Rubyiruko—Ntimugashukwe
“Na Satani ubge yihindura nka maraika w’umucyo.”—2 ABAKORINTO 11:14
1. (a) Ni mu bihe ki bamwe muri twe babeshywe? (b) Ni nde mu buryo rusange ukunda gushukwa cyane?
TWESE, hari igihe runaka twaba twarabeshywe. Nko mu mupira hari igihe umwe mu bakinnyi yaba yaragucenze agatsinda igitego cyahesheje ikipe yabo igikombe. Haba hari n’ubwo waba waraguze umwenda wabonaga ari mwiza, wamara kuwambara no kuwumesa ugasanga nta ho uhuriye n’uko wawubonaga. Mu buryo rusange se, ni nde ukunze kubeshywa no kuriganywa? Mbese, si utaribonera byinshi? Akenshi ingaruka mbi zirusha izo gutsindwa mu mupira no kugura ikintu kibi.
2. Abato bamwe bashobora bate kurohwa mu gukora ibyaha bikomeye?
2 Urugero, Yulia, umunyeshurikazi wo mu mashuri yisumbuye yivugiye ko “yari yarakunze umusore w’ikirangirire mu kigo cyabo.” Aradusobanurira ngo: “Namubwiye ko ntakora ibyo ansaba byose, ariko ntiyahwema kumbwira ko ankunda ko byose bizatungana. Uko namwangiraga niko yarushagaho gukaza umurego. Yaragiraga ati: ‘Ndagukunda rwose kandi ndatekereza ngasanga na we ari ko wiyumva mu mutima’. Ariko niba utabinyeretse nta kindi twakora atari ukutongera guhura.’” Yulia yaratsinzwe akora icyaha cy’ubusambamyi. Bukeye bwaho yamenye ko uwo musore yiriwe yigamba “ubutwari” bwe ahita abona ukuntu yabeshywe. Aba yaramenye mbere hose ko iyo uwo musore aza kuba amukunda ataba yaragize iyo migenzereze.
3. (a) Ni kuki ubusambanyi ari icyaha gikomeye? (b) Ni iyihe ntego ya Satani Umwanzi?
3 Yulia we yarashutswe kugeza ubwo yishe itegeko ry’Imana. Bibiliya iraduhugura ngo: “Muzibukire gusambana.” kandi ikongera itsindagiriza ngo: “Nta musambanyi . . . ufit’ iby’ azaragwa mu bgami bga Kristo n’Imana.” (1 Abakorinto 6:18; Abefeso 5:5) N’ubwo wenda Satani atari we utuma mu mupira utsinda cyangwa utsindwa cyangwa ugira nabi cyangwa neza, yihata gushuka abantu kugira ngo bice itegeko ry’Imana. Bibiliya iravuga iti: “umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga, ashak’ uw’ aconshomera..” (1 Petero 5:8) Akoresha ubuhanga bwe bwose cyane cyane yihindura maraika w’umucyo, kugira ngo adukurure twe kuzongera gukorera Yehova Imana. Mbese ibyo ntibikwiye ko tubyibazaho?—2 Abakorinto 11:14.
Muvane inyigisho mu byabaye kuri Eva
4. Ni kuki dushobora kuvuga ko abato ari bo Satani akunda kwihata cyane?
4 Ariko kuri mwebwe abakiri bato, hari igitekerezo kigomba gutuma mutekereza kurusha: Ni mwe Satani yihata cyane. Ni kuki se? Ni ukubera ko, kubera ubuto bwanyu, mutabonye igihe cyo kugira ubumenyi n’ubwenge. Kandi Satani yihata abataribonera byinshi. Ibi ni byo yakoze igihe atangira kwigomeka. Wibuke ko muri Edeni yavugishije Eva, si Adamu umugabo we waremwe mbere ye. Kandi Satani yageze ku cyo yashakaga. Yabeshye Eva amuroha mu makosa yihinduranije, kuko Eva ari we wari muto kandi ataribonera byinshi. Bibiliya irasobanura ngo: “Kukw’ Adamu ari we wabanje kuremwa, nyuma hagakurikiraho Eva. Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubg’ umugore ni we wayobejwe rwose, ahinduk’ umunyabicumuro.”—1 Timotheo 2:1 13, 14.
5. (a) Ni iki tutagombye gutekereza? (b) Ni iki intumwa Paulo yatinyaga cyane, kandi ni kuki byari byo kugira izo mpungenge?
5 Ntukibeshye ukeka ko inzira za Satani zitazagushobora, ko atashobora na rimwe kukoshya ukica amategeko y’Imana. wibuke imiburo ya Bibiliya ngo: “Na Satani ubge yihindura nka maraika w’umucyo.” (2 Abakorinto 11:14) Intumwa Paulo yatinyaga ko Umutware w’ Ababeshyi yanesha bagenzi be bataribonera byinshi nka we. Yaranditse ngo: “Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bgayo, kw’ ari na kw’ intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo.”—2 Abakorinto 11:3.
6. Kwoshywa bisobanura iki?
6 Wabonye ko Eva atabeshywe gusa; ahubwo yaranohejwe. Ibyo birashaka kuvuga ko yakuruwe mu nzira y’ibyago n’ikintu cyamwoheje, cy’igishuko. Urutonde rujya rusobanura ijambo seduire: mu Gifaransa ari ryo kwoshywa mu Kinyarwanda ngo: “kwemeza umuntu gusuzugura,” “gukurura umuntu hakoreshejwe uburyarya.” Mu buryo bwihariye ni “ukwemeza (umugore) gusambana.” Gusuzuma inzira za Satani yakoresheje yoshya Eva (n’ubwo atari iby’ubusambanyi) bizatugirira umumaro, ariko na none ni ingirakamaro kumenya inzira nk’izo akoresha muri iyi minsi.
7, 8. (a) Igihe Satani abaza Eva yari agamije iki? (b) Satani yabyifashemo ate kugira ngo Eva agire ipfa ryo kurya ku mbuto y’igiti?
7 Satani yatangiye kwiyegereza Eva, yakoresheje inzoka kugira ngo Eva atangire gukekeranya ku itegeko ry’Imana. Yashakashatse amagambo atoranije mu buhanga kugira ngo Eva atangire akekeranye, ye kongera kwiringira, maze aramubwira ati: “N’ukuri kokw’ Imana yaravuz’ iti: Ntimuzarye ku giti cyose cyo mur’iyi ngobyi?” Muri icyo kibazo Satani yerekanye ko bibabaje rwose kubona Eva adashobora kurya ku mbuto zose zo mu ngobyi. Mu by’ukuri yashakaga kuvuga ko aho gupfa, nk’uko Imana yari yarabibabwiye, yari kuzabona ibyiza nyabyo ariye imbuto yo ku giti babujijwe. Satani yaravuze ati: “Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yany’ azahweza, mugahindurwa nk’Imana, mukameny’ icyiza n’ikibi.”—Itangiliro 3:1-5.
8 Satani yari afite uburyarya n’ubugome igihe avuga ko Imana yashakaga kuvutsa Eva ubumenyi bumufitiye akamaro. Ku bwe, Imana yabeshyaga Eva ko azapfa ikamubuza gukora icyo yishakiye. Satani ubwo yabwiraga umugore ati: ‘Wibuza ibintu byinshi, ntabwo uzapfa. Ushobora kuzaronka n’ibyo Imana ifite. Nawe ubwawe ushobora kwimenyera ikibi n’icyiza.’ Nawe ubwe Eva yohejwe n’igitekerezo cyo gushobora gufata icyemezo nta we agize icyo abaza.
9. Dukurikije Yakobo 1:14, 15 ni izihe ntambwe Eva yateye zikamugeza ku cyaha no ku rupfu?
9 Eva yaratangaye maze arebana igiti ubwuzu. “Uwo mugor’ abonye yukw’ icyo giti gifit’ ibyo kurya byiza, kandi kw’ar’icy’igikundiro, kandi kw’ ar’ icyo kwifurizwa kumenyesh’ umunt’ ubgenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya.” (Itangiriro 3:6) Ariko nyuma y’ibyo amaze kubona ko ataronse ibyo yasezeranijwe, Eva yarasobanuye ngo: “Inzoka yanshukashutse.” (Itangiriro 3:13) Mu by’ukuri, yari yamwoheje; Satani yari yamujyanye aho ashaka akoresheje igishuko, kandi ukwifuza kwe k’ubwikunde byatumye Eva acumura bimujyana mu nzira z’urupfu.—Yakobo 1:14, 15.
Itondere imitego ya Satani
10. Ni kuki tutagomba guhora tutazi imigambi ya Satani, kandi ni ayahe mabwiriza dukwiye gukurikiza?
10 Muri iyi minsi, Satani akoresha imitego isa yose kugira ngo ashuke kandi yoshye abakiri bato. Ariko kubera ko Bibiliya itwereka neza inzira zo gushukana za Satani, nta bwo ari ngombwa ko uhora utazi imigambi ye.(2 Abakorinto 2:11) Ugomba kugira ubwenge bwo kwakira imiburo n’amabwiriza Yehova Imana aduhera mu Ijambo rye no mu muteguro we.—Imigani 2:1-6; 3:1-7, 11, 12; 4:1, 2, 20-27; 7:1-4.
11. Satani akenshi yoshya kandi abeshya ate abato kugeza bacumuye?
11 Mbese, Satani agenza ate kugira ngo yoshye abakiri bato atume bakora icyaha? Akora ku buryo ibintu Imana yanga cyangwa ibikorwa bishobora gutuma umuntu atemerwa n’Imana biba byiza kandi nta cyo bitwaye umuntu, nk’uko byagenze ku mbuto igihe Eva yayirebaga. Kimwe na Eva ibyamubayeho, azihata kukwemeza ko wiburiza ubusa ikintu cyiza. Satani akoresha uburyarya no kubeshya ashaka kugabanya uko usanzwe wubaha Ijambo ry’Imana n’amabwiriza uhabwa n’ababyeyi bawe batinya Imana n’umuteguro wayo. Bibiliya iba ivuga ukuri iyo iduhugura muri aya magambo ngo: “Mushobore kurinda imitego y’Umwanzi.”—Abefeso 6:11, MN.
12. (a) Ni iki cyerekeranye na Satani tugomba gusuzuma neza, kandi kuki? (b) Uratekereza iki ku byanditswe muri 1 Yohana 2:15 no muri Yakobo 4:4? (c) Ni iki Satani yifuza kukwemeza?
12 Eva yabaye umupfapfa igihe yemera ikinyoma cya Satani. Nyamara se ntitujya tubona abato benshi batita ku miburo bahabwa n’Ijambo rya Yehova n’ababyeyi babo cyangwa abasaza b’itorero ry’Abakristo? Mbese, ni iyihe myifatire yawe? Urugero: mbese, ujya wita neza k’uko Satani Umwanzi ari umutware w’iyi si kandi ko kubera ko ari imana y’iyi gahunda y’ibintu ahuma imitima y’abantu? (1 Yohana 5:19; Yohana 12:31; 14:30; 16:11; 2 Abakorinto 4:4) Mbese ujya wihata koko gukurikiza itegeko ry’Imana ngo “Ntimugakund’ iby’ isi cyangw’ ibiri mw’ isi” (1 Yohana 2:15). Ibaze n’iki kibazo uti mbese nemera koko ibyo Ibyanditswe bivuga ngo umuntu “wes’ ushaka kub’ inshuti y’iby’isi, aba yihinduy’ umwanzi w’Imana?” (Yakobo 4:4) Satani yifuza kutubeshya no kutwemeza ko isi itari mbi, ko imirimo itera inkunga nta cyo itwaye. Ariko ubyitondere! Ntugashukwe!
Ibyiza bishukana
13. Ni uwuhe muco ubu wakwiriye mu bihugu byinshi, kandi Satani yifuza kutwemeza iki cyerekeranye n’uwo muco?
13 Satani akenshi aroha abantu mu gukora ibibi akoresheje ibintu wenda bitari bibi ubwabyo cyangwa Bibiliya idacira urubanza. Urugero: niba abashakanye benshi bibuka ibihe byiza bamaranye mu munezero igihe bagenderanaga, umusore n’inkumi basohokana buri gihe ntawe ubaherekeje, baba bashobora kurohama muri byinshi. Ni koko, kugenderana cyane nk’ibyo ni umuco wa vuba aha, wagaragaye mu bihugu byinshi igihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi. Satani yifuza kukwemeza ko uwo muco ari uburyo bwo kwidagadura gusa utagize icyo utwaye utuma umusore n’inkumi bamenyerana igihe basohokanye. Mu by’ukuri, uwo muco ufite ibibi byinshi by’isoni nke.
14. (a) Dushobora kumenya dute agaciro k’uwo muco? (b) Abato bakunda gusohokana bashobora kuzagira ibihe byiyumvo?
14 Kubera ko Abakristo basheshe akanguhe baba bariboneye byinshi, baba babona ibyo bibi, bashobora no gutanga inama z’ingirakamaro. (Imigani 27:12) Wenda hari igihe wavuga uti: “Kugenderana nk’uko nta kibi kirimo kandi ababyeyi banjye barakabya kuncunga cyane, bambuza ibyiza bimwe.” Ariko kubera ko umuntu amenyera abantu ku mbuto zabo, n’umuco nk’uwo, kugenderana kw’abakundana umuntu awumenyera ku mbuto wera (Imigani 20:11; Matayo 7:16). Urugero, umukobwa w’imyaka 18 wasohokanye cyane n’umusore akageraho agatwara inda yaravuze ati: “Nari umwe mu bato ibihumbi batekerezaga ko ibyo bidashobora kubabaho.” Yiyemereye ko amaze igihe gito asohokana n’uwo musore “kugenda dufatanye no gusomana nta bwo byari bigishimishije na busa.” Undi mukobwa w’imyaka 17 na we wajyaga abonana n’umusore yaravuze ati: “Gusomana no guhoberana igihe kirekire byatumaga numva nshaka ko uwo musore turyamana.” Mbese, ibyo byiyumvo ni ibidasanzwe? Oya da!
15. Gusohokana kw’abakundanye bijya bibyara ngorane ki?
15 Iyo umusore n’inkumi bakundana biherereye, nk’uko bikunda kugenda mu mibonano yabo, kwifuza kuryamana biriyongera ku buryo bibakurura mu kwica itegeko ry’Imana n’aho baba babifitiyemo imigambi myiza. Nko muri Etazuni abangavu barenga miliyoni buri mwaka batwara inda, abenshi muri bo bakazivanishamo cyangwa bakabyara ibinyendaro. Ibyago rero, muri izo nkumi cyangwa mu basore babateye inda harimo abana b’Abahamya ba Yehova. Umuco w’ubu w’imibonano y’abakundana, ahanini ni wo utera ibyo byago kimwe n’abafatwa n’indwara zerekeye ibitsina barenga amamiliyoni buri mwaka.
16. (a) Imishyikirano yerekeranye n’ibitsina ni gihe ki yemewe? (b) Ni ibiki byabaye ku bagaragu benshi b’Imana?
16 Ubushake bwa Yehova bwari uko kwifuza umuntu mu buryo bw’ibitsina bigomba kunezezwa mu buryo bw’ishyingira, ibyo bikaba biha umunezero n’ibyishimo byinshi bitanduye umugabo n’umugore. (Abaheburayo 13:4; Imigani 5:15-19) Ariko rero, Satani akoresha uburyo bw’ubucakura iyo mpano y’Imana kugira ngo yoshye abantu bayikoreshe nabi hanyuma basambane. Mu bihe bya kera, Abisiraeli 24.000 bishwe umunsi umwe kubera ko bari bacumuriye Imana! Kuri ubu abantu benshi birukanwe mu itorero ry’Abakristo kubera ko basambanye. Ujye witonda rero. Wumve inama n’amabwiriza. Ntugashukwe.—Kubara 25:1-9, 16-18; 31:16.
17. (a) Ni ikihe gitekerezo cyo kubeshya Satani atera inkunga cyerekeranye na siporo n’umuziki kimwe no kubyina? (b) Ni kuki imyidagaduro isi itanga ishobora kubera mibi abagaragu b’Imana?
17 Urajye wirinda n’indi mitego ya Satani. Urugero: siporo, umuziki n’imbyino bifata umwanya munini mu myidagaduro y’iyi si. Ni koko ko muri ibyo harimo ibintu bimwe bitari bibi na busa ubwabyo bishobora gushimisha no kugira umumaro. (1 Timoteo 4:8; Zekaria 8:5; Luka 15:25) Ariko Satani, mu buryo bw’ubushukanyi, yateye inkunga igitekerezo ko iyo myidagaduro nta kibi ifite, n’ubwo yakorwa buri gihe n’abantu b’isi. Nyamara, Ijambo ry’Imana riratubwira ngo: “Ntimuyobe; kwifatanya n’ababi konon’ ingeso nziza.” (1 Abakorinto 15:33) Ibaze akanya gato. Niba amadini na politiki ari ibya gahunda ya Satani, mbese, si ubupfapfa kwiyumvisha ko imyidagaduro ishyigikiwe n’isi na yo itagengwa na yo? Ugomba kwirinda buri gihe kugira ngo’ mutishushanya n’ab’ iki gihe.’—Abaroma 12:2.
Uburyo abato bakwirinda
18. Ni kuki wagombye kwishimira kugira ababyeyi bakwigisha kandi bakuyobora?
18 Basore n’inkumi, Yehova mu rukundo rwe yabateganirije inzira zo kwirinda kugira ngo mwe gushukwa. Icya mbere yateganyije ababyeyi babigisha kandi babayobora. Ushobora kugira umunezero iyo bagenza batyo. Umukobwa w’imyaka 18 wagize amahirwe make akabyara ikinyendaro yivugiye ko ibyo bitari kuba iyo “ababyeyi be bakora akazi kabo bamwereka ibibi byo gusohokana buri gihe n’umusore banambuza kubikora.” Niba rero ufite ababyeyi batinya Imana, ubyishimire. Ntibashaka kukubuza ubwigenge bwawe cyangwa gutuma ubihirwa n’ubuzima bakubuza bimwe na bimwe. Ahubwo, baragukunda kandi bifuza kukurinda. Ujye ugirirwa akamaro n’ibyo bagutanze kubona n’ubwenge bwabo maze ukurikize inama zabo.
19. Ubu abato bafite ubufasha ki bwabafasha kwirinda?
19 Ikindi kandi Yehova yateganije umuteguro ku isi wo kugufasha. Urugero, buri gazeti ya Reveillez-vous! (Nimukanguke!) ifite inyandiko yitwa ngo: “Les jeunes s’interrogent” (“Abato Baribaza“), yerekana ubwenge bw’amategeko yashyizweho na Yehova. Ni kimwe no mu gatabo L’Ecole et les Temoins de Jehovah kandikiwe kugufasha kumvira amategeko n’amabwiriza y’Imana mu byerekeye ishuri. Inkunga n’inama ubisanga mu Umunara w’Umulinzi no mu materaniro y’itorero kimwe n’amateraniro manini y’ifasi n’ay’akarere. N’ibikubiye muri iyi nyandiko byatanzwe muri disikuru yo mu Materaniro y’akarere yabaye vuba aha no mu materaniro y’umurimo.
20. (a) Ni kuki abo bato bahabwa ubwo bufasha bungana butyo? (b) Ni iyihe myifatire izadufasha kurwanya umuhate wa Satani mu kudushuka?
20 Ntiwibwire ko kuba tukwitaho ari ugushaka kukurwanya no kukubuza ibyishimo. Ahubwo, umuteguro wa Yehova uragukunda, kandi ibivugwa byose cyangwa ibyanditswe ni ukugira ngo bikurinde birokore ubuzima bwawe. Gira akamenyero ko kwiga Bibiliya wifashishije inyandiko za Sosayiti; reka ukuri kuri muri Bibiliya kukuzuzemo ugushima. Uzagire imigenzereze y’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 18 wamaze gusuzuma inama zikwiriye zihabwa abato akandika ati: “Ibi byose bituma numva koko umunezero wacu, w’abasore n’inkumi turi mu kuri. Nta muteguro wundi ku isi ukunda bigeze aha abakiri bato bawurimo ukabitaho cyane.” Tugire ubumwe kandi turwanye umuhati wa Satani wo gushaka kudushuka, kuko tutayobewe imigambi ye.
TWIYIBUTSE
◻ Ni kuki abakiri bato ari bo Satani akunze kwihata cyane?
◻ Satani yoheje ate Eva gukora icyaha?
◻ Muri iyi minsi yacu Satani yoshya ate abakiri bato ngo bakore ikibi?
◻ Ni buryo ki abakiri bato bafite bwo kwirinda?
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Nkuko Satani yagerageje gushuka Eva, we wari ufite ubumenyi-ngiro buke k’ubwa Adamu, bityo Satani nanone agambirije gutecusha abakibyiruka
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Iyo umusore n’inkumi biherereye, kwifuza byerekeye ku bitsina biriyongera bigatuma bashobora kwica itegeko ry’Imana