Abakristo barabagiranisha ikuzo rya Yehova
“Ariko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu kuko yumva.”—Matayo 13:16.
1. Ni ikihe kibazo duhita twibaza ku birebana n’uko Abisirayeli bitwaye kuri Mose igihe bari ku musozi Sinayi?
ABISIRAYELI bari bateraniye ku musozi wa Sinayi bari bafite impamvu zumvikana zo kwegera Yehova. Kandi koko, ni we wari warabacunguye abakuza ukuboko gukomeye mu Misiri. Yitaye ku byo bari bakeneye byose, abaha ibyokurya n’amazi igihe bari mu butayu. Hanyuma, yatumye banesha ingabo z’Abamaleki zari zabateye (Kuva 14:26-31; 16:2–17:13). Igihe bari bakambitse mu butayu imbere y’umusozi wa Sinayi, abantu bose bari batewe ubwoba cyane n’imirabyo n’inkuba ku buryo bahindaga umushyitsi. Nyuma y’aho, babonye Mose amanutse umusozi wa Sinayi, mu maso he harabagiranisha ikuzo rya Yehova. Nyamara, aho gutangarira no kwishimira iryo kuzo rya Yehova, baramuhunze. ‘Batinye kwigira hafi [ya Mose]’ (Kuva 19:10-19; 34:30). Kuki batinyaga kureba uko kurabagirana kw’ikuzo rya Yehova wari warabakoreye ibintu byinshi cyane?
2. Kuki Abisirayeli bagomba kuba baratinye igihe babonaga ikuzo ry’Imana Mose yarabagiranishaga?
2 Birashoboka ko icyatumaga ahanini Abisirayeli bagira ubwoba cyari gifitanye isano n’ibyari byabaye mbere yaho. Igihe basuzuguraga Yehova babigambiriye bakiremera inyana ya zahabu, Yehova yarabahannye (Kuva 32:4, 35). Ese kuba Yehova yarabahannye baba barabyishimiye kandi bakabikuramo isomo? Oya, abenshi ntibabyishimiye kandi nta n’isomo babivanyemo. Igihe Mose yari ageze mu marembera y’ubuzima bwe, yibukije Abisirayeli ibya ya nyana ya zahabu hamwe n’ibindi bihe bagiye bagomera Yehova. Yarababwiye ati “mwagomeye itegeko ry’Uwiteka Imana yanyu ntimwayizera, ntimwayumvira. Ndetse mwagomeraga Uwiteka, uhereye ku munsi natangiriye kubamenya.”—Gutegeka 9:15-24.
3. Ni iki Mose yakoraga ku birebana no kwitwikira mu maso?
3 Reka turebe uko Mose yitwaye igihe yabonaga ko Abisirayeli bari bagize ubwoba. Iyo nkuru igira iti “Mose amaze kuvugana na bo, atwikira mu maso he. Kandi uko Mose yajyaga [mu buturo] imbere y’Uwiteka kuvugana na we, yikuragaho icyo gitwikirizo akageza aho asohokera, agasohoka akabwira Abisirayeli ibyo yategetswe. Abisirayeli bakareba mu maso ha Mose bakabona harabagirana, Mose agasubizaho cya gitwikirizo, akageza aho yongerera kuvugana n’Uwiteka” (Kuva 34:33-35). Kuki Mose yanyuzagamo agatwikira mu maso he? Ibyo bishobora kutwigisha iki? Ibisubizo by’ibyo bibazo bishobora kudufasha gusuzuma imishyikirano dufitanye na Yehova.
Bitesheje uburyo bari bafite
4. Ni ibihe bisobanuro Pawulo yatanze ku birebana n’ukuntu Mose yajyaga atwikira mu maso he?
4 Intumwa Pawulo yasobanuye ko kuba Mose yaratwikiraga mu maso he byari bifitanye isano n’uko imitekerereze n’imitima y’Abisirayeli ubwabo byari bimeze. Pawulo yaranditse ati ‘Abisirayeli ntibashoboraga kwihanganira gutumbira mu maso ha Mose, ku bwo kurabagirana ko mu maso he imitima yabo [yari] yarahumye’ (2 Abakorinto 3:7, 14). Mbega ibintu byari bibabaje! Abisirayeli bari ubwoko Yehova yari yaritoranyirije, kandi yashakaga ko bamwegera (Kuva 19:4-6). Nyamara bo banze gukomeza guhanga amaso iryo kuzo ry’Imana ryarabagiranaga. Aho kwerekeza imitima yabo n’ubwenge bwabo kuri Yehova bamugaragariza ko bamukunda kandi ko bamwiyeguriye, ibyo bakoze byagaragaje mu rugero runaka ko bari baramuteye umugongo.
5, 6. (a) Ni iki Abisirayeli bo mu kinyejana cya mbere bari bahuriyeho n’abo mu gihe cya Mose? (b) Ni irihe tandukaniro ryari hagati y’abateze amatwi Yesu n’abataramuteze amatwi?
5 Ku bihereranye n’iyo myitwarire, dushobora kubona ibindi bintu bimeze nk’ibyo byabaye mu kinyejana cya mbere I.C. Mu gihe Pawulo yahindukiye Umukristo, isezerano ry’Amategeko ryari ryarasimbuwe n’isezerano rishya, umuhuza waryo akaba Yesu Kristo, ari we Mose Mukuru. Haba mu magambo no mu bikorwa, Yesu yarabagiranishije ikuzo rya Yehova mu buryo butunganye. Pawulo yanditse ibya Yesu wazutse avuga ko ari we ‘kurabagirana k’ubwiza bw’[Imana] n’ishusho ya kamere yayo’ (Abaheburayo 1:3). Mbega uburyo bwiza cyane Abayahudi bari bafite! Bashoboraga kwiyumvira Umwana w’Imana ubwe ababwira amagambo atanga ubuzima bw’iteka. Ikibabaje, ni uko abenshi mu bo Yesu yabwirije batamuteze amatwi. Yesu yavuze iby’abo bantu asubiramo amagambo y’ubuhanuzi Yehova yanyujije kuri Yesaya, agira ati “kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure, amatwi yabo akaba ari ibihurihuri, amaso yabo bakayahumiriza, ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha umutima, bagahindukira ngo mbakize.”—Matayo 13:15; Yesaya 6:9, 10.
6 Hariho itandukaniro rigaragara hagati y’Abayahudi n’abigishwa ba Yesu, abo Yesu yabwiye ati “ariko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu kuko yumva” (Matayo 13:16). Abakristo b’ukuri bifuza cyane kumenya Yehova no kumukorera. Bashimishwa no gusohoza ibyo ashaka nk’uko biri muri Bibiliya. Ku bw’ibyo, Abakristo basizwe barabagiranisha ikuzo rya Yehova mu murimo wo kubwiriza w’isezerano rishya, kandi n’abo mu zindi ntama na bo ni uko.—2 Abakorinto 3:6, 18.
Impamvu ubutumwa bwiza butwikiriwe
7. Kuki bidatangaje kuba abantu benshi banga ubutumwa bwiza?
7 Nk’uko twabibonye, haba mu gihe cya Yesu cyangwa icya Mose, abenshi mu Bisirayeli bitesheje uburyo bwihariye bari bafite. Ni kimwe no muri iki gihe. Abantu benshi banga ubutumwa bwiza tubabwiriza, ariko ibyo ntibidutangaza. Pawulo yaranditse ati “ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira” (2 Abakorinto 4:3, 4). Uretse kuba Satani ashyiraho imihati kugira ngo atwikire ubutumwa bwiza, abantu benshi ubwabo bitwikira mu maso kubera ko baba badashaka kubona.
8. Ni mu buhe buryo abantu benshi bahumwe amaso n’ubujiji, kandi se ni gute dushobora kwirinda ko natwe byatubaho?
8 Amaso y’ikigereranyo y’abantu benshi yahumishijwe n’ubujiji bwo kutamenya ubutumwa bwiza. Bibiliya ivuga ko amahanga ari ‘‘mu mwijima kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw’imitima yabo, byabatandukanyije n’ubugingo buva ku Mana” (Abefeso 4:18). Mbere y’uko Pawulo ahinduka Umukristo, n’ubwo yari yarazobereye mu by’Amategeko ya Mose, yari yarahumwe amaso n’ubujiji ku buryo yatotezaga itorero ry’Imana (1 Abakorinto 15:9). Ariko kandi, Yehova yamuhishuriye ukuri. Pawulo asobanura agira ati “icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw’imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy’abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho” (1 Timoteyo 1:16). Kimwe na Pawulo, hari benshi bahoze barwanya ukuri kw’Imana none ubu basigaye ari abagaragu bayo. Iyo ni impamvu yumvikana ituma dukomeza kubwiriza ndetse tukabwiriza n’abaturwanya. Hagati aho, nidusoma Ijambo ry’Imana buri gihe kandi tukarisobanukirwa, bizaturinda gukora ibikorwa bibi dushobora gukora tubitewe n’ubujiji bikababaza Yehova.
9, 10. (a) Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje bate ko batashakaga kwigishwa no guhindura uko babonaga ibintu? (b) Mbese haba hari ibintu nk’ibyo biba mu madini yiyita aya gikristo muri iki gihe? Sobanura.
9 Hari abantu benshi batabona neza mu buryo bw’umwuka kubera ko banga kwiga kandi bakaba badashaka guhindura uko babona ibintu. Abenshi mu Bayahudi banze kwemera Yesu n’inyigisho ze kubera ko batsimbararaga ku Mategeko ya Mose. Birumvikana ariko ko hari abandi batari bameze batyo. Urugero, nyuma y’aho Yesu amariye kuzuka ‘abatambyi benshi bumviye uko kwizera’ (Ibyakozwe 6:7). Ariko kandi, ku birebana n’Abayahudi benshi, Pawulo yaranditse ati ‘kugeza na n’ubu, ibya Mose iyo bisomwe iyo nyegamo ihora ku mitima yabo’ (2 Abakorinto 3:15). Pawulo ashobora kuba yari azi ibyo Yesu yari yarabwiye abayobozi b’idini rya kiyahudi mbere yaho, agira ati “murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho, kandi ari byo bimpamya” (Yohana 5:39). Ibyanditswe bagenzuraga bitonze byagombye kuba byarabafashije kumenya ko Yesu ari we wari Mesiya. Icyakora, Abayahudi bari bafite ibitekerezo byabo bari batsimbarayeho ku buryo n’Umwana w’Imana wakoraga ibitangaza atashoboraga kubemeza ibinyuranye n’ibyo batekerezaga.
10 Ibyo ni na byo bigaragara ku bantu benshi bo mu madini yiyita aya gikristo muri iki gihe. Kimwe n’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere, “bafite ishyaka ry’Imana ariko ritava mu bwenge” (Abaroma 10:2). N’ubwo bamwe biga Bibiliya, ntibaba bashaka kwemera ibyo ivuga. Banga kwemera ko Yehova yigisha ubwoko bwe binyuriye ku itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge rigizwe n’Abakristo basizwe (Matayo 24:45). Icyakora, twe dusobanukiwe ko Yehova yigisha ubwoko bwe kandi ko kuva kera ukuri guturuka ku Mana buri gihe kwagiye gusobanuka buhoro buhoro (Imigani 4:18). Nitwemera kwigishwa na Yehova, tuzamenya ibyo ashaka ndetse n’umugambi we.
11. Kuba abantu bemera gusa ibyo bashaka kwemera byagize uruhe ruhare mu gutuma batamenya ukuri?
11 Abandi bahumwe amaso no kuba bemera gusa ibyo bashaka kwemera. Byari byarahanuwe ko hari abantu bari kuzakoba abagize ubwoko bw’Imana hamwe n’ubutumwa babwiriza bufitanye isano n’ukuhaba kwa Kristo. Intumwa Petero yaranditse ati “biyibagiza nkana” ko Imana yarimbuje umwuzure isi yo mu gihe cya Nowa (2 Petero 3:3-6). Mu buryo nk’ubwo, abantu benshi biyita Abakristo ntibahakana ko Yehova agaragaza imbabazi n’ineza kandi ko ababarira; ariko birengagiza cyangwa bakanga kwemera ko atabura guhana (Kuva 34:6, 7). Abakristo b’ukuri bashyiraho imihati ivuye ku mutima kugira ngo basobanukirwe ibyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha.
12. Ni gute abantu bahumwe amaso n’imigenzo?
12 Abenshi mu bantu bajya gusenga baba barahumwe amaso n’imigenzo. Yesu yabwiye abayobozi b’amadini bo mu gihe cye ati “ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze imigenzo yanyu” (Matayo 15:6). Nyuma y’aho Abayahudi baviriye mu bunyage i Babuloni, bagize ishyaka mu gusubizaho ugusenga kutanduye, ariko abatambyi bageze aho baribona bakumva ko ari abakiranutsi. Iminsi mikuru yari ishingiye ku idini bayihinduye imihango itari ifite aho ihuriye no kubaha Imana by’ukuri (Malaki 1:6-8). Mu gihe cya Yesu, abanditsi n’Abafarisayo bari barongereye imigenzo itabarika mu Mategeko ya Mose. Yesu yatamaje abo bagabo avuga ko bari indyarya kubera ko batari bagishobora kubona amahame akiranuka Amategeko yari ashingiyeho (Matayo 23:23, 24). Abakristo b’ukuri bagomba kwitonda cyane kugira ngo batemera ko imihango y’abantu ishingiye ku idini yatuma batera umugongo ugusenga kutanduye.
“Nk’ureba Itaboneka”
13. Ni mu buhe buryo bubiri Mose yabonye ikuzo ry’Imana?
13 Igihe Mose yari ku musozi, yasabye kubona ikuzo ry’Imana kandi yabonye ibikezikezi by’ikuzo rya Yehova. Iyo yajyaga mu ihema ry’ibonaniro, ntiyitwikiraga umwenda. Mose yari umuntu wari ufite ukwizera gukomeye cyane kandi wifuzaga gukora ibyo Imana ishaka. N’ubwo mu rugero runaka yahawe uburyo bwo kubona ikuzo rya Yehova mu iyerekwa, mu buryo runaka yari yaramaze kubona Imana ayibonesheje amaso ye y’ukwizera. Bibiliya ivuga ko Mose “yihanganye nk’ureba Itaboneka” (Abaheburayo 11:27; Kuva 34:5-7). Kandi Mose yarabagiranishije ikuzo ry’Imana atari ukubera ko gusa mu maso he hamaze igihe runaka harabagirana, ahubwo nanone yabikoze binyuze no mu mihati yashyizeho afasha Abisirayeli kumenya Yehova no kumukorera.
14. Ni gute Yesu yabonye ikuzo ry’Imana, kandi se ni iki yishimiraga gukora?
14 Igihe Yesu yari mu ijuru, yamaze imyaka itarondoreka areba ikuzo ry’Imana, ndetse mbere y’uko ijuru n’isi biremwa (Imigani 8:22, 30). Muri icyo gihe cyose, Yehova Imana na Yesu bagiranye imishyikirano ikomeye irangwa n’urukundo. Yehova Imana yagaragarije iyo mfura mu byaremwe byose urukundo rurangwa n’ubwuzu ruruta kure cyane urundi rukundo urwo ari rwo rwose. Yesu na we yakunze Imana urwo rukundo rukomeye cyane rurangwa n’ubwuzu, kubera ko ari yo yari yaramuhaye ubuzima (Yohana 14:31; 17:24). Uwo Mubyeyi n’uwo Mwana bakundanaga urukundo nyarwo. Kimwe na Mose, Yesu yishimiraga kurabagiranisha ikuzo rya Yehova mu byo yigishaga.
15. Ni mu buhe buryo Abakristo bareba ikuzo ry’Imana?
15 Nk’uko byagenze kuri Mose na Yesu, Abahamya b’Imana bo muri iki gihe bari ku isi na bo bashishikazwa cyane no kubona ikuzo ry’Imana. Ntibigeze banga kumva ubutumwa bwiza buhebuje. Intumwa Pawulo yaranditse ati “iyo umuntu ahindukiriye Umwami [agakora ibyo ashaka] iyo nyegamo ikurwaho” (2 Abakorinto 3:16). Twiyigisha Ibyanditswe kubera ko dushaka gukora ibyo Imana ishaka. Dushimishwa no kubona ikuzo rirabagirana mu ruhanga rw’Umwana wa Yehova akaba n’Umwami wasizwe, ari we Yesu Kristo, kandi twigana urugero rwe. Kimwe na Mose na Yesu, twahawe umurimo wo kwigisha abandi ibihereranye n’Imana ihebuje dusenga.
16. Ni izihe nyungu duheshwa no kuba tuzi ukuri?
16 Yesu yarasenze ati “ndagushima Data, . . . kuko wahishe ibyo abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato” (Matayo 11:25). Yehova atuma abantu bafite imitima itaryarya kandi bicisha bugufi basobanukirwa imigambi ye na kamere ye (1 Abakorinto 1:26-28). Atwitaho kandi akaturinda, akanatwigisha ibitugirira umumaro: uko twakoresha neza ubuzima bwacu. Nimucyo tujye dukoresha uburyo bwose dushobora kubona kugira ngo twegere Yehova, twishimira uburyo bwinshi yateganyije kugira ngo turusheho kumumenya.
17. Ni gute dushobora kurushaho kumenya imico ya Yehova?
17 Pawulo yandikiye Abakristo basizwe ati “kimwe n’indorerwamo, turabagiranisha ikuzo rya Yehova mu maso yacu hadatwikiriye, bityo tugahindurwa mu ishusho nk’iye, mu ikuzo rigenda ryiyongera” (2 Abakorinto 3:18, NW ). Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi, uko tuzagenda turushaho kumenya Yehova, tukamenya imico ye na kamere ye nk’uko Bibiliya ibigaragaza, ni ko tuzagenda turushaho kumera nka we. Nidutekereza ku buzima bwa Yesu Kristo, ku murimo we no ku nyigisho ze dufite umutima ushima, tuzarushaho kurabagiranisha imico ya Yehova. Mbega ukuntu bishimishije kumenya ko dusingiza Imana yacu kandi tukaba dushaka kurabagiranisha ikuzo ryayo!
Mbese uribuka?
• Kuki Abisirayeli batinyaga kureba ikuzo ry’Imana Mose yarabagiranishaga?
• Ni mu buhe buryo ubutumwa bwiza ‘bwatwikiriwe’ mu kinyejana cya mbere? Naho se muri iki gihe?
• Ni gute turabagiranisha ikuzo ry’Imana?
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Abisirayeli ntibashoboraga gutumbira mu maso ha Mose
[Amafoto yo ku ipaji ya 21]
Kimwe na Pawulo, abantu benshi bahoze barwanya ukuri kw’Imana ubu ni abagaragu bayo
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Abagaragu ba Yehova bishimira kurabagiranisha ikuzo ry’Imana