-
Mbese, Umurimo Wawe Uzananira Umuriro?Umunara w’Umurinzi—1998 | 1 Ugushyingo
-
-
4. (a) Ni uruhe ruhare Pawulo yari afite mu murimo wo kubaka wa Gikristo? (b) Kuki bishobora kuvugwa ko ari Yesu ari n’abari bamuteze amatwi, bose bari bazi akamaro k’imfatiro nziza?
4 Kugira ngo inzu ikomere kandi izarambe, igomba kugira urufatiro rwiza. Ku bw’ibyo, Pawulo yanditse agira ati “nk’uko ubuntu bw’Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro, nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge” (1 Abakorinto 3:10). Mu gukoresha urugero nk’urwo, Yesu Kristo yavuze iby’inzu yahonotse imvura nyinshi ivanze n’inkubi y’umuyaga bitewe n’uko umwubatsi wayo yari yaratoranyije urufatiro rukomeye (Luka 6:47-49). Yesu yari azi byose ku bihereranye n’akamaro k’imfatiro. Yari ahari igihe Yehova yaremaga isia (Imigani 8:29-31). Abantu bari bateze amatwi Yesu, na bo bari basobanukiwe icyo imfatiro nziza zimaze. Inzu zubatswe ku mfatiro nziza, ni zo zonyine zashoboraga gusigara zihagaze mu gihe cy’imyuzure y’imvura, cyangwa imitingito y’isi yabaga rimwe na rimwe muri Palestina. Ariko se, ni uruhe rufatiro Pawulo yatekerezagaho?
-
-
Mbese, Umurimo Wawe Uzananira Umuriro?Umunara w’Umurinzi—1998 | 1 Ugushyingo
-
-
7. Kuba Pawulo yariyerekejeho avuga ko ari “umwubakisha mukuru w’ubwenge,” ni iki byatwigisha?
7 Pawulo yanditse avuga ko yigishaga atyo “nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge.” Ayo magambo ntiyari ayo kwishyira imbere. Ahubwo bwari uburyo bwo gushimira ku bw’impano ihebuje Yehova yari yaramuhaye—ni ukuvuga impano yo gutegura no kuyobora umurimo (1 Abakorinto 12:28). Icyakora, twe muri iki gihe ntidufite impano zo gukora ibitangaza nk’izari zarahawe Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Kandi ntitugomba kwiyumvamo ko turi abigisha babiherewe impano. Ariko kandi mu buryo bw’ingenzi, turi bo. Tekereza nawe, Yehova aduha umwuka we wera wo kudufasha. (Gereranya na Luka 12:11, 12.) Kandi dufite urukundo rwa Yehova, tukagira n’ubumenyi ku bihereranye n’inyigisho z’ibanze zo mu Ijambo rye. Izo mu by’ukuri ni impano zihebuje zo gukoresha mu kwigisha abandi. Nimucyo twiyemeze kuzikoresha kugira ngo dushyireho urufatiro rukwiriye.
-