Ibibazo by’abasomyi
◼ Ni nde Paulo yavugaga igihe yandika ngo: “kukw’ahw’ intege nke ziri, ari hw’imbaraga zanjye zuzura.” Ni Yehova cyangwa ni Yesu Kristo?
Muri aya magambo Paulo yavugaga Umwami Yehova. lyo umuntu ashyize ayo magambo mu gihe yavugiwe umuntu ashobora kubona impamvu akarushaho no kumva imishyikirano Imana ifitanye na Yesu Kristo Paulo yaranditse ngo:
“Kandi kugira ngo ne guterwa kwishyira hejuri kurenz’ ibikwiriye, n’uko nahishuriw’ibikomeye cyane, ni cyo cyatumye mpabg’ igishakwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubit’ibipfunsi, ngo ne kwishyira hejuru kurenz’ ibikwiriye. Kur’icyo kintu ninginz’ Umwami wacu gatatu, ngo kimvemo. Arikw’ arampakanir; ati: Ubuntu bganjye buraguhagije, kukw’ahw’intege nke ziri, ari hw’imbaraga zanjye zuzura. Nuko nzanezererwa cyane kwirat’intege nke zanjye, ngw’imbaraga za Kristo zinzeho.”—2 Abakorinto 12:7-9.
Igishakwe Paulo yari afite mu mubiri gishobora kuba cyari intege nkeya cyangwa ibigeragezo abigishwa babi bamukururiraga bahakana ukuba intumwa kwe. (Abagalatia 4:15; 6:11, 2 Abakorinto 11:5, 12-15) uko biri kose, iki gishakwe cyari ukugira ngo bamuce intege cyangwa bamubuze kwishimira umurimo we asaba inshuro eshatu zose ko kimuvamo. Ariko se yasengaga nde kandi ni nde wamushubije ngo “imbaraga zanjye”?
Kubera ko ari “imbaraga za Kristo” zivugwa muri iyo mirongo dushobora kumva ko Paulo yasabaga Umwami Yesu. Afite imbaraga ashobora guha abigishwa be. (Mariko 5:30; 13:26; 1 Timoteo 1:12) Turasoma koko ko Umwana w’lmana ‘aramiza byose imbaraga ze.’—Abaheburayo 1:3, Abakolosai 1:17, 29.
Ibyo ari byo byose, Umwami Imana niwe soko y’ikirenga. Izo mbaraga ashobora kuzitanga kandi arazitanga, aziha abamusenga. (Zaburi 147:5; Yesaya 40: 26, 29-31) Izo mbaraga zituruka ku mana zatumye Yesu Kristo akora ibitangaza kandi zizatuma akora n’ibindi byinshi. (Luka 5:17, Ibyakozwe 10:38) Yehova nanone yahaye imbaraga intumwa ze n’abandi bigishwa ba Yesu. (Luka 24:49; Abefeso 3:14-16; 2 Timoteo 1:7, 8) Paulo yari muri abo we wabaye umukozi w’lmana, nkuko impano iri y’ubuntu bg’lmana iyo yaheshejwe n’imbaraga zayo zimukoreramo.’—Abefeso 3:7.
Amasengesho agomba kwerekezwa kuri Yehova, birumvikana rero ko Paulo ari Umwami Imana yabwiraga igihe asaba ko igishakwe cyo mu mubiri ari cyo ntumwa ya Satani’ kimuvamo. (Abafilipi 4:6; Zaburi 145:18) Ikindi kandi ntabwo Kristo yari yashizwe ku ruhande igihe Yehova atera inkunga Paulo ngo “kukw’ahw’intege nke ziri, ari hw’imbaraga zanjye zuzura”, ni koko imbaraga zituruka ku mwami Imana zimeze nk’ imbaraga za Kristo zimeze nk’ihema kuri Paulo kubera ko Kristo ari we mbaraga z’lmana n’ubgenge bwayo.’ (1 Abakorinto 12:24) Ubwo rero ibivugwa muri 2 Abakorinto 12:7-9 bidufasha kumva neza umurimo w’ingenzi Yehova yashinze Umwana we mu gusohoza ubushake bwe.