“Mwaguke”
1. Ni iyihe nshingano ireba buri wese muri twe?
1 Mu muryango wa gikristo w’abavandimwe, buri wese muri twe afite inshingano yo gutuma mu itorero harangwa ibyishimo (1 Pet 1:22; 2:17). Ibyo byishimo biboneka iyo ‘twaguye’ uburyo tugaragarizanyamo urukundo (2 Kor 6:12, 13). Kuki kumenya neza abavandimwe na bashiki bacu ari iby’ingenzi?
2. Kuki kugirana ubucuti na bagenzi bacu duhuje ukwizera ari iby’ingenzi?
2 Ubucuti burushaho gushinga imizi: Uko turushaho kumenyana na bagenzi bacu duhuje ukwizera, ni na ko turushaho kubona neza ko ukwizera kwabo, kwihangana kwabo n’indi mico myiza yabo ari iby’agaciro. Ibyo bituma tubona ko amakosa yabo adakabije, kandi ubucuti bwacu bukarushaho gushinga imizi. Iyo tumaze kumenyana na bo neza, tuba dufite uburyo bwiza bwo kuba twakubakana no guhumurizanya (1 Tes 5:11). Umwe aba ashobora kubera undi ‘ubufasha bumukomeza’ kugira ngo ananire isi ya Satani itwoshya kugira imico yanduye (Kolo 4:11, NW ). Mbega ukuntu dushimishwa no kuba dufite incuti nziza mu bagize ubwoko bwa Yehova muri iyi minsi y’imperuka iruhije!—Imig 18:24.
3. Ni gute dushobora kubera abandi ubufasha bubakomeza?
3 Mu gihe duhanganye n’ibigeragezo bikaze, incuti zacu za bugufi zishobora kutubera isoko y’imbaraga n’ihumure (Imig 17:17). Umukristokazi wari uhanganye n’ibitekerezo byo kumva ko nta cyo amaze yaravuze ati “hari incuti zambwiraga ibintu byiza bintera inkunga kugira ngo zimfashe kunesha ibitekerezo bibi nari mfite.” Incuti nk’izo ni umugisha uturuka kuri Yehova.—Imig 27:9.
4. Ni gute dushobora kurushaho kumenya abagize itorero?
4 Jya ugaragaza ko wita ku bandi: Ni gute dushobora kwagura urukundo dukunda bagenzi bacu duhuje ukwizera? Uretse kubasuhuza gusa igihe turi aho amateraniro abera, jya wihatira kugirana na bo ibiganiro bifite ireme. Jya ugaragaza ko ubitaho by’umwihariko, ariko wirinde kwivanga mu buzima bwabo bwite (Fili 2:4; 1 Pet 4:15). Ubundi buryo bwo kugaragaza ko twita ku bandi, ni ukubatumira tugasangira amafunguro (Luka 14:12-14). Cyangwa se nanone, ushobora kubatumira mukajyana mu murimo wo kubwiriza (Luka 10:1). Uko dufata iya mbere mu kurushaho kumenya abavandimwe bacu, ni na ko dushyigikira ubumwe mu bagize itorero.—Kolo 3:14.
5. Ni mu buhe buryo twakwaguramo ubucuti tugirana n’abandi?
5 Mbese twaba tubangukirwa no guhitamo incuti mu bo turi mu kigero kimwe cyangwa abo dushishikazwa n’ibintu bimwe? Ntitwagombye kureka ngo ibyo bintu bitubuze kugira incuti nyinshi mu itorero. Dawidi na Yonatani kimwe na Rusi na Nawomi bagiranye ubucuti bukomeye n’ubwo batari mu kigero kimwe, kandi bakaba bari barakuriye mu mimerere itandukanye (Rusi 4:15; 1 Sam 18:1). Mbese ushobora kwagura ubucuti ugirana n’abandi? Kubigenza utyo bishobora kuguhesha imigisha utari witeze.
6. Ni izihe nyungu tubonera mu kwagura urukundo tugaragariza abavandimwe bacu?
6 Kwagura urukundo tugaragariza abandi bituma dukomezanya kandi tukimakaza amahoro mu itorero. Byongeye kandi, Yehova azaduha imigisha kubera urukundo dukunda abavandimwe bacu (Zab 41:2, 3; Heb 6:10). Kuki se utakwishyiriraho intego yo kurushaho kumenyana n’abantu benshi uko bishoboka kose?