‘Abapfuye bazazurwa’
“Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora, natwe duhindurwe.”—1 ABAKORINTO 15:52.
1, 2. (a) Ni irihe sezerano rihumuriza ryatanzwe binyuriye ku muhanuzi Hoseya? (b) Tuzi dute ko Imana yiteguye kuzura abapfuye?
MBESE, waba warigeze gupfusha uwo wakundaga? Bityo rero, uzi agahinda gashobora guterwa n’urupfu. Ariko kandi, Abakristo bahumurizwa n’isezerano Imana yatanze binyuriye ku muhanuzi Hoseya, isezerano rigira riti “nzakugura, ngukureho amaboko akujyana ikuzimu; nzabacungura mbakize n’urupfu. Wa rupfu we, ibyago watezaga biri he? Nyamunsi we, kurimbura kwawe kuri he?”—Hoseya 13:14.
2 Ku bemeragato, igitekerezo cy’uko abapfuye bazongera kuba bazima, gisa n’aho kidashyize mu gaciro. Nta gushidikanya ariko ko Imana Ishoborabyose ifite ubushobozi bwo gukora icyo gitangaza! Ikibazo gihari ni ukumenya niba Yehova yiteguye kuzura abapfuye. Umukiranutsi Yobu yarabajije ati “umuntu napfa, azongera abeho?” Hanyuma, yatanze iki gisubizo gitanga icyizere, kigira kiti “wampamagara, nakwitaba: washatse kubona umurimo w’amaboko yawe” (Yobu 14:14, 15). Ijambo ‘gushaka’ ryerekeza ku kugira icyifuzo gikomeye. (Gereranya na Zaburi 84:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Ni koko, Yehova ashishikazwa no kuzazura abantu—akaba yifuza kuzongera kubona abantu bizerwa bapfuye, abo akaba akibazirikana.—Matayo 22:31, 32.
Yesu Atanga Urumuri ku Bihereranye n’Umuzuko
3, 4. (a) Ni uruhe rumuri Yesu yatanze ku bihereranye n’ibyiringiro by’umuzuko? (b) Kuki Yesu yazuwe ari umwuka, ntazurwe afite umubiri?
3 Abantu bizera bo mu gihe cya kera, urugero nka Yobu, bari bafite ubumenyi butuzuye ku byerekeye umuzuko. Yesu Kristo ni we watanze urumuri rwuzuye ku birebana n’ibyo byiringiro bihebuje. Yagaragaje uruhare rw’ingenzi we ubwe yari abifitemo, igihe yavugaga ati “uwizera uwo Mwana, aba abonye ubugingo buhoraho” (Yohana 3:36). Ni hehe ubwo buzima buzaboneka? Ku mubare munini w’abantu bafite ukwizera, bazabuhabwa ku isi (Zaburi 37:11). Ariko kandi, Yesu yabwiye abigishwa be ati “mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye; kuko So yishimira kubaha ubwami” (Luka 12:32). Ubwami bw’Imana ni ubwo mu ijuru. Ku bw’ibyo rero, iryo sezerano risobanura ko abagize ‘umukumbi muto’ bari kuba hamwe na Yesu mu ijuru, ari ibiremwa by’umwuka (Yohana 14:2, 3; 1 Petero 1:3, 4). Mbega ibyiringiro bihebuje! Nanone kandi, Yesu yahishuriye intumwa Yohana ko umubare w’abagize uwo “mukumbi muto” wari kuba 144.000 gusa.—Ibyahishuwe 14:1.
4 None se, ni gute abo bantu 144.000 bari kwinjira mu ikuzo ry’ijuru? Yesu ‘yerekanishije ubugingo no kudapfa ubutumwa bwiza.’ Binyuriye ku maraso ye, yatangije ‘inzira nshya kandi y’ubugingo’ ijyana mu ijuru (2 Timoteyo 1:10; Abaheburayo 10:19, 20). Mbere na mbere, yarapfuye nk’uko byari byarahanuwe muri Bibiliya (Yesaya 53:12). Hanyuma, nk’uko intumwa Petero yaje kubitangaza, “Imana yazuye Yesu uwo” (Ibyakozwe 2:32). Ariko kandi, Yesu ntiyazuwe ari umuntu. Yari yaravuze ati “umutsima nzatanga ku bw’abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye” (Yohana 6:51). Iyo asubirana umubiri we, icyo gitambo yatanze cyari gutakaza agaciro kacyo. Bityo rero, Yesu ‘yishwe mu buryo bw’umubiri, ariko ahindurwa muzima mu buryo bw’umwuka’ (1 Petero 3:18). Ku bw’ibyo rero, Yesu ‘yatuboneye gucungurwa kw’iteka,’ ni ukuvuga abagize ‘umukumbi muto’ (Abaheburayo 9:12). Yamurikiye Imana agaciro k’ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye kugira ngo bube incungu ku bantu b’abanyabyaha, kandi abagize 144.000 ni bo babaye aba mbere mu kugirirwa umumaro na yo.
5. Ni ibihe byiringiro byagejejwe ku bigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere?
5 Nta bwo Yesu ari we wenyine wari kuzurirwa ubuzima bwo mu ijuru. Pawulo yabwiye Abakristo bagenzi be b’i Roma ko bari barasizwe n’umwuka wera kugira ngo babe abana b’Imana n’abaraganwa na Kristo, mu gihe bari kwemeza ugusigwa kwabo, bihangana kugeza ku iherezo (Abaroma 8:16, 17). Nanone kandi, Pawulo yabisobanuye agira ati “ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk’urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk’ukwe.”—Abaroma 6:5.
Yarwaniriye Ibyiringiro by’Umuzuko
6. Kuki ibyiringiro bihereranye n’umuzuko byarwanyijwe i Korinto, kandi se, ni gute intumwa Pawulo yabyifashemo?
6 Inyigisho ihereranye n’umuzuko, ni inyigisho ‘ya mbere’ y’Ubukristo (Abaheburayo 6:1, 2). Ariko kandi, iyo nyigisho yari isumbirijwe i Korinto. Bamwe muri iryo torero bavugaga ko “nta wuzuka,” bikaba bigaragara ko bari barandujwe na filozofiya ya Kigiriki (1 Abakorinto 15:12). Mu gihe Pawulo yagezwagaho izo raporo, yavuganiye ibyiringiro by’umuzuko, cyane cyane ibyiringiro by’Abakristo basizwe. Nimucyo dusuzume amagambo ya Pawulo yanditswe mu 1 Abakorinto igice cya 15. Byaba ari ingirakamaro ubaye warasomye icyo gice cyose uko cyakabaye, nk’uko wabitewemo inkunga mu gice kibanziriza iki.
7. (a) Pawulo yibanze ku kihe kibazo cy’ingenzi? (b) Ni ba nde babonye Yesu wazutse?
7 Mu mirongo ibiri ibanziriza mu 1 Abakorinto igice cya 15, Pawulo atangiza ibiganiro bye agira ati “bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo, kandi mugakizwa na bwo, . . . keretse mwaba mwizereye ubusa.” Mu gihe Abakorinto bari kuba bananiwe gushikama mu butumwa bwiza, bari kuba baremereye ukuri ubusa. Pawulo yakomeje agira ati “nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe, agahambwa, akazuka ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe na none; akabonekera Kefa, maze akabonekera abo cumi na babiri, hanyuma akabonekera bene Data basāga magana atanu: muri abo benshi baracyariho n’ubu, ariko bamwe barasinziriye: yongeye kubonekera Yakobo, abonekera n’izindi ntumwa zose. Kandi nyuma ya bose nanjye arambonekera, ndi nk’umwana w’icyenda [“wavutse adashyitse,” NW ].”—1 Abakorinto 15:3-8.
8, 9. (a) Imyizerere ihereranye n’umuzuko ni iy’ingenzi mu rugero rungana iki? (b) Ni ryari Yesu ashobora kuba yarabonekeye “bene Data basāga magana atanu”?
8 Ku bari baremeye ubutumwa bwiza, kwizera ko Yesu yazutse ntibyari ibintu bishingiye ku mahitamo y’umuntu. Hari abahamya benshi babyiboneye n’amaso yabo bari kwemeza ko “Kristo yapfiriye ibyaha byacu,” kandi ko yazutse. Umwe muri abo yari Kefa, cyangwa Petero, dukurikije izina rizwi cyane. Petero agomba kuba yarahumurijwe cyane n’uko Yesu yamubonekeye, nyuma y’aho amwihakaniye mu ijoro yagambaniwemo maze agafatwa. Nanone, Yesu wazuwe yagendereye ba bandi “cumi na babiri,” ni ukuvuga itsinda ry’intumwa muri rusange—nta gushidikanya ibyo bikaba byarabafashije kunesha ubwoba bari bafite, no kuba abahamya bavuga ibihereranye no kuzuka kwa Yesu bashize amanga.—Yohana 20:19-23; Ibyakozwe 2:32.
9 Nanone kandi, Kristo yabonekeye itsinda rinini rya “bene Data basāga magana atanu.” Kubera ko i Galilaya ari ho honyine yari afite abigishwa benshi nk’abo, ibyo bishobora kuba byarabayeho mu gihe cyavuzwe muri Matayo 28:16-20, ubwo Yesu yatangaga itegeko ryo guhindura abantu abigishwa. Mbega ubuhamya bukomeye abo bantu bashoboraga gutanga! Bamwe bari bakiriho mu mwaka wa 55 I.C., igihe Pawulo yandikiraga Abakorinto urwo rwandiko rwa mbere. Ariko kandi, uzirikane ko abari barapfuye bavuzweho kuba bari “barasinziriye [mu rupfu].” Bari batarakazurwa ngo bahabwe ingororano yabo yo mu ijuru.
10. (a) Guterana kwa Yesu n’abigishwa be bwa nyuma byagize izihe ngaruka? (b) Ni gute Pawulo yabonekewe na Yesu, “ari nk’umwana wavutse adashyitse” (NW)?
10 Undi muhamya ukomeye wavuze iby’umuzuko wa Yesu ni Yakobo, umuhungu wa Yozefu na Mariya, nyina wa Yesu. Mbere yo kuzuka [kwa Yesu], bigaragara ko Yakobo yari atarizera (Yohana 7:5). Ariko nyuma y’aho Yesu amubonekeye, Yakobo yarizeye kandi wenda akaba yaragize uruhare mu guhindura abandi bavandimwe be (Ibyakozwe 1:13, 14). Ubwo Yesu yateranaga bwa nyuma n’abigishwa be, mu gihe yari agiye kujya mu ijuru, yabahaye inshingano yo ‘kuba abagabo bo kumuhamya kugeza ku mpera y’isi’ (Ibyakozwe 1:6-11). Nyuma y’aho, yabonekeye Sawuli w’i Taruso, watotezaga Abakristo (Ibyakozwe 22:6-8). Yesu yabonekeye Sawuli, “ari nk’umwana wavutse adashyitse” (NW ). Ni nk’aho Sawuli yari yaramaze kuzurirwa ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka maze akaba yarashoboraga kubona Umwami wahawe ikuzo, ibinyejana byinshi mbere y’uko habaho umuzuko w’abasizwe. Ibyo bintu byabaye kuri Sawuli mu buryo butunguranye, byatumye areka ibikorwa bye byo kurwanya no kwica abagize itorero rya Gikristo, maze bituma agira ihinduka rikomeye (Ibyakozwe 9:3-9, 17-19). Sawuli yaje kuba intumwa Pawulo, umwe mu bantu b’ibanze barwaniriye ukwizera kwa Gikristo.—1 Abakorinto 15:9, 10.
Kwizera Umuzuko Ni Iby’Ingenzi
11. Ni gute Pawulo yagaragaje ko imvugo ngo “nta wuzuka” yari ikocamye?
11 Bityo rero, kuzuka kwa Yesu byari ibintu by’ukuri byahamijwe. Pawulo yagize ati “ariko, ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka?” (1 Abakorinto 15:12). Abo bantu ntibashidikanyaga gusa ku giti cyabo ku bihereranye n’umuzuko, ahubwo banavugaga mu buryo bweruye ko batawizeraga. Bityo Pawulo yagaragaje ko imitekerereze yabo yari ikocamye. Yavuze ko niba Kristo atarazutse, ubutumwa Abakristo bavuga ari ikinyoma, kandi abahamyaga ko Kristo yazutse bari ‘abahamya Imana ibinyoma.’ Niba Kristo atarazutse, nta ncungu yaba yarahawe Imana: bityo Abakristo bakaba bari ‘bakiri mu byaha byabo’ (1 Abakorinto 15:13-19; Abaroma 3:23, 24; Abaheburayo 9:11-14). Kandi Abakristo bari ‘barasinziriye [mu rupfu],’ bamwe na bamwe bakaba barishwe bazira ukwizera, bari kuba bararimbutse, ari nta byiringiro nyakuri bafite. Mbega ukuntu Abakristo bari kuba bari mu mimerere iteye agahinda, niba ubu buzima ari bwo bari kuba biringiye bwonyine! Bari kuba barababarijwe ubusa.
12. (a) Kwita Kristo ‘umuganura w’abasinziriye [mu rupfu]’ byerekezaga ku ki? (b) Ni gute Kristo yatumye hashobora kubaho umuzuko?
12 Ariko kandi, si ko byari biri. Pawulo yakomeje agira ati “Kristo yarazutse.” Byongeye kandi, ni we “muganura w’abasinziriye [mu rupfu]” (1 Abakorinto 15:20). Mu gihe Abisirayeli bahaga Yehova umuganura w’umusaruro wabo babigiranye ukumvira, Yehova yabahaga imigisha bakagira umusaruro mwinshi. (Kuva 22:28, 29, umurongo wa 29 na 30 muri Biblia Yera; 23:19; Imigani 3:9, 10.) Mu kwita Kristo “[u]muganura,” Pawulo yerekezaga ku wundi musaruro w’abantu bari kuzurirwa ubuzima bwo mu ijuru. Pawulo yagize ati “ubwo urupfu rwazanywe n’umuntu, ni ko no kuzuka kw’abapfuye kwazanywe n’umuntu. Nk’uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo” (1 Abakorinto 15:21, 22). Yesu yatumye hashobora kubaho umuzuko, igihe yatangaga ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye kugira ngo bube incungu, bityo yugururira abantu inzira yo kubaturwa mu cyaha n’urupfu.—Abagalatiya 1:4; 1 Petero 1:18, 19.a
13. (a) Ni ryari umuzuko wo mu ijuru ubaho? (b) Ni gute bishoboka ko abasizwe bamwe na bamwe ‘badasinzirira [mu rupfu]’?
13 Pawulo yakomeje agira ati “ariko umuntu wese mu mwanya we, kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka ubwo azaza” (1 Abakorinto 15:23). Kristo yazutse mu mwaka wa 33 I.C. Ariko kandi, abigishwa be basizwe—ni ukuvuga “aba Kristo”—bagombaga gutegereza kugeza nyuma gato yo kuhaba kwa Yesu ari Umwami, ubuhanuzi bwa Bibiliya bukaba bugaragaza ko ibyo byabayeho mu mwaka wa 1914 (1 Abatesalonike 4:14-16; Ibyahishuwe 11:18). Bite se ku bihereranye n’abari kuba ari bazima mu gihe cyo kuhaba kwe? Pawulo yagize ati “dore, mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa, mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora, natwe duhindurwe” (1 Abakorinto 15:51, 52). Uko bigaragara, abasizwe bose si ko basinzira mu mva bategereje umuzuko. Abapfa mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo, bahindurwa mu kanya nk’ako guhumbya.—Ibyahishuwe 14:13.
14. Ni gute abasizwe ‘babatizwa kugira ngo babe abapfuye’ (NW )?
14 Pawulo yarabajije ati “niba bitabaye bityo, ababatirizwa abapfuye [“ababatizwa kugira ngo babe abapfuye,” NW ] bazagira bate? Niba abapfuye batazuka rwose, ni iki gituma bababatirizwa [“bagamije kumera batyo,” NW ]? Ni iki gituma natwe ubwacu duhora twishyira mu kaga hato na hato?” (1 Abakorinto 15:29, 30). Pawulo ntiyashakaga kuvuga ko abantu bazima babatizwaga ku bw’inyungu z’abapfuye, nk’uko bigaragazwa n’ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya. N’imbeshyerwe kandi, umubatizo ufitanye isano n’umurimo wa Gikristo wo kuba umwigishwa, kandi abantu bapfuye ntibashobora kuba abigishwa (Yohana 4:1). Ahubwo, Pawulo yari arimo yerekeza ku Bakristo bazima, abenshi muri bo bakaba bari “mu kaga hato na hato,” kimwe na Pawulo ubwe. Abakristo basizwe ‘babatirijwe [mu rupfu rwa] Yesu Kristo’ (Abaroma 6:3). Kuva basigwa, ni nk’aho barimo ‘babatizwa’ mu mimerere yari gutuma bapfa urupfu nk’urwa Kristo (Mariko 10:35-40). Bari gupfa bafite ibyiringiro byo kuzazukira mu ijuru bafite ikuzo.—1 Abakorinto 6:14; Abafilipi 3:10, 11.
15. Ni iyihe mimerere y’akaga Pawulo ashobora kuba yarahuye na yo, kandi se, ni gute kwizera umuzuko byagize uruhare mu gutuma ayihanganira?
15 Ubu noneho, Pawulo asobanura ko we ubwe yahuye n’akaga kenshi ku buryo yashoboraga kuvuga ati “mpora mpfa uko bukeye.” Kugira ngo bamwe badashinja Pawulo ko yakabyaga, yongeyeho ati ‘ndabarahira mbiterwa n’ishema mfite ku bwanyu muri Kristo Yesu Umwami wacu.’ La Bible de Jérusalem ihindura uwo murongo igira iti “bene data, buri munsi mba ndi mu kaga ko gupfa, kandi nshobora kubirahira mbitewe n’ishema mbafitiye muri Kristo Yesu Umwami wacu.” Ku murongo wa 32, Pawulo yatanze urugero rw’akaga yahuye na ko, avuga ibihereranye n’ukuntu ‘yarwanye n’inyamaswa mu Efeso.’ Akenshi, Abaroma bicaga abagizi ba nabi babajugunyira inyamaswa z’inkazi mu bibuga by’imikino. Niba Pawulo yararwanye n’inyamaswa nyanyamaswa, yashoboraga kurokoka abifashijwemo na Yehova wenyine. Byari kuba ari ubusazi kuri we iyo aza guhitamo imibereho yamushyiraga mu kaga nk’ako, adafite ibyiringiro by’umuzuko. Kwihanganira ingorane n’imimerere isaba kwitanga bitewe no gukorera Imana, nta cyo byaba bivuze hatariho ibyiringiro by’ubuzima bwo mu gihe kizaza. Pawulo yagize ati “niba abapfuye batazuka, reka twirīre, twinywere, kuko ejo tuzapfa.”—1 Abakorinto 15:31, 32; reba mu 2 Abakorinto 1:8, 9; 11:23-27.
16. (a) Imvugo ngo “reka twirīre, twinywere, kuko ejo tuzapfa” ishobora kuba yarakomotse hehe? (b) Ni akahe kaga kari kugarije abagiraga iyo mitekerereze?
16 Pawulo ashobora kuba yarasubiyemo amagambo yo muri Yesaya 22:13, avuga imyifatire idafite ishingiro y’abaturage b’i Yerusalemu barangwaga no kutumvira. Cyangwa ashobora kuba yarazirikanaga imyizerere y’Abepikureyo, banengaga ibyiringiro ibyo ari byo byose birebana no kubaho nyuma yo gupfa, bakaba barizeraga ko ibyo kunezeza umubiri ari byo byari bifite umumaro w’ibanze mu mibereho. Uko byari bimeze kose, filozofiya ya “twirīre, twinyere” yari filozofiya irangwa no kutubaha Imana. Kubera iyo mpamvu, Pawulo yatanze umuburo agira ati “ntimuyobe; kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza” (1 Abakorinto 15:33). Kwifatanya n’abantu bahakanaga umuzuko, byashoboraga kubabera uburozi. Kwifatanya n’abantu nk’abo, bishobora kuba byaragize uruhare mu guteza ibibazo Pawulo yagombaga gukemura mu itorero ry’i Korinto, urugero ibihereranye n’ubusambanyi, amacakubiri, kuburanira mu nkiko no kutubaha Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.—1 Abakorinto 1:11; 5:1; 6:1; 11:20-22.
17. (a) Ni iyihe nama Pawulo yagiriye Abakorinto? (b) Ni ibihe bibazo bigikeneye ibisubizo?
17 Bityo, Pawulo yahaye Abakorinto iyi nama nziza igira iti “nimuhugukire gukiranuka, nk’uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha; kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni” (1 Abakorinto 15:34). Kubona ibihereranye n’umuzuko mu buryo budakwiriye, byatumye bamwe basinzira mu buryo bw’umwuka, boshye abasinzi. Bagombaga gukanguka, bagakomeza kuba abantu bashyira mu gaciro. Muri iki gihe nabwo, Abakristo basizwe bagomba kuba maso mu buryo bw’umwuka, batanduzwa n’imitekerereze y’isi irangwa no gushidikanya. Bagomba kwizirika ku byiringiro byabo bihereranye n’umuzuko w’ijuru. Ariko kandi, hari hakiriho ibibazo—ku Bakorinto muri icyo gihe, no kuri twe mu gihe cya none. Urugero, abagize 144.000 bazurirwa kujya mu ijuru bafite uwuhe mubiri? Kandi se, ni gute bizagendekera abandi babarirwa muri za miriyoni bakiri mu mva, kandi bakaba badafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru? Kuzuka kwabo bizaba bivuze iki? Mu gice cyacu gikurikira, tuzasuzuma andi magambo asigaye yavuzwe na Pawulo ku bihereranye n’umuzuko.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza gusuzuma ibihereranye n’incungu, reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Gashyantare 1991.—Mu Gifaransa.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni uruhe rumuri Yesu yatanze ku bihereranye n’umuzuko?
◻ Ni abahe bantu bamwe na bamwe biboneye n’amaso yabo ibyo kuzuka kwa Kristo?
◻ Kuki inyigisho ihereranye n’umuzuko yarwanyijwe, kandi se, ni gute Pawulo yabyifashemo?
◻ Kuki kwizera umuzuko byari iby’ingenzi ku Bakristo basizwe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Umukobwa wa Yairo yahamije ibihereranye n’umuzuko
[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Hatariho ibyiringiro by’umuzuko, urupfu Abakristo bizerwa bapfa bazize ukwizera nta cyo rwaba ruvuze