Yehova aha ‘umwuka wera abawumusabye’
‘Ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha umwuka wera abawumusabye?’—LUKA 11:13.
1. Ni ryari tuba dukeneye ubufasha bw’umwuka wera mu buryo bwihariye?
‘JYE ubwanjye sinabishobora. Umwuka wera ni wo wonyine wamfasha kwihanganira iki kigeragezo!’ Ese hari ubwo wigeze uvuga amagambo nk’ayo agaragaza ikikuri ku mutima? Abakristo benshi barayavuze. Ushobora kuba warayavuze umaze kumenya ko wanduye indwara ikomeye. Cyangwa wenda ukaba warayavuze umaze gupfusha uwo mwashakanye mwari mumaranye imyaka myinshi. Cyangwa se wenda igihe ibyishimo byawe byasimburwaga no kwiheba. Mu bihe bibabaje wahuye na byo mu buzima, ushobora kuba warumvise warafashijwe gusa n’uko umwuka wera wa Yehova waguhaye “imbaraga zisumba byose.”—2 Abakorinto 4:7-9; Zaburi 40:2, 3.
2. (a) Ni ibihe bibazo by’ingorabahizi Abakristo b’ukuri bahanganye na byo? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iyi ngingo?
2 Abakristo b’ukuri bagomba guhangana n’imihangayiko igenda yiyongera hamwe no kurwanywa n’iyi si y’abatubaha Imana (1 Yohana 5:19). Byongeye kandi, Satani ubwe agaba ibitero ku bigishwa ba Kristo, akarwanya bikomeye ‘abitondera amategeko y’Imana kandi bagahamya ibya Yesu’ (Ibyahishuwe 12:12, 17). Ntibitangaje rero ko muri iki gihe dukeneye ubufasha bw’umwuka w’Imana kurusha ikindi gihe cyose. Ni iki twakora kugira ngo twizere ko Imana izakomeza kuduha umwuka wera? Kandi se, kuki twakwiringira ko Yehova ashaka cyane kuduha imbaraga tuba dukeneye mu gihe cy’ibigeragezo? Ibisubizo by’ibyo bibazo tubisanga mu migani ibiri Yesu yaciye.
Musenge mutitiriza
3, 4. Ni uwuhe mugani Yesu yaciye, kandi se ni gute yerekanye isano ufitanye no gusenga?
3 Umwe mu bigishwa ba Yesu yigeze kumubaza ati “Databuja, twigishe gusenga” (Luka 11:1). Mu gihe Yesu yasubizaga icyo kibazo, yaciriye abigishwa be imigani ibiri ifitanye isano. Uwa mbere uvuga iby’umuntu wari ubonye umushyitsi, naho uwa kabiri ukavuga iby’umubyeyi utega amatwi umwana we. Reka dusuzume iyo migani, umwe ukwawo undi ukwawo.
4 Yesu yaravuze ati “ni nde muri mwe ufite incuti, wayisanga mu gicuku akayibwira ati ‘ncuti yanjye, nzimānira imitsima itatu kuko incuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo, none nkaba ntafite icyo nyizimānira,’ uwo mu nzu akamusubiza ati ‘windushya namaze kugarira, ndaryamye n’abana banjye na bo ni uko, sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe.’ Ndababwira yuko nubwo atabyukijwe no kuyimuhera ko ari incuti ye, ariko kuko amutitirije biramubyutsa amuhe ibyo ashaka byose.” Hanyuma, Yesu yerekanye isano riri hagati y’uwo mugani no gusenga agira ati “nanjye ndababwira nti ‘[mukomeze] musabe muzahabwa, [mukomeze] mushake muzabona, [mukomeze] mukomange ku rugi muzakingurirwa, kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.’ ”—Luka 11:5-10.
5. Ni iki umugani uvuga ibyo umuntu wasabye atitiriza utwigisha ku birebana n’uko twagombye kwitwara mu gihe dusenga?
5 Uwo mugani ushishikaje w’umuntu usaba atitiriza ugaragaza uko twagombye kwitwara mu gihe dusenga. Zirikana ko Yesu yavuze ko uwo muntu yashoboye kubona ibyo yashakaga ‘kuko yatitirije’ (Luka 11:8). Ijambo ryahinduwemo ‘gutitiriza’ riboneka muri Bibiliya incuro imwe gusa. Ryahinduwe riturutse ku ijambo ry’Ikigiriki, rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “kutagira isoni.” Incuro nyinshi abantu babona ko “kutagira isoni” ari ingeso mbi. Icyakora, umuntu aramutse atagize isoni cyangwa atitirije undi kubera impamvu zumvikana, ibyo bishobora kuba umuco wo gushimwa cyane. Ibyo rero ni byo byabaye kuri wa muntu uvugwa muri uwo mugani wari ubonye umushyitsi. Ntiyigeze aterwa isoni no gusaba ibyo ashaka atitiriza. Kubera ko Yesu yagaragaje ko uwo muntu ari urugero rwiza kuri twe, natwe twagombye gusenga dutitiriza. Yehova ashaka ko ‘[dukomeza] gusaba, [tugakomeza] gushaka kandi [tugakomeza] gukomanga.’ Na we ‘azaha umwuka wera abawumusabye.’
6. Ni gute abantu bo mu gihe cya Yesu babonaga umuco wo kwakira abashyitsi?
6 Yesu ntiyatweretse gusa uko twagombye gusenga, ni ukuvuga dutitiriza, ahubwo yanatweretse impamvu twagombye kubigenza dutyo. Kugira ngo twumve neza iryo somo, twagombye gusuzuma ukuntu abumvise umugani wa Yesu uvuga iby’uwo muntu wari ubonye umushyitsi agasaba atitiriza, babonaga umuco wo kwakira abashyitsi. Mu Byanditswe harimo inkuru nyinshi zigaragaza ko mu bihe bya Bibiliya, umuco wo kwakira abashyitsi wahabwaga agaciro kenshi, cyane cyane ku bagaragu b’Imana (Itangiriro 18:2-5; Abaheburayo 13:2). Kunanirwa kwakira umushyitsi byari ibintu bikojeje isoni (Luka 7:36-38, 44-46). Mu gihe tukizirikana ibyo, reka tugaruke kuri ya nkuru ya Yesu.
7. Kuki umuntu uvugwa mu mugani wa Yesu wari ufite umushyitsi atagize isoni zo gukangura incuti ye?
7 Uwo muntu uvugwa mu mugani wa Yesu yabonye umushyitsi mu gicuku. Yumvise agomba kugaburira uwo mushyitsi, ariko ‘nta cyo yari afite amuzimanira.’ Kuri we, ibyo byari ibintu byihutirwa cyane. Yagombaga kubona umutsima uko byagenda kose. Yagiye kureba incuti ye, arayikangura nta soni afite. Yarayihamagaye ati “ncuti yanjye, nzimānira imitsima itatu.” Yakomeje kumusaba amutitiriza kugeza igihe aboneye ibyo yashakaga. Kugira ngo yakire uwo mushyitsi we neza, ni uko yari kuba afite iyo mitsima.
Urugero umuntu akeneyemo ibintu, ni rwo abisabamo
8. Ni iki kizatuma dusenga dusaba umwuka wera dutitiriza?
8 Ni iki uwo mugani ugaragaza ku birebana n’impamvu dusenga dutitiriza? Uwo muntu yakomeje gusaba imitsima kuko yumvaga ko kuyibona byari ngombwa cyane kugira ngo asohoze inshingano ye yo kwakira umushyitsi (Yesaya 58:5-7). Iyo nshingano ntiyari kuyisohoza adafite iyo mitsima. Natwe rero, kubera ko turi Abakristo b’ukuri, tuzi ko umwuka wera ari ngombwa cyane kugira ngo dukore umurimo wacu; ni yo mpamvu dukomeza gusenga Imana tuyisaba umwuka wera (Zekariya 4:6). Tutawufite ntitwabishobora (Matayo 26:41). Mbese urabona umwanzuro w’ingenzi dushobora gufata duhereye kuri uwo mugani? Niba tubona ko umwuka wera w’Imana ari ikintu dukeneye byihutirwa, dushobora kurushaho kuwusaba dutitiriza.
9, 10. (a) Tanga urugero rugaragaza impamvu dukeneye gusaba Imana umwuka wayo dutitiriza? (b) Ni ikihe kibazo twagombye kwibaza, kandi kuki?
9 Kugira ngo uhuze iryo somo n’ibintu duhura na byo, tekereza ko umwe mu bagize umuryango wawe afashwe n’indwara mu gicuku. Ese wajya gukangura umuganga ngo agufashe? Ari indwara yoroheje ntiwabikora. Ariko aramutse afashwe n’indwara y’umutima, ntiwagira isoni zo guhamagara umuganga. Kubera iki? Kubera ko ibyo biba ari ibintu byihutirwa. Uba ubona ko gufashwa n’umuntu w’umuhanga ari ngombwa byanze bikunze. Ushobora kwanga gusaba ubafasha, akagupfana. Mu buryo nk’ubwo, twavuga ko Abakristo b’ukuri bahora bahanganye n’ibibazo byihutirwa. Mu by’ukuri, Satani aba azerera ameze nk’ “intare yivuga” ashaka kuduconshomera (1 Petero 5:8). Kugira ngo dukomeze kuba bazima mu buryo bw’umwuka, dukeneye umwuka w’Imana byanze bikunze. Kudasaba Imana ubufasha bishobora kutwicisha. Ku bw’ibyo, dukomeza gusaba Imana umwuka wera tuyititiriza (Abefeso 3:14-16). Kubigenza dutyo ni byo byonyine bishobora gutuma dukomeza kugira imbaraga dukeneye ngo ‘twihangane kugeza imperuka.’—Matayo 10:22; 24:13.
10 Ubwo rero ni iby’ingenzi ko tujya tugira igihe cyo gutuza tukibaza tuti ‘mu by’ukuri se, ni mu rugero rungana iki nsenga ntitiriza?’ Ibuka ko nitubona rwose ko dukeneye ubufasha buturuka ku Mana, tuzarushaho gusenga dutitiriza dusaba umwuka wera.
Ni iki gituma dusenga dufite icyizere?
11. Ni gute Yesu yahuje umugani uvuga iby’umubyeyi n’umwana we n’isengesho?
11 Umugani wa Yesu uvuga iby’umuntu wari ubonye umushyitsi agakomeza gusaba atitiriza, ugaragaza ukuntu umuntu usenga, ni ukuvuga uwizera, yitwara. Umugani ukurikiraho ugaragaza uko uwumva amasengesho, ari we Yehova Imana, yitwara. Yesu yarabajije ati “mbese ni nde muri mwe ufite umwana, yamusaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa ifi akamuha inzoka? Cyangwa yamusaba igi akamuha sikorupiyo?” Yesu yakomeje agaragaza isomo ririmo agira ati ‘none se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha umwuka wera abawumusabye?’—Luka 11:11-13.
12. Ni gute umugani w’umubyeyi wumva ibyo umwana we amusaba ugaragaza neza ko Yehova aba yiteguye gusubiza amasengesho yacu?
12 Yesu yifashishije uwo mugani uvuga iby’umubyeyi wakoze iby’umwana we yamusabye, maze agaragaza uko Yehova yakira abamusaba ubufasha mu isengesho (Luka 10:22). Mbere na mbere, zirikana aho iyo migani itandukaniye. Yehova ntameze nka wa muntu wo mu mugani wa mbere washidikanyaga kubyuka ngo ahe mugenzi we ibyo yamusabaga, ahubwo ameze nk’umubyeyi wita ku mwana we, ushishikarira kumuha icyo amusabye (Zaburi 50:15). Ikirenze ibyo, Yesu yagaragaje ukuntu Yehova aba ashaka kudufasha; yahereye ku byo umubyeyi w’umuntu akora kugira ngo atwereke ibyo Umubyeyi wo mu ijuru akora. Yavuze ko niba umubyeyi w’umuntu aha umwana we ibintu byiza kandi ari ‘mubi’ kubera ko yarazwe kamere y’icyaha, twebwe twagombye kwitega cyane ko Yehova Umubyeyi wacu wo mu ijuru ugira ubuntu, azaha umwuka wera umuryango we w’abamusenga.—Yakobo 1:17.
13. Ni iki dushobora kwizera mu gihe dusenga Yehova?
13 Ni irihe somo twavanamo? Dushobora kwiringira ko iyo dusabye Data wo mu ijuru umwuka wera, aba yiteguye rwose kuduha icyo tumusabye (1 Yohana 5:14). NidusabaYehova ubufasha mu isengesho dutitiriza, ntazigera amera nk’aho atubwira ngo “windushya namaze kugarira” (Luka 11:7). Ahubwo, Yesu yaravuze ati “[mukomeze] musabe muzahabwa, [mukomeze] mushake muzabona, [mukomeze] mukomange ku rugi muzakingurirwa” (Luka 11:9, 10). Ni ukuri, Yehova ‘azadusubiza uko tumwambaje.’—Zaburi 20:10; 145:18.
14. (a) Ni ikihe gitekerezo gikocamye gihangayikisha abantu bamwe iyo bahuye n’ibigeragezo? (b) Kuki dushobora gusenga Yehova dufite icyizere mu gihe duhanganye n’ibigeragezo?
14 Nanone kandi, umugani wa Yesu uvuga iby’umubyeyi wita ku mwana we utsindagiriza ko Yehova agira neza cyane kurusha umubyeyi wese w’umuntu. Bityo rero, nta n’umwe muri twe wagombye kumva ko ibigeragezo twaba duhanganye na byo bigaragaza ko Imana itatwishimira. Umwanzi wacu mukuru Satani ni we ushaka ko twatekereza dutyo (Yobu 4:1, 7, 8; Yohana 8:44). Ibyo bitekerezo byo kwiciraho iteka ntibishingiye kuri Bibiliya. Yehova ntatugerageresha “ibibi” (Yakobo 1:13). Ntaduteza ikigeragezo kimeze nk’inzoka cyangwa sikorupiyo. Data wo mu ijuru aha ‘ibyiza ababimusabye’ (Matayo 7:11; Luka 11:13). Mu by’ukuri, uko turushaho gusobanukirwa ineza ya Yehova kandi tukumva ko yiteguye kudufasha, ni na ko turushaho kumusenga dufite icyizere. Nitubigenza dutyo, natwe tuzavuga amagambo atuvuye ku mutima ameze nk’ay’umwanditsi wa zaburi wagize ati “koko Imana iranyumviye, ityarije ugutwi ijwi ryo gusenga kwanjye.”—Zaburi 10:17; 66:19.
Uko umwuka wera ari umufasha wacu
15. (a) Ni irihe sezerano Yesu yatanze ku birebana n’umwuka wera? (b) Ni mu buhe buryo bumwe umwuka wera udufasha?
15 Mbere gato y’uko Yesu apfa, yongeye kwizeza abantu ibyo yari yarabijeje mu migani yabaciriye. Ubwo yavugaga iby’umwuka wera, yabwiye intumwa ze ati “nzasaba Data, na we azabaha undi mufasha wo kubana namwe ibihe byose” (Yohana 14:16). Bityo rero, Yesu yasezeranyije ko umufasha, cyangwa umwuka wera, wari kuzabana n’abigishwa be mu bihe byari gukurikiraho, hakubiyemo n’iki gihe turimo. Ni ubuhe buryo bumwe bw’ingenzi tuboneramo ubwo bufasha muri iki gihe? Umwuka wera udufasha kwihanganira ibigeragezo binyuranye. Mu buhe buryo? Intumwa Pawulo, na we wahuye n’ibigeragezo, yandikiye Abakristo b’i Korinto abasobanurira ukuntu umwuka w’Imana wamufashije. Nimucyo dusuzume muri make ibyo yanditse.
16. Ni gute dushobora kuba turi mu mimerere nk’iya Pawulo?
16 Mbere na mbere, Pawulo yabwiye bagenzi be bari bahuje ukwizera ko yari ahanganye n’ ‘igishakwe cyo mu mubiri,’ icyo kikaba cyari ikigeragezo runaka. Hanyuma, yaravuze ati “ninginze Umwami wacu [Yehova] gatatu ngo kimvemo” (2 Abakorinto 12:7, 8). Nubwo Pawulo yasabye Imana ngo imukize uwo mubabaro, warakomeje. Birashoboka ko nawe waba uhanganye n’imimerere nk’iyo. Kimwe na Pawulo, ushobora kuba warasenze utitiriza kandi ufite icyizere, usaba Yehova ngo agukurireho ikigeragezo. Icyakora, nubwo wasenze incuro nyinshi, icyo kibazo kiracyakubuza amahwemo. None se ibyo bishaka kuvuga ko Yehova adasubiza amasengesho yawe kandi ko umwuka we utagufasha? Oya rwose (Zaburi 10:1, 17)! Reka dusuzume ibyo Pawulo yakomeje avuga.
17. Ni gute Yehova yashubije amasengesho ya Pawulo?
17 Ubwo Imana yasubizaga amasengesho ya Pawulo, yaramubwiye iti “ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Pawulo yaravuze ati “nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho [“kimwe n’ihema, zingumeho,” NW ]” (2 Abakorinto 12:9; Zaburi 147:5). Bityo rero, Pawulo yiboneye ko Imana yamuhaye uburinzi bukomeye binyuze kuri Kristo, bukamutwikira nk’ihema. Muri iki gihe, Yehova asubiza amasengesho yacu mu buryo nk’ubwo. Arinda abagaragu be bakamera nk’abari mu bwugamo.
18. Ni iki gituma tubasha kwihanganira ibigeragezo?
18 Birumvikana ko ihema ritabuza imvura kugwa cyangwa ngo ribuze umuyaga guhuha, ariko rituma ibyo bintu bitagera ku bantu. Mu buryo nk’ubwo, ubwugamo butangwa n’ “imbaraga za Kristo” ntibubuza ibigeragezo n’ingorane kutugeraho. Ariko, buturinda mu buryo bw’umwuka ibintu byo muri iyi si bishobora kutwangiza ndetse n’ibitero by’umutware wayo, ari we Satani (Ibyahishuwe 7:9, 15, 16). Bityo rero, nubwo waba uhanganye n’ikigeragezo ‘kitakuvaho,’ ushobora kwizera ko Yehova azi ingorane ufite kandi ko yagushubije igihe ‘wamutakiraga’ (Yesaya 30:19; 2 Abakorinto 1:3, 4). Pawulo yaranditse ati “Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.”—1 Abakorinto 10:13; Abafilipi 4:6, 7.
19. Ni iki wiyemeje gukora, kandi kuki?
19 Mu by’ukuri, iyi “minsi y’imperuka” y’isi y’abatubaha Imana irangwa n’ “ibihe birushya” (2 Timoteyo 3:1). Nyamara nubwo bimeze bityo, ibyo si ibihe abagaragu b’Imana badashobora guhangana na byo. Kubera iki? Kubera inkunga n’uburinzi bituruka ku mwuka wera w’Imana, uwo Yehova yishimira guha abantu bose bawumusaba batitiriza kandi bafite icyizere. Kubera iyo mpamvu, nimucyo twiyemeze gukomeza gusenga buri munsi dusaba umwuka wera.—Zaburi 34:7; 1 Yohana 5:14, 15.
Ni gute wasubiza?
• Ni iki dukwiriye gukora kugira ngo duhabwe umwuka wera w’Imana?
• Kuki dushobora kwiringira ko Yehova azasubiza amasengesho tumutura dusaba umwuka wera?
• Ni gute umwuka wera udufasha kwihanganira ibigeragezo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Ni irihe somo twavana ku mugani wa Yesu uvuga iby’umuntu wabonye umushyitsi agasaba incuti ye atitiriza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Ese ujya usenga Imana utitiriza uyisaba umwuka wera?
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ni iki urugero rw’umubyeyi wita ku mwana we rutwigisha ku birebana na Yehova?