-
Tumenye “gutekereza kwa Kristo”Umunara w’Umurinzi—2000 | 15 Gashyantare
-
-
Tumenye “gutekereza kwa Kristo”
“Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza, ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo.”—1 ABAKORINTO 2:16.
1, 2. Ni iki Yehova yabonye bikwiriye ko ahishura mu Ijambo rye ku byerekeye Yesu?
YESU yasaga ate? Umusatsi we wasaga ute? uruhu rwe? amaso ye? Yareshyaga ate? Yapimaga ibiro bingahe? Mu binyejana byinshi, abanyabugeni bagiye bagaragaza uko Yesu yari ateye mu buryo butandukanye, bamwe bakamugaragaza mu buryo bushyize mu gaciro, abandi bo bakamugaragaza mu buryo budafite aho buhuriye n’ukuri rwose. Hari bamwe bagiye bagaragaza ko yari umugabo w’intwari kandi ukerebutse, mu gihe abandi bo bagiye bagaragaza ko yari umuntu w’amagara make kandi wanegekaye.
2 Icyakora, Bibiliya ntiyibanda ku isura ya Yesu. Ahubwo, Yehova yabonye ko igikwiriye ari uguhishura ikindi kintu cy’ingenzi kurushaho: ni ukuvuga kamere Yesu yari afite. Inkuru zivugwa mu Mavanjiri ntizigaragaza ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze gusa, ahubwo zinahishura ibyiyumvo byimbitse hamwe n’imitekerereze byarangwaga mu magambo ye no mu bikorwa bye. Izo nkuru enye zahumetswe zituma dushobora gucukumbura mu buryo bwimbitse kugira ngo tumenye icyo intumwa Pawulo yerekejeho icyita “gutekereza kwa Kristo” (1 Abakorinto 2:16). Ni iby’ingenzi ko tumenya neza ibitekerezo bya Yesu, ibyiyumvo bye na kamere ye. Kubera iki? Hari nibura impamvu ebyiri.
3. Ni ubuhe bumenyi dushobora kugira tubukesha kumenya gutekereza kwa Kristo?
3 Iya mbere, ni uko gutekereza kwa Kristo kuduha umusogongero ku bihereranye n’imitekerereze ya Yehova Imana. Yesu yari aziranye na Se mu buryo bwa bugufi cyane, ku buryo yashoboraga kuvuga ati “nta wuzi Umwana uwo ari we keretse Se; kandi nta wuzi Se uwo ari we keretse Umwana n’uwo Umwana ashatse kumumenyesha” (Luka 10:22). Ni nk’aho Yesu yari arimo avuga ati ‘niba mwifuza kumenya kamere ya Yehova, nimundebereho’ (Yohana 14:9). Bityo, mu gihe twiga icyo Amavanjiri ahishura ku bihereranye n’uko Yesu yatekerezaga hamwe n’ibyiyumvo yagiraga, mu by’ukuri tuba turimo twiga ukuntu Yehova atekereza n’ibyiyumvo agira. Ubwo bumenyi butuma turushaho kugirana n’Imana yacu imishyikirano ya bugufi.—Yakobo 4:8.
4. Niba twifuza by’ukuri kwitwara nka Kristo, ni iki tugomba kwitoza mbere na mbere, kandi kuki?
4 Impamvu ya kabiri ni uko kumenya gutekereza kwa Kristo bidufasha ‘kugera ikirenge mu cye’ mu buryo bwa bugufi (1 Petero 2:21). Gukurikira Yesu ntibisobanura gusubira mu magambo ye no kwigana ibikorwa bye gusa. Kubera ko ibyo tuvuga n’ibyo dukora bituruka ku byo dutekereza hamwe n’ibyiyumvo tugira, gukurikira Kristo bisaba ko twihingamo “imyifatire yo mu bwenge” nk’iyo yari afite (Abafilipi 2:5, NW). Mu yandi magambo, niba twifuza by’ukuri kwitwara nka Kristo, tugomba mbere na mbere kwitoza gutekereza nka we kandi tukagira ibyiyumvo nk’ibye, ni ukuvuga ko, twebwe abantu badatunganye, tugomba kubikora mu rugero bidushobokeramo rwose. Nimucyo rero ducukumbure mu buryo bwimbitse, kugira ngo tumenye gutekereza kwa Kristo tubifashijwemo n’abanditsi b’Amavanjiri. Mbere na mbere, turi busuzume ibintu byagize ingaruka ku mitekerereze ya Yesu no ku byiyumvo yagiraga.
Imibereho ye mbere y’uko aba umuntu
5, 6. (a) Ni izihe ngaruka abo twifatanya na bo bashobora kutugiraho? (b) Ni nde Umwana w’Imana w’imfura yifatanyaga na we mu ijuru mbere y’uko aza ku isi, kandi se ibyo byamugizeho izihe ngaruka?
5 Incuti zacu za bugufi zishobora kutugiraho ingaruka, zikagira ingaruka ku bitekerezo byacu, ku byiyumvo byacu no ku byo dukora, zaba nziza cyangwa se mbia (Imigani 13:20). Reka turebe uwo Yesu yifatanyaga na we mu ijuru mbere y’uko aza ku isi. Ivanjiri ya Yohana yerekeza ku mibereho ya Yesu mbere y’uko aba umuntu imwita “Jambo,” cyangwa Umuvugizi w’Imana. Yohana agira ati “mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana, kandi Jambo yari [i]mana. Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere” (Yohana 1:1, 2). Kubera ko Yehova atagize intangiriro, kuba Jambo yarahoranye n’Imana uhereye “mbere na mbere,” bigomba kuba byerekeza ku ntangiriro y’imirimo y’Imana yerekeranye n’irema (Zaburi 90:2). Yesu “ni we mfura mu byaremwe byose.” Bityo, yabayeho mbere y’ibindi biremwa by’umwuka na mbere y’uko isanzure ry’ikirere hamwe n’ibintu bikirimo riremwa.—Abakolosayi 1:15; Ibyahishuwe 3:14.
6 Dukurikije imibare yo kugenekereza ishingiye kuri siyansi, isanzure ry’ikirere hamwe n’ibintu bikirimo rimaze nibura imyaka igera kuri miriyari 12 ririho. Niba iyo mibare yo kugenekereza ijya kuba yo mu buryo ubwo ari bwo bwose, Umwana w’Imana w’imfura yamaze igihe kitarondoreka afitanye na Se imishyikirano ya bugufi, mbere y’uko Adamu aremwa. (Gereranya na Mika 5:2.) Uko ni ko hagati yabo haje kubaho umurunga ubahuza wuje ubwuzu kandi wimbitse. Uwo Mwana w’imfura, mu mibereho ye ya mbere y’uko aba umuntu, agaragazwa ari ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu avuga ati “nari umunezero wa [Yehova] iminsi yose, ngahora nezerewe imbere [ye]” (Imigani 8:30). Nta gushidikanya ko kuba Umwana w’Imana yaramaranye n’Isoko y’urukundo imyaka itabarika bafitanye imishyikirano ya bugufi, byamugizeho ingaruka mu buryo bwimbitse (1 Yohana 4:8)! Uwo Mwana yaje kumenya ibitekerezo bya Se, ibyiyumvo bye n’inzira ze kandi arabigaragaza kuruta uko undi muntu uwo ari we wese yashoboraga kubikora.—Matayo 11:27.
Imibereho ye yo ku isi n’ibintu byamugizeho ingaruka
7. Imwe mu mpamvu zatumye biba ngombwa ko Umwana w’Imana w’imfura aza ku isi ni iyihe?
7 Hari byinshi Umwana w’Imana yagombaga kwiga, kubera ko umugambi wa Yehova wari uwo gutuma Umwana we agira ibikwiriye byose kugira ngo abe Umutambyi Mukuru urangwa n’impuhwe, ushobora “kubabarana natwe mu ntege nke zacu” (Abaheburayo 4:15). Imwe mu mpamvu zatumye uwo Mwana aza ku isi akaba umuntu, kwari ukugira ngo yuzuze ibyo yasabwaga mu gusohoza uwo murimo. Igihe Yesu yari ari hano ku isi ari umuntu ufite umubiri n’amaraso, yahuye n’imimerere hamwe n’ibintu byamugiragaho ingaruka, ibintu mbere y’aho yabonaga gusa yibereye mu ijuru. Ubwo noneho we ubwe yashoboraga kugira ibyiyumvo bya kimuntu. Hari ubwo yajyaga yumva ananiwe, afite inyota kandi ashonje (Matayo 4:2; Yohana 4:6, 7). Ndetse ikirenze ibyo byose, yihanganiye ingorane n’imibabaro by’uburyo bwose. Uko ni ko “yigishijwe kumvira” maze aza kuzuza ibyo yasabwaga byose kugira ngo asohoze umurimo we wo kuba Umutambyi Mukuru.—Abaheburayo 5:8-10.
8. Ni iki tuzi ku birebana n’imibereho ya Yesu ku isi akiri umwana?
8 Bite se ku bihereranye n’ibyo Yesu yaciyemo mu mibereho yo mu bwana bwe ari ku isi? Havugwa bike cyane ku bihereranye n’imibereho ye akiri umwana. Mu by’ukuri, Matayo na Luka ni bo bonyine bavuze ibintu byabaye mu gihe cy’ivuka rye. Abanditsi b’Amavanjiri bari bazi ko Yesu yari yarabaye mu ijuru mbere y’uko aza ku isi. Iyo mibereho ye mbere y’uko aba umuntu, ni yo isobanura uwo yaje kuba we kuruta ikindi kintu cyose. Nyamara kandi, Yesu yari umuntu mu buryo bwuzuye rwose. N’ubwo yari atunganye, yagombaga gukura akava mu gihe cyo kuba igitambambuga, akava mu bwana akagera mu kigero cy’ubugimbi, akaba umugabo, muri icyo gihe cyose ari na ko yiga (Luka 2:51, 52). Bibiliya ihishura ibintu runaka bihereranye n’imibereho ya Yesu akiri umwana byamugizeho ingaruka nta gushidikanya.
9. (a) Ni iki kigaragaza ko Yesu yavukiye mu muryango ukennye? (b) Ni mu yihe mimerere Yesu ashobora kuba yarakuriyemo?
9 Uko bigaragara, Yesu yavukiye mu muryango ukennye. Ibyo bigaragazwa n’amaturo Yozefu na Mariya bazanye mu rusengero hashize iminsi igera kuri 40 nyuma y’ivuka rye. Aho kuzana umwana w’intama ngo bawutambeho igitambo cyoswa, hamwe n’icyana cy’inuma cyangwa intungura ngo babitambeho igitambo cyo guhongerera ibyaha, bazanye “intungura ebyiri, cyangwa ibyana by’inuma bibiri” (Luka 2:24). Dukurikije Amategeko ya Mose, ayo maturo ni yo yari yarateganyijwe ku bakene (Abalewi 12:6-8). Nyuma y’igihe runaka, uwo muryango uciriritse waje kwaguka. Yozefu na Mariya babyaranye nibura abandi bana batandatu mu buryo busanzwe nyuma yo kuvuka kwa Yesu mu buryo bw’igitangaza (Matayo 13:55, 56). Bityo rero, Yesu yakuriye mu muryango mugari, bikaba bishoboka ko yakuriye mu mimerere iciriritse.
10. Ni iki kigaragaza ko Mariya na Yozefu bari abantu batinya Imana?
10 Yesu yarezwe n’ababyeyi batinya Imana bamwitagaho. Nyina, ari we Mariya, yari umugore w’intangarugero. Wibuke ko mu gihe marayika Gaburiyeli yamusuhuzaga, yaramubwiye ati “ni amahoro, uhiriwe; Umwami Imana iri kumwe nawe” (Luka 1:28). Yozefu na we yari umugabo wubaha Imana. Buri mwaka, yakoraga urugendo rw’ibirometero 150 ajya i Yerusalemu kwizihiza Pasika. Mariya na we yajyaga ajyayo n’ubwo abagabo ari bo bonyine basabwaga kubikora (Kuva 23:17; Luka 2:41). Igihe kimwe ubwo Yozefu na Mariya bari bagiyeyo, bamaze umwanya munini bashakisha Yesu, icyo gihe wari ufite imyaka 12, bamusanga mu rusengero hagati y’abigisha. Yesu yabwiye ababyeyi bari bahangayitse ati “ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?” (Luka 2:49). “Data”—iryo jambo rigomba kuba ryari rifite ibisobanuro bisusurutsa kandi byiza kuri Yesu wari ukiri muto. Mbere na mbere, biragaragara ko yari yarabwiwe ko Yehova ari we wari Se nyakuri. Byongeye kandi, Yozefu agomba kuba yarabereye Yesu umubyeyi mwiza wamureze. Nta gushidikanya ko Yehova atari kuba yarahisemo umugabo ukagatiza cyangwa w’umugome ngo abe ari we urera Umwana We akunda!
11. Ni uwuhe mwuga Yesu yize, kandi se mu bihe bya Bibiliya, gukora uwo mwuga byabaga bikubiyemo iki?
11 Mu myaka Yesu yamaze i Nazareti, yize umwuga w’ububaji, akaba ashobora kuba yarawigishijwe na se wamureze, ari we Yozefu. Yesu yari yarazobereye muri uwo mwuga cyane ku buryo na we ubwe yaje kwitwa ‘umubaji’ (Mariko 6:3). Mu bihe bya Bibiliya, ababaji bakoreshwaga mu kubaka amazu, kubaza ibikoresho byo mu nzu (hakubiyemo ameza, udutebe duto n’intebe z’imbaho), hamwe no gukora ibikoresho byo guhingisha. Mu gitabo cye cyitwa Dialogue With Trypho, uwitwa Justin Martyr, wabayeho mu kinyejana cya kabiri I.C., yerekeje kuri Yesu yandika agira ati “yakundaga gukora akazi ko kubaza igihe yabaga ari kumwe n’abantu, agakora amasuka akururwa n’amatungo hamwe n’imigogo.” Ako kazi ntikari koroshye, kubera ko bishoboka ko umubaji wa kera atashoboraga kwigurira imbaho. Birashoboka cyane ko yajyaga mu ishyamba, agatoranya igiti, akagitema, akajyana imbaho mu rugo. Bityo, Yesu ashobora kuba yari azi ikibazo cy’ingorabahizi cyo kubona ikimutunga, kumenya guciririkanya n’abaguzi no gushaka amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo.
12. Ni iki kigaragaza ko uko bigaragara Yozefu yapfuye mbere ya Yesu, kandi se, ni iki ibyo byagaragazaga kuri Yesu?
12 Kubera ko Yesu yari umwana w’imfura, ashobora kuba yarafashaga mu kwita ku by’umuryango ukeneye, cyane cyane kubera ko bigaragara ko Yozefu yapfuye mbere ya Yesu.b Igazeti ya Zion’s Watch Tower (Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni) yo ku itariki ya 1 Mutarama 1900, yagize iti “inkuru za rubanda zivuga ko Yozefu yapfuye Yesu akiri muto, kandi ko Yesu yafashe umwuga w’ububaji akaba ari we watungaga umuryango. Ibyo bishyigikirwa mu rugero runaka n’igihamya kiboneka mu Byanditswe aho Yesu ubwe yitwa umubaji, hakanavugwamo nyina n’abavandimwe be, ariko kandi Yozefu akaba atavugwamo (Mariko 6:3). . . . Bityo rero, birashoboka cyane ko igihe kirekire cy’imyaka cumi n’umunani mu mibereho y’Umwami wacu, uhereye igihe ibintu [byanditswe muri Luka 2:41-49] byabereye ukageza igihe yabatirijwe, yakimaze akora imirimo isanzwe yo mu mibereho ya buri munsi.” Birashoboka ko Mariya n’abana be, hakubiyemo na Yesu, bari bazi akababaro gaterwa no gupfusha umugabo n’umubyeyi ukundwa.
13. Igihe Yesu yatangiraga gukora umurimo we, kuki yawukoranye ubumenyi, ubushishozi, n’ibyiyumvo byimbitse kuruta uko undi muntu uwo ari we wese yashoboraga kubikora?
13 Uko bigaragara, Yesu ntiyavukiye mu mibereho y’umudamararo. Ahubwo, we ubwe yagize imibereho y’abantu baciriritse. Hanyuma, mu mwaka wa 29 I.C., igihe cyarageze kugira ngo Yesu asohoze umurimo yari yarahawe n’Imana wari umutegereje. Ku muhindo wo muri uwo mwaka, yabatirijwe mu mazi maze aba Umwana w’Imana wabyawe n’umwuka. ‘Ijuru ryaramukingukiye,’ uko bigaragara bikaba byaragaragazaga ko noneho yashoboraga kwibuka imibereho yari yaragize mu ijuru mbere y’uko aba umuntu, hakubiyemo n’ibitekerezo hamwe n’ibyiyumvo yari afite icyo gihe (Luka 3:21, 22). Bityo rero, igihe Yesu yatangiraga gukora umurimo we, yawukoranye ubumenyi, ubushishozi n’ibyiyumvo byimbitse cyane kuruta uko undi muntu uwo ari we wese yashoboraga kubikora. Birakwiriye rero kuba abanditsi b’Amavanjiri baribanze cyane mu nyandiko zabo ku bintu byabayeho mu murimo wa Yesu. Nanone ariko, ntibashoboraga kwandika ibintu byose yavuze n’ibyo yakoze (Yohana 21:25). Ariko kandi, ibyo bahumekewe kugira ngo bandike bituma dushobora gucukumbura mu buryo bwimbitse kugira ngo tumenye gutekereza k’umuntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose.
Uko Yesu yari ateye igihe yari umuntu
14. Ni gute Amavanjiri agaragaza ko Yesu yari umuntu ususurutse mu buryo burangwa n’ubwuzu kandi akaba yaragiraga ibyiyumvo byimbitse?
14 Kamere ya Yesu igaragazwa mu Mavanjiri, ni uko yari umuntu ususurutse mu buryo burangwa n’ubwuzu kandi wagiraga ibyiyumvo byimbitse. Yagaragaje mu buryo bwagutse cyane ko yita ku byiyumvo by’abandi: agirira impuhwe umubembe (Mariko 1:40, 41); agirira agahinda abantu batitabiraga ibyo yababwiraga (Luka 19:41, 42); arakarira mu buryo bukiranuka abavunjaga amafaranga b’abanyamururumba (Yohana 2:13-17). Kubera ko Yesu yari umuntu wishyiraga mu mwanya w’abandi, yashoboraga kurira, kandi ntiyahishaga ibyiyumvo bye. Igihe Lazaro incuti ye yakundaga yari yapfuye, yakubise amaso Mariya, mushiki wa Lazaro, abona arira, bimukora ku mutima mu buryo bwimbitse ku buryo na we ubwe yarize, aririra mu maso ya rubanda.—Yohana 11:32-36.
15. Ni gute ibyiyumvo bya Yesu birangwa n’ubwuzu byagaragariye mu buryo yabonaga abandi n’ibyo yabagiriraga?
15 Ibyiyumvo birangwa n’impuhwe bya Yesu byagaragaye mu buryo bwihariye mu buryo yabonaga abandi n’ibyo yabagiriraga. Yegeraga abakene n’abakandamizwa, akabafasha ‘kubona uburuhukiro mu mitima yabo’ (Matayo 11:4, 5, 28-30). Ntiyabaga ahuze cyane ku buryo yananirwa kwita ku byo abababaye babaga bakeneye, yaba wa mugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso menshi wanyonyombye agakora ku mwenda we, cyangwa impumyi yasabirizaga itarashoboraga gucecekeshwa (Matayo 9:20-22; Mariko 10:46-52). Yesu yashakishaga ikintu cyiza cyashoboraga kuboneka mu bandi kandi akabashimira; icyakora nanone yabaga yiteguye gucyaha iyo byabaga ari ngombwa (Matayo 16:23; Yohana 1:47; 8:44). Mu gihe abagore batahabwaga uburenganzira bwabo mu buryo buhagije, Yesu yabafataga mu buryo bushyize mu gaciro kandi akabubaha (Yohana 4:9, 27). Mu buryo bwumvikana, itsinda ry’abagore bamufashishaga ibintu bari batunze babigiranye umutima ukunze.—Luka 8:3.
16. Ni iki kigaragaza ko Yesu yabonaga ubuzima hamwe n’ibintu by’umubiri mu buryo bushyize mu gaciro?
16 Yesu yabonaga ubuzima mu buryo bushyize mu gaciro. Ibintu byo mu buryo bw’umubiri si byo byari ibintu by’ingenzi cyane kuri we. Mu buryo bw’umubiri, bisa n’aho yari atunze ibintu bike cyane. Yavuze ko atari afite “aho kurambika umusaya” (Matayo 8:20). Nanone ariko, Yesu yagiraga uruhare mu gutuma abandi bagira ibyishimo. Ubwo yajyaga mu birori by’ubukwe—ubusanzwe bikaba byarabaga ari ibirori birimo umuzika, kuririmba no guhimbarwa—biragaragara neza ko atajyanyweyo no kuzimangatanya ibyishimo by’abandi. Koko rero, aho ni ho Yesu yakoreye igitangaza cye cya mbere. Ubwo divayi yashiraga, yahinduye amazi divayi nziza, icyo kikaba ari ikinyobwa ‘gishimisha imitima y’abantu’ (Zaburi 104:15; Yohana 2:1-11). Bityo, ibirori byarakomeje, kandi nta gushidikanya ko byatumye umukwe n’umugeni batagira ingorane. Kuba yarashyiraga mu gaciro bigaragazwa nanone n’uko hari ibindi bihe byinshi bivugwa, ubwo Yesu yakoraga igihe kirekire kandi akorana umwete mu murimo we.—Yohana 4:34.
17. Kuki bidatangaje kuba Yesu yari Umwigisha Mukuru, kandi se, ni iki inyigisho ze zagaragazaga?
17 Yesu yari Umwigisha Mukuru. Inyinshi mu nyigisho ze zagaragazaga ibintu nyakuri bibaho mu mibereho ya buri munsi, ibyo akaba yari abizi neza (Matayo 13:33; Luka 15:8). Uburyo yakoreshaga mu kwigisha bwari bwihariye mu buryo butagereranywa—igihe cyose yigishaga mu buryo bwumvikana neza, bworoheje kandi bw’ingirakamaro. Ndetse icy’ingenzi kurushaho ni ibyo yigishaga. Inyigisho ze zagaragazaga icyifuzo kivuye ku mutima yari afite cyo kumenyesha ababaga bamuteze amatwi ibitekerezo, ibyiyumvo n’inzira za Yehova.—Yohana 17:6-8.
18, 19. (a) Ni izihe ngero zishishikaje Yesu yakoresheje mu gusobanura kamere ya Se? (b) Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?
18 Kubera ko akenshi Yesu yakoreshaga ingero, yahishuye kamere ya Se yifashishije ingero zishishikaje ku buryo abantu batashoboraga kuzibagirwa mu buryo bworoshye. Kuvuga ibihereranye n’imbabazi z’Imana muri rusange ni ikintu kimwe. Ariko kandi, nta ho bihuriye no kugereranya Yehova n’umubyeyi w’umugabo ukunda kubabarira, wakubise amaso umwana we agarutse bikamukora ku mutima mu buryo bwimbitse, ku buryo ‘yirukanse, akamuhobera, akamusoma’ (Luka 15:11-24). Mu kwamagana umuco karande utagoragozwa w’abayobozi ba kidini basuzuguraga rubanda rwa giseseka, Yesu yasobanuye avuga ko Se yari Imana yishyikirwaho, yemeye amasengesho yo kwinginga yavuzwe n’umukoresha w’ikoro wicishaga bugufi ikayarutisha isengesho ry’Umufarisayo w’umwibone (Luka 18:9-14). Yesu yagaragaje ko Yehova ari Imana yita ku biremwa byayo, ikamenya n’igihe igishwi gito kigwiriye hasi. Yesu yijeje abigishwa be agira ati “ntimutinye: kuko muruta ibishwi byinshi” (Matayo 10:29, 31). Mu buryo bwumvikana, abantu batangajwe no “kwigisha” kwa Yesu, maze bituma bamukunda (Matayo 7:28, 29). N’ikimenyimenyi, igihe kimwe “abantu benshi” bagumye aho yari ari bahamara iminsi itatu, ndetse bakagendana na we badafite ibyo kurya!—Mariko 8:1, 2.
19 Dushobora gushimira ku bwo kuba Yehova yarahishuye mu Ijambo rye gutekereza kwa Kristo! Ariko se, ni gute twakwihingamo kandi tukagaragaza ko dufite gutekereza kwa Kristo mu mishyikirano tugirana n’abandi? Ibyo ni byo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kuba ibiremwa by’umwuka bishobora kugerwaho n’ingaruka z’ibindi biremwa byifatanya na byo, bigaragazwa mu Byahishuwe 12:3, 4. Aho ngaho, Satani avugwaho kuba ari “ikiyoka” cyashoboye gukoresha ubushobozi bwacyo kugira ngo gitume izindi ‘nyenyeri,’ cyangwa abana b’umwuka bifatanya na we mu bikorwa bye byo kwigomeka.—Gereranya na Yobu 38:7.
b Incuro ya nyuma Yozefu avugwa mu buryo butaziguye, ni igihe Yesu wari ufite imyaka 12 bamusangaga mu rusengero. Nta hantu bigaragara ko Yozefu yari ari mu bukwe i Kana, mu ntangiriro z’umurimo wa Yesu (Yohana 2:1-3). Mu mwaka wa 33 I.C., Yesu wari umanitswe yahaye Yohana, intumwa yakundaga, inshingano yo kwita kuri Mariya. Ibyo ni ibintu Yesu atashoboraga gukora iyo Yozefu aza kuba akiriho.—Yohana 19:26, 27.
-
-
Mbese, ufite “gutekereza kwa Kristo”?Umunara w’Umurinzi—2000 | 15 Gashyantare
-
-
Mbese, ufite “gutekereza kwa Kristo”?
“Imana itanga ukwihangana n’ihumure ibahe . . . imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo Yesu yari afite.”—ABAROMA 15:5, NW.
1. Ni mu buryo ki Yesu agaragazwa mu bishushanyo byinshi bya Kristendomu, kandi se, kuki ubwo atari uburyo bukwiriye bwo kugaragaza Yesu?
“NTA muntu wigeze kumubona aseka.” Uko ni ko Yesu avugwa mu nyandiko bihandagaza babeshya ko ngo yanditswe n’umutegetsi mukuru wa kera w’Umuroma. Iyo nyandiko, uko iri ubu ikaba ari ko yari izwi uhereye ahagana mu kinyejana cya 11, ivugwaho kuba yaragize ingaruka ku banyabugeni benshi.a Mu bishushanyo byinshi, Yesu agaragara nk’umuntu wishwe n’agahinda, wamwenyuraga rimwe na rimwe niba yarajyaga anamwenyura. Ariko kandi, ibyo nta bwo ari ibisobanuro bihuje n’ukuri ku bihereranye na Yesu, uwo Amavanjiri agaragaza ko yari umuntu ususurutse, ufite umutima w’ineza n’ibyiyumvo byimbitse.
2. Ni gute twakwihingamo “imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo Yesu yari afite,” kandi se ibyo bizatuma tugira ibidukwiriye byose kugira ngo dukore iki?
2 Uko bigaragara, kugira ngo tumenye Yesu nyawe, tugomba kuzuza mu bwenge bwacu n’imitima yacu ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’uwo Yesu yari we by’ukuri igihe yari ari hano ku isi. Ku bw’ibyo rero, nimucyo dusuzume inkuru zimwe na zimwe zo mu Mavanjiri zituma tugira ubumenyi bwimbitse ku birebana no “gutekereza kwa Kristo”—ni ukuvuga ibyiyumvo bye, ubushobozi bwe bwo kwiyumvisha ibintu, ibitekerezo bye n’imitekerereze ye (1 Abakorinto 2:16). Mu gihe turi buze kuba tubikora, nimucyo turebe ukuntu dushobora kwihingamo “imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo Yesu yari afite” (Abaroma 15:5, NW). Bityo rero, dushobora kurushaho kugira ibidukwiriye byose mu mibereho yacu no mu mishyikirano tugirana n’abandi, kugira ngo dukurikize urugero yadusigiye.—Yohana 13:15.
Abantu bamwishyikiragaho
3, 4. (a) Ni mu yihe mimerere inkuru yanditswe muri Mariko 10:13-16 yabereyemo? (b) Ni gute Yesu yabyifashemo ubwo abigishwa be bageragezaga kubuza abana bato kumusanga?
3 Abantu bumvaga bareherejwe kuri Yesu. Mu bihe binyuranye, abantu bo mu kigero cy’imyaka yose kandi bo mu nzego zose z’imibereho bamwishyikiragaho. Reka turebe ibintu byabaye bivugwa muri Mariko 10:13-16. Byabayeho ahagana mu mpera z’umurimo we, mu gihe yajyaga i Yerusalemu ku ncuro ya nyuma, agiye guhangana n’urupfu rw’agashinyaguro.—Mariko 10:32-34.
4 Gerageza kwiyumvisha uko byari bimeze. Abantu batangiye kuzanira Yesu abana baciye akenge, hakubiyemo n’impinja, kugira ngo abahe umugisha.b Ariko kandi, abigishwa barimo baragerageza kubuza abana gusanga Yesu. Wenda abigishwa baratekereza ko Yesu adashaka rwose ko abo bana bamubuza amahoro muri ibyo byumweru bigoye. Ariko rero baribeshya cyane. Mu gihe Yesu amenye ibyo abigishwa barimo bakora, ntibimushimishije. Yesu ahamagaye abo bana ngo bamusange, agira ati “mureke abana bato bansange, ntimubabuze” (Mariko 10:14). Hanyuma, akoze ikintu kigaragaza imyifatire irangwa n’ubwuzu n’urukundo. Inkuru iragira iti “arabakikira, abaha umugisha abarambitseho ibiganza” (Mariko 10:16). Uko bigaragara, abana barumva baguwe neza, bisanzuye mu gihe Yesu abafashe mu maboko ye abitayeho.
5. Ni iki inkuru yo muri Mariko 10:13-16 itubwira ku bihereranye n’uwo Yesu yari we?
5 Iyo nkuru ngufi itubwira byinshi ku bihereranye n’uwo Yesu yari we. Zirikana ko yari umuntu wishyikirwaho. N’ubwo yari yarahoze mu mwanya wo mu rwego rwo hejuru ari mu ijuru, ntiyashyiraga iterabwoba ku bantu badatunganye cyangwa ngo abe yabasuzugura (Yohana 17:5). Nanone kandi se, si ibintu by’ingenzi kuba n’abana barumvaga bamwisanzuyeho? Nta gushidikanya ko batari kumva bakunze umuntu utagira ibyiyumvo, utarangwa n’ibyishimo utarigeraga na rimwe amwenyura cyangwa ngo aseke! Abantu bo mu kigero cy’imyaka yose begeraga Yesu bitewe n’uko bumvaga ko ari umuntu ususurutse, wita ku bandi, kandi babaga bafite icyizere cy’uko atari kubasubiza inyuma.
6. Ni gute abasaza bashobora gutuma abantu barushaho kubishyikiraho?
6 Mu gihe dutekereza kuri iyi nkuru, dushobora kwibaza tuti ‘mbese, mfite gutekereza kwa Kristo? Mbese, abantu banyishyikiraho?’ Muri ibi bihe birushya, intama z’Imana zikeneye abungeri bishyikirwaho, abagabo bameze “nk’aho kwikinga umuyaga” (Yesaya 32:1, 2; 2 Timoteyo 3:1). Basaza, nimwihingamo umutima wo gushishikazwa n’abavandimwe banyu nta buryarya, mubivanye ku mutima kandi mukaba mwiteguye kubitangira, bazumva mubitaho. Bazabibonera ku isura yanyu igaragara mu maso, babyumvire mu mvugo yanyu, kandi babibonere ku myifatire yanyu irangwa n’ineza. Uwo mutima ususurutse mu buryo buzira uburyarya kandi wo kwita ku bandi ushobora gutuma habaho imimerere yo kugirirwa icyizere, bikaba byatuma abandi bantu, hakubiyemo n’abana, barushaho kubishyikiraho mu buryo bworoshye. Umukristokazi umwe asobanura impamvu yashoboye kwaturira umusaza umwe ibyari biri mu mutima we, agira ati “yamvugishije mu buryo burangwa n’ubwuzu hamwe n’impuhwe. Iyo bitagenda bityo, birashoboka ko mba ntaragize ijambo na rimwe mvuga. Yatumye numva mfite umutekano.”
Yazirikanaga abandi
7. (a) Ni gute Yesu yagaragaje ko yazirikanaga abandi? (b) Kuki Yesu ashobora kuba yarahumuye impumyi buhoro buhoro?
7 Yesu yazirikanaga abandi. Yitaga ku byiyumvo byabo. Kubona abantu bababaye byonyine byamukoraga ku mutima mu buryo bwimbitse cyane, ku buryo byamusunikiraga kubakiza ububabare (Matayo 14:14). Nanone kandi, yazirikanaga aho ubushobozi bw’abandi bwagarukiraga kandi akita ku byo babaga bakeneye (Yohana 16:12). Igihe kimwe, abantu bazaniye Yesu umuntu w’impumyi maze baramwinginga ngo amukize. Yesu yahumuye iyo mpumyi, ariko ayihumura buhoro buhoro. Mbere na mbere, uwo mugabo yabanje kubona abantu batagaragara neza—“basa n’ibiti bigenda.” Hanyuma, Yesu yaje kumuhumura burundu. Kuki yakijije uwo mugabo buhoro buhoro? Ibyo bishobora kuba byarabereyeho kugira ngo uwo muntu wari waramenyereye kwibera mu mwijima ashobore guhuza n’imimerere mishya, ye gukuka umutima abonye mu buryo butunguranye isi imurikiwe n’izuba kandi irimo n’ibindi bintu by’urusobe.—Mariko 8:22-26.
8, 9. (a) Ni iki cyabayeho Yesu n’abigishwa be bakimara kwinjira mu karere ka Dekapoli? (b) Sobanura ukuntu Yesu yakijije igipfamatwi.
8 Zirikana nanone ibintu byabayeho nyuma ya Pasika yo mu mwaka wa 32 I.C. Yesu hamwe n’abigishwa be bari binjiye mu karere ka Dekapoli, mu burasirazuba bw’Inyanja ya Galilaya. Mu gihe bari bagezeyo, imbaga y’abantu benshi babasanzeyo bazanira Yesu abantu benshi bari barwaye hamwe n’abamugaye, maze abakiza bose (Matayo 15:29, 30). Mu buryo bushishikaje, Yesu yatoranyije umuntu umwe kugira ngo amwiteho mu buryo bwihariye. Mariko, umwanditsi w’Ivanviri, akaba ari we wenyine wanditse ibyo bintu byabayeho, avuga uko byagenze.—Mariko 7:31-35.
9 Uwo mugabo yari igipfamatwi kandi yavugaga bimugoye. Yesu ashobora kuba yarabonye ukuntu mu buryo bwihariye uwo mugabo yari abuze amahwemo cyangwa atamerewe neza. Hanyuma, Yesu yakoze ikintu runaka kidasanzwe. Yafashe uwo mugabo amukura muri iyo mbaga, amujyana ahantu hiherereye. Hanyuma Yesu yaciye amarenga kugira ngo amenyeshe uwo mugabo icyo yari agiye gukora. ‘Yamushyize intoki mu matwi, acira amacandwe, amukora ku rurimi’ (Mariko 7:33). Noneho, Yesu yarararamye areba mu ijuru, asuhuza umutima asengana umwete. Ibyo bikorwa yakoreye kugira ngo agire icyo yerekana, byari kubwira uwo mugabo ngo ‘ibyo ngiye kugukorera mbikesha imbaraga z’Imana.’ Amaherezo, Yesu yagize ati “zibuka” (Mariko 7:34). Akibivuga, amatwi y’uwo mugabo arazibuka, kandi ashobora kuvuga neza nk’uko bisanzwe.
10, 11. Ni gute dushobora kugaragaza ko twita ku byiyumvo by’abandi mu itorero? mu muryango?
10 Mbega ukuntu Yesu yagaragarije abandi ko abitaho! Yitaga ku byiyumvo byabo, kandi uwo muco wo kwita ku bandi mu buryo burangwa no kwishyira mu mwanya wabo wamusunikiraga gukora ibintu mu buryo butabangamiraga ibyiyumvo byabo. Twebwe Abakristo, byaba byiza twihinzemo kandi tukagaragaza gutekereza kwa Kristo mu birebana n’ibyo. Bibiliya itugira inama igira iti “mwese muhuze imitima, mubabarane, kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi, mwicisha bugufi mu mitima” (1 Petero 3:8). Nta gushidikanya ko ibyo bidusaba kuvuga no gukora ibintu mu buryo bugaragaza ko twita ku byiyumvo by’abandi.
11 Mu itorero, dushobora kugaragaza ko twita ku byiyumvo by’abandi binyuriye mu kububaha, tukabagirira ibyo twifuza ko twagirirwa (Matayo 7:12). Ibyo byaba bikubiyemo kwitondera ibyo tuvuga hamwe n’ukuntu tubivuga (Abakolosayi 4:6). Wibuke ko ‘amagambo ahubukiwe ashobora kwicana nk’inkota’ (Imigani 12:18, NW). Bite se ku bihereranye no mu muryango? Umugabo n’umugore bakundana by’ukuri, buri wese azirikana ibyiyumvo bya mugenzi we (Abefeso 5:33). Birinda kuvuga amagambo akanjaye, guhora umuntu ajora mugenzi we hamwe n’amagambo akarishye asesereza—ibyo byose bikaba bishobora gutera ibikomere mu byiyumvo bidashobora kuvurwa mu buryo bworoshye. Abana na bo bagira ibyiyumvo, kandi ababyeyi buje urukundo bita kuri ibyo byiyumvo. Mu gihe bibaye ngombwa ko hatangwa igihano, ababyeyi nk’abo bagitanga mu buryo baha abana babo icyubahiro kibakwiriye kandi bakirinda gutuma bumva batamerewe neza bitari ngombwac (Abakolosayi 3:21). Mu gihe tugaragaje muri ubwo buryo ko tuzirikana abandi, tuba tugaragaje ko dufite gutekereza kwa Kristo.
Yari yiteguye kugirira abandi icyizere
12. Ni gute Yesu yabonaga abigishwa be mu buryo bushyize mu gaciro kandi buhuje n’ukuri?
12 Yesu yabonaga abigishwa be mu buryo bushyize mu gaciro kandi buhuje n’ukuri. Yari azi neza ko bari badatunganye. N’ubundi kandi, yashoboraga gusoma ibiri mu mitima y’abantu (Yohana 2:24, 25). N’ubwo byari bimeze bityo, ntiyababonagamo ukudatungana gusa, ahubwo yababonagamo imico yabo myiza. Nanone kandi, yabonaga ubushobozi runaka muri abo bagabo Yehova yari yarareheje, ubushobozi bwari kuzatuma bagira icyo bageraho (Yohana 6:44). Kuba Yesu yarabonaga abigishwa be mu buryo burangwa n’icyizere byagaragariye mu buryo yabafataga no mu byo yabagiriraga. Mbere na mbere, yagaragaje ko yiteguye kubagirira icyizere.
13. Ni gute Yesu yagaragaje ko yari afitiye abigishwa be icyizere?
13 Ni gute Yesu yagaragaje ko yari abafitiye icyo cyizere? Igihe yavaga ku isi, yeguriye abigishwa be basizwe inshingano iremereye. Yabashyize mu maboko inshingano yo kwita ku nyungu z’Ubwami bwe mu rwego rw’isi yose (Matayo 25:14, 15; Luka 12:42-44). Mu gihe cy’umurimo we, yagaragaje ndetse no mu tuntu duto no mu buryo buziguye ko yabiringiraga. Igihe yatuburaga ibyo kurya mu buryo bw’igitangaza kugira ngo agaburire imbaga y’abantu, yahaye abigishwa be inshingano yo kugaburira abantu ibyo byo kurya.—Matayo 14:15-21; 15:32-37.
14. Ni gute wavuga mu magambo ahinnye inkuru yanditswe muri Mariko 4:35-41?
14 Reka turebe nanone inkuru yanditswe muri Mariko 4:35-41. Icyo gihe Yesu n’abigishwa be binjiye mu bwato maze bambuka Inyanja ya Galilaya bajya mu burasirazuba. Bakimara gutsuka, Yesu yaryamye inyuma mu bwato maze arasinzira cyane. Icyakora bidatinze, ‘ishuheri y’umuyaga yaraje.’ Iyo shuheri y’umuyaga ntiyari ikintu kidasanzwe mu Nyanja ya Galilaya. Kubera ko ifite ubutumburuke buri hasi (ubutumburuke bwa metero 200 hasi y’inyanja), aho ngaho umwuka uba ushyushye cyane kuruta uwo mu turere tuhakikije, ibyo bikaba bituma ikirere kibamo imivurungano. Byongeye kandi, imiyaga ihuha cyane ihuha mu Kibaya cya Yorodani ivuye ku Musozi Herumoni, uherereye mu majyaruguru. Gutuza mu kanya gato bishobora guhinduka mu buryo butunguranye hakabaho inkubi y’umuyaga ikomeye. Tekereza gato: nta gushidikanya ko Yesu yari azi inkubi z’imiyaga yari ihasanzwe, kuko yakuriye i Galilaya. Ariko kandi, yasinziriye afite amahoro, yiringiye ubuhanga bw’abigishwa be, bamwe muri bo bakaba bari abarobyi.—Matayo 4:18, 19.
15. Ni gute dushobora kwigana umuco wa Yesu wo kuba yari yiteguye kwiringira abigishwa be?
15 Mbese, dushobora kwigana umuco wa Yesu wo kuba yari yiteguye kugirira abigishwa be icyizere? Bamwe birabagora kwegurira abandi inshingano. Bagomba buri gihe kuba ku isonga, mu buryo runaka. Bashobora gutekereza bati ‘niba nifuza ko ikintu runaka gikorwa neza, ni jye ugomba kucyikorera!’ Ariko niba tugomba kwikorera buri kintu cyose, twaba turi mu kaga ko kuba twagwa agacuho, kandi wenda tukaba twanatwara umuryango wacu igihe bitari ngombwa. Uretse n’ibyo kandi, turamutse tudahaye abandi imirimo cyangwa inshingano bikwiriye, dushobora kuba turimo tubavutsa uburyo bwo kubona ubumenyi n’imyitozo bakeneye. Byaba ari iby’ubwenge kwitoza kugirira abandi icyizere tubashinga gukora imirimo runaka. Byaba byiza twibajije nta buryarya tuti ‘mbese, mfite gutekereza kwa Kristo mu bihereranye n’ibyo? Naba se negurira abandi imirimo runaka mbigiranye umutima ukunze, mbafitiye icyizere cy’uko bari bukore uko bashoboye kose?’
Yagaragaje ko yizera abigishwa be
16, 17. Mu ijoro rya nyuma mu mibereho ya Yesu yo ku isi, ni ikihe cyizere yahaye intumwa ze, n’ubwo yari azi ko zari kumutererana?
16 Yesu yagaragaje imyifatire irangwa n’icyizere mu bundi buryo bw’ingenzi mu bihereranye n’abigishwa be. Yabamenyeshaga ko yari abafitiye icyizere. Ibyo byagaragariye neza mu magambo atanga icyizere yabwiye intumwa ze mu ijoro rya nyuma ry’imibereho ye yo ku isi. Zirikana uko byagenze.
17 Kuri Yesu, wari umugoroba warimo ibikorwa byinshi. Yahaye intumwa ze isomo mu bihereranye no kwicisha bugufi binyuriye mu kubaha urugero yoza ibirenge byazo. Nyuma y’aho, yatangije ifunguro rya nimugoroba ryari kuba urwibutso rw’urupfu rwe. Hanyuma, intumwa zongeye kujya impaka zikomeye ku birebana n’ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru muri bo. Kubera ko Yesu buri gihe yahoraga afite ukwihangana, ntiyabakangaye ahubwo yabafashije gutekereza. Yababwiye ibyari bigiye kubaho, agira ati “mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza: kuko byanditswe ngo ‘nzakubita umwungeri, umukumbi w’intama usandare’ ” (Matayo 26:31; Zekariya 13:7). Yari azi ko incuti ze magara zari kumutererana mu gihe yari kuba azikeneye cyane. Ndetse n’icyo gihe, ntiyaziciriyeho iteka. Ibinyuranye n’ibyo rwose, yarazibwiye ati “nimara kuzūrwa, nzababanziriza kujya i Galilaya” (Matayo 26:32). Ni koko, yazijeje ko n’ubwo zari kumutererana, we atari kuzazitererana. Mu gihe icyo kigeragezo gikaze cyari kuba kirangiye, yari kuzongera kubonana na zo.
18. I Galilaya, Yesu yahaye abigishwa be ubuhe butumwa buremereye, kandi se, ni gute intumwa zakomeje kubusohoza mu buryo bwuzuye?
18 Yesu yubahirije ibyo yavuze. Nyuma y’aho, i Galilaya, Yesu wazuwe yabonekeye intumwa zizerwa 11, uko bigaragara zikaba zari ziteraniye hamwe n’abandi benshi (Matayo 28:16, 17; 1 Abakorinto 15:6). Mu gihe bari bariyo, Yesu yabahaye ubutumwa buremereye, arababwira ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha igihamya kigaragara neza cy’uko intumwa zakomeje gusohoza ubwo butumwa mu buryo bwuzuye. Zafashe iya mbere mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu kinyejana cya mbere.—Ibyakozwe 2:41, 42; 4:33; 5:27-32.
19. Ni iki ibyo Yesu yakoze nyuma y’izuka rye bitwigisha ku bihereranye no gutekereza kwa Kristo?
19 Ni iki iyi nkuru yimbitse itwigisha ku bihereranye no gutekereza kwa Kristo? Yesu yari yarabonye intege nke z’intumwa ze zikabije cyane, ariko kandi ‘yarabakunze kugeza imperuka’ (Yohana 13:1). Uretse intege nke zabo, yabamenyesheje ko yabizeraga. Zirikana ko kuba Yesu yarabagiriye icyizere bitabaye ukwibeshya. Nta gushidikanya ko kuba yari yarabiringiye kandi akabizera byabakomeje bigatuma biyemeza mu mitima yabo gusohoza umurimo yari yarabategetse gukora.
20, 21. Ni gute dushobora kugaragaza ko tubona bagenzi bacu duhuje ukwizera mu buryo burangwa n’icyizere?
20 Ni gute twagaragaza ko dufite gutekereza kwa Kristo mu birebana n’ibyo? Ntugatakarize icyizere bagenzi bawe muhuje ukwizera. Niba utekereza ibintu bibi cyane kurusha ibindi, amagambo yawe hamwe n’ibyo ukora bishobora kuzabihishura (Luka 6:45). Ariko kandi, Bibiliya itubwira ko urukundo “rwizera byose” (1 Abakorinto 13:7). Urukundo rurangwa n’icyizere, aho kurangwa no kwiheba. Rurubaka aho gusenya. Abantu barushaho kwitabira urukundo n’inkunga mu buryo bworoshye kurusha ibikangisho. Dushobora kubaka abandi kandi tukabatera inkunga binyuriye mu kubagaragariza icyizere (1 Abatesalonike 5:11). Niba, kimwe na Kristo, tubona abavandimwe bacu mu buryo burangwa n’icyizere, tuzabagenzereza mu buryo bububaka maze tubabonemo ibyiza cyane kurusha ibindi.
21 Kwihingamo gutekereza kwa Kristo no kubigaragaza birimbitse cyane kuruta ibi byo gupfa kwigana ibintu runaka Yesu yakoze. Nk’uko byavuzwe mu gice kibanziriza iki, niba mu by’ukuri twifuza kwigana Yesu, tugomba mbere na mbere kwitoza kubona ibintu nk’uko yabibonaga. Amavanjiri adufasha kubona ikindi kintu kigize kamere ye, imitekerereze ye hamwe n’ibyiyumvo yagiraga ku birebana n’umurimo yari yarashinzwe, nk’uko bizasuzumwa mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri iyo nyandiko, uwayihimbye asobanura icyo yita ko ari isura ya Yesu, hakubiyemo n’ibara ry’umusatsi we, ubwanwa n’amaso. Umuhinduzi wa Bibiliya witwaga Edgar J. Goodspeed asobanura ko ibyo bihimbano byari “bigamije gutuma ibisobanuro bihereranye n’isura ya Yesu byagaragazwaga mu bitabo by’abanyabugeni byemerwa mu rugero rwagutse.”
b Uko bigaragara, abo bana bari bari mu kigero cy’imyaka inyuranye. Aha ngaha, ijambo ryahinduwemo “abana bato,” rinakoreshwa ryerekeza ku mukobwa wa Yayiro wari ufite imyaka 12 (Mariko 5:39, 42; 10:13). Ariko kandi, mu nkuru isa n’iyo, Luka akoresha ijambo rikoreshwa no ku mpinja.—Luka 1:41; 2:12; 18:15.
c Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Urabubaha?” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1998.
-
-
Mbese, usunikirwa kugira icyo ukora nk’uko byari bimeze kuri Yesu?Umunara w’Umurinzi—2000 | 15 Gashyantare
-
-
Mbese, usunikirwa kugira icyo ukora nk’uko byari bimeze kuri Yesu?
“Abona abantu benshi, bimutera impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri: aherako a[ra]bigisha.”—MARIKO 6:34.
1. Kuki ari ibintu byumvikana ko abantu bagaragaza imico ishimishije?
MU GIHE cyose cy’amateka, hari abantu benshi bagiye bagaragaza imico ihebuje. Ushobora gusobanukirwa impamvu. Yehova Imana afite urukundo, ineza, ubuntu hamwe n’indi mico tubona ko ari iy’agaciro kandi arayigaragaza. Abantu baremwe mu ishusho y’Imana. Bityo, dushobora gusobanukirwa impamvu hari abantu benshi bagaragaza urukundo, ineza, impuhwe hamwe n’indi mico y’Imana mu rugero runaka, ndetse abandi benshi bakagaragaza ko bafite umutimanama (Itangiriro 1:26; Abaroma 2:14, 15). Ariko kandi, ushobora kubona ko hariho bamwe babangukirwa no kugaragaza iyo mico kurusha abandi.
2. Ni iyihe mirimo myiza imwe n’imwe abantu bashobora gukora, wenda bumva ko barimo bigana Kristo?
2 Wenda waba uzi abagabo n’abagore bakunda gusura abarwayi cyangwa bakabafasha kenshi, bakagaragariza impuhwe abamugaye, cyangwa bagaha abakene batitangiriye itama. Tekereza nanone ku bantu bafite impuhwe zibasunikira gukoresha ubuzima bwabo bakora mu bigo by’ababembe cyangwa mu bigo by’imfubyi, abitangira gukora mu bitaro cyangwa mu bigo byagenewe abarwayi badafite icyizere cyo kuzakira, cyangwa abantu bihatira gufasha abatagira aho baba cyangwa impunzi. Birashoboka ko bamwe muri bo bumva ko baba barimo bigana Yesu, wasigiye Abakristo icyitegererezo. Dusoma mu Mavanjiri ko Kristo yakijije abarwayi kandi akagaburira abashonje (Mariko 1:34; 8:1-9; Luka 4:40). Ukuntu Yesu yagaragazaga urukundo, ubwuzu n’impuhwe, ni uburyo bwo kugaragaza “gutekereza kwa Kristo,” na we wabigaragazaga yigana Se wo mu ijuru.—1 Abakorinto 2:16.
3. Kugira ngo tugire igitekerezo gishyize mu gaciro ku byerekeye imirimo myiza yakorwaga na Yesu, ni iki tugomba gusuzuma?
3 Ariko se, waba warabonye ko muri iki gihe abenshi mu bashishikazwa n’urukundo rwa Yesu hamwe n’impuhwe ze birengagiza ikintu cy’ibanze mu bigize gutekereza kwa Kristo? Ibyo dushobora kubisobanukirwa neza binyuriye mu gusuzuma ibivugwa muri Mariko igice cya 6 tubigiranye ubwitonzi. Aho ngaho, dusoma ko abantu bazaniye Yesu abarwayi kugira ngo abakize. Mu mirongo ikikije aho ngaho, nanone tumenya ko mu gihe Yesu yabonaga ko abo bantu babarirwaga mu bihumbi bari baje bamugana bari bashonje, yabagaburiye mu buryo bw’igitangaza (Mariko 6:35-44, 54-56). Gukiza abarwayi no kugaburira abashonje bwari uburyo buhebuje bwo kugaragaza impuhwe zuje urukundo, ariko se, bwaba ari bwo buryo bw’ibanze Yesu yafashagamo abandi? Kandi se, ni gute dushobora kwigana mu buryo bwiza cyane urugero rutunganye yatanze mu birebana no kugaragaza urukundo, ineza n’impuhwe, nk’uko na we yiganaga Yehova?
Yasunikirwaga guhaza ibyabaga bikenewe mu buryo bw’umwuka
4. Ni mu yihe mimerere inkuru ivugwa muri Mariko 6:30-34 yabereyemo?
4 Yesu yagiriraga impuhwe ababaga bamukikije cyane cyane bitewe n’ibyo babaga bakeneye mu buryo bw’umwuka. Ibyo babaga bakeneye mu buryo bw’umwuka ni byo byabaga ari iby’ingenzi cyane mu buryo bw’ibanze, kuruta ibyo babaga bakeneye mu buryo bw’umubiri. Reka dusuzume inkuru ivugwa muri Mariko 6:30-34. Ibintu byabaye byanditswe aho ngaho byabereye ku nkengero z’Inyanja ya Galilaya, ahagana ku gihe cya Pasika yo mu mwaka wa 32 I.C. Intumwa zari zishimye cyane, kandi bikaba byari bifite ishingiro. Mu gihe zari zivuye mu rugendo mu turere twinshi, zaje aho Yesu ari, nta gushidikanya zikaba zari zifite amatsiko yo kumubwira ibyo zabonye. Ariko kandi, hahise haterana imbaga y’abantu. Bari benshi cyane ku buryo Yesu n’intumwa ze batashoboraga kurya cyangwa se ngo babe baruhuka. Yesu yabwiye intumwa ati “muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba, muruhuke ho hato” (Mariko 6:31). Binjiye mu bwato, bikaba bishoboka ko bari hafi y’i Kaperinawumu, bajya ahantu hatuje hakurya y’Inyanja ya Galilaya. Ariko kandi, ya mbaga y’abantu yarirukanse ica ku nkengero maze itangayo ubwato. Ni gute Yesu yari kubyifatamo? Mbese, yaba yararakajwe n’uko bamusanze mu bwiherero? Oya rwose!
5. Ni ibihe byiyumvo Yesu yagiriye imbaga y’abantu bamusanze, kandi se, ni iki ibyo byiyumvo byamuteye gukora?
5 Yesu yabonye iyo mbaga y’abantu babarirwaga mu bihumbi, harimo n’abarwayi bari bamutegerezanyije amatsiko, bimukora ku mutima (Matayo 14:14; Mariko 6:44). Mu kwerekeza ku cyatumye Yesu agira impuhwe n’ukuntu yabyifashemo, Mariko yaranditse ati “abona abantu benshi, bimutera impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri: aherako abigisha byinshi” (Mariko 6:34). Yesu yabonye ikirenze imbaga y’abantu. Yabonye abantu bari bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Bari bameze nk’intama zayobye zitagira kirengera, zitagira umwungeri wo kuziyobora ku bwatsi butoshye cyangwa ngo azirinde. Yesu yari azi ko abayobozi ka kidini batagiraga umutima wishyira mu mwanya w’abandi, bagombaga kuba abungeri bita ku ntama, mu by’ukuri basuzuguraga rubanda rwa giseseka kandi bakirengagiza ibyo rwabaga rukeneye mu buryo bw’umwuka (Ezekiyeli 34:2-4; Yohana 7:47-49). Yesu ntiyifuzaga kubafata atyo, ahubwo yabakoreye ibyababera byiza cyane kurusha ibindi uko bishoboka kose. Yatangiye kubigisha ibirebana n’Ubwami bw’Imana.
6, 7. (a) Ni ikihe kintu cyimirijwe imbere Amavanjiri ahishura mu byerekeranye n’ukuntu Yesu yitabiriye guhaza ibyo abantu bari bakeneye? (b) Ni iki cyasunikiraga Yesu kubwiriza no kwigisha abantu?
6 Zirikana uko ibintu byimirizwa imbere byakurikiranyijwe hakurikijwe agaciro kabyo, hamwe n’icyo byumvikanisha, nk’uko bigaragarira mu nkuru isa n’iyo. Iyo nkuru yanditswe na Luka wari umuganga, kandi akaba yarashishikazwaga cyane n’uko abandi bamererwa neza mu buryo bw’umubiri. ‘Abantu bakurikira [Yesu]: arabakira, avugana na bo iby’ubwami bw’Imana, n’abashaka gukizwa arabakiza’ (Luka 9:11; Abakolosayi 4:14). N’ubwo atari ko bimeze ku nkuru zose zivuga ibyerekeye igitangaza runaka, aha ngaha, ni iki inkuru yahumetswe yavuzwe na Luka yerekejeho mbere na mbere? Ni uko Yesu yigishije abantu.
7 Mu by’ukuri, ibyo byemeranya n’amagambo atsindagirizwa mu nkuru dusanga muri Mariko 6:34. Uwo murongo ugaragaza neza ukuntu Yesu yasunikirwaga mbere na mbere kugaragaza impuhwe. Yigishije abantu, bitewe n’ibyo bari bakeneye mu buryo bw’umwuka. Mu ntangiriro z’umurimo we, Yesu yari yaravuze ati “nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw’Imana no mu yindi midugudu, kuko ari byo natumiwe” (Luka 4:43). Icyakora, twaba twibeshye turamutse dutekereje ko Yesu yatangazaga ubutumwa bw’Ubwami kugira ngo gusa akunde asohoze umurimo yasabwaga gukora, nk’aho yakoraga umurimo wo kubwiriza ahushura mu buryo bwo kurangiza umuhango gusa. Oya, ahubwo impuhwe zuje urukundo yagiriraga abantu ni cyo kintu cy’ibanze cyamusunikiraga kubagezaho ubutumwa bwiza. Ikintu cyiza gikomeye cyane kurusha ibindi byose Yesu yashoboraga gukora—ndetse no ku barwayi, ababaga batewe na dayimoni, abakene cyangwa abashonji—cyari ukubafasha kumenya ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana, bakakwemera kandi bakagukunda. Uko kuri ni cyo kintu cy’ingenzi mu buryo bw’ibanze bitewe n’uruhare Ubwami bufite rwo kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova no guha abantu imigisha irambye.
8. Ni gute Yesu yabonaga umurimo we wo kubwiriza no kwigisha?
8 Kuba Yesu yarabwirizaga ibyerekeye Ubwami abigiranye umwete, ni byo bigize impamvu y’ibanze yatumye aza ku isi. Ahagana ku iherezo ry’umurimo we wo ku isi, Yesu yabwiye Pilato ati “iki ni cyo navukiye; kandi ni cyo cyanzanye mu isi, ni ukugira ngo mpamye ukuri: uw’ukuri wese yumva ijwi ryanjye” (Yohana 18:37). Mu bice bibiri bibanziriza iki, twabonye ko Yesu yari umuntu ugira ibyiyumvo birangwa n’ubwuzu—witaga ku bantu, wishyikirwagaho, wazirikanaga abandi, akabagirira icyizere, kandi ikirenze byose, yakundaga abantu. Niba twifuza by’ukuri gusobanukirwa ibihereranye no gutekereza kwa Kristo, tugomba kwiyumvisha imiterere y’ibyo bintu bigize kamere ye. Ni iby’ingenzi nanone ko tumenya ko gutekereza kwa Kristo bikubiyemo ukuntu yimirizaga imbere umurimo we wo kubwiriza no kwigisha.
Yateraga abandi inkunga yo kubwiriza
9. Ni bande bagombaga kwimiriza imbere ibyo kubwiriza no kwigisha?
9 Kwimiriza imbere ibyo kubwiriza no kwigisha—mu buryo bwo kugaragaza urukundo n’impuhwe—Yesu si we wenyine wabikoraga. Yateye abigishwa be inkunga yo kwigana ibyamusunikiraga kugira icyo akora, ibyo yimirizaga imbere hamwe n’ibikorwa bye. Urugero, mu gihe yari amaze gutoranya intumwa ze 12, ni iki zagombaga gukora? Muri Mariko 3:14, 15, haratubwira hati “atoranyamo cumi na babiri bo kubana na we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantu ubutumwa, abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Waba se ubona ibyo intumwa zagombaga kwimiriza imbere?
10, 11. (a) Mu gihe Yesu yoherezaga intumwa, yazibwiye gukora iki? (b) Mu bihereranye no kohereza intumwa, ni iki cyari kigamijwe?
10 Nyuma y’igihe runaka, Yesu yahaye abo 12 ububasha bwo gukiza no kwirukana abadayimoni (Matayo 10:1; Luka 9:1). Hanyuma, yabohereje gukora urugendo mu turere tunyuranye, bakajya “mu ntama zazimiye z’umuryango wa Isirayeli.” Bakajya gukorayo iki? Yesu yabahaye amabwiriza agira ati “nimugende mwigisha muti ‘Ubwami bwo mu ijuru buri hafi.’ Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni” (Matayo 10:5-8; Luka 9:2). Mu by’ukuri se, ni iki bakoze? “Nuko baragenda [1] bigisha abantu ngo bihane. [2] Birukana abadayimoni benshi, basīga amavuta abarwayi benshi, barakira.”—Mariko 6:12, 13.
11 Kubera ko kwigisha atari ko buri gihe bivugwa bwa mbere, mbese, kwandika ibintu nk’uko byakurikiranyijwe haruguru byaba bitsindagiriza cyane akamaro k’ibintu byagiye bishyirwa mu mwanya wa mbere cyangwa icyasunikaga ababikoraga (Luka 10:1-8)? Mu by’ukuri, ntitwagombye gupfobya incuro kwigisha bivugwa mbere yo gukiza. Reka turebe imimerere byagiye bivugwamo aha ngaha. Mbere gato y’uko Yesu yohereza intumwa 12, imimerere y’imbaga y’abantu yari yamukoze ku mutima. Dusoma ngo “Yesu agenda mu midugudu n’ibirorero byose, yigisha mu masinagogi, avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza indwara zose n’ubumuga bwose. Abonye abantu uko ari benshi, arabababarira kuko bari barushye cyane, basandaye nk’intama zitagira umwungeri. Maze abwira abigishwa be, ati ‘ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake: nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.’ ”—Matayo 9:35-38.
12. Ibikorwa by’igitangaza byakorwaga na Yesu hamwe n’intumwa byari gusohoza uwuhe mugambi w’inyongera?
12 Binyuriye mu kubana na we, intumwa zashoboraga kwicengezamo bimwe mu bigize gutekereza kwa Kristo. Zashoboraga kwiyumvisha ko gukunda abantu no kubagirira impuhwe by’ukuri, byari bikubiyemo kubwiriza no kwigisha ibyerekeye Ubwami—ibyo bikaba ari byo byagombaga kuba ibintu by’ingenzi bigize imirimo yabo myiza. Mu buryo buhuje n’ibyo, ibikorwa byiza byo mu buryo bw’umubiri, urugero nko gukiza abarwayi, byageze kuri byinshi birenze ibyo gufasha abakene. Nk’uko ushobora kubyiyumvisha, hari abantu bamwe na bamwe bashoboraga kureshywa n’ibikorwa byo gukiza hamwe n’ibyo kurya byatanzwe mu buryo bw’igitangaza (Matayo 4:24, 25; 8:16; 9:32, 33; 14:35, 36; Yohana 6:26). Ariko kandi, ikirenze ibyo gutanga ubufasha bwo mu buryo bw’umubiri, ibyo bikorwa mu by’ukuri byasunikiraga ababirebaga kumenya ko Yesu yari Umwana w’Imana, akaba na “wa muhanuzi” Mose yari yarahanuye.—Yohana 6:14; Gutegeka 18:15.
13. Ubuhanuzi buvugwa mu Gutegeka kwa Kabiri 18:18 bwatsindagirizaga uwuhe murimo “wa muhanuzi” wagombaga kuzaza yari kuzakora?
13 Kuki byari iby’ingenzi ko Yesu yari we “wa muhanuzi”? None se, byari byarahanuwe ko yari kugira uruhe ruhare rw’ingenzi? Mbese, uwo “muhanuzi” yagombaga kuba ikirangirire bitewe n’uko yakoraga ibitangaza byo gukiza cyangwa guha abashonje ibyo kurya abitewe n’impuhwe? Mu Gutegeka kwa Kabiri 18:18, hahanuye hagira hati “nzabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkawe [Mose], ukomotse muri bene wabo; nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mutegetse byose.” Bityo rero, kimwe n’uko intumwa zitoje kugira ibyiyumvo birangwa n’impuhwe no kubigaragaza, zashoboraga gufata umwanzuro w’uko gutekereza kwa Kristo kwagombaga no kugaragarira mu murimo wabo wo kubwiriza no kwigisha. Ibyo ni byo byiza cyane kurusha ibindi bashoboraga gukorera abantu. Muri ubwo buryo, abarwayi n’abakene bashoboraga kuzaronka inyungu zirambye, aho kuba za zindi zigarukira ku gihe kigufi ubuzima bw’umuntu bumara cyangwa ku mafunguro make gusa.—Yohana 6:26-30.
Twihingemo gutekereza kwa Kristo muri iki gihe
14. Ni mu buryo ki kugira gutekereza kwa Kristo bikubiyemo n’umurimo dukora wo kubwiriza?
14 Nta n’umwe muri twe wabona ko kugira gutekereza kwa Kristo byarebaga abo mu kinyejana cya mbere gusa—ni ukuvuga Yesu n’abigishwa ba mbere, abo intumwa Pawulo yerekejeho yandika iti “twebwe dufite gutekereza kwa Kristo” (1 Abakorinto 2:16). Kandi twemera tutazuyaje ko tugomba kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa (Matayo 24:14; 28:19, 20). Icyakora, ni iby’ingirakamaro ko twatekereza ku ntego zacu bwite zidusunikira gukora uwo murimo. Ntitwagombye kuwukora bitewe n’uko gusa twumva ko ari inshingano yacu. Urukundo dukunda Imana ni impamvu y’ibanze ituma twifatanya mu murimo, kandi kumera nka Yesu by’ukuri bikubiyemo kubwiriza no kwigisha dusunitswe n’impuhwe.—Matayo 22:37-39.
15. Kuki impuhwe ari kimwe mu bintu bikwiriye mu murimo dukorera mu ruhame?
15 Mu by’ukuri, si ko buri gihe bitworohera kugirira impuhwe abo tudahuje imyizerere, cyane cyane mu gihe duhuye n’abantu batitabira ibyo tubabwira, abanga kutwumva rwose cyangwa abaturwanya. Ariko kandi, turamutse dutakaje urukundo n’impuhwe tugirira abantu, twaba dutakaza ikintu cy’ingenzi kidusunikira kwifatanya mu murimo wa Gikristo. None se, ni gute dushobora kwihingamo umuco wo kugira impuhwe? Dushobora kugerageza kubona abantu nk’uko Yesu yababonaga, tukabona ko “barushye cyane, basandaye nk’intama zitagira umwungeri” (Matayo 9:36). Mbese, ibyo ntibigaragaza uko abantu benshi bameze muri iki gihe? Abungeri b’amadini y’ikinyoma barabatereranye kandi babahuma amaso mu buryo bw’umwuka. Ingaruka zabaye iz’uko batamenya ibihereranye n’ubuyobozi buzira amakemwa buboneka muri Bibiliya, ndetse nta n’ubwo bazi ibyerekeye imimerere ya Paradizo Ubwami bw’Imana buzazana ku isi vuba aha. Bahangana n’ibibazo by’imibereho ya buri munsi—hakubiyemo ubukene, kutumvikana mu miryango yabo, indwara n’urupfu—nta byiringiro by’Ubwami bafite. Dufite icyo bakeneye: ubutumwa bwiza burokora ubuzima buhereranye n’Ubwami bw’Imana ubu bwimitswe mu ijuru!
16. Kuki twagombye kwifuza kugeza ubutumwa bwiza ku bandi?
16 Mu gihe utekereje utyo ku byo abagukikije bakeneye mu buryo bw’umwuka, mbese, umutima wawe ntugusunikira kugira icyifuzo cyo gukora ibyo ushoboye byose kugira ngo ubabwire ibyerekeye umugambi w’Imana wuje urukundo? Ni koko, umurimo dukora ni umurimo urangwa n’impuhwe. Mu gihe twishyira mu mwanya w’abandi nk’uko Yesu yabigenzaga, bizagaragarira mu mvugo yacu, ku isura yo maso hacu no mu buryo bwacu bwo kwigisha. Ibyo byose bizatuma ubutumwa tubwiriza burushaho gushishikaza abantu “batoranirijwe ubugingo buhoraho.”—Ibyakozwe 13:48.
17. (a) Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushobora kugaragariza abandi urukundo n’impuhwe? (b) Kuki tutagomba guhitamo ikintu kimwe gusa, haba gukora imirimo myiza cyangwa kwifatanya mu murimo wo mu ruhame?
17 Birumvikana ariko ko urukundo rwacu n’impuhwe zacu byagombye kugaragara mu mibereho yacu yose. Ibyo bikubiyemo kugaragariza ubugwaneza abatishoboye, abarwayi n’abakene—dukora ibyo dushobora gukora mu buryo bushyize mu gaciro kugira ngo tubagabanyirize imibabaro. Ibyo bikaba bijyanirana n’imihati dushyiraho kugira ngo tumare umubabaro abatakaje ababo bakundaga, binyuriye mu magambo no mu bikorwa (Luka 7:11-15; Yohana 11:33-35). Ariko kandi, kugaragaza urukundo, ineza n’impuhwe muri ubwo buryo, ntibigomba kuba ikintu cy’ingenzi twibandaho mu mirimo myiza dukora, nk’uko bimeze ku bantu bamwe b’abagiraneza. Ikintu cy’ingenzi mu buryo burambye ni imihati isunitswe n’imico y’Imana yavuzwe haruguru, ariko kandi ikagaragarizwa mu kwifatanya mu murimo wa Gikristo wo kubwiriza no kwigisha. Ibuka icyo Yesu yavuze yerekeza ku bayobozi ba kidini b’Abayahudi, agira ati “mutanga kimwe mu icumi cy’isogi n’anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ni yo kutabera n’imbabazi no kwizera: ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke” (Matayo 23:23). Kuri Yesu, ntiyumvaga ko yagombaga guhitamo gukora kimwe akareka ikindi—byaba gufasha abantu mu birebana n’ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri cyangwa kubigisha ibintu byo mu buryo bw’umwuka birokora ubuzima. Yesu yabikoraga byombi. Byongeye kandi, biragaragara neza ko umurimo we wo kwigisha ari wo yashyiraga mu mwanya wa mbere, bitewe n’uko ibyiza yageragaho binyuriye kuri wo byari kugoboka abantu iteka.—Yohana 20:16.
18. Gusuzuma ibyerekeye gutekereza kwa Kristo byagombye kudusunikira gukora iki?
18 Mbega ukuntu dushobora gushimira ku bwo kuba Yehova yaraduhishuriye gutekereza kwa Kristo! Binyuriye ku Mavanjiri, dushobora kumenya neza kurushaho ibitekerezo, ibyiyumvo, imico, ibikorwa by’umuntu ukomeye kurusha abandi bose mu bihe byose, hamwe n’ibyo yimirizaga imbere. Ahasigaye rero, ni uko twe ubwacu twasoma, tugatekereza ku byo Bibiliya ihishura ku bihereranye na Yesu kandi tukabishyira mu bikorwa. Wibuke ko niba koko twifuza gukora ibihuje n’ibyo Yesu yakoraga, tugomba mbere na mbere kwitoza gutekereza nka we, kugira ibyiyumvo nk’ibye no kubona ibintu nk’uko yabibonaga, uko bidushobokera kose twebwe abantu badatunganye. Nimucyo rero twiyemeze kwihingamo no kugaragaza gutekereza kwa Kristo. Nta bundi buryo bwiza cyane bwo kubaho bwaruta ubwo, nta bundi buryo bwiza cyane bwo kubana n’abantu, kandi nta bundi buryo bwiza bwaruta ubwo kuri twebwe no ku bandi bwo kugirana imishyikirano ya bugufi n’uwo yagaragaje mu buryo butunganye, ni ukuvuga Imana yacu irangwa n’ubwuzu, ari yo Yehova.—2 Abakorinto 1:3; Abaheburayo 1:3.
-
-
Mbese, usunikirwa kugira icyo ukora nk’uko byari bimeze kuri Yesu?Umunara w’Umurinzi—2000 | 15 Gashyantare
-
-
[Ifoto yuzuye ipaji ya 23]
-