Mbese, wihesha agaciro ku bandi?
‘Sinitaye ku byo abandi bantu batekereza!’ Wenda nawe igihe wari urakaye cyangwa umanjiriwe, waba waravuze amagambo akomeye nk’ayo. Ariko rero igihe ubukana bw’ubwirasi buhosheje, ushobora kumva uhangayitse. Kubera iki? Kubera ko mu by’ukuri abenshi muri twe twita ku byo abandi badutekerezaho.
KOKO RERO, tugomba kwita ku byiyumvo by’abandi. Kubera ko turi Abakristo, abakozi bemewe ba Yehova Imana, tugomba cyane cyane guhangayikishwa mu buryo bukwiriye n’ukuntu abandi batubona. N’ubundi kandi, turi “ibishungero by’ab’isi” (1 Abakorinto 4:9). Mu 2 Abakorinto 6:3, 4, tuhabona inama nziza y’intumwa Pawulo igira iti “ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo. Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro, nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo.”
None se, kwihesha agaciro ku bandi bisobanura iki? Byaba se bisobanura kwishyira hejuru cyangwa gutuma abandi baturangarira mu buryo budakwiriye, bakarangarira n’ubushobozi bwacu? Reka da. Ahubwo bisaba gushyira mu bikorwa amagambo yo muri 1 Petero 2:12 agira ati “mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo . . . nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana.” Abakristo biha agaciro binyuriye mu kureka imyifatire yabo ubwayo igatanga ubuhamya! Amaherezo, ibyo si twe bihesha ikuzo, ahubwo ni Imana. Ariko rero, kuba twiha agaciro ku bandi bishobora nanone kuduhesha inyungu ku giti cyacu. Nimucyo dusuzume ahantu hatatu ushobora kubona ko ibyo ari ukuri.
Ihe agaciro nk’umuntu ushobora kuvamo umugabo cyangwa umugore mwiza
Reka dufate urugero ku bihereranye n’ishyingiranwa. Ni impano ituruka kuri Yehova Imana, “uwo imiryango yose yo mu ijuru n’iyo mu isi yitirirwa” (Abefeso 3:15). Wenda nawe wifuza kuzashyingiranwa mu gihe runaka. Niba ari uko bimeze se, ni mu rugero rungana iki wiha agaciro nk’umuntu ushobora kuzavamo umugabo cyangwa umugore mwiza? Koko se, kubera ko uri Umukristo cyangwa Umukristokazi w’umuseribateri, ni irihe zina wihesheje?
Mu bihugu bimwe na bimwe, ibyo usanga bihangayikishije imiryango cyane. Urugero nko mu muco wo muri Gana, iyo abantu babiri bashaka gushyingiranwa, babimenyesha ababyeyi babo. Ubwo abo babyeyi na bo bakabimenyesha abandi bantu bagize umuryango. Hanyuma, umuryango w’umusore utangira gushaka uko wamenya neza ukuntu uwo mukobwa avugwa mu baturanyi. Igihe abo babyeyi bijejwe ko uwo mukobwa akwiriye, bamenyesha umuryango we ko umuhungu wabo ashaka kurongora umukobwa wabo. Ubwo noneho ni umuryango w’umukobwa ubaririza ukuntu uwo musore avugwa mbere y’uko bemera kumushyingira. Bityo rero hari amagambo muri Gana bakunze kuvuga agira ati “baza abantu bazi uwo mushobora kuzabana mbere y’uko mushyingiranwa.”
Bite se ku bihereranye n’ibihugu by’i Burengerazuba, aho ubusanzwe abantu bihitiramo uwo bazabana? Ndetse n’aho ngaho, Umukristo cyangwa Umukristokazi ukuze mu buryo bw’umwuka, byaba ari iby’ubwenge abajije abantu bazi neza uwo ateganya kuzashakana na we, wenda nk’ababyeyi cyangwa incuti zikuze mu buryo bw’umwuka, bashobora kumugira inama batabogamye. Nk’uko igitabo Le secret du bonheur familial kibivuga, umukobwa ashobora kwibaza ati “ ‘uyu musore avugwa ate? Incuti ze ni izihe? Mbese, agaragaza umuco wo kwirinda? Ni gute afata abantu bakuze? Akomoka mu muryango umeze ute? Ni gute abana n’abo mu muryango we? Abona ate ibihereranye n’amafaranga? Mbese, akabya kunywa ibinyobwa bisindisha? Mbese, ni umuntu udatuje kandi ugira amahane? Ni izihe nshingano afite mu itorero, kandi se azisohoza ate? Mbese, nshobora kumwubaha mu buryo bwimbitse?’—Abalewi 19:32; Imigani 22:29; 31:23; Abefeso 5:3-5, 33; 1 Timoteyo 5:8; 6:10; Tito 2:6, 7.”a
Mu buryo nk’ubwo, umusore na we yifuza kubaririza ibihereranye n’Umukristokazi uwo ari we wese yaba atekereza kuzarongora. Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, Bowazi yabaririje ibihereranye na Rusi mu buryo nk’ubwo, maze nyuma y’aho aza kumurongora. Igihe Rusi yabazaga ati “ni iki gitumye nkugiriraho umugisha, ko unyitayeho, kandi ndi umunyamahanga?” Bowazi yarashubije ati ‘bansobanuriye neza ibyo wakoze byose’ (Rusi 2:10-12). Koko rero, nta bwo Bowazi ku giti cye yabonye ko Rusi yari umugore w’indahemuka, wiyeguriye Yehova kandi ukorana umwete gusa, ahubwo yanumvise amagambo meza yavugwaga n’abandi.
Mu buryo nk’ubwo, imyitwarire yawe izagira uruhare mu gutuma abandi babona ko uri umuntu ukwiriye bashobora gushyingiranwa na we. None se koko ni gute urimo wihesha agaciro ku bandi mu birebana n’ibyo?
Igihe uri umukozi
Aho ukorera akazi ni ahandi hantu ushobora kungukirwa no gukomeza kugira imyifatire myiza. Guhatanira kubona akazi bishobora gukaza umurego. Akenshi, abakozi bazwi ho kuba batubaha ababayobora, bafite akamenyero ko gukererwa kandi ntibabe inyangamugayo ni bo basezererwa. Nanone kandi, amasosiyete ashobora guhagarika n’abakozi b’inararibonye kugira ngo arengere umutungo. Igihe abashomeri bashaka akandi kazi bashobora kubona ko amasosiyete abanza kubaza abakoresha babo ba mbere, kugira ngo amenye neza ukuntu bakora akazi, imyifatire yabo n’ubuhanga bafite. Abakristo benshi bihesheje agaciro mu buryo bugira ingaruka nziza ku bakoresha babo binyuriye ku myifatire yabo irangwa no kubaha, imyambarire yoroheje, kwitwara neza ku bandi hamwe n’imico ya Gikristo ihambaye.
Kuba inyangamugayo ni umwe muri iyo mico—ari na wo abakoresha benshi baha agaciro cyane kuruta iyindi. Kimwe n’intumwa Pawulo, twifuza “kugira ingeso nziza muri byose” (Abaheburayo 13:18). Mu isosiyete imwe icukura amabuye y’agaciro yo muri Gana, hatanzwe raporo y’uko ibintu byajyaga byibwa buhoro buhoro. Umugenzuzi w’uruganda rutunganyirizwamo ayo mabuye, akaba yari Umuhamya, yagumye ku kazi ke mu gihe abandi bo birukanywe. Kubera iki? Abayobozi be bari barabonye ukuntu yabaye inyangamugayo mu gihe cy’imyaka myinshi. Nanone kandi, bari bazi neza ukuntu yakoranaga ubwitange akubaha n’abamukuriye. Koko rero, imyifatire ye izira amakemwa yatumye adatakaza akazi ke!
Ni ibihe bintu bindi bimwe na bimwe Umukristo ashobora gukora kugira ngo yiheshe agaciro mu bihereranye no kubona akazi? Itoze kugira ubuhanga ku kazi ako ari ko kose uhawe (Imigani 22:29). Korana umwete kandi ubikuye ku mutima (Imigani 10:4; 13:4). Ubaha umukoresha wawe hamwe n’umugenzuzi w’akazi ukora (Abefeso 6:5). Kugerera igihe ku kazi, kuba inyangamugayo, gukora akazi neza no kugakorana umwete ni imico abakoresha baha agaciro, kandi iyo mico ishobora kugufasha kubona akazi ndetse no mu gihe kaba karabaye ingume.
Inshingano mu itorero
Muri iki gihe, abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka barakenewe cyane kuruta ikindi gihe cyose, kugira ngo bahabwe inshingano z’ubuyobozi mu itorero rya Gikristo. Kubera iki? Yesaya yarahanuye ati “agūra ikibanza cy’ihema ryawe; rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo” (Yesaya 54:2). Mu gusohoza ubwo buhanuzi, itorero rya Yehova ryo ku isi hose ririmo rirakomeza kwiyongera.
Bityo rero, niba uri umugabo w’Umukristo, ni gute ushobora kwiha agaciro ukaba umuntu ushoboye kugira ngo uhabwe inshingano? Suzuma urugero rw’umusore Timoteyo. Luka avuga ko Timoteyo “yashimwaga na bene Data b’i Lusitira n’abo mu Ikoniyo.” Ni koko, binyuriye ku myifatire myiza uwo musore yari afite, yihesheje agaciro ku bandi mu mijyi ibiri itandukanye. Ku bw’ibyo, Pawulo yatumiye Timoteyo kugira ngo yifatanye na we mu murimo wo gusura amatorero.—Ibyakozwe 16:1-4.
Ni gute muri iki gihe umugabo ashobora ‘gushaka kuba umwepisikopi’ mu buryo bukwiriye kandi bwemerwa n’Imana? Nta bwo rwose ari mu kwiyamamaza kugira ngo akunde ashyirweho, ahubwo yabikora binyuriye mu kwihingamo imico y’umwuka ikenewe kugira ngo umuntu ahabwe izo nshingano (1 Timoteyo 3:1-10, 12, 13; Tito 1:5-9). Nanone ashobora kugaragaza ko “yifuje umurimo mwiza” binyuriye mu kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa (Matayo 24:14; 28:19, 20). Abihesha agaciro bakaba abagabo b’Abakristo bakwiriye guhabwa inshingano bita ku cyatuma abavandimwe babo bo mu buryo bw’umwuka bamererwa neza nta buryarya. Bakurikiza inama y’intumwa Pawulo igira iti “mugabanye abera uko bakennye; mushishikarire gucumbikira abashyitsi” (Abaroma 12:13). Binyuriye mu gukora ibintu nk’ibyo, umugabo w’Umukristo ashobora rwose ‘kwiha agaciro nk’umukozi w’Imana.’
Twiheshe agaciro mu bihe byose
Kwihesha agaciro ku bandi ntibisobanura kwibonekeza cyangwa kuba “abanezeza abantu” (Abefeso 6:6). Mu buryo bw’ibanze, bisobanura kwiha agaciro ku Muremyi wacu Yehova Imana, binyuriye mu gukurikiza amategeko ye n’amahame ye tubikuye ku mutima. Niba uteza imbere imimerere yawe yo mu buryo bw’umwuka kandi ugashimangira imishyikirano ufitanye na Yehova Imana, abandi bazabona ko urimo ugira amajyambere mu buryo ubana n’abagize umuryango wawe, abo mukorana na bagenzi bawe b’Abakristo. Nanone bazabona ko uri umuntu uhamye kandi utabogama, ukuntu ubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro, babone ubushobozi bwawe bwo guhihibikanira inshingano n’ukuntu wicisha bugufi. Ibyo bizatuma bagukunda kandi bakubahe, kandi icy’ingenzi kurushaho, uzemerwa na Yehova Imana kubera ko wihesha agaciro ku bandi!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Ababyeyi benshi babaririza babigiranye amakenga ibihereranye n’ukuntu umuntu umuhungu wabo cyangwa umukobwa wabo ashaka gushyingiranwa na we avugwa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Umuvandimwe yiha agaciro kugira ngo ahabwe inshingano binyuriye ku kuba umuntu wita ku bandi.