza 1981 impapuro za 25-30, imbere y’abantu bo mu muryango baciwe batabana mu nzu imwe.
Mbese waba wibuka?
◻ Abakristo bafata bate ‘abatizera’ baza mu materaniro?
◻ Iyo umuntu wiga Bibiliya atanze icyifuzo cye cyo kubwiriza abasaza bakora iki, kandi muri icyo gihe uwo mwigishwa wa Bibiliya aba afashe izihe nshingano?
◻ Ni iki kigomba gukorwa iyo umubwiriza utarabatizwa akoze icyaha gikomeye?
◻ N’aho umwana ukibana n’iwabo yakora icyaha gikomeye, ni ubuhe bufasha ababyeyi be hamwe n’abasaza b’itorero bashobora kumuha?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Umuntu wese n’aho yaba atarabatizwa ubaye umubwiriza aba ateye intambwe ndende, iri kumwe n’inshingano nyinshi, mu nzira izamugeza ku kwishimirwa n’Imana