Jya wemera igihano cya Yehova igihe cyose
“Ntuhinyure igihano cy’Uwiteka.”—IMIGANI 3:11.
1. Kuki twagombye kwemera igihano Imana itanga?
UMWAMI SALOMO wa Isirayeli ya kera aha buri wese muri twe impamvu yo kwemera igihano Imana itanga. Yagize ati “mwana wanjye, ntuhinyure igihano cy’Uwiteka, kandi ntiwinubire n’uko yagucyashye, kuko Uwiteka acyaha uwo akunda, nk’uko umubyeyi acyaha umwana we yishimana” (Imigani 3:11, 12). Koko rero, igituma So wo mu ijuru aguhana ni uko agukunda.
2. Ijambo “igihano” rishobora kuvuga iki, kandi se ni gute umuntu ashobora gukosorwa?
2 Ijambo “igihano” rishobora no kuvuga: gucyaha, gukosora, kwigisha, gutanga uburere. Intumwa Pawulo yaranditse ati “nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo” (Abaheburayo 12:11). Kwemera ibihano Imana itanga no kubishyira mu bikorwa, bizagufasha gukomeza inzira yo gukiranuka, maze bitume wegera Yehova, Imana yera (Zaburi 99:5). Ushobora gukosorwa n’abo muhuje ukwizera, ibyo wigira mu materaniro ya gikristo, ibyo wiga mu Ijambo ry’Imana no mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya duhabwa n’‘igisonga gikiranuka’ (Luka 12:42-44). Mbega ukuntu ukwiriye gushimira mu gihe umenyeshejwe ikintu ugomba gukosora! Ariko se ni ikihe gihano gishobora gutangwa mu gihe hakozwe icyaha gikomeye?
Impamvu bamwe bacibwa mu itorero
3. Ni ryari umuntu acibwa mu itorero?
3 Abagaragu b’Imana biga Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Iyo bari mu materaniro yabo no mu makoraniro, biga amahame ya Yehova. Ku bw’ibyo, Abakristo baba bafite uburyo bwo kumenya ibyo Yehova abasaba. Umuntu acibwa mu itorero ari uko gusa yakoze icyaha gikomeye kandi ntiyihane.
4, 5. Ni uruhe rugero rwo mu Byanditswe rw’umuntu waciwe ruvugwa aha ngaha, kandi se kuki itorero ryasabwe kugarura uwo muntu?
4 Reka turebe urugero rw’umuntu waciwe mu itorero ruvugwa mu Byanditswe. Abari bagize itorero ry’i Korinto bihanganiraga ‘ubusambanyi, ndetse bw’uburyo butaboneka no mu bapagani: umuntu yendaga muka se.’ Pawulo yateye Abakristo b’i Korinto inkunga yo ‘guha Satani umubiri w’uwo muntu ukarimbuka, umwuka ukabona kuzakira’ (1 Abakorinto 5:1-5). Igihe uwo munyabyaha yacibwaga agahabwa Satani, yari yongeye kuba uw’isi ya Satani (1 Yohana 5:19). Guca uwo muntu mu itorero byarikuyemo ikibi kandi bituma rikomeza kugira “umwuka” w’Imana cyangwa imico Imana yemera.—2 Timoteyo 4:22; 1 Abakorinto 5:11-13.
5 Nyuma y’igihe gito, Pawulo yateye Abakristo b’i Korinto inkunga yo kugarura uwo munyabyaha. Kubera iki? Pawulo yavuze ko ari ukugira ngo Satani ‘atagira icyo abatsindisha.’ Uko bigaragara, uwo munyabyaha yari yarihannye kandi yari yaratangiye kugira imibereho itanduye (2 Abakorinto 2:8-11). Iyo Abakorinto banga kugarura uwo muntu wihannye, Satani yari kubatsinda mu buryo bw’uko bari kuba batagira impuhwe kandi batababarira, ibyo akaba ari byo Satani yashakaga. Birashoboka cyane ko batatinze ‘kubabarira no guhumuriza’ uwo muntu wari wihannye.—2 Abakorinto 2:5-7.
6. Guca umuntu mu itorero bishobora kugira akahe kamaro?
6 Guca umuntu bigira akahe kamaro? Bituma izina ryera rya Yehova ritajyaho umugayo kandi bigatuma abagize ubwoko bwe bakomeza kuvugwa neza (1 Petero 1:14-16). Guca mu itorero umunyabyaha utihana ni ugushyigikira amahame y’Imana kandi bituma itorero rikomeza kugira isuku mu buryo bw’umwuka. Bishobora kandi gutuma umuntu utihana yisubiraho.
Kwihana ni ngombwa kugira ngo umuntu agarurwe
7. Igihe Dawidi yangaga kwicuza ibyaha bye, byamugizeho izihe ngaruka?
7 Abantu benshi bakora ibyaha bikomeye barihana rwose kandi ntibacibwa mu itorero. Birumvikana ko hari abo kwihana babikuye ku mutima bishobora kugora. Reka turebe urugero rwa Dawidi, Umwami wa Isirayeli ya kera, wahimbye Zaburi ya 32. Iyo ndirimbo igaragaza ko hari igihe Dawidi yananiwe kwicuza icyaha gikomeye, gishobora kuba ari icyo yakoranye na Batisheba. Ibyo byatumye Dawidi yumva nta kabaraga na mba asigaranye, kimwe n’uko izuba ryo mu cyi ryumisha igiti kigakakara. Dawidi yarababaye mu mubiri kandi arahangayika cyane. Ariko igihe ‘yaturiraga Uwiteka ibicumuro bye, yamukuyeho urubanza rw’ibyaha bye’ (Zaburi 32:3-5). Hanyuma, Dawidi yararirimbye ati “hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa” (Zaburi 32:1, 2). Mbega ukuntu yashimishijwe n’uko Imana yamubabariye!
8, 9. Ni gute umuntu agaragaza ko yihannye, kandi se kwihana ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki kugira ngo umuntu waciwe agarurwe?
8 Birumvikana rero ko kugira ngo uwakoze icyaha ababarirwe agomba kwihana. Icyakora, gukorwa n’ikimwaro cyangwa gutinya ko icyaha kimenyekana si ko kwihana. “Kwihana” bisobanura ko umuntu “ahindura imitekerereze” ku birebana n’imyifatire mibi, abitewe n’uko yababajwe n’ibyo yakoze. Umuntu wihannye aba afite “umutima umenetse ushenjaguwe,” kandi aba yifuza gukosora ibyo yangije.—Zaburi 51:19; 2 Abakorinto 7:11, gereranya na NW.
9 Kwihana ni ikintu cy’ingenzi cyane cyitabwaho kugira ngo umuntu agarurwe mu itorero. Igihe umuntu amaze aciwe si cyo gituma agarurwa mu itorero. Mbere y’uko agarurwa, umutima we ugomba kubanza guhinduka cyane, akamenya uburemere bw’icyaha yakoze n’uko cyashyize umugayo kuri Yehova no ku itorero. Uwakoze icyaha agomba kwihana, agasenga abikuye ku mutima asaba kubabarirwa kandi agahuza imibereho ye n’amahame y’Imana akiranuka. Igihe asabye kugarurwa, yagombye kwerekana ko yihannye kandi ko akora “imirimo ikwiriye abihannye.”—Ibyakozwe 26:20.
Kuki umuntu agomba kwatura ibyaha bye?
10, 11. Kuki tutagombye kugerageza guhisha icyaha?
10 Hari abantu bamwe bakora ibyaha, barangiza bagatekereza bati ‘ningira uwo mbwira ibyo nakoze, ashobora kumbaza ibibazo bintesha umutwe kandi nshobora gucibwa mu itorero. Ariko ninicecekera, ibyo byose ntibizambaho kandi mu itorero ntawuzigera abimenya.’ Iyo umuntu atekereza atyo, hari ibintu by’ingenzi aba yirengagiza. Ibyo bintu ni ibihe?
11 Yehova ni “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi, igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha.” Icyakora, ahana abagize ubwoko bwe “uko bikwiriye” (Kuva 34:6, 7; Yeremiya 30:11). Uramutse ukoze icyaha gikomeye se kandi ugashaka kugihisha, ni gute Imana yakubabarira? Yehova aba akizi, kandi ntajya yirengagiza ikibi.—Imigani 15:3; Habakuki 1:13.
12, 13. Ni izihe ngaruka zishobora guterwa no gushaka guhisha icyaha?
12 Niba ukoze icyaha gikomeye, kucyatura bishobora kugufasha kongera kugira umutimanama utagucira urubanza (1 Timoteyo 1:18-20). Ariko kutatura icyaha bishobora kwangiza umutimanama bikaba byatuma ukora n’ibindi byaha. Wibuke ko uba utacumuye ku muntu gusa cyangwa ku itorero. Ahubwo, uba wanacumuye kuri Yehova. Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati ‘Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza. Uwiteka agerageza abakiranutsi n’abanyabyaha.’—Zaburi 11:4, 5.
13 Yehova ntazaha imigisha umuntu wese uhisha icyaha gikomeye, kandi akagerageza kuguma mu itorero rya gikristo ritanduye (Yakobo 4:6). Ku bw’ibyo, niba wakoze icyaha kandi ukaba ushaka gukora ibikwiriye, jya ucyatura utazuyaje. Naho ubundi, umutimanama wawe uzajya ugucira urubanza, cyane cyane igihe usomye ibirebana n’inama zitangwa kuri icyo cyaha gikomeye cyangwa ukazumva. Byagenda bite se Yehova agukuyeho umwuka we, nk’uko byagendekeye Umwami Sawuli (1 Samweli 16:14)? Iyo umwuka w’Imana ukuvuyeho, ushobora gukora n’ibindi byaha bikomeye kurushaho.
Iringire abavandimwe bawe b’indahemuka
14. Kuki umuntu wakoze icyaha yagombye gukurikiza inama iri muri Yakobo 5:14, 15?
14 None se, ni iki umunyabyaha wihannye yakora? Bibiliya iravuga iti “natumire abakuru b’Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry’Umwami. Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi Umwami amuhagurutse” (Yakobo 5:14, 15). Gusanga Abasaza ni bumwe mu buryo umuntu ‘yeramo imbuto zikwiriye abihannye’ (Matayo 3:8). Abo bagabo b’indahemuka kandi buje urukundo ‘bazamusabira bamusige amavuta mu izina ry’Umwami.’ Kimwe n’amavuta yoroshya ububabare, inama za Bibiliya zizahumuriza umuntu wihannye by’ukuri.—Yeremiya 8:22.
15, 16. Ni gute abasaza b’Abakristo bakurikiza urugero Imana yatanze ruboneka muri Ezekiyeli 34:15, 16?
15 Mbega urugero rwiza Yehova, Umwungeri wacu, yatanze igihe yavanaga Abayahudi i Babuloni mu bunyage mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, n’igihe yakuraga Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka muri ‘Babuloni ikomeye’ mu mwaka wa 1919 (Ibyahishuwe 17:3-5; Abagalatiya 6:16)! Nguko uko yasohoje isezerano rye rigira riti “jye ubwanjye ni jye uziragirira intama zanjye kandi nziruhure . . . Izari zazimiye nzazishaka, n’izari zirukanywe nzazigarura, izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza.”—Ezekiyeli 34:15, 16.
16 Yehova yiragiriye intama ze zo mu buryo bw’ikigereranyo, atuma ziruhukira ahantu hatuje, kandi ashaka izazimiye. Mu buryo nk’ubwo, abungeri b’Abakristo bakora ibishoboka byose kugira ngo umukumbi w’Imana ugaburirwe neza mu buryo bw’umwuka kandi ube mu mahoro. Abasaza bashaka intama zatannye zigata itorero. Kimwe n’uko Imana ‘yunga iyavunitse,’ abasaza na bo ‘bunga’ intama yababajwe n’amagambo undi muntu yayibwiye, cyangwa iyababaye biyiturutseho. Kandi nk’uko Imana ‘isindagiza izacitse intege,’ abasaza na bo bafasha abarwaye mu buryo bw’umwuka, wenda bitewe n’icyaha bakoze.
Uko abungeri batanga ubufasha
17. Kuki twagombye gusaba abasaza ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka tutazuyaje?
17 Abasaza bishimira gukurikiza iyi nama: ‘mukomeze kugira imbabazi mutinya’ (Yuda 23, NW). Hari Abakristo bakoze icyaha gikomeye cyo gusambana. Ariko iyo bicujije koko, bashobora kwiringira ko abasaza bababarira, bakabitaho mu buryo bwuje urukundo kuko bashishikarira cyane kubafasha mu buryo bw’umwuka. Pawulo yavuze iby’abo bagabo na we arimo agira ati “icyakora ibyerekeye kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu, ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu” (2 Abakorinto 1:24). Ku bw’ibyo, ujye ubashakiraho ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka utazuyaje.
18. Ni gute abasaza bafata abo bahuje ukwizera bakoze amakosa?
18 Niba wakoze icyaha gikomeye, kuki wagombye kugirira icyizere abasaza? Ni ukubera ko mbere na mbere ari abungeri b’umukumbi w’Imana (1 Petero 5:1-4). Nta mwungeri wuje urukundo ukubita intama yitonda, itaka kubera ko yavunitse biyiturutseho. Ku bw’ibyo, igihe abasaza baganira n’uwo bahuje ukwizera wakoze amakosa, icyo bibandaho si ugushaka igihano bamuha, ahubwo bibanda ku cyaha yakoze n’uko bamugarura mu buryo bw’umwuka, niba bishoboka (Yakobo 5:13-20). Abasaza bagomba guca imanza zikiranuka kandi ‘bakababarira umukumbi’ (Ibyakozwe 20:29, 30; Yesaya 32:1, 2). Kimwe n’abandi Bakristo, abasaza bagomba ‘gukora ibyo gukiranuka, gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana bicishije bugufi’ (Mika 6:8). Iyo mico ni ingenzi igihe umuntu afata imyanzuro irebana n’ubuzima bw’“intama zo mu cyanya [cya Yehova]” hamwe n’umurimo wera zikora.—Zaburi 100:3.
Kimwe n’abungeri ba kera, abasaza b’Abakristo ‘bunga’ intama z’Imana zavunitse
19. Ni iyihe myifatire abasaza bagaragaza mu gihe bagerageza kugarura umuntu?
19 Abungeri b’Abakristo bashyirwaho n’umwuka wera kandi baharanira kuyoborwa na wo. Iyo umuntu ‘yadutsweho n’icyaha,’ nubwo yaba atabizi, abavandimwe bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka bagerageza ‘kugaruza uwo muntu umwuka w’ubugwaneza’ (Abagalatiya 6:1; Ibyakozwe 20:28). Abasaza bagerageza kugorora ibitekerezo by’uwo muntu mu bugwaneza, ariko nanone batajenjetse ku birebana no kubahiriza amahame y’Imana, nk’uko umuganga wita ku bantu asubiza igufwa ryavunitse mu mwanya waryo yitonze kugira ngo atababaza umurwayi bitari ngombwa, ariko kuba ababara ntibimubuze kumuvura (Abakolosayi 3:12). Kubera ko abasaza basenga kandi bakifashisha Ibyanditswe kugira ngo barebe niba umuntu akwiriye imbabazi cyangwa atazikwiriye, umwanzuro wabo uba ugaragaza uko Imana ibona icyo kibazo.—Matayo 18:18.
20. Ni ryari bishobora kuba ngombwa ko itorero rimenyeshwa ko umuntu runaka yacyashywe?
20 Niba icyaha kizwi n’abantu benshi cyangwa kikaba kizamenyekana byanze bikunze, bizaba ngombwa ko mu itorero hatangwa itangazo kugira ngo biririnde kuvugwa nabi. Nanone kandi, hazatangwa itangazo niba bikwiriye ko abagize itorero babimenyeshwa. Mu gihe umuntu wacyashywe na komite y’urubanza atangiye gutora agatege mu buryo bw’umwuka, umuntu yamugereranya n’ukiruka imvune; aba aretse umurimo yakoraga mu gihe runaka. Kuba umuntu wihannye amara igihe runaka atega amatwi mu materaniro adatanga ibitekerezo, bimugirira akamaro. Abasaza bashobora no guteganya umuntu wo kwigana na we Bibiliya kugira ngo yongere kugira imbaraga aho yari afite intege nke, bityo yongere abe ‘muzima mu byo kwizera’ (Tito 2:2). Ibyo byose bikorwa mu rukundo kandi intego yabyo si iyo guhana uwakoze icyaha.
21. Ni gute abakoze ibyaha bimwe na bimwe bafashwa?
21 Abasaza bashobora gutanga ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka mu buryo bwinshi. Urugero, reka tuvuge ko umuvandimwe wajyaga asinda, anyoye inzoga agasinda incuro imwe cyangwa se ebyiri, mu gihe ari iwe wenyine. Cyangwa se wenda tuvuge ko hari umuntu wahoze anywa itabi akarireka, yagera aho akagira intege nke akarinywa rimwe cyangwa kabiri. Nubwo yasenze kandi akaba yiringiye ko Imana yamubabariye, yagombye gushaka umusaza kugira ngo icyo cyaha kitazaba akamenyero. Umusaza umwe cyangwa babiri bashobora gukemura icyo kibazo. Icyakora, abasaza babimenyesha umugenzuzi uhagarariye itorero kuko hashobora kubaho ibindi bintu byakenera kwitabwaho.
Komeza kwemera igihano Imana itanga
22, 23. Kuki wagombye gukomeza kwemera igihano Imana itanga?
22 Kugira ngo buri Mukristo yemerwe n’Imana, agomba kwita ku gihano Yehova atanga (1 Timoteyo 5:20). Ku bw’ibyo, jya ushyira mu bikorwa amagambo yose yo kugukosora wize mu Byanditswe no mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, cyangwa inama wumvise mu materaniro no mu makoraniro y’Abahamya ba Yehova. Komeza kuba maso ku birebana no gukora ibyo Yehova ashaka. Bityo, inama Imana itanga zizagufasha gukomeza kugira uburinzi bwo mu buryo bw’umwuka bumeze nk’urukuta rukomeye rukurinda icyaha.
23 Kwemera igihano Imana itanga bizatuma uguma mu rukundo rw’Imana. Ni iby’ukuri ko hari abaciwe mu itorero rya gikristo, ariko ibyo ntibyakubaho uramutse ‘urinze umutima wawe’ kandi ‘ukagenda nk’umunyabwenge’ (Imigani 4:23; Abefeso 5:15). Ariko se niba ubu waraciwe, kuki utatera intambwe za ngombwa kugira ngo ugaruke? Imana ishaka ko abantu bose bayiyeguriye bayisenga mu budahemuka bafite “umunezero w’umutima” (Gutegeka 28:47). Ibyo ushobora kubikora iteka ryose niba wemera igihano cya Yehova igihe cyose.—Zaburi 100:2.