Twishimire “Impano Bantu”
“Mwite ku bakorera muri mwe . . . Mububahe cyane mu rukundo ku bw’umurimo wabo.”—1 ABATESALONIKE 5:12, 13.
1. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe n’Intumwa 20:35, gutanga bigira izihe mbaraga? Tanga urugero.
“GUTANGA guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Mbese, waba wibuka igihe uherukira kubona ukuri kw’ayo magambo yavuzwe na Yesu? Wenda ni impano wahaye umuntu runaka ukunda cyane. Wari wayihisemo ubigiranye ubwitonzi, kuko washakaga ko cyaba ikintu uwo ukunda azishimira. Ukuntu uwo muntu ukunda yagaragaje akanyamuneza ku maso—byagususurukije umutima rwose! Iyo umuntu yiyemeje gutanga abitewe n’impamvu zikwiriye, ibyo biba ari ikimenyetso kigaragaza urukundo, kandi kugaragaza urukundo bishobora kutuzanira ibyishimo.
2, 3. (a) Kuki dushobora kuvuga ko nta muntu warusha Yehova kugira ibyishimo, kandi se ni gute uburyo bwateganyijwe bwo gutanga “impano bantu” (NW) bushobora gushimisha umutima we? (b) Ni gute tutakwifuza gufata impano ituruka ku Mana?
2 None se, ni nde wagira ibyishimo kuruta Yehova, we Nyir’ugutanga impano ‘yose nziza’ (Yakobo 1:17; 1 Timoteyo 1:11)? Buri mpano yose atanga aba abitewe n’urukundo (1 Yohana 4:8). Ibyo ni ko biri rwose ku bihereranye n’impano Imana yahaye itorero binyuriye kuri Kristo—ni ukuvuga “impano bantu” (Abefeso 4:8, NW). Kuba harateganyijwe ko abasaza bita ku mukumbi, ni ikimenyetso kigaragaza urukundo rwimbitse Imana ikunda ubwoko bwayo. Abo bagabo batoranywa mu bwitonzi—bagomba kuba bujuje ibisabwa n’Ibyanditswe (1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:5-9). Bazi ko bagomba ‘kubabarira umukumbi,’ kubera ko ibyo ari byo bizatuma intama zumva zifite impamvu zo kwishimira abo bungeri buje urukundo (Ibyakozwe 20:29; Zaburi 100:3). Iyo Yehova abonye ko intama ze zifite imitima yuzuye ugushimira nk’uko, umutima we ugomba kuba ubyishimira rwose!—Imigani 27:11.
3 Mu by’ukuri, ntitwakwifuza gupfobya agaciro k’impano twahawe n’Imana; nta n’ubwo twakwifuza kugaragaza ko tudashimira ku bw’impano zayo. Bityo rero, havuka ibibazo bibiri: ni gute abasaza bagombye kubona uruhare bafite mu itorero? Kandi se, ni gute abandi bagize umukumbi bagaragaza ko bishimira “impano bantu” (NW)?
“Dufatanya Namwe”
4, 5. (a) Ni iki Pawulo yagereranyije n’itorero, kandi se, kuki urwo rugero rukwiriye? (b) Ni iki urugero rwa Pawulo rugaragaza, mu bihereranye n’uburyo buri wese yagombye kubona no gufata mugenzi we?
4 Yehova yahaye “impano bantu” (NW) ubutware runaka mu itorero. Birumvikana ko abasaza batifuza gukoresha nabi ubutware bwabo, ariko bazi ko ku bantu badatunganye, ari ibintu byoroshye kuba babigenza batyo. None se, ni gute bagombye kwibona ubwabo ugereranyije n’abandi bagize umukumbi? Zirikana urugero rwakoreshejwe n’intumwa Pawulo. Igihe Pawulo yari amaze kuvuga impamvu yatumye “impano bantu” (NW) zitangwa, yanditse agira ati “turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose; uwo ni we mutwe, ni wo Kristo. Kuri uwo ni ho umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n’uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukūra gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo” (Abefeso 4:15, 16). Bityo rero, Pawulo yagereranyije itorero, hakubiyemo abasaza hamwe n’abandi barigize, n’umubiri w’umuntu. Kuki urwo rugero rukwiriye?
5 Umubiri w’umuntu ugizwe n’ingingo nyinshi, ariko kandi ukaba ufite umutwe umwe gusa. Nyamara kandi, nta kintu na kimwe kigize umubiri—cyaba umukaya, umwakura cyangwa umutsi—kidafite akamaro. Buri rugingo rwose rugira akamaro kandi rugira uruhare runaka mu gutuma umubiri wose umererwa neza kandi ukaba mwiza. Mu buryo nk’ubwo, itorero rigizwe n’abantu benshi batandukanye, ariko buri wese muri bo—yaba muto cyangwa mukuru, yaba akomeye cyangwa afite intege nke—ashobora kugira uruhare mu gutuma abagize itorero bose bagira ubuzima bwiza mu buryo bw’umwuka kandi bakaba beza (1 Abakorinto 12:14-26). Nta n’umwe ugomba kwisuzugura ngo yumve nta cyo amaze. Ku rundi ruhande, nta n’umwe wagombye kumva ko asumba abandi, kuko twese—babaabungeri cyangwa intama—turi ingingo zigize umubiri, ariko hakaba hari umutwe umwe gusa, ni ukuvuga Kristo. Bityo rero, Pawulo yatanze urugero rushishikaje mu bihereranye n’ukuntu twagombye kugaragarizanya urukundo, tukitanaho kandi tukubahana. Kumenya ibyo, bifasha abasaza kubona umwanya wabo mu itorero mu buryo burangwa no kwicisha bugufi, bushyize mu gaciro.
6. N’ubwo Pawulo yari afite ubutware bitewe n’uko yari intumwa, ni gute yagaragaje umutima wo kwicisha bugufi?
6 Izo ‘mpano bantu’ (NW) ntiziba zishaka kugenzura imibereho cyangwa ukwizera kwa bagenzi bazo. N’ubwo Pawulo yari afite ubutware bitewe n’uko yari intumwa, yabwiye Abakorinto abigiranye ukwicisha bugufi ati “ibyerekeye ku kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu; ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizera ari ko mushikamyemo mukomeye” (2 Abakorinto 1:24). Pawulo ntiyifuzaga kugenzura ukwizera kw’abavandimwe be ndetse n’imibereho yabo. Mu by’ukuri, yabonye ko bitari ngombwa kubikora, kuko yagaragaje icyizere yari afite cy’uko bari abagabo n’abagore bizerwa bari mu muteguro wa Yehova, bakaba barifuzaga gukora ibikwiriye. Ku bw’ibyo rero, igihe Pawulo yiyerekezagaho we na mugenzi we Timoteyo bafatanyaga mu rugendo, mu by’ukuri yari arimo agira ati ‘dushinzwe kwifatanya namwe mu gukorera Imana mufite ibyishimo’ (2 Abakorinto 1:1). Mbega umutima wo kwicisha bugufi!
7. Ni iki abasaza bicisha bugufi bazi ku byerekeye uruhare bafite mu itorero, kandi se, ni ikihe cyizere bagirira abakozi bagenzi babo?
7 “Impano bantu” (NW) zifite umurimo nk’uwo muri iki gihe. ‘Zifatanya natwe mu byishimo byacu.’ Abasaza bicisha bugufi bazi ko ibihereranye no kugena ibyo abandi bashobora kugeraho mu murimo bakorera Imana, atari bo bireba. Bazi ko n’ubwo bashobora gutera abandi inkunga yo kwagura umurimo wabo cyangwa kurushaho kuwunoza, umuntu agomba gukorera Imana abitewe n’umutima ukunze. (Gereranya no mu 2 Abakorinto 9:7.) Biringira ko abakozi bagenzi babo bazakora uko bashoboye kose, mu gihe bazaba bafite ibyishimo. Ku bw’ibyo rero, bifuza babikuye ku mutima gufasha abavandimwe babo kugira ngo ‘bakorere Uwiteka.’—Zaburi 100:2.
Dufashe Bose Gukorera Imana Bafite Ibyishimo
8. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe abasaza bashobora gufasha abavandimwe babo gukorera Yehova bafite ibyishimo?
8 Basaza, ni gute mushobora gufasha abavandimwe banyu gukorera Imana bafite ibyishimo? Mushobora kubatera inkunga mubaha urugero (1 Petero 5:3). Mugomba kugaragaza umwete n’ibyishimo mu murimo wo kubwiriza, bityo bigatera abandi inkunga yo kwigana urugero rwanyu. Mujye mushimira abandi ku bw’imihati bashyiraho babigiranye ubugingo bwabo bwose (Abefeso 4:29). Gushimira abandi mu buryo burangwa n’igishyuhirane kandi mukabikora nta buryarya, bituma bumva ko bafite akamaro kandi bakenewe. Bitera intama inkunga yo kwifuza gukora uko zishoboye kose mu murimo zikorera Imana. Mwirinde kugereranya abantu mu buryo budakwiriye (Abagalatiya 6:4). Uko kugereranya abantu bishobora guca intege, aho gusunikira abandi kugira amajyambere. Byongeye kandi, intama za Yehova ni abantu batandukanye—badahuje imimerere n’ubushobozi. Kimwe na Pawulo, mujye mugaragariza abavandimwe banyu ko mubiringira. Urukundo “rwizera byose,” bityo byaba byiza twizeye ko abavandimwe bacu bakunda Imana kandi ko bifuza kuyishimisha (1 Abakorinto 13:7). Iyo mugaragarije abandi ko ‘mububaha,’ mutuma bakora ibyiza cyane biruta ibindi (Abaroma 12:10). Mwiringire ko mu gihe intama zizaba zitewe inkunga kandi zikagarurirwa ubuyanja, inyinshi muri zo zizakora uko zishoboye kose mu gukorera Imana, kandi zizabonera ibyishimo muri uwo murimo.—Matayo 11:28-30.
9. Ni gute uko abasaza babona abandi basaza bagenzi babo bizafasha buri wese muri bo gukora umurimo afite ibyishimo?
9 Kubona ko uri umukozi ‘ufatanyije n’abandi’ ubigiranye ukwicisha bugufi, bizagufasha gukorera Imana ufite ibyishimo no kwishimira impano zihariye z’abasaza bagenzi bawe. Buri musaza agira impano ze n’ubushobozi ashobora gukoresha ku bw’inyungu z’itorero (1 Petero 4:10). Umwe ashobora kuba yarahawe impano yo kumenya kwigisha. Undi ashobora kuba azi gushyira ibintu kuri gahunda. Naho undi akaba ari umuntu wishyikirwaho mu buryo bwihariye, bitewe n’uko arangwa n’igishyuhirane hamwe n’impuhwe. Icyo tuzi cyo ni uko ari nta musaza ugira impano zose mu rugero rumwe. Mbese, kuba umusaza afite impano runaka yihariye—urugero nko kumenya kwigisha—byatuma yishyira hejuru akumva asumba undi? Oya rwose (1 Abakorinto 4:7)! Ku rundi ruhande, si ngombwa kwifuza impano y’undi ngo wumve umugiriye ishyari, cyangwa kumva ko wowe ufite ubushobozi buke, mu gihe hagize undi musaza ushimirwa ku bw’ubushobozi bwe. Wibuke ko hari impano nawe ubwawe Yehova abona ko ufite. Kandi ashobora kugufasha gukuza izo mpano no kuzikoresha ku bw’inyungu z’abavandimwe bawe.—Abafilipi 4:13.
‘Mwumvire [Kandi] Muganduke’
10. Kuki bikwiriye rwose ko tugaragaza ugushimira ku bw’“impano bantu” (NW)?
10 Iyo duhawe impano runaka, birakwiriye rwose ko tugaragaza ugushimira. Mu Bakolosayi 3:15 hagira hati “mugire imitima ishima.” None se, bite ku bihereranye n’“impano bantu” (NW), impano y’agaciro kenshi twahawe na Yehova? Birumvikana ko mbere na mbere dushimira Yehova, Nyir’ugutanga Impano atitangiriye itama. Ariko se, bite ku byerekeye abagize “impano bantu” (NW) ubwabo? Ni gute dushobora kugaragaza ko tubashimira?
11. (a) Ni gute dushobora kugaragaza ugushimira ku bw’“impano bantu” (NW)? (b) Amagambo ngo “mwumvire” kandi “muganduke” asobanura iki?
11 Dushobora kugaragaza ko dushimira ku bw’izo ‘mpano bantu’ (NW ), mu gihe twemera tutazuyaje inama baduha n’imyanzuro bafata bishingiye kuri Bibiliya. Bibiliya itugira inama igira iti “mwumvire ababayobora, mubagandukire: kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu, nk’abazabibazwa: nuko rero, mubumvire, kugira ngo babikore banezerewe, kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe” (Abaheburayo 13:17). Zirikana ko tutagomba ‘kumvira’ abatuyobora byonyine, ahubwo ko tugomba no ‘kubagandukira.’ Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ngo “muganduke,” rifashwe uko ryakabaye inyuguti ku yindi risobanurwa ngo “mwemere kugandukira.” Intiti mu byerekeye Bibiliya yitwa R. C. H. Lenski yatanze ibisobanuro kuri ayo magambo ngo “mwumvire” kandi “muganduke,” igira iti “umuntu yumvira iyo yemeye ibyo abwiwe gukora, iyo yemeye ko biboneye kandi ko bifite umumaro; umuntu ava ku izima . . . iyo abona ibintu mu buryo bunyuranye.” Iyo dusobanukiwe kandi tukemera ubuyobozi duhabwa n’abatuyobora, dushobora kubumvira tubigiranye umutima ukunze. Ariko se, byagenda bite mu gihe twaba tudasobanukiwe neza impamvu yatumye icyemezo runaka gifatwa?
12. Kuki twagombye kuba abantu baganduka, cyangwa bava ku izima, n’ubwo twaba tudasobanukiwe neza impamvu yatumye hafatwa umwanzuro runaka wihariye?
12 Aha ni ho tuba tugomba kugaragaza kuganduka, cyangwa kuva ku izima. Kubera iki? Mbere na mbere, tugomba kugira icyizere cy’uko abo bagabo bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka batwifuriza ibyiza. N’ubundi kandi, bazi neza ko bagomba kuzagira icyo bamurikira Yehova ku bihereranye n’ukuntu barinze intama ze (Yakobo 3:1). Byongeye kandi, byaba byiza twibutse ko hari ibintu bazi neza dushobora kuba tutazi, byatumye bafata icyo cyemezo.—Imigani 18:13.
13. Ni iki gishobora kudufasha kuganduka, mu gihe hagize imyanzuro runaka ifatwa n’abasaza mu bihereranye n’ibibazo by’imanza?
13 Bite se ku bihereranye no kuganduka, mu gihe hafashwe ibyemezo bishingiye ku bibazo by’imanza? Mu by’ukuri, ibyo bishobora kutoroha, cyane cyane iyo hafashwe icyemezo cyo guca mu itorero umuntu dukunda—uwo dufitanye isano cyangwa incuti ya bugufi cyane. Aha nanone, byaba byiza twemeye umwanzuro uba wafashwe n’“impano bantu” (NW). Bafite uburyo bwo kubona ibintu mu buryo buhuje n’ukuri kurusha uko twabibona, kandi bashobora kuba bazi ibintu byinshi bishingiye ku kuri. Incuro nyinshi, abo bavandimwe bumva bababajwe n’imyanzuro nk’iyo bafata; ‘gucirira imanza Uwiteka’ ni inshingano ikwiriye kwitonderwa (2 Ngoma 19:6). Bakora uko bashoboye kose kugira ngo bagaragaze imbabazi, kuko bazirikana ko Imana ‘yiteguye kubabarira’ (Zaburi 86:5). Nanone ariko, bagomba gutuma mu itorero hakomeza kurangwa isuku, kandi Bibiliya itegeka ko abakora ibyaha badashaka kwihana bacibwa mu itorero (1 Abakorinto 5:11-13). Akenshi, uwakoze ibyaha ubwe yemera umwanzuro wafashwe. Wenda igihano ni cyo cyonyine aba akeneye kugira ngo yisubireho. Mu gihe twebwe incuti ze twaba tugandutse tukemeranya n’umwanzuro wafashwe, muri ubwo buryo dushobora kuba turimo tumufasha kungukirwa n’icyo gihano.—Abaheburayo 12:11.
“Mububahe Cyane”
14, 15.(a) Dukurikije ibivugwa mu 1 Abatesalonike 5:12, 13, kuki dukwiriye kuzirikana abasaza? (b) Kuki dushobora kuvuga ko abasaza ‘bakorera [cyane] muri twe’?
14 Nanone kandi, dushobora kugaragaza ko dushimira ku bw’“impano bantu” (NW), tuzubaha. Igihe Pawulo yandikiraga itorero ry’i Tesalonike, yahaye abari barigize inama agira ati “mwite ku bakorera [cyane] muri mwe, babategekera mu Mwami wacu, babahana. Mububahe cyane mu rukundo ku bw’umurimo wabo” (1 Abatesalonike 5:12, 13). ‘Gukora [cyane]’—mbese ayo magambo ntiyerekeza ku basaza bakora cyane batwitangira mu buryo buzira ubwikunde? Tekereza gato, umutwaro uremereye abo bavandimwe dukunda bikorera.
15 Incuro nyinshi, baba ari abagabo bafite imiryango, bagomba gukora akazi gasanzwe kugira ngo babone icyatunga imiryango yabo (1 Timoteyo 5:8). Niba umusaza afite abana, abo bakiri bato bagomba kugenerwa igihe no kwitabwaho na se. Ashobora kuba yakenera kubafasha mu birebana n’amasomo bahawe ku ishuri, kimwe no kuba yabateganyiriza igihe runaka kugira ngo bakoreshe imbaraga zabo zo mu busore mu myidagaduro ikwiriye (Umubwiriza 3:1, 4). Icy’ingenzi kuruta byose, yita ku byo abagize umuryango we bakeneye mu buryo bw’umwuka, ayobora icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango cya buri gihe, akorana na bo mu murimo wo kubwiriza, kandi abajyana mu materaniro ya Gikristo (Gutegeka 6:4-7; Abefeso 6:4). Ntitukibagirwe ko uretse izo nshingano benshi muri twe duhuriyeho, abasaza bafite indi mirimo y’inyongera bagomba gukora: gutegura inyigisho bagomba gutanga mu materaniro, gusura abantu mu rwego rwo kuragira umukumbi, kwita ku bagize itorero kugira ngo bamererwe neza mu buryo bw’umwuka, no guhihibikanira ibibazo bihereranye n’imanza mu gihe bibaye ngombwa. Hari abagira indi nshingano y’inyongera mu bihereranye n’amakoraniro y’akarere, amakoraniro y’intara, kubaka Amazu y’Ubwami na za Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga. Nta gushidikanya, abo bavandimwe ‘barakora [cyane]’!
16. Vuga uburyo dushobora kugaragaza ko tuzirikana abasaza.
16 Ni gute dushobora kugaragaza ko tubitaho? Umugani umwe wo muri Bibiliya ugira uti “ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!” (Imigani 15:23; 25:11). Bityo rero, kubabwira amagambo yo kubashimira kandi abatera inkunga avuye ku mutima, bishobora kubagaragariza ko tudafatana uburemere buke umurimo ukomeye bakora. Nanone kandi, twagombye kugaragaza ko dushyira mu gaciro mu bihereranye n’ibyo tubitezeho. Ku ruhande rumwe, twagombye kubasaba ubufasha nta cyo twishisha. Hari igihe dushobora kugira ‘umutima utubabaza cyane’ maze tukaba twakenera guterwa inkunga, kuyoborwa cyangwa kugirwa inama ishingiye ku Byanditswe, n’‘abafite ubwenge bwo kwigisha’ Ijambo ry’Imana. (Zaburi 55:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera; 1 Timoteyo 3:2.) Muri icyo gihe kandi, tugomba kwibuka ko umusaza afite igihe giciriritse ashobora kutugenera, kubera ko adashobora kwirengagiza ibyo umuryango we bwite ukeneye, cyangwa abandi bagize itorero. “Kwishyira mu mwanya” w’abo bavandimwe bakorana umwete, bizatuma tudashaka kugira ibyo tubasaba mu buryo budashyize mu gaciro (1 Petero 3:8, NW). Ahubwo, tujye tugaragaza ugushimira ku bw’igihe icyo ari cyo cyose bashobora kutugenera n’ikindi kintu cyose bashobora gukora kugira ngo batwiteho mu buryo bushyize mu gaciro.—Abafilipi 4:5.
17, 18. Ni ukuhe kwigomwa abagore benshi b’abasaza bagaragaza, kandi se ni gute dushobora kugaragaza ko tudafatana uburemere buke abo bashiki bacu bizerwa?
17 Bite se ku bihereranye n’abagore b’abasaza? Mbese, ntidukwiriye kubazirikana na bo? N’ubundi kandi, basangira abagabo babo n’itorero. Akenshi, ibyo bibasaba kugira icyo bigomwa. Hari igihe abasaza basabwa kumara amasaha runaka nimugoroba bita ku bibazo by’itorero, mu gihe bashoboraga kumara icyo gihe bari kumwe n’imiryango yabo. Mu matorero menshi, abagore b’Abakristo bizerwa bagaragaza uwo mwuka wo kwigomwa babigiranye ubushake, kugira ngo abagabo babo bashobore kwita ku ntama za Yehova.—Gereranya no mu 2 Abakorinto 12:15.
18 Ni gute dushobora kugaragaza ko tudafatana uburemere buke abo bashiki bacu b’Abakristo bizerwa? Nta gushidikanya, twabigaragaza tudatuma abagabo babo bigomwa byinshi mu buryo budashyize mu gaciro. Ariko kandi, ntituzigere na rimwe twibagirwa ko amagambo agaragaza ugushimira, n’ubwo yaba yoroheje, agira imbaraga. Mu Migani 16:24 hagira hati “amagambo anezeza ni nk’ubuki; aryohera ubugingo bw’umuntu, agakomeza ingingo ze.” Zirikana iyi nkuru y’ibyabayeho. Ubwo amateraniro ya Gikristo yari arangiye, umugabo n’umugore bashakanye begereye umusaza maze basaba ko bagira icyo bamubwira ku byerekeye umuhungu wabo w’ingimbi. Mu gihe uwo mugabo n’umugore bashakanye bari barimo bavugana na wa musaza, umugore yakomeje kumutegereza yihanganye. Nyuma y’aho, wa mubyeyi w’umugore yasanze uwo mugore w’umusaza maze aramubwira ati “ndashaka kugushimira ku bw’igihe umugabo wawe yamaze afasha umuryango wanjye.” Rwose, ayo magambo yoroheje, ashimishije agaragaza ugushimira, yageze umugore w’uwo musaza ku mutima.
19. (a) Ni izihe ntego abasaza bose hamwe muri rusange basohoza ari abizerwa? (b) Ni iki buri wese muri twe yagombye kwiyemeza gukora?
19 Kuba harateganyijwe ko abasaza bita ku ntama, ni imwe mu mpano nziza ‘zatanzwe’ na Yehova (Yakobo 1:17). Abo bagabo ntibatunganye; bakora amakosa kimwe natwe twese (1 Abami 8:46). Ariko kandi, abasaza b’amatorero bo ku isi hose muri rusange, basohoza intego yatumye Yehova abashyiraho ari abizerwa—ni ukuvuga gutunganya umukumbi, kuwubaka, gutuma wunga ubumwe no kuwurinda. Turifuza ko buri musaza wese yakwiyemeza gukomeza kwita ku ntama za Yehova abigiranye ubwuzu, bityo akaba arimo agaragaza ko ari impano, cyangwa umugisha ku bavandimwe be. Kandi nimucyo buri wese muri twe yiyemeze kugaragaza ugushimira ku bw’izo ‘mpano bantu’ (NW), azumvira kandi azigandukira, anagaragaza ko azirikana umurimo ukomeye zikora. Mbega ukuntu dushobora gushimira ku bwo kuba Yehova yaraduhaye abo bagabo abigiranye urukundo, bo mu by’ukuri babwira intama ze bati ‘dushinzwe kubafasha gukorera Imana mufite ibyishimo’!
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki itorero rishobora kugereranywa mu buryo bukwiriye n’umubiri w’umuntu?
◻ Ni gute abasaza bashobora gufasha abavandimwe babo gukorera Yehova bafite ibyishimo?
◻ Kuki tutagombye kumvira abatuyobora byonyine, ahubwo tugomba no kubagandukira?
◻ Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza ko tuzirikana abasaza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Basaza, mujye mushimira abandi ku bw’imihati bashyiraho babigiranye ubugingo bwabo bwose
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Abasaza bashobora gufasha abagize umuryango hamwe n’abandi kugira ngo bakorere Imana bafite ibyishimo, binyuriye mu kubaha urugero, babwirizanya umwete
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Twishimira abasaza bacu b’abanyamwete!