“Urupfu [ruzakurwaho]”
“Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu.”—1 ABAKORINTO 15:26.
1, 2. (a) Ni ibihe byiringiro Pawulo yari afite ku bihereranye n’abapfuye? (b) Ni ikihe kibazo Pawulo yabajije ku birebana n’umuzuko?
“NIZERA ko . . . hazabaho kuzuka k’umubiri, n’ubuzima bw’iteka.” Uko ni ko bivugwa mu Ihame ry’Intumwa. Abagatolika kimwe n’Abaporotesitanti, bumva bagomba gusubira muri ayo magambo, batazi ko imyizerere yabo isa cyane na filozofiya ya Kigiriki, aho gusa n’ibyo intumwa zizeraga. Ariko kandi, intumwa Pawulo yamaganiye kure filozofiya ya Kigiriki, kandi ntiyizeraga ko ubugingo budapfa. Nyamara kandi, yizeraga mu buryo bukomeye ibihereranye n’ubuzima bwo mu gihe kizaza, maze yandika ahumekewe, ati “umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu” (1 Abakorinto 15:26). Ni iki se ibyo bisobanura ku bantu bapfa?
2 Kugira ngo tubone igisubizo, nimucyo twongere dusuzume amagambo ya Pawulo ahereranye n’umuzuko, yanditswe mu 1 Abakorinto igice cya 15. Uribuka ko Pawulo yagaragaje mu mirongo ibanza ko umuzuko ufite umwanya w’ingenzi mu nyigisho za Gikristo. Hanyuma, yaje kubaza ikibazo cyihariye agira ati “ariko bamwe bazabaza bati ‘abapfuye bazurwa bate? Kandi bazaba bafite mubiri ki?’”—1 Abakorinto 15:35.
Bazaba Bafite Umubiri Bwoko Ki?
3. Kuki bamwe bangaga kwemera ko umuzuko uzabaho?
3 Mu kuzamura icyo kibazo, Pawulo ashobora kuba yarashakaga kuburizamo ingaruka zaterwaga na filozofiya ya Platon. Platon yigishaga ko umuntu afite ubugingo budapfa bukomeza kubaho mu gihe umubiri upfuye. Ku bantu bakuze bafite iyo mitekerereze, inyigisho ya Gikristo y’umuzuko yasaga n’aho itari ngombwa rwose. Niba ubugingo bukomeza kubaho mu gihe umuntu amaze gupfa, umuzuko waba umaze iki? Ikindi kandi, igitekerezo cy’umuzuko cyasaga n’aho kidahuje n’ubwenge. Ni gute umuzuko ushobora kubaho, kandi umubiri uba warahindutse itaka? Heinrich Meyer, umuntu w’impuguke mu bihereranye no gutanga ibisobanuro ku byerekeye Bibiliya, yavuze ko impamvu Abakorinto bamwe na bamwe barwanyaga inyigisho y’umuzuko, ishobora kuba yari ishingiye “ku mitekerereze ihuje na filozofiya yavugaga ko bidashoboka kongera guterateranya ibintu bigize umubiri.”
4, 5. (a) Kuki ibintu byagibwagaho impaka n’abatari bafite ukwizera bitari ibintu bihuje n’ubwenge? (b) Sobanura urugero Pawulo yatanze ruhereranye n’“akabuto ubwako.” (c) Ni imibiri bwoko ki Imana iha abasizwe bazuka?
4 Pawulo agaragaza ukuntu ibitekerezo byabo nta shingiro byari bifite, agira ati “wa mupfu we, icyo ubiba ntikiba kizima kitabanje gupfa. Kandi icyo ubiba, ntikiba gifite umubiri kizagira hanyuma; ahubwo ubiba akabuto ubwako, [w]enda kaba ishaka, cyangwa akandi kabuto. Ariko Imana igaha umubiri nk’uko yawukageneye, kandi akabuto kose igaha umubiri wako ukwako” (1 Abakorinto 15:36-38). Imana ntiyari kuzura imibiri abantu bari bafite bakiri ku isi. Ahubwo, hari kubaho ihinduka runaka.
5 Pawulo agereranya umuzuko n’imbuto igitangira kumera. Akabuto gato k’ingano ntikaba gasa n’ikimera kizagakomokaho. Igitabo The World Book Encyclopedia kigira kiti “iyo imbuto itangiye kumera, inyunyuza amazi menshi. Amazi atuma mu mbuto imbere habamo ihinduka rinini ryo mu rwego rwa shimi. Nanone, atuma ibice byo mu mbuto imbere bibyimba maze bigatuma igishishwa cyayo gisaduka.” Mu by’ukuri, iyo mbuto ubwayo irapfa ntikomeze kuba imbuto, maze igahinduka igihingwa kigitangira kumera. “Imana i[yi]ha umubiri” mu buryo bw’uko ari yo yashyizeho amategeko ashingiye kuri siyansi agenga imikurire yayo, kandi buri mbuto ihabwa umubiri hakurikijwe ubwoko bwayo (Itangiriro 1:11). Mu buryo nk’ubwo, Abakristo basizwe, mbere na mbere barapfa ntibakomeze kuba abantu bafite umubiri wa kimuntu. Hanyuma, mu gihe cyagenwe n’Imana, irabazura bafite imibiri mishya rwose. Pawulo yabibwiye Abafilipi agira ati ‘Yesu Kristo azahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu, awushushanye n’umubiri w’ubwiza bwe’ (Abafilipi 3:20, 21; 2 Abakorinto 5:1, 2). Bazurwa bafite imibiri y’umwuka kandi baba mu buturo bw’umwuka.—1 Yohana 3:2.
6. Kuki bihuje n’ubwenge kwizera ko Imana ishobora guha abazuka imibiri y’umwuka ikwiriye?
6 Mbese, ibyo ni ibintu bikomeye cyane ku buryo umuntu atabyizera? Oya. Pawulo yagaragaje ko inyamaswa zifite imibiri y’ubwoko bwinshi butandukanye. Nanone kandi, yashyize itandukaniro hagati y’abamarayika bo mu ijuru n’abantu bafite umubiri w’inyama n’amaraso, agira ati “hariho imibiri yo mu ijuru, n’imibiri yo mu isi.” Nanone, hari itandukaniro rinini hagati y’ibyaremwe bidafite ubuzima. Pawulo yavuze ko “inyenyeri itanganya ubwiza n’indi nyenyeri,” kera cyane mbere y’uko siyansi ivumbura ibimurika bigaragara mu ijuru, urugero nk’inyenyeri z’ubururu, izitukura n’iz’umweru. Ku bw’ibyo se, ntibihuje n’ubwenge ko Imana yaha abasizwe bazuka imibiri y’umwuka ibakwiriye?—1 Abakorinto 15:39-41.
7. Aya magambo ngo kutabora no kudapfa asobanura iki?
7 Hanyuma, Pawulo yagize ati “no kuzuka kw’abapfuye ni ko kuri: umubiri ubibwa ari uwo kubora, ukazazurwa ari uwo kutazabora” (1 Abakorinto 15:42). N’ubwo umubiri wa kimuntu waba utunganye, ushobora kubora. Ushobora kwicwa. Urugero, Pawulo yavuze ko Yesu wazutse yari ‘kutazasubira mu iborero’ (Ibyakozwe 13:34). Nta bwo yari kuzongera kuba muzima afite umubiri wa kimuntu ubora, kabone n’ubwo waba utunganye. Imibiri Imana iha abasizwe bazuka, ni imibiri idashobora kubora—ni ukuvuga ko idashobora gupfa cyangwa kubora. Pawulo yakomeje agira ati “ubibwa ufite igisuzuguriro, ukazazurwa ufite ubwiza; ubibwa utagira intege, ukazazurwa ufite imbaraga; ubibwa ari umubiri wa kavukire, ukazazurwa ari umubiri w’umwuka” (1 Abakorinto 15:43, 44). Nanone kandi, Pawulo yaravuze ati “uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa.” Kudapfa bisobanura ubuzima butagira iherezo, budashobora kurimburwa (1 Abakorinto 15:53; Abaheburayo 7:16). Muri ubwo buryo, abazutse bagira “ishusho y’uw’ijuru,” ni ukuvuga Yesu watumye bashobora kuzurwa.—1 Abakorinto 15:45-49.
8. (a) Tuzi dute ko abazuka baba bameze nk’uko bari bari bakiri bazima ku isi? (b) Ni ubuhe buhanuzi busohozwa mu gihe cy’umuzuko?
8 N’ubwo habaho iryo hinduka, abazuwe baba bakiri ba bandi nk’uko bari bameze batarapfa. Bazazurwa bafite mu bwenge ibintu bari bazi batarapfa, bafite n’imico ya Gikristo ihuje n’amahame yo mu rwego rwo hejuru nk’iyo bari bafite batarapfa (Malaki 3:3; Ibyahishuwe 21:10, 18). Kuri iyo ngingo, basa na Yesu Kristo. Yagize ihinduka, ava mu mimerere y’umwuka, afata umubiri wa kimuntu. Hanyuma, yarapfuye maze azuka ari umwuka. Ariko kandi, “Yesu Kristo, uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari, kandi ni ko azahora iteka ryose” (Abaheburayo 13:8). Mbega ukuntu abasizwe bafite igikundiro gihebuje! Pawulo yagize ati “ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo ‘urupfu rumizwe no kunesha.’ ‘Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?’ ”—1 Abakorinto 15:54, 55; Yesaya 25:8; Hoseya 13:14.
Mbese, Hari Abazazukira Kuba ku Isi?
9, 10. (a) Dukurikije uko imirongo ikikije mu 1 Abakorinto 15:24 ibivuga, “imperuka” ni iki, kandi se, ni ibihe bintu bizabaho bifitanye isano na yo? (b) Ni iki kigomba kubaho kugira ngo urupfu rukurweho?
9 Mbese, hari igihe kizaza runaka giteganyirijwe abantu babarirwa muri za miriyoni badafite ibyiringiro byo kuzagira ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka budapfa mu ijuru? Kirahari rwose! Pawulo amaze gusobanura ko umuzuko wo mu ijuru wari kubaho mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo, yagaragaje ibintu byari gukurikiraho, agira ati “ni bwo imperuka izaherako isohore, ubwo azashyikiriza Imana ubwami, ni yo Data wa twese, amaze gukuraho ingoma zose n’ubutware bwose n’imbaraga zose.”—1 Abakorinto 15:23, 24.
10 “Imperuka,” ni iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo, igihe Yesu azashyikiriza Imana ari na yo Se Ubwami, abigiranye ukwicisha bugufi no mu budahemuka (Ibyahishuwe 20:4). Umugambi w’Imana wo “[gu]teraniriza ibintu byose muri Kristo” uzaba usohojwe (Abefeso 1:9, 10). Mbere na mbere ariko, Kristo azaba yaramaze gukuraho “ingoma zose n’ubutware bwose n’imbaraga zose,” byahoze birwanya umugambi w’Imana w’Ikirenga. Ibyo bikubiyemo ibirenze kurimbura kuzakorwa kuri Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:16; 19:11-21). Pawulo yagize ati “[Kristo] akwiriye gutegeka, kugeza aho azashyirira abanzi be munsi y’ibirenge bye. Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu” (1 Abakorinto 15:25, 26). Ni koko, ibisigisigi byose by’icyaha n’urupfu byatewe n’Adamu, bizaba byarakuweho. Icyo gihe, Imana igomba kuzaba yaravanye abapfuye mu “bituro,” binyuriye mu kubazura.—Yohana 5:28.
11. (a) Tuzi dute ko Imana ishobora kongera gusubiza ubuzima ubugingo bwapfuye? (b) Abazazukira kuba ku isi bazahabwa imibiri bwoko ki?
11 Ibyo bishaka kuvuga ko ubugingo bw’abantu buzongera kuremwa bundi bushya. Mbese, ibyo ni ibintu bidashoboka? Oya, kuko muri Zaburi 104:29, 30 haduha icyizere cy’uko Imana ishobora kubikora; hagira hati “ubikuramo umwuka, bigapfa, bigasubira mu mukungugu wabyo. Wohereza umwuka wawe, bikaremwa.” N’ubwo abazutse bazaba ari ba bandi nk’uko bari bameze batarapfa, ntibizaba ngombwa ko imibiri iba ya yindi. Nk’uko bimeze ku bazurirwa kujya mu ijuru, Imana izabaha umubiri nk’uko ibishaka. Nta gushidikanya, imibiri mishya bazahabwa izaba ari imibiri imeze neza, kandi bihuje n’ubwenge ko izaba imeze nk’iyo bari bafite batarapfa, kugira ngo abo bakundaga bazashobore kubamenya.
12. Umuzuko wo ku isi uzabaho ryari?
12 Umuzuko wo ku isi uzabaho ryari? Marita yerekeje kuri musaza we Lazaro wari wapfuye, agira ati “nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka” (Yohana 11:24). Ibyo yabimenye ate? Mu gihe cye, inyigisho y’umuzuko yari ingingo yagibwagaho impaka, kubera ko Abafarisayo bayizeraga ariko Abasadukayo bo ntibayizere (Ibyakozwe 23:8). Ariko kandi, Marita agomba kuba yari azi abahamya bizeraga umuzuko babayeho mu gihe cya mbere y’Ubukristo (Abaheburayo 11:35). Nanone kandi, binyuriye ku byavuzwe muri Daniyeli 12:13, yashoboraga kuba yaramenye ko umuzuko uzabaho mu gihe cy’imperuka. Ndetse ashobora no kuba yarabimenyeye kuri Yesu ubwe (Yohana 6:39). Uwo “munsi w’imperuka” uhuzwa n’igihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi (Ibyahishuwe 20:6). Tekereza ibyishimo bizaba bihari kuri uwo “munsi,” igihe hazaba hatangiye icyo gikorwa gikomeye!—Gereranya na Luka 24:41.
Ni Nde Uzazurwa?
13. Ni irihe yerekwa rihereranye n’umuzuko ryanditswe mu Byahishuwe 20:12-14?
13 Mu Byahishuwe 20:12-14, handitswe ibyo Yohana yeretswe bihereranye n’umuzuko wo ku isi; hagira hati “mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje, bahagaze imbere y’iyo ntebe; nuko ibitabo birabumburwa. Kandi ni ikindi gitabo kirabumburwa, ni cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo, zikwiriye ibyo bakoze. Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze. Urupfu n’Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri.”
14. Ni ba nde bazaba mu mubare w’abazazuka?
14 Hazazuka “abakomeye n’aboroheje,” abantu bigeze kubaho maze bagapfa, abari bafite umwanya ukomeye n’abatari bazwi. Ndetse n’abana bazaba bari muri uwo mubare (Yeremiya 31:15, 16)! Hari indi ngingo y’ingenzi yagaragajwe mu Byakozwe n’Intumwa 24:15, hagira hati “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.” Ab’ibanze muri abo ‘bakiranutsi,’ bazaba ari abagabo hamwe n’abagore bizerwa bo mu gihe cya kera, urugero nka Abeli, Enoki, Nowa, Aburahamu, Sara na Rahabu (Abaheburayo 11:1-40). Tekereza urimo uganira n’abantu nk’abo, maze bakakubwira mu buryo burambuye ibintu bivugwa muri Bibiliya byabayeho kera cyane biboneye n’amaso yabo! Nanone, “abakiranutsi” bazaba bakubiyemo abantu batinya Imana babarirwa mu bihumbi, bapfuye mu bihe bya vuba aha, kandi batari bafite ibyiringiro by’ijuru. Mbese, waba ufite uwo mu muryango wawe cyangwa uwo wakundaga ushobora kuzaba ari muri abo? Mbega ukuntu bihumuriza kumenya ko ushobora kuzongera kubabona! None se, “abakiranirwa” na bo bazazurwa ni ba nde? Bakubiyemo abantu babarirwa muri za miriyoni, wenda bagera muri za miriyari bapfuye batarabona uburyo bwo kumenya ukuri kwa Bibiliya no kugukurikiza.
15. Kuba abazaba bazutse ‘bazacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo’ bisobanura iki?
15 Ni gute abo bazaba bazutse ‘bazacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo, zikwiriye ibyo bakoze’? Nta bwo ibyo bitabo ari ibizaba byanditswemo ibikorwa byabo bya kera. Igihe bapfaga, bahanaguweho ibyaha bakoze mu gihe cy’ubuzima bwabo (Abaroma 6:7, 23). Ariko kandi, abantu bazazuka bazaba bagifite icyaha cy’Adamu. Ubwo rero, ibyo bitabo bigomba kuba ari ibizaba bigaragaza amabwiriza y’Imana bose bagomba kuzakurikiza kugira ngo bungukirwe mu buryo bwuzuye n’igitambo cya Yesu Kristo. Mu gihe igisigisigi cya nyuma cy’icyaha cy’Adamu kizaba kimaze gukurwaho, ‘urupfu [ruzaba] rukuweho’ mu buryo bwuzuye. Ku iherezo ry’imyaka igihumbi, Imana izaba “byose kuri bose” (1 Abakorinto 15:28). Nta bwo umuntu azongera gukenera umurimo w’Umutambyi Mukuru cyangwa Umucunguzi. Abantu bose bazasubizwa mu mimerere itunganye, iyo Adamu yahozemo akimara kuremwa.
Umuzuko Uzabaho Kuri Gahunda
16. (a) Kuki bihuje n’ubwenge kwemera ko umuzuko uzaba kuri gahunda? (b) Ni ba nde bashobora kuzaba mu bazazuka mbere?
16 Kubera ko umuzuko wo mu ijuru uba kuri gahunda, “umuntu wese mu mwanya we,” ni ibigaragara ko umuzuko wo ku isi utazasukiranya abantu mu buryo buzambya ibintu (1 Abakorinto 15:23). Birumvikana ko abazaba bamaze igihe gito bazutse bazaba bakeneye kwitabwaho. (Gereranya na Luka 8:55). Bazaba bakeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umubiri, kandi—icy’ingenzi kurushaho—bazaba bakeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka buzatuma bagira ubumenyi ntangabuzima ku byerekeye Yehova Imana na Yesu Kristo (Yohana 17:3). Abapfuye bose baramutse bazukiye icyarimwe, ntibyazashoboka kubitaho uko bikwiriye. Bihuje n’ubwenge gutekereza ko abantu bazagenda bazuka buhoro buhoro. Abakristo bizerwa bazaba barapfuye mbere gato y’irangira rya gahunda ya Satani, bashobora kuzaba mu bazazuka mbere. Nanone kandi, dushobora kwitega ko abantu bizerwa bo mu gihe cya kera bazaba “abatware,” bazazurwa mbere.—Zaburi 45:17, umurongo wa 16 muri Biblia Yera.
17. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe birebana n’umuzuko Bibiliya itagira icyo ivugaho, kandi se, kuki Abakristo batagomba guhangayikishwa n’ibyo bibazo mu buryo budakwiriye?
17 Ariko kandi, ku birebana n’ibyo, ntitugomba gushyiraho amahame adakuka. Hari ibibazo byinshi Bibiliya itagira icyo ivugaho. Ntigaragaza mu buryo burambuye ukuntu buri muntu azazuka, igihe azazukira n’aho azazukira. Ntitubwira ukuntu abazaba bazutse bazatuzwa, icyo bazarya n’icyo bazambara. Nta n’ubwo twavuga twemeza ukuntu Yehova azatunganya ibibazo, urugero nk’ibihereranye no kurera abana bazaba bazutse no kubitaho, cyangwa ukuntu azita ku mimerere runaka incuti zacu n’abo dukunda bashobora kuzaba barimo. Mu by’ukuri, ni ibintu bisanzwe kwibaza ibibazo nk’ibyo; ariko kandi, byaba ari ukubura ubwenge umuntu aramutse amaze igihe agerageza gusubiza ibibazo ubu bidashobora kubonerwa ibisubizo. Tugomba kwibanda ku gukorera Yehova turi abizerwa no kuzaronka ubuzima bw’iteka. Abakristo basizwe, bashyira ibyiringiro byabo ku muzuko w’ikuzo wo mu ijuru (2 Petero 1:10, 11). Abagize “izindi ntama,” biringira kuzahabwa umurage w’iteka ku isi aho Ubwami bw’Imana buzategeka (Yohana 10:16; Matayo 25:33, 34). Naho ku birebana n’ibindi bisobanuro birambuye bitazwi bihereranye n’umuzuko, twizera Yehova gusa. Ibyishimo byacu byo mu gihe kizaza, biri mu maboko y’ushobora ‘guhaza kwifuza kw’ibibaho byose.’—Zaburi 145:16; Yeremiya 17:7.
18. (a) Ni ukuhe gutsinda Pawulo yatsindagirije? (b) Kuki tugomba kwiringira umuzuko tudashidikanya?
18 Pawulo asoza amagambo ye yiyamirira ati “Imana ishimwe iduha kunesha ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo” (1 Abakorinto 15:57). Ni koko, urupfu rwatewe n’Adamu, runeshwa binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, kandi abasizwe hamwe n’abagize “izindi ntama” bifatanya muri uko gutsinda. Birumvikana ko abagize “izindi ntama” bariho mu gihe cya none bafite ibyiringiro byihariye bidafitwe n’ab’iki gihe. Kuba bari mu mubare ugenda urushaho kwiyongera w’abagize “[imbaga y’]abantu benshi,” bashobora kuzarokoka “[u]mubabaro mwinshi” wegereje, maze ntibazigere bapfa (Ibyahishuwe 7:9, 14)! Ariko kandi, abantu bapfa bitewe n’ “ibihe n’ibigwirira umuntu,” cyangwa bishwe n’abakozi ba Satani, na bo bashobora kugira ibyiringiro by’umuzuko.—Umubwiriza 9:11.
19. Ni iyihe nama Abakristo bose bagomba kumvira muri iki gihe?
19 Ku bw’ibyo rero, dutegerezanyije amatsiko menshi uwo munsi uhebuje, igihe urupfu ruzakurwaho. Icyizere kidahungabana dufitiye amasezerano ya Yehova ahereranye n’umuzuko, gituma tubona ibintu mu buryo buhuje n’ubwenge. Uko byatugendekera kose muri ubu buzima—n’ubwo byaba ngombwa ko dupfa—nta kintu na kimwe gishobora kutunyaga ingororano Yehova yasezeranyije. Bityo rero, inama isoza Pawulo yagiriye Abakorinto irakwiriye muri iki gihe, nk’uko byari biri mu myaka ibihumbi bibiri ishize; iyo nama ikaba igira iti “nuko, bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega, murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami.”—1 Abakorinto 15:58.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Ni gute Pawulo yashubije ikibazo kirebana n’imibiri abasizwe bari kuba bafite mu gihe cyo kuzuka?
◻ Amaherezo, ni gute kandi ni ryari urupfu ruzakurwaho?
◻ Ni ba nde bazaba bari mu mubare w’abazazukira kuba ku isi?
◻ Ni iyihe myifatire tugomba kugira ku birebana n’ibibazo Bibiliya itagira icyo ivugaho?
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Imbuto ‘ipfa’ binyuriye mu ihinduka ribaho mu buryo butangaje
[Amfoto yo ku ipaji ya 23]
Abagabo n’abagore bizerwa bo mu bihe bya kera, urugero nka Nowa, Aburahamu, Sara na Rahabu bari mu mubare w’abazaba bazutse
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Igihe cy’umuzuko kizaba ari igihe cy’ibyishimo byinshi!