IGICE CYA 21
‘Amaraso y’abantu bose ntandiho’
Ishyaka Pawulo yagiraga mu murimo n’inama yagiriye abasaza
1-3. (a) Sobanura uko Utuko yapfuye. (b) Pawulo yakoze iki, kandi se ibyo bitwereka iki ku birebana na Pawulo?
PAWULO yari i Tirowa mu cyumba cyo hejuru cyarimo abantu benshi. Yaganirije abavandimwe cyane, dore ko uwo ari wo mugoroba wa nyuma yari agiye kumarana na bo. Icyo gihe byari bigeze mu gicuku. Muri icyo cyumba hari amatara menshi yaka, bigatuma harushaho gushyuha kandi wenda hakuzuramo imyotsi. Hari umusore witwaga Utuko wari wicaye ku idirishya. Mu gihe Pawulo yari agikomeje kuvuga, Utuko yarasinziriye maze ahanuka mu igorofa rya gatatu yitura hasi.
2 Kubera ko Luka yari umuganga, ashobora kuba ari mu ba mbere birutse bajya hanze gusuzuma uwo musore. Basanze byarangiye. ‘Bamuteruye yapfuye’ (Ibyak 20:9). Ariko habaye igitangaza. Pawulo yubamye kuri uwo musore maze abwira abantu ati “nimureke guhangayika, kuko yongeye kuba muzima.” Pawulo yari amaze kuzura Utuko.—Ibyak 20:10.
3 Ibyo byagaragaje imbaraga z’umwuka wera w’Imana. Pawulo si we wateje urwo rupfu kandi nta wari kumuryoza urupfu rwa Utuko. Ariko kandi, ntiyifuzaga ko urupfu rw’uwo musore rurogoya iyo gahunda y’ingenzi cyangwa ngo rugire uwo rubera ikigusha. Igihe Pawulo yazuraga Utuko, yasize abagize itorero bahumurijwe cyane kandi bafite imbaraga zo gukomeza umurimo wabo. Uko bigaragara, Pawulo yumvaga ko afite inshingano yo kwita ku buzima bw’abandi. Ibyo bitwibutsa amagambo ye agira ati ‘amaraso y’abantu bose ntandiho’ (Ibyak 20:26). Reka noneho dusuzume ukuntu urugero rwa Pawulo rushobora kudufasha mu birebana n’ibyo.
“Akomeza urugendo ajya i Makedoniya” (Ibyak 20:1, 2)
4. Ni izihe ngorane zitoroshye Pawulo yahuye na zo?
4 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Pawulo yari yarahuye n’ingorane zitoroshye. Umurimo yakoreye muri Efeso watumye havuka imvururu nyinshi. Koko rero, abacuzi b’ifeza baboneraga inyungu mu gusenga Arutemi barigaragambije. Mu Byakozwe 20:1 hagira hati “iyo mivurungano imaze gushira, Pawulo atumiza abigishwa. Nuko amaze kubatera inkunga no kubasezeraho, akomeza urugendo ajya i Makedoniya.”
5, 6. (a) Pawulo yamaze igihe kingana iki i Makedoniya, kandi se ni iki yakoreye abavandimwe baho? (b) Ni iyihe myifatire Pawulo yakomeje kugaragariza bagenzi be bahuje ukwizera?
5 Igihe Pawulo yari mu nzira ajya i Makedoniya, yahagaze ku cyambu cya Tirowa, ahamara iminsi. Pawulo yari yiteze ko Tito, yari yarohereje i Korinto, amusangayo (2 Kor 2:12, 13). Icyakora, bimaze kugaragara ko Tito atakije, Pawulo yarakomeje ajya i Makedoniya, ahamara umwaka cyangwa urenga “abwira abantu amagambo yo kubatera inkunga” (Ibyak 20:2).a Amaherezo Tito yaje gusanga Pawulo i Makedoniya, amubwira inkuru nziza y’ukuntu abantu b’i Korinto bakiriye neza ibaruwa ya mbere yari yarabandikiye (2 Kor 7:5-7). Ibyo byatumye Pawulo abandikira indi baruwa, ubu yitwa 2 Abakorinto.
6 Birashishikaje kuba Luka akoresha amagambo ngo “kubatera inkunga” igihe yasobanuraga ukuntu Pawulo yasuye abavandimwe bo muri Efeso no muri Makedoniya. Mbega ukuntu ayo magambo asobanura neza ukuntu Pawulo yitwaraga kuri bagenzi be bahuje ukwizera! Pawulo yari atandukanye n’Abafarisayo basuzuguraga abandi, kuko we yabonaga abagize umukumbi nk’abakozi bagenzi be (Yoh 7:47-49; 1 Kor 3:9). Pawulo yakomezaga kugira iyo myifatire n’igihe yabaga agiye gutanga inama itajenjetse.—2 Kor 2:4.
7. Ni mu buhe buryo abagenzuzi b’Abakristo bakwigana urugero rwa Pawulo?
7 Muri iki gihe, abasaza n’abagenzuzi b’uturere bihatira kwigana urugero rwa Pawulo. Ndetse niyo bacyashye umuntu, babikora bagamije kumukomeza. Abagenzuzi bihatira gutera abandi inkunga babigiranye impuhwe, aho kubaciraho iteka. Hari umugenzuzi w’akarere wagize ati “benshi mu bavandimwe na bashiki bacu baba bashaka gukora ibyiza, ariko akenshi bahangana n’ibibaca intege n’ibibatera ubwoba kandi bakumva badafite ubushobozi bwo kwikura muri ibyo bibazo.” Abagenzuzi bashobora kubera abantu nk’abo isoko y’ihumure.—Heb 12:12, 13.
Bari “bamugambaniye” (Ibyak 20:3, 4)
8, 9. (a) Ni iki cyatumye Pawulo ahindura gahunda ze zo kujya i Siriya? (b) Kuki Abayahudi bangaga Pawulo?
8 Pawulo avuye i Makedoniya, yagiye i Korinto.b Ahamaze amezi atatu, yifuje cyane gukomeza urugendo rwe akajya i Kenkireya, aho yateganyaga gufatira ubwato akajya i Siriya. Yagombaga kuva aho akajya i Yerusalemu, agashyikiriza abavandimwe baho bari bakennye impano yari abashyiriye (Ibyak 24:17; Rom 15:25, 26).c Icyakora habayeho ibintu bitunguranye bituma Pawulo ahindura gahunda ze. Mu Byakozwe 20:3 hatubwira ko ‘Abayahudi bari bamugambaniye.’
9 Ntibitangaje rero kuba Abayahudi barangaga Pawulo, kuko babonaga ko yari yarabaye umuhakanyi. Agitangira umurimo we, yahinduye umugabo witwaga Kirisipo, wari ukomeye mu isinagogi y’i Korinto (Ibyak 18:7, 8; 1 Kor 1:14). Ikindi gihe, Abayahudi b’i Korinto bari barareze Pawulo ku mutware wa Akaya witwaga Galiyo. Icyakora, Galiyo yanze kwakira ikirego cyabo avuga ko nta shingiro cyari gifite, uwo ukaba ari umwanzuro warakaje cyane abanzi ba Pawulo (Ibyak 18:12-17). Abo Bayahudi b’i Korinto bashobora kuba baramenye ko Pawulo yari hafi gufatira ubwato mu mugi wo hafi aho wa Kenkireya cyangwa bakaba ari ko babitekerezaga, maze bacura umugambi wo kumutegerayo. Pawulo yari gukora iki?
10. Ese kuba Pawulo yaririnze kunyura i Kenkireya byari ubugwari? Sobanura.
10 Kubera ko Pawulo atashakaga kwishyira mu bibazo, kandi akaba yari afite amafaranga y’impano yagombaga kujyana, yirinze kunyura i Kenkireya, asubira inyuma anyura muri Makedoniya. Icyakora kunyura iy’ubutaka na byo byari biteje akaga. Mu bihe bya kera, amabandi yakundaga gutegera abagenzi mu nzira. Ndetse n’amacumbi yashoboraga guteza akaga. Icyakora Pawulo yahisemo guhangana n’akaga yari guhurira na ko mu nzira y’ubutaka, kuruta ako yari guhurira na ko i Kenkireya. Igishimishije ni uko atari wenyine muri urwo rugendo. Mu bari bamuherekeje muri urwo rugendo rwe rw’ubumisiyonari, harimo Arisitariko, Gayo, Sekundo, Sopateri, Timoteyo, Tirofimo na Tukiko.—Ibyak 20:3, 4.
11. Ni mu buhe buryo muri iki gihe Abakristo bafata ingamba zishyize mu gaciro zo kwirinda, kandi se ni uruhe rugero Yesu yatanze ku birebana n’ibyo?
11 Kimwe na Pawulo, Abakristo bo muri iki gihe na bo bafata ingamba zo kwirinda iyo bari mu murimo wo kubwiriza. Mu turere tumwe na tumwe, bagenda bari mu matsinda, cyangwa se nibura bakagenda ari babiri babiri aho kugenda umwe umwe. Bite se ku birebana n’ibitotezo? Abakristo bazi ko nta cyo bakora ngo babyirinde (Yoh 15:20; 2 Tim 3:12). Ariko kandi, ntibitegeza akaga. Reka dufate urugero rwa Yesu. Igihe yari i Yerusalemu, abamurwanyaga bafashe amabuye bashaka kuyamutera, nuko “arihisha maze asohoka mu rusengero” (Yoh 8:59). Nyuma yaho igihe Abayahudi bacuraga umugambi wo kumwica, ‘ntiyongeye kugenda mu Bayahudi ku mugaragaro, ahubwo yavuyeyo ajya mu giturage cyo hafi y’ubutayu’ (Yoh 11:54). Yesu yafashe ingamba zishyize mu gaciro kugira ngo yirinde mu gihe byabaga bidatandukiriye ibyo Imana yari imwitezeho. No muri iki gihe Abakristo babigenza batyo.—Mat 10:16.
“Bari bishimye cyane” (Ibyak 20:5-12)
12, 13. (a) Umuzuko wa Utuko wagize izihe ngaruka ku itorero? (b) Ni ibihe byiringiro Bibiliya itanga bihumuriza abapfushije ababo?
12 Pawulo n’abari kumwe na we banyuze muri Makedoniya ariko nyuma yaho baje gutandukana. Icyakora, bongeye guhurira i Tirowa.d Iyo nkuru igira iti “tubasanga i Tirowa nyuma y’iminsi itanu” (Ibyak 20:6).e Aho ni ho wa musore Utuko yazuriwe, nk’uko byavuzwe mu ntangiriro y’iki gice. Gerageza kwiyumvisha uko abavandimwe be bumvise bameze babonye mugenzi wabo Utuko yongeye kuba muzima. Nk’uko iyo nkuru ibivuga, ‘barishimye cyane.’—Ibyak 20:12.
13 Birumvikana ko ibitangaza nk’ibyo bitakibaho muri iki gihe. Icyakora, abapfushije ababo ‘bashimishwa cyane’ n’ibyiringiro by’umuzuko bitangwa na Bibiliya (Yoh 5:28, 29). Zirikana ko Utuko yongeye gupfa kubera ko atari atunganye (Rom 6:23). Ariko abantu bazazukira mu isi nshya y’Imana bo bashobora kuzabaho iteka ryose. Uretse n’ibyo kandi, abazukira kujya gutegekana na Yesu mu ijuru bambikwa umubiri udapfa (1 Kor 15:51-53). Abakristo muri iki gihe, baba abasutsweho umwuka cyangwa abo mu ‘zindi ntama,’ bafite impamvu yo kumva ‘bishimye cyane.’—Yoh 10:16.
“Mu ruhame no ku nzu n’inzu” (Ibyak 20:13-24)
14. Ni iki Pawulo yabwiye abasaza bo muri Efeso igihe yahuriraga na bo i Mileto?
14 Pawulo n’abari kumwe na we bavuye i Tirowa berekeza muri Aso, hanyuma bagera i Mitulene, Kiyo, Samosi n’i Mileto. Intego ya Pawulo yari iyo kugera i Yerusalemu mbere y’Umunsi Mukuru wa Pentekote. Kuba yarashakaga kwihuta akagera i Yerusalemu mbere ya Pentekote, bigaragaza impamvu yahisemo gufata ubwato butari kunyura muri Efeso. Ariko kubera ko yashakaga kuvugana n’abasaza b’itorero ryo muri Efeso, yabasabye ko bahurira i Mileto (Ibyak 20:13-17). Bahageze, Pawulo yarababwiye ati “muzi neza uko nabanye namwe igihe cyose, uhereye igihe nagereye mu ntara ya Aziya ku nshuro ya mbere. Nakoreye Umwami nicishije bugufi cyane. Narariraga kandi nkababara bitewe n’Abayahudi bashakaga kunyica. Nanone sinaretse kubabwira ibintu byose bibafitiye akamaro, cyangwa kubigishiriza mu ruhame no ku nzu n’inzu. Ahubwo nabwirije Abayahudi n’Abagiriki mbyitondeye, kugira ngo bihane, bagarukire Imana kandi bizere Umwami wacu Yesu.”—Ibyak 20: 18-21.
15. Bimwe mu byiza byo kubwiriza ku nzu n’inzu ni ibihe?
15 Muri iki gihe hari uburyo bwinshi bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu. Kimwe na Pawulo, twihatira gusanga abantu aho baba bari hose, haba aho bategera imodoka, mu mihanda cyangwa mu masoko. Ariko kandi, kubwiriza ku nzu n’inzu ni bwo buryo bw’ibanze Abahamya ba Yehova bagikoresha. Kubera iki? Mbere na mbere, kubwiriza ku nzu n’inzu bituma abantu bose babona uburyo bwo kumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami buri gihe, bityo tukaba tugaragaje ko Imana itarobanura ku butoni. Nanone bituma abantu bifuza kwiga Bibiliya bahabwa ubufasha baba bakeneye. Byongeye kandi, umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu utuma abawukora barushaho kugira ukwizera gukomeye kandi bakitoza kugaragaza umuco wo kwihangana. Koko rero, kimwe mu bimenyetso biranga Abakristo b’ukuri muri iki gihe ni ishyaka bagira mu murimo wo kubwiriza “mu ruhame no ku nzu n’inzu.”
16, 17. Pawulo yagaragaje ate ko atari umunyabwoba, kandi se muri iki gihe Abakristo bigana bate urugero rwe?
16 Pawulo yabwiye abasaza bo muri Efeso ko atari azi akaga yashoboraga guhura na ko ageze i Yerusalemu. Yarababwiye ati “icyakora simbona ko ubuzima bwanjye ari bwo bw’agaciro kenshi. Icy’ingenzi, ni uko ndangiza isiganwa ryanjye n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu, wo kubwiriza mbyitondeye ubutumwa bwiza buvuga iby’ineza ihebuje y’Imana” (Ibyak 20:24). Kubera ko Pawulo atari umunyabwoba, ntiyigeze yemera ko hagira ibimubuza kurangiza umurimo we, yaba uburwayi cyangwa kurwanywa.
17 Muri iki gihe, Abakristo na bo bahangana n’ingorane zinyuranye. Bamwe bahanganye n’amategeko ya leta abuzanya umurimo wabo kandi bagatotezwa. Abandi bahangana n’uburwayi bwo mu mubiri no mu byiyumvo. Urubyiruko rw’Abakristo ruhangana n’ibishuko by’urungano ku ishuri. Kimwe na Pawulo, Abahamya ba Yehova bakomeza gushikama uko imimerere barimo yaba iri kose. Biyemeje gukomeza “kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza.”
“Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose” (Ibyak 20:25-38)
18. Pawulo yirinze ate kugibwaho n’umwenda w’amaraso, kandi se abasaza bo muri Efeso bari kumwigana bate?
18 Hanyuma Pawulo yagiriye abasaza bo muri Efeso inama idaciye ku ruhande, abaha urugero rw’imibereho ye. Yabanje kubamenyesha ko bashoboraga kutazongera kumubona. Hanyuma yarababwiye ati ‘amaraso y’abantu bose ntandiho, kuko ntigeze nifata ngo ndeke kubabwira imigambi yose y’Imana.’ Abo basaza bo muri Efeso bari gukora iki kugira ngo bigane Pawulo, bityo bakomeze kwirinda urubanza rw’amaraso? Yarababwiye ati “mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose kuko umwuka wera wabagize abagenzuzi, kugira ngo muragire uwo mukumbi kandi mwite ku itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso y’Umwana wayo bwite” (Ibyak 20:26-28). Pawulo yabahanuriye ko abantu bameze nk’“amasega y’inkazi” bari gucengera mu mukumbi, maze ‘bakigisha inyigisho z’ibinyoma kugira ngo abigishwa babakurikire.’ Abo basaza bagombaga gukora iki? Pawulo yabahaye umuburo ugira uti “mukomeze kuba maso kandi mwibuke ko mu gihe cy’imyaka itatu, haba ku manywa na nijoro, nakomeje kugira buri wese muri mwe inama kandi ndira.”—Ibyak 20:29-31.
19. Ni ubuhe buhakanyi bwatangiye kwigaragaza mu mpera z’ikinyejana cya mbere, kandi se bwatumye habaho iki mu binyejana byakurikiyeho?
19 Abantu bameze nk’“amasega y’inkazi” batangiye kwigaragaza mu mpera z’ikinyejana cya mbere. Ahagana mu mwaka wa 98, intumwa Yohana yaranditse ati “hariho ba antikristo benshi, . . . Bavuye muri twe, ariko ntibari abacu, kuko iyo baba abacu, baba baragumanye natwe” (1 Yoh 2:18, 19). Byageze mu kinyejana cya gatatu ubwo buhakanyi bwarabyaye itsinda ry’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo, maze mu kinyejana cya kane, Umwami w’abami Konsitantino yemera ku mugaragaro abo “bakristo” b’ikinyoma. Iyo abayobozi b’idini bafataga imigenzo ya gipagani bakayitirira “ubukristo,” babaga mu by’ukuri “bagoreka ukuri.” Ingaruka z’ubwo buhakanyi ziracyagaragara mu nyigisho n’imigenzo y’amadini yiyita aya gikristo.
20, 21. Pawulo yagaragaje ate ko yarangwaga no kwigomwa, kandi se ni mu buhe buryo abasaza na bo babigenza batyo muri iki gihe?
20 Imibereho ya Pawulo yari itandukanye cyane n’iy’abantu bari kuza nyuma yaho barya imitsi umukumbi. Yakoreshaga amaboko ye ashaka ibimutunga kugira ngo ataremerera itorero. Imihati yashyiragaho akorera bagenzi be bahuje ukwizera ntiyari ishingiye ku gushaka inyungu. Pawulo yagiriye abasaza bo muri Efeso inama yo kwigomwa. Yarababwiye ati ‘mufashe abadakomeye, kandi muzirikane amagambo y’Umwami Yesu, igihe yavugaga ati “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”’—Ibyak 20:35.
21 Kimwe na Pawulo, abasaza b’Abakristo muri iki gihe bagaragaza ko bigomwa. Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bayobozi b’amadini yiyita aya gikristo, bo banyunyuza imitsi y’abo bashinzwe kuyobora, abafite inshingano yo ‘kuragira itorero ry’Imana’ basohoza inshingano yabo babigiranye urukundo. Ubwibone no kurushanwa nta mwanya bifite mu itorero kuko ‘abantu bishakira icyubahiro’ amaherezo nta cyo bazageraho (Imig 25:27). Ubwibone nta kindi bumara uretse gutuma umuntu akorwa n’isoni.—Imig 11:2.
22. Ni iki cyatumaga abasaza bo muri Efeso bakunda Pawulo?
22 Urukundo ruzira uburyarya Pawulo yakundaga abavandimwe be rwatumye na bo bamukunda. Koko rero, igihe cyo gutandukana na bo kigeze ‘bose bararize cyane maze bahobera Pawulo, baramusoma’ (Ibyak 20:37, 38). Abakristo bishimira by’ukuri abantu bigana Pawulo bakigomwa ku bw’inyungu z’umukumbi, kandi barabakunda. Ese nyuma yo gusuzuma urugero rwa Pawulo ruhebuje, ntiwemera ko atirataga kandi ko atakabyaga igihe yagiraga ati ‘amaraso y’abantu bose ntandiho’?—Ibyak 20:26.
a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Amabaruwa Pawulo yandikiye i Makedoniya.”
b Birashoboka ko muri icyo gihe Pawulo yari i Korinto, ari bwo yandikiye Abaroma.
c Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Pawulo ajyana imfashanyo.”
d Kuba Luka akoresha ngenga ya mbere mu Byakozwe 20:5, 6 byerekana ko yongeye guhurira na Pawulo i Filipi kuko yari yaramusizeyo mbere yaho.—Ibyak 16:10-17, 40.
e Urugendo rwo kuva i Filipi bajya i Tirowa rwafashe iminsi itanu. Birashoboka ko bahuye n’imiyaga ikomeye, kubera ko mbere yaho urwo rugendo bari bararukoze mu minsi ibiri gusa.—Ibyak 16:11.